Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,
Ishyaka Banyarwanda rirasaba abanyarwanda bose n'abatuye isi kurushaho kurambura amaso bakabona ko amateka mashya y'abanyarwanda akomeje kwiyubaka.
Nk'uko bigaragarira buri wese kunama ya FPR yabaye tariki ya 2 na 3 Nyakanga 2016 mu Bubirigi, ishyaka FPR riyoboye igihugu rimaze gutangiza kumugaragaro amashami yaryo hanze y' u Rwanda. Ibi bintu ni amateka akomeye cyane muri politiki y' u Rwanda kuko ubundi FPR yahakoreraga kuburyo bwa rwihishwa batigagaragariza abanyarwanda n'abatuye isi bose. Ibi bintu rero bimaze gukorwa n'amashyaka yo mu gihugu ashinga amashami hanze bizahindura byishi cyane kuko ari impinduka zikomeye.
By'umwihariko ishyaka Banyarwanda ritavuga rumwe na FPR risanga iyi migirire izavanaho ibintu byose byakorwaga nta bantu wakwita ko ari ba responsables babyo kurwego rwa politiki.
Iyi mikorere mishya kandi izatuma ibiganiro hagati ya FPR n'amashyaka ari mugihugu hamwe natwe turi muri opposition ishyira mugaciro bishoboka kugirango buri munyarwanda agira amahirwe angana n'ayundi mu gufatanya kubaka u Rwanda n'iyo baba badahuje ibitekerezo.
Turasaba abanyarwanda bose kudapfusha ubusa aya mateka yiyubaka ahubwo bakayabamo abahanga akabyazwa umusaruro ntihagire n'umwe wayasubiza inyuma yaba uwo mu gihugu cyangwa hanze yacyo.
By'umwihariko Ishyaka Banyarwanda rifite gahunda yo gukomeza guteza imbere ubunyarwanda butagira umupaka ryerekana ko kudahuza ibitekerezo n'irindi shyaka ari ubukungu bukomeye u Rwanda rifite ndetse bikaba ari n'umurage mwiza umunyarwanda uwo ariwe wese agomba gukomeraho kuko ariryo shingiro rya Demokarasi no kubaka u Rwanda rwa bose.
Ishyaka Banyarwanda kandi rifite gahunda yo kwerekana ko guteza imbere ubunyarwanda no gusabana hagati y'abanyarwanda bose hanze mu isi yose no mu gihugu bishobora kubyarira igihugu umutungo n'ubukungu burusha agaciro ibintu byose bisanzwe byinjiriza igihugu umutungo.
Nk'uko amateka y'ibiganiro n'ubusabane akomeje gutera intambwe kuyindi agana mu nzira nziza, turasaba ko n'amashyirahamwe ya diaspora y'abanyarwanda ku isi hamwe n'ibindi byose bireba u Rwanda nabyo byahindura isura hakabamo abanyarwanda b'imyumvire yose. Turasaba ko nta munyarwanda wagira aho ahezwa kandi ntagire aho yiheza.
Dushimiye buri munyarwanda wese cyangwa undi utuye isi urimo gukora uko ashoboye kugirango habe ibiganiro hagati y'amashyaka ya politiki y'imbere mu gihugu no hanze yacyo hamwe no guteza imbere ubusabane mu bana b'u Rwanda bose mu gihugu no hanze.
Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 05/07/2016 RUTAYISIRE Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba n'Umukuru w'Umurongo wa politiki y'Ubunyarwanda butavangura Tel : +32 488250305 (Watsup,Viber) Email : b2003n@yahoo.fr (yahoo.fr)
-------------- |