*Ku kagari baravuga ko arwaye mu mutwe ariko abaturanyi be si ko babibona.
*Umurenge ngo ntiwari ubizi ugiye guhita umwubakira.
Mu murenge wa Mugesera akarere ka Ngoma umuturage umaze imyaka irindwi aba munsi y'igiti, yitwa Ntezimihigo Erneste yabwiye Umuseke ko adashoboye kwiyubakira kuko afite ubumuga kandi ngo abayobozi muri iyo myaka yose bazi ko aba munsi y'igiti, ariko ntibamwubakira.
Akigera aho aba munsi y'igiti yahise atangira gukora uturimo two mu rugo
Ubuyobozi bw'akagari ka Mugatare bwatangarije Umuseke ko uyu mugabo aba mu gihuru kubera ko afite uburwayi bwo mu mutwe gusa abaturanyi bo bavuga ko ari muzima kandi bamuzi neza kuva mu bwana bwe.
Uyu mugabo umaze imyaka irindwi aba munsi y'igiti ni Ntezimihigo Erneste w'imyaka 47 y'amavuko ni uwo mu mudugudu wa Munini, akagari ka Mugatare umurenge wa Mugesera ni mu karere ka Ngoma.
Nyuma yo kubona ko nta bushobozi bwo kwiyubakira afite yafashe umwanzuro wo kujya mu giti cya avoka kiri mu isambu ye, asasa munsi yacyo atangira kuba ari ho agira iwe.
Muri rusange ubuzima Ntezimihigo abayemo ni bubi nk'uko abivuga. Avuga ko yahisemo kuba munsi y'igiti kuko yabuze aho aba gusa ngo iyo bwije imibu n'imbeho bimumerera nabi ariko imvura yagwa bikaba bibi kurushaho.
Agira ati "Jyewe mba munsi y'igiti kuko nabuze aho mba. Iyo bigeze nijoro ndasasa nkaryama ariko n'ubundi ndyama ntaryamye iyo bigeze nijoro imibu irandya imbeho ikanyica bujya gucya nagagaye."
Ntezimihigo asaba ubuyobozi kumufasha akubakirwa dore ko ikibazo cye kizwi.
Ati "Uwambonera aho mba yaba angiriye neza cyane kuko ikibazo cyanjye kiranzwi, umukuru w'umudugudu n'ushinzwe imibereho myiza w'akagari bose barabizi ko mba munsi y'igiti."
Uyu mugabo uretse kuba atagira inzu ntanafite aho ahinga kuko n'icyo giti abamo kiri mu karima gato cyane k'ikibanza, avuga ko yahawe n'ababyeyi be nk'umunani.
Kuba uyu muturage wo muri Mugesera abayeho nabi biranashimangirwa n'abaturanyi be bemeza ko kuba munsi y'igiti ari ukubura uko agira.
Kayijamahe Philimini umuyobozi w'akagari ka Mugatare uyu muturage abarizwamo ahamya ko uyu mugabo afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ngo aribwo butuma aba mu gihuru.
Ati "Mu by'ukuri ni umurwayi ntabwo yuzuye yirirwa azerera ariko ibyo kuba mu gihuru kwe byo sinarimbizi kubera ko hari igihe umuntu w'umurwayi yifata akava mu muryango akaba yajya mu bihuru."
Abaturage bazi uyu mugabo bo bavuga ko Ntezimihigo bamuzi neza atigeze arwara mu mutwe. Uwitwa Twabonumukiza J.Paul umuzi ati "Ni ubukene bumwishe naho ubundi ntabwo yasaze (nta burwayi bwo mu mutwe afite), ahubwo nibamufashe bareke urwitwazo."
Abandi baturanyi be na bo ni ko babona icyo kibazo. Uyu muturage akora ibiraka byo guhoma amasafuriya n'amajerikani ku buryo guhamya ko arwaye mu mutwe bigoye kuko ntampapuro zibagaragaza afite.
Umuyobozi w'umurenge wa Mugesera Bizumuremyi Jean Damascene we avuga ko atari azi iki kibazo gusa ngo kuva akimenye umurenge ugiye guhita umushakira aho aba.
Bizumuremyi ati "Ntabwo twari twarigeze tumenya ko uwo muturage aba munsi y'igiti kuko yaba abo ku mudugudu no ku kagari (abayobozi) ntabwo bari barigeze babitangamo amakuru, gusa ubwo tubimenye turamushakira aho aba acumbikiwe mu gihe tuzaba turimo kumwubakira."
Uyu mugabo amaze imyaka igera kuri irindwi aba munsi y'iki giti cy'avoka akaba avuga ko ubuzima abayemo aribubi akaba asaba uwo ari we wese kumufasha.
Isafuriya atekamo nayo ubwayo irashaje cyane
Inshuti ye yahadusanze ije k'umusura maze idusaba ko tubafotoranya
Twahuye avuye gushaka ibyo kurya no kuvoma amazi
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW