Bavandimwe mwese, umuceri warahingwaga kuva ku gihe cya Kayibanda (Kabuye), uhingwa ku ngoma ya Habyarimana kugeza nubu ku ngoma ya HE. Umucikacumu bwana Silas Rugaba, wabaye ambassador wa Rwanda mu Bushinwa arabizi, kuko yigeze kuwuhingisha muli Butare. Hali n'abawuhingishaje mu Mutara, Rwamagana, Kabuye, Mukunguri,
Bugarama nuko tutabibuka.
Minister Diane Gashumba rero ni umuhanga, uzimiza ntawe atonetse nka bamwe birwa baroha ibigambo bivuguruzanya. Developement tubona i Rwanda isa n'itajyane na potentialites et equilibre/harmonie ecologiques, economiques et spatiaux, bigatuma yabyara ibibi byinshi kurusha ibyiza, dore ko isa n'itali inclusif/equitable cyane nkuko coefficient de Gini ibihishura. Gusenya vegetation naturelle y'ibishanga ku bwinshi ukabisimbuza umuceri bihindura ecologie yabyo n'iyo ibindi bikikije muli rusange. Wakubitiraho kubyubakamo amadamu no kubyuzuzamwo amazi buli gihe umubu ukaba wabona icyali. Bakora n'amaterasi ku misozi, nayo ashobora kurekaho amazi cyangwa se akaba aterwamo igihingwa kimwe buli gihe, ubwo ibyatsi, ibiti n'insina bikaba bike cyane. Bimwe mu nyoni n'utundi dukoko bikabura aho bitura, bigacika ntibyongere kuboneka. Ubwo rero ibyalyaga ya mibu cyangwa se bikayikumilira mu bishanga bikabura, rukaba rusigaye ali urwa za nzitiramubu za madame minister Binagwaho, ya magorofa yubakiwe abaturage, n'abaganga na drones bya Gashumba.
Ni nuko nyine uruganda rukana imhu runukira abarutuliye. Mbene ziliya nganda ubundi ntizishyirwa ahatuwe, aliko Rwanda ntifite henshi yakwimulira abaturage, ngo zisigare zonyine.
Na Girinka ngo yo kuzamura abakene izagira ingorane, ibilyo, urwuli n'amasoko bitunganye bizaboneka biruhanije, ubwo rero Frisone zizagira performance nto, zihombye abazihawe aho buzakera. Ibyo gukura abaturage mu bukene, mwanatekereza n'ukuntu abo hanze bohereza kugira ngo bene wabo baramuke, bulya amadolari 300 nayo aba aguze akanyana, wabigira kabili akaba yegereye ya 600 000Frw agura Frisone ihaka!
Ibyayi hose byo byaba byiza mu maso ya ba mukerarugendo, mu kurwanya isuri, gukumira ubutayu, no kuzana amadevize, aliko byatuma ibilibwa na diversite muli faunes et flores biba bike. Iyi pauvrete alimentaire et biologique ibyo izakurura ntibizwi. Ibilyo nibibura, ubwo ziliya ndege za Mirenge zazakoreshwa nka cargo zigemura hanze amakawa, ibyayi, amabuye, amawuwa , ibireti n'amacomputa dukora, zigaruke zipakiye ibilibwa nkuko bigenda muli West.
Urwanda rurahutera muli developpement isa nirenze ubushobozi rufite, rukora nkaho rufite ubuso bwa 150 000km2, ressources immenses na tres haute technicite, kandi ataribyo. Umunsi UK, USA, UN, EU, WB, etc. byaramuka bihinnye
akaboko, ibyinshi bishobora guhagarara cyangwa se bigafatwa n'ibihugu duhana imbibi.
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/11/19/haguruka-ese-igihano-cyurupfu-nicyo-gisubizo-gisigaye-mu-rwanda
Fake news/ declarations highly impact on political game/outcome.