Ingaruka za Brexit ni nyinshi:
Ingaruka ziri no ku banyarwanda baba mu Burayi kuko ubu bitazashoboka gutembera usura abavandimwe muri UK cyangwa kujya kuba muri UK uvuye mu kindi gihugu cyo mu Burayi ndetse bikaba ari uko bizaba ku banyarwanda baba muri UK bashaka gutembera cyangwa se kujya kuba mu bindi bihugu by'i Burayi. Ibi kandi bizaba no ku bandi banyafrika baba muri UK cyangwa mu bindi bihugu by'u Burayi. Mu myaka iri imbere abantu bazajya babanza bashishoze kandi banatekereze ingaruka zo kujya kuba muri UK, abandi bahaba nabo bahave. Nta nyungu zo kuba mu gihugu gifunze.
Ku byerekeye uburyo UK yafashaga ibihugu bikennye, birumvikana ko umubare w'ibihugu yafashaga uzagabanuka maze ibe nk'ibihugu bya Swede na Norway bifasha ibihugu bibarwa ku ntoki.
On Wednesday, 29 June 2016, 10:37, Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com> wrote:
Inkuru dufite ku ngaruka ku Rwanda izaterwa na Brexit ni uko imfashanyo UK yageneraga ibihugu bya Afrika nk'u Rwanda izaganuka, UK ikaba izibanda cyane cyane ku bihugu bikennye bya Commonwealth kandi bifitanye amateka na UK ashingiye k'ubukolonize. U Rwanda rero ntabwo ruri muri ibyo bihugu kuko u Rwanda rufatwa nk'igihugu cyaje nyuma ntaho gihuriye na UK mateka yabo.
On Wednesday, 29 June 2016, 10:22, Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com> wrote:
Nta ngaruka za 'Brexit' u Rwanda rurahura nazo – John Rwangombwa
Kuba u Rwanda rufite za reserves z'amadovise zirenga 80% mu madolari ni buswa bukabije. Aha bigasobanura ko iyo idollari ryagize ikibazo nkuko byagenze mu mezi ashize( byaba agaciro karyo kiyongereye cyangwa se kagagabanutse), ibyo bishobora guhungabanya ubukungu bw'u Rwanda.
Urugero ni uko Ubushinwa ubu bwumvise icyo kibazo kuko n'abo amadovize yabo amenshi yari mu madolori none bakomeje kuyagabanya ku buryo ubu amadovise yabo ari mu mayero no mu madolari, bityo iyo rimwe muri ayo madovise igihe ryahungabanye, ingaruka k'ubukungu zikaba nke ku gihugu. China ifite gahunda y'uko reserves zayo za 50% mu madolari na 50% mu mayero.
China Appears to be Shifting Reserves to Euros from Dollars - Report
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:
http://www.haguruka.com https://www.facebook.com/haguruka https://www.facebook.com/musabeforum http://www.musabe.com/ --------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------