AMATEKA Y'UBUSABANE BW'ABANYARWANDA: RUTAYISIRE BONIFACE YIFATANIJE N'ABANDI BANYARWANDA KWIZIHIZA INTSINZI MURI AMBASSADE Y'U RWANDA I BRUXELLES TARIKI YA 09/07/2016
Ndamenyesha abanyarwanda n'abatuye isi ko tariki ya 09/07/2016 nifatanije n'abandi banyarwanda mubirori by'intsinzi byateguwe n'Ambassade y'u Rwanda mu Bubirigi mu izina rya leta ya Kigali iyobowe na FPR n'andi mashyaka bafatanya.
Nitabiriye ubwo butumire muri gahunda y'Ubunyarwanda butagira umupaka mazemo imyaka myinshi nigisha hamwe na gahunda natangiye y'ibiganiro hagati y'amashyaka yose ya politiki yo mu Rwanda no hanze utibagiwe n'imirongo yose ya politiki nyarwanda.
Muri ibyo birori bya leta, nakiriwe neza bya kinyarwanda n'Ambassadeur n'abadiplomates bafatanya nawe, ndetse mperekezwa na bamwe muribo bajya kunyereka aho ikicaro cyanjye kiri iruhande rw'abakuru ba diaspora hakaba n'iruhande rw'Ambassadeur n'abadiplomates bagenzi be n'abadamu babo.
Abafashe amajambo ni umukuru wa diaspora twari twicaranye Nyakubahwa Muhigana Bonaventure akaba ari vice President wa RUGALI, undi ni Ambassadeur Nyakubahwa Olivier Nduhungirehe, abandi ni Nyakubahwa Musare Faustin umujyanama muri ambassade hamwe Nyakubahwa Bwitare batanze ubuhamya kumateka ababaje yibukwaga.
Ibirori byatangijwe n'abana bato baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu hakuriraho amagambo yagenewe uwo munsi hanyuma bisozwa no gusangira, kubyina no gusabana kw'abari aho bose.
Kubindeba sinigeze nigunga nk'umuntu unyuranije ibitekerezo n'amashyaka ayoboye igihugu kuko nakomeje kwitabwaho n'abari babishinzwe bose ndetse nkaba muba mbere batumirwa guserukira abandi mugucinya akadiho hamwe n'Ambassadeur n'abandi bayobozi n'abandi Banyarwanda bari aho bose.
Ndetse kubera gahunda yanjye izwi yo guharanira kuvanaho imipaka ibuza abanyarwanda gusabana hatezwa imbere Ubunyarwanda butavangura, byageze naho muri ibyo birori mu isoza abanyarwanda benshi basa n'abigaragambya bagira bati kuki utahawe ijambo !!! Ab'intwari bagiye no kubibwira abayobozi b'ambassade ariko byaragaragaraga cyane ko igihe cyarenze kuko gahunda z'amagambo zari zarangiye kare cyane. Umuryango nyarwanda rero kuba ufite abana b'u Rwanda nk'abo bafite ubutwari n'ubushake n'ishyaka byo kurwanira kubaka u Rwanda rwa bose no guha ijambo bose ni ikintu gikomeye cyane mumateka y'igihugu mu gihe kizaza buri wese agomba kubaha.
Ndibutsako ko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge nta narimwe abana b'u Rwanda bigeze barubanamo mubusabane busesuye. Buri gihe hagiye habaho abanyarwanda ba leta n'abatari abayo. Hagiye habaho abanyarwanda bisanzura muri za ambassades z'u Rwanda n'abandi bazigendera kure cyangwa bakazihezwamo. Na none politiki yagiye ifatwa nk'umwuga wo kubeshya cyangwa kugirira nabi abandi banyarwanda, kubaheza n'ibindi bibi kuburyo u Rwanda rubarirwa no mubihugu ababiyoboye bavaho bishwe cyangwa bakagirirwa nabi,etc.
Ayo mateka mabi rero duhaguruke tuyace burundu. Twubake Ubunyarwanda bushya bwubaha buri wese kandi abanyarwanda bagasabana nta mupaka n'umwe ubazitira haba mugihugu mu Rwanda imbere no hanze.
Ikindi ni uko aho kugirango u Rwanda rutege amaramuko y'intica ntikize ziva imahanga, nimureke duteze imbere ugusabana kw'ababyarwanda no kwisanzura mugihugu cyabo maze abanyarwanda n'amacuti yabo barusura binjize za miliyari na za miliyari mundege zijyayo n'izivayo buri munsi, mumahoteri ahora yuzuye, mu guteza imbere isoko ryo mugihugu n'amahanga, mugushora imari n'ibindi.
Nimureke ubumwe bw'abanyarwanda n'ubusabane tubibyaze umusaruro kandi bibe Inkingi ya demokasi isesuye.
Ndasoza ngira nti Intsinzi kubumwe bw´' abanyarwanda, njye ndayireba intsinzi mubice byose intsinzi ......
Harakaho ubumwe n'ubusabane bw'abanyarwanda bose
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 10/07/2015
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese ASBL
akaba ari n'Umukuru w'umurongo wa politiki y'Ubunyarwanda butavangura
Tel : +32 488 25 03 05 (Watsup, Viber)
Amafoto yandi wayasanga kuri link ya facebook iri kuri website y'Ambassade y'u Rwanda i Bruxelles
kuri iyi link: