Pages

Saturday, 3 June 2017

[haguruka.com] Ubwo abanyabwenge bake batangiye kubona ibidakwiye/ubucurame abafite imbehe bahungiza, wabona wenda lizagera aho licya i Rwanda!

 

Bavandimwe, ibi byose muvuga muli iki kiganiro (link ihera) ni byo, kandi kubipinga nibyo bidukurulira ingorane zose, twibeshya ko turazikwepesha amategeko n'indangagaciro bicuramye cyangwa se ibisobanuro-kinyoma. Mwoye kwibeshya, ntabwo ali urukundo kwita umuprezida  Baba wa taifa, ahubwo baba bamucaho ibilyo nka kumwe Bakame yalilimbiraga cya cyiyone cyali gitwaye intongo mu kanwa inahiga inkima zashakaga kulira igiti ngo zikiyicyambure. Mubirebere ku byashyikiye ba Ndahindurwa, Kayibanda, Habyarimana bavuye ku ngoma. Nta kamara k'igihugu ibaho koko, ibi kandi ntihazagire intore ibibagiliza kuko na HE yabihamije agira ati mu ndege ya Habyarimana halimwo iki?,  kandi twali mu gihe cy'amage! 


Reka rero twitangire urugero rw'imikorere mibi y'abanyabwenge, ubwonko bwa Rwanda bwakagombye kuruha urumuli no kurulinda inzangano.

"Habayeho umugabo w'umuhinzi akagira urutoki rwiza, rwera neza, turamwita Girukwayo. Nuko umunsi umwe, yunva ibishangara bikomangana, arebye abona abantu benshi barujagajaga. Abasaba kumuvira mu rutoki. Nuko bamusubiza ko bataruvamwo badafashe abo bahiga, ndetse ko nawe atitonze bamumerera nabi. Umwe ubwo abafashe ikibuye agitera ku rugi rugwa munda y'inzu.

Girukwayo abibonye asubira inyuma, anyura aho abo bahiga batali ajya gutabaza abapolisi ba Leta. Bahageze basanga abahigaga bamaze guhitana bamwe mubahigwaga, aliko bagihiga abasigaye. Abapolisi birukana abo bahigi, aliko mu mirwano amasasu acika abapolisi (bavure policiere?) agwa kuli bamwe mu bahigwaga. Ibi byose byabaye ku manwa y'ihangu, abaturanyi ba Girukwayo benshi babireba.

Igihe kiragera justice iraza ishaka kureba niba hali abo yahana. Anketi zirakorwa. Nyuma zishyikilizwa inkiko. Basanga bamwe mu bahigaga abantu ntabakiliho, abaliho bacirwa imanza barafungwa. Ahali abantu ntihabura urunturuntu, hali Mudugudu wangiraga Girukwayo ko amayoga ye ayagulisha aho kuyamuterekera ubuntu. Yigira inama yo kwegera justice ayibwira ati mwadufatiye Girukwayo, ko tubona atali umuntu mwiza? Ati mumunyunvishilije, nazabashakira amajwi mu matora, ntibagiwe n'abageni n'amabuye. Abanyamategeko bati reka tugerageze, cyane ko baliya bishwe tugomba kubona ababahanirwa benshi.

Nubwo anketi ntacyo zashinjaga Girukwayo, basanga byafata bikaba icyaha, bashoye ko ntacyo yakoze ngo atabare abishwe. Dossier barayikurungira no mu rukiko ngo pi! Nuko ba masters (LLM) na doctors (LLD) bakora za speeches, berekana ko Girukwayo agomba guhanirwa kuba ntacyo yakoze ngo atabare!

Igihe cyo gutanga abagabo kigeze, bazana abaturanyi ba Girukwayo basubira mu byo bavuze igihe cya anketi.  Bati uyu Girukwayo koko yabonye ali benshi abahigaga baliya balimwo abishwe, nuko atabaza abapolisi; Polisi ikora imilimo yayo yo kwirukana abahigaga hali abahigwaga bahaguye.

Nuko ba LLM na LLD bati Eee, twaseba tureze Girukwayo kudatabara, tukanamurega no kuba yaratabaje abapolisi. Mureke duhindure ama-speeches, twerekane ahubwo ukuntu Girukwayo yakoze nabi atabaza igipolisi kandi ntagitegeke neza uko gikora. Birakorwa.

Abajyaji rero bali baranasomye anketi zerekanye ko nta kibi cya Girukwayo. Aliko baje  guhabwa amabwiliza n'ubakuliye/ubashiraho, ababwira ko bagomba gukulikiza ibyo ba LLM Na LLD basaba. Nuko urubanza ruraba, abajyaji bateguwe baremera batatira ubuhanga bahawe mu mashuli, bararama bati Girukwayo yarakosheje, nagende afungwe burundu. Azize gutabaza igipolisi yatewe, maze ntagitegeke neza.

Girukwayo amaze kunva umwanzuro w'urukiko, arumirwa, nuko ararangurura ati niba abanyabwenge ali ibi biga, ubwo amashuli yataye agaciro ntacyo amaze, ali bitya nta cyiza kirambye azazanira muntu. Ni mukore ibyo mushaka, aliko n'abatali mu manzaganye ubu ntaho bali n'iyi mikorere.

Girukwayo yaje no kubona isibaniro liranga amatora ya Prezida kandi byose byarazilitswe, n'uhatanira gutorwa babimuhatira ngo ntabyo ashaka, nuko ati nta gitangaje, ubibye umuyaga asarura umuhengeri; yabiba imbuto idakwiye/mbi, ntasarure byinshi.

Ubu ngo yunvise na leasing z'indege aratangara ati nangwa na Rwabugiri yamenye kandi yemera ko yabyaliye icumu!"

Ngayo nguko, ntawarubara!

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/05/31/aloys-simpunga-umuco-wo-kugira-abayobozi-imana-wabaye-karande-mu-banyarwanda

   


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Thursday, 1 June 2017

[haguruka.com] RE: Inyandiko yo kugeza ku Banyarwanda

 

Bwana F. Munyabagisha, turakuramutsa kandi tugushimira cyane aha ubaza  uti: ''Kurwanira ibere limwe rirwaye byaje bite, biteye bite, byacika gute?

Gusobanura ibi nicyo cyakagombye kuba ali inshingano n'imihigo y'umunyabwenge wese ukunda Urwanda, adasibanira

kulyama ku gicaniro cy'ubuhake no kunnya mu kiniko ngo abone ibilyo nka wa muyuda wabiguranye ubukuru bwe.   Ntagitera agahinda kenshi cyaruta kubona uwambaye umudende (bachelor), uwambaye igitare (mastercyangwa se uwacanye uruti mu bwenge (ufite doctorat ayikwiye) ahinduka umukaraza w'ibinyoma, amanyanga, n'ubugambanyi, ubwo ibyiza n'ibibi bya Rwanda akaba arabivuruze abihinduye amata avanze n'amaraso, abasigaye ku misozi batagannye amashuli bakumirwa, bakiyobokera "ni-guhebera-urwaje".

Kurwanira limwe lirwaye rero byatangiye ku ngoma ya cyami, tukili mw'ishyamba ly'umwijima. Nta shuli lyaliho ngo liturere, hakoraga gusa umuco wo kugira amaboko, imbaraga n'ubulyalya, ubibuze akanyagwa cyangwa se akemera agahakwa.

Ibyo byasheshwe muli 1959 na Republika ya mbere. Amashuli menshi yiyongera ku Ndatwa n'amaseminali. Hali amakosa yakozwe aliko umuntu yakwihanganira yibutse ko Rwanda itahise ibona abanyarwanda bambaye imidende

Igihe cya Republika ya kabili hali hamaze kuboneka abambaye imidende n'ibitare bahagije, ku bulyo abanyarwanda bonse amashuli aliho batangiye guhemukira igihugu bateshuka ku nshingano zabo z'abanyabwenge. 

Ubu ho byabaye agahomamunwa. Nyamara dufite ubushyo bw'abambaye ibitare n'abacanye uruti aliko bashishikajwe no konka gusa ilirwaye ndetse ntibanatinye no kuba balilya bunyama bakeberaho na mhatsibihugu ngo abahe imigisha. Ni akumiro. 

Francois uti "byacika bite?" Twe nta gisubizo tubona igihe abanyabwenge batikosoye bagahindura iyi mikorere igayitse kuko bulya nibo moteri y'igihugu, ituma imodoka ikora neza. Ni aha Mmana rero kuko abanyabwenge ni bakomeza kubemba no kubyara ibihumye, amahirwe n'amahoro y'abanyarwanda azagorana, wenda amakiliro azakomeza abe ubuhunzi, n'ingo ziralirwa n'ingabo n'amarondo, byose bilihwa n'imali ya Loni na banki mondial.     

Reka tunashimire bwana J.C.Tuvugishukuri, tumubwira ko amakenga atugiraho ntaho ashingiye. Abakurambere bacu bagize bati "Nyili ikilimi kibi yatanze umurozi gupfa", kandi ibi byose yarabibonye ntacyo tumwigisha. Hali abanyarwanda benshi bamaze kubigaramira; kwigengesera rero ntibyakagombye gufatwa nk'ibitera-soni!      



De : Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com>
Envoyé : jeudi 1 juin 2017 14:46
À : kota venant; Intabaza Info; Ndagijimana Jean-Marie; Democracy&Human Rights; Joseph Matata; Christophe Tuvugishukuri; Zac Biampa; Rusesabagina Paul; Joseph Sebarenzi; JACQUES KANYAMIBWA; Anastase Gasana; ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA; Veritasinfo Ngoga; Democracy_human_rights; Faustin Twagiramungu; Semahoro; Innocent Twagiramungu; Michel Niyibizi; Psimberakuri; Minani Jean Marie Vianney; Pierre Foucher; UDAHEMUKA Eric; Olivier Rukundo; Jambo Asbl; Ijwiryarubanda Ijwiryarubanda; Theo Rutihunza; Sinumvayabo; Kagomashenge; Perpétue Muramutse; Marie Kampororo; Alexis Semana; Hakiza Canada; abelbanga@gmail.com; Bona Sin; Gakath53; em.hame; Inumanews; Nkiko Nsengimana; Imanzi Pdp; Kabandac2; Samcyprien; Paul Umusaza; Bihibindi .; SHEMA; Yonkad; Ruhorahoza Theophile; Darius Murinzi; Kalebucyusa01; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Niyonshuti Pacifique; Chkayihura; Pascal Kalinganire; Patriote Rwandais; Jeangatera; Icare Dedale; Cyprien Mugabo; Nsabimana Joseph; Katarypa; Sixchris; Pierre Nzabagerageza; Jean-Marie Higiro; Ngombwa; Jmarie Micombero; Lafiancee Armee; Biramahire Salvator; abdallah.akishuli; Amakuruyurwanda Inforwa; Ikazeiwacu1; Iyamuremye David; Emasozera; Tuzatsinda Aimable; Emmanuel Ntabajyana; Semahoro; MDR Yibuka; Rwagasana Gerard; Mbonigaba Ismaïl; Etienne Karekezi; Joseph Hakizimana; dhimbara@hushmail.com; Amakuruyurwanda; Samuel Desire; Imanzi Pdp; Batungwanayo Felicien; Gahima; Joseph Ngarambe; Eug Ndah; Jonathanmusonera; Lyarahoze Samuel
Objet : Re: Inyandiko yo kugeza ku Banyarwanda
 

N-kubahwa Kota Venant, komereza aho ... ni ho ruzingiye rwose.

Maze bishobotse uve ku banyangufu n'ingufuri ugaruke ku banyabwenge n'amahame y'urumuli n'ukwemera.

Ugize uti "byagora gusobanura no guhuza ..." ! Byaba byo ku mhamvu z'ubuswa n'ubunebwe, guhakwa no guhubuka. Nibaze mbaze, mbabaze ntawe mbabaje: Kurwanira ibere limwe rirwaye byaje bite, biteye bite, byacika gute?

Ili pfundo rirasaba umwete, ubuhanga n'ubushishozi by'Abanyabwenge. Maze nyuma yabo, Abanyapolotiki n'Abanyamakuru bakabona aho bahera n'aho berekeza batunnywesha umuti wo kutuvura kurwana no konka umubyeyi usambagurika. Ba mhatsibihugu ntibizababuza kutuvangira, aliko gutoba atemba no kunnya mu kiniko si cyo kimwe!


Mugire Imhagalike n'Ubugingo (Ayez la droiture et une saine santé) !

 
Francois M. (1-819-461-0353)
-----------------------------
Il y a dans tout comportement d'autrui notre part d'influence par nos actions, nos omissions, nos objections, nos attitudes ou nos pensées. C'est ensemble que chacun peut s'élever et contribuer à l'amélioration de la vie à l'intérieur et autour de soi. (Extrait de "Images de soi", à paraître en 201?)
www.munyabagisha.net

@fmunyabagisha


You'll need Skype CreditFree via Skype



From: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Sent: May 31, 2017 10:27 AM
To: Intabaza Info; Ndagijimana Jean-Marie; Democracy&Human Rights; Francois Munyabagisha; Joseph Matata; Christophe Tuvugishukuri; Zac Biampa; Rusesabagina Paul; Joseph Sebarenzi; JACQUES KANYAMIBWA; Anastase Gasana; ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA; Veritasinfo Ngoga; Democracy_human_rights; Faustin Twagiramungu; Semahoro; Innocent Twagiramungu; Michel Niyibizi; Psimberakuri; Minani Jean Marie Vianney; Pierre Foucher; UDAHEMUKA Eric; Olivier Rukundo; Jambo Asbl; Ijwiryarubanda Ijwiryarubanda; Theo Rutihunza; Sinumvayabo; Kagomashenge; Perpétue Muramutse; Marie Kampororo; Alexis Semana; Hakiza Canada; abelbanga@gmail.com; Bona Sin; Gakath53; em.hame; Inumanews; Nkiko Nsengimana; Imanzi Pdp; Kabandac2; Samcyprien; Paul Umusaza; Bihibindi .; SHEMA; Yonkad; Ruhorahoza Theophile; Darius Murinzi; Kalebucyusa01; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Niyonshuti Pacifique; Chkayihura; Pascal Kalinganire; Patriote Rwandais; Jeangatera; Icare Dedale; Cyprien Mugabo; Nsabimana Joseph; Katarypa; Sixchris; Pierre Nzabagerageza; Jean-Marie Higiro; Ngombwa; Jmarie Micombero; Lafiancee Armee; Biramahire Salvator; abdallah.akishuli; Amakuruyurwanda Inforwa; Ikazeiwacu1; Iyamuremye David; Emasozera; Tuzatsinda Aimable; Emmanuel Ntabajyana; Semahoro; MDR Yibuka; Rwagasana Gerard; Mbonigaba Ismaïl; Etienne Karekezi; Joseph Hakizimana; dhimbara@hushmail.com; Amakuruyurwanda; Samuel Desire; Imanzi Pdp; Batungwanayo Felicien; Gahima; Joseph Ngarambe; Eug Ndah; Jonathanmusonera; Lyarahoze Samuel
Subject: RE: Inyandiko yo kugeza ku Banyarwanda
 

Bwana Samueli Lyarahoze uti : "None ....zatinyuka ... Paul Kagame, ushyigikiwe n'Amerika, Ubwongereza na Isilayeli? Ntibishoboka kuko n'Ubufaransa, Loni na Esipanye byahutswe,...!"  Natwe tuti  wasetsa nuvuye guhamba nyina!


Kiremwa muntu iravuka, bakayijyana mu ishuli, ikiga, ikabona za diplomes kugera kuli za doctorats, aliko igeraho igapfa kandi ikaligitana bimwe yize, ntawe ibisigira. Niyo mhanvu ubona History (amateka) ntacyo amalira abasigire, uretse nyine kubikina nka kumwe ko muli za theatres. 

Dore:

Ni Amerika n'Ubwongereza bagize icyahoze ali Palestine uko kimeze ubu, nibo bashyize Biafra aho ili ubu bakubise inshuro Ubufransa. 

Ni Amerika n'Ubwongereza biliho bitunganya grands lacs africains ubu, bimaze gukubita inshuro ubufransa. Erega na Libya nuko, uretse ko ho Sarkozy yabaherekeje ashaka ubutoni.

Rero banyarwanda, ni bene ubwite nanone bafite uburenganzira n'ubushobozi bwo kugena uko ibyo bubatse bikora, kimwe no kuba babiha indi ntumbero. 

Twebwe tuli nka cya kibondo kilira gishaka ibere lya nyina uliho asamba aliko cyo kitabibona, ndetse nta  kimwaro cyikikomereza konka nyina yavuyemwo akuka. Ni uko duha amashyi n'imhundu udututse cyangwa se uvuze ko aratuvunirumuheto; ukabona imhunzi zirasizana gusingiza uwo zahunze; ukabona ba doctors barajya kwikorera abibereye hanze ngo babacyure ntaho kubatuza n'ibyo kubatunga bashatse, uretse inkambi ya Mutobo.

Byagora uwashaka gusobanura no guhuza a la cartesienne (adapinga) ibyiza n'ibibi bya Rwanda: revolution 1959, revolution 1990-1994, militias/propaganda hutu, militias/propaganda tusi, inzego z'ubunetsi, igipolisi/ikijandarme, igisilikari n'amarondo, amajyambere n'iterambere; amashuli n'uburezi, bonne gouvernance, etc.    

Birenge useke!

   



De : Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>
Envoyé : mardi 30 mai 2017 22:43
À : Intabaza Info; Ndagijimana Jean-Marie; Democracy&Human Rights; Francois Munyabagisha; Joseph Matata; Christophe Tuvugishukuri; Zac Biampa; Rusesabagina Paul; Joseph Sebarenzi; JACQUES KANYAMIBWA; Anastase Gasana; ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA; Veritasinfo Ngoga; Kota Venant; Democracy_human_rights; Faustin Twagiramungu; Semahoro; Innocent Twagiramungu; Michel Niyibizi; Psimberakuri; Minani Jean Marie Vianney; Pierre Foucher; UDAHEMUKA Eric; Olivier Rukundo; Jambo Asbl; Ijwiryarubanda Ijwiryarubanda; Theo Rutihunza; Sinumvayabo; Kagomashenge; Perpétue Muramutse; Marie Kampororo; Alexis Semana; Hakiza Canada; abelbanga@gmail.com; Bona Sin; Gakath53; em.hame; Inumanews; Nkiko Nsengimana; Imanzi Pdp; Kabandac2; Samcyprien; Paul Umusaza; Bihibindi .; SHEMA; Yonkad; Ruhorahoza Theophile; Darius Murinzi; Kalebucyusa01; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Niyonshuti Pacifique; Chkayihura; Pascal Kalinganire; Patriote Rwandais; Jeangatera; Icare Dedale; Cyprien Mugabo; Nsabimana Joseph; Katarypa; Sixchris; Pierre Nzabagerageza; Jean-Marie Higiro; Ngombwa; Jmarie Micombero; Lafiancee Armee; Biramahire Salvator; abdallah.akishuli; Amakuruyurwanda Inforwa; Ikazeiwacu1; Iyamuremye David; Emasozera; Tuzatsinda Aimable; Emmanuel Ntabajyana; Semahoro; MDR Yibuka; Rwagasana Gerard; Mbonigaba Ismaïl; Etienne Karekezi; Joseph Hakizimana; dhimbara@hushmail.com; Amakuruyurwanda; Samuel Desire; Imanzi Pdp; Batungwanayo Felicien; Gahima; Joseph Ngarambe; Eug Ndah; Jonathanmusonera
Objet : Inyandiko yo kugeza ku Banyarwanda

         URUBUGA RWA POLITIKI: IBINYOMA BYA RNC NA FDU-INKINGI!
Mbese na P 5 yose ni ko ibyumva?
Mukiganiro ushobora kumva aha Serge Ndayizeye aherutse kugirana na Gervais Cyondo hamwe na Justin Bahunga ku rubuga rwa politiki rufunzwe mu Rwanda n'icyakorwa kugirango rufungurwe,  abo bagabo uko ari batatu babeshye Abanyarwanda, karahava. Njye ni ko nabyumvise.
I.                 "Urubuga rwa politiki ni iki?" Serge Ndayizeye.
 
A.    Ibinyoma bya Gervais Cyondo na Justin Bahunga
 
a.     Urubuga rwa politiki, ni (9, 20´ - 9, 46´) "uburenganzira bw'umunyagihugu wese bwo gutanga igitekerezo cye, haba mu mvugo, haba mu nyandiko,  haba mu myigaragambyo, haba no ku bundi buryo bwose, akagitanga atikanga ko hari umuntu uwariwe wese, cyane cyane inzego z'ubutegetsi ziza kumuhohotera cyanga kukimuziza".  Gervais Cyondo wa RNC.
 
 Uyu munyapolitiki w'inararibonye arongeraho ati "urwo rubuga rubaho iyo hari demokarasi mu gihugu". Cyondo yuzuza ubusobanuro bwe avuga ko "kuvuga ko hari  demokarasi mu (Rwanda rwa Kagame) ari nko gushyakira amata mu matako ya nyirahuku".
 
b.     Mu kumusubiza, Justin Bahunga ati (13,33´- 13,52´) ''nakunze rwose ukuntu Cyondo yasobanuye icyo (= urubuga rwa politi) bivuga, ariko nagiraga ngo mvuge urundi ruhande abantu badakunda kuvugaho cyane. Iyo tuvuga ngo turashaka demokarasi, iyo demokarasi turayashakira iki? Ibuze haba iki, kuba itarabonetse… byaduteye ibihe bibazo?". Muri make, Bahunga na we yujuje igitekerezo cye avuga ko iyo habuze demokarasi mu gihugu habaho intambara n'amahano nk'ayabaye mu Rwanda…
 
c.      Kuri ibi bisobanuro byombi, Serge yarikomereje nkaho ntacyabaye, abaza ibibazo byiza, ari ko kuri njye nta gisubizo gishimishije ahabwa nkuko ndaza kubigaragaza. Dore igisubizo cyanye aha hakurikira.
 
B.    Ukuri: Urubuga rwa politiki ni
 
a.     Uburenganzira buri mwenegihugu afite bwo kunenga no guhana (sanctionner) ubuyobozi bw'iguhugu cye iyo bukora nabi;
b.     Uburenganzira buri mwenegihugu afite bwo kugira uruhare rugaragara mu miyoborere y'iguhugu cye;
c.      Uburenganzira buri mwenegihugu afite bwo guhindura ubuyobozi bw'igihugu cye binyuze mu nzira y'amahoro, mu matora adafifitse;
d.     Uburenganzira buri mwenegihugu afite bwo guhindura ubuyobozi bw'igihugu cye binyuze mu mahane, revolisiyo cyanga intambara, iyo uburyo bw'amahoro budashoboka.
e.     Urubuga rwa politiki rutandukanye kure n'uburenganzira bwo kugaragaza igitekerezo cyawe nkuko Cyondo na bagenzibe babeshya, bashuka Abanyarwanda.
f.       Urubuga rwa politiki rugaragarira muri opozisiyo ikomeye ikorera imbere mu gihugu no mu burenganzira bwo gushinga amashyirahamwe ya politiki (= partis politiques) n'andi yose aharanira inyungu z'abayashinze (= les syndicats).
g.     Urubuga rwa politiki rugararira kandi mu itangazamakuru ryingenga koko.
h.     Urubuga rwa politiki rushoboka neza iyo inzego eshatu z'ubutegetsi (= Ubutegetsi bushyiraho amategeko kandi bukagenzura uko ashyirwa mu ngiro: "pouvoir législatif", Ubutegetsi buca imanza: "pouvoir judiciaire" n' Ubutegetsi bushyira ayo mategeko mu ngiro:  pouvoir exécutif") zigenga koko,ariko cyane cyane iyo za pouvoir législatif" na "pouvoir judiciaire" bisumbya ingufu "le pouvoir exécutif" nkuko bimeze mu buhugu bitemba amata n'ubuki bya Noruvege, Suwede, Danimaki na Finilandi.
 
II.              Serge Ndayizeye, ati (46, 53´ - 48, 23´) "Bwana Gervais Cyondo mugenzi wacu (= Bahunga) nyine ati, 'nimuturake turahari', (Nanjye Samweli, nti aka ni akumiro bahu… Ngo babareke? Injiji ziba mu bize koko! Ngo babareke… Kagame, ati 'na Kikwete ushaka kubavugira nzamuritura, none ngo babareke? Yeé?), ariko iyo usubije amaso inyuma, nkuko twabiganiriye, bisa nkaho demokarasi igoye, urubuga rwa politiki rukaba rugooranye kurufungura (mu Rwanda) bitewe n'amateka, nkuko mwagiye mu bitubwira muri iki kiganiro cyacu. … Aha rero ni ho twibaza, tuti bizagenda bite kugirango urwo rubuga rufunguke?… Bwana Gervais Cyondo, bisaba ikihe kiguzi kugirango urwo rubuga rufunguke?" 
 
A.    Ibinyoma bya Cyondo na Bahunga
 
a.     Cyondo, ati … (50, 48´) "... Icyangombwa cyihutirwa ni ukubanza gutsiba uwo mugezi. Wamara kuwutsiba, abantu bakagenda batambuka, bambukira hejuru. Kugirango rero ibyo ngibyo bibeho,abantu bashobora kuba bari munzu, inzu yabo iri gushya, ntibamenye ko iri gushya. Bakazabyumva ari uko abantu bari hanze batabaaje. Ibi ni byo turimo". (= Ni akumiro: kuri Cyondo, abari mu Rwanda baranezerewe, ntibazi ko inzu yabo iri gushya, ni twe abari hanze tubibona, tugomba gutabaza kugirango babyumve…!).  
b.     (Nanjye Samweli, nti uriya mugezi utwara abantu n'ibintu muzawutsiba mute?) Cyondo arakomeza, ati "ni byo byokubwira bariya bantu bari munzu irigushya (ariko) bamwe batabibona, nk'aba bose birunze muri FPR tubabwira, tuti va ku giti dore umuntu. Ibyo abo bantu barikukubwira ngo bakorera neza Abanyarwanda ntabyo bari gukora". (…)
c.      Bahunga na Serge, bati Bwana Gervais Cyondo urakoze cyane kuko usobanuriye Abanyarwanda neza uko urubuga rwa politiki ruraza, vuba aha, gufungurwa mu Rwanda. Birababaje, cyane!
 
Muri Make, amashyaka RNC na FDU-Inkingi atekereza ko abanyarwanda bari mu Rwanda, cyane cyane abari muri FPR, batazi ko bababaye. Ko kugirango urubuga rwa politiki rufungurwe, RNC Na FDU bogomba kubumvisha ko bari mu kaga. Kandi ko ari bo, abari mu Rwanda, bagomba gufata iyambere mu kuva munzu iri gushya. Ko nibatagira icyo bakora, bazahiramo. Ngiyo intambara RNC na FDU-Inkingi barwana, bamwe guhera mu 1994, abandi guhera muri 2010.
 
d.     (Nanjye Samweli, nti iki ni ikinyoma kirusha icya Semuhanuka kuremera.)
 
B.    Ukuri: icyakorwa kugirango urubuga rwa politiki rufungurwe mu Rwanda ni iki.
 
a.     Abanyarwanda bari mu Rwanda, ndetse n'abari muri FPR (urugero Diane Rwigara, Kizito … na Gen Rusagara) bazi ko bariguhira mu nzu, bakeneye gusa uwabatabara;
b.     Abanyarwanda bari mu Rwanda nta na kimwe baashobora gukora, batabifashijwemo n'abari hanze, ngo bafungure urubuga rwa politiki runanangiye mu Rwanda;
c.      Nkuko Leta zunze ubumwe z'Amerika zibihamya, hari inzira imwe rukumbi yo gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda: ni inzira y'amahane kuko iy'amahoro idashoboka.
 
"Aryoha asubiwemo" ni umugani w'Abanyarwanda. Leta zunze ubumwe z' Amerika, ziti "Due to restrictions on the registration and operation of opposition parties, citizens did not have the ability to change their government through free and fair elections."
Bivuga ngo: "Kubera inzitizi zibuza amashyaka y'abatavuga rumwe na Kagame kwiyandikisha no gukorera politiki mu Rwanda, Abanyarwanda ntibashobora na gato guhindura ubutegetsi bw'igihugu cyabo binyuze mu nzira y'amahoro, y'amatora"; keretse gusa bakoresheje intambara cyangwa revolisiyo. Nta kindi. Niba ubihakana, ongera ubyisomere aha kuri parag ya 3.
 
d.     Ikiguzi kimwe rero rukumbi gikenewe kugirango urubuga rwa politiki rufungurwe mu bwami bwa Kagame ni AMARASO; nkuko uyu mudamu, usumbya RNC na FDU gutekereza, abihamya. Ongera umwumve niba ukunda ukuri, aha.  Aravuga, ati "Le pouvoir ne se donne jamais, il s'arrache». Bivuga, ko "nta narimwe urubuga rwa politi ruboneka, hatabanje kumeneka amaraso".  Ndabarahiye! Uzi aho byabaye ... ahambwire.
 
 
TWNZURE
 
Ni izihe mpamvu abanyarwanda bari mu Rwanda bobona ko Paul Kagame ari intare, ingwe ... cyangwa "tigre", naho bo bakaba impara, amasha ... n'amasatura agomba kuribwa igihe cyose iyo ntare ... ishonje, bityo bakaba nta cyo babihinduraho?
Ni ukubera ko:
a.     Hari uburyo butatu inyamaswa iyo ari yo yose, n'umuntu arimo, ihangana n'iyindi ishaka kuyica:
1.     guhagarara ikarwana n'iyo yindi ishaka kuyica;
2.     kugira ubwoba ikiruka uko ibishoboye;
3.     no kubundama nk'inkware, intama... ikicwa, ikaribwa.
Ubu buryo bwa gatatu, bwo kwemera urwaje, ni bwo abanyarwanda  bari mu Rwanda ndetse na benshi bari hanze yarwo barimo.  Nibangahe batinyuka kwandika izina ryabo kuri murandasi banenga ubutegetsi bwa Kagame, kandi bari hanze y'ubwami bwe? Ni 0,000001 %! Ni bangahe bari mu Rwanda bakwemera gupfira ubusa urwa RwiserikaRwigaaraGasekure...? Nta n'umwe.
b.     Abanyarwanda barakubititse gusumbya ikindi kiremwamuntu cyose cyabayeho ku isi:
1.     Abatutsi bari mu Rwanda mu 1994, Paul Kagame yabatanzeho igitambo barapfa barashyira mu nyungu z'Amerika no mu nyungu ze bwite ngo abe umwami uganje,Ingoma-nyega isimbure Kalinga-nyiginya. Ntawe ikibishidikanyaho. N'ibimeyetso by'itegurwa n'itsembwa ry'abo batutsi n'abatekinisiye ba Kagame nabitangiye ibimenyetsobitavuguruzwa biri mu rurimi rw'igifaransa, aha.
 
2.     Abahutu  barishwe guhera muri 1990 kugeza 2010 kugirango Inyambo zongere zibone urwuri. Ni ukuvuga ko itsembatsemba ry'Abahutu ryagabanutse mu mwaka Kayumba Nyamwasa yahungiyeho. Iryo hunga rirakaramba! Ni ryo ryatumye "punguza" Abahutu igabanuka kuko Ingoma-nyega yarimaze kubyara amahari. Mbese waba warabonyeibyabereye Ikibeho,... Loni ibishigikiye, hanyuma ugasaba abahutu bari mu Rwanda kujya mu mihanda? Oya, kirazira.
 
3.     Ntawe utazi ko abahutu batishwe, Gacaca yabagize amatungo yo kubagwa igihe Kagame n'agatsiko ke babishakiye. Abagabo bose batishwe b'abahutu (= 1.600.000) iyo Gacaca yabatse uburenganzira bwa muntu. Ni inyamaswa. None izo nyamaswa zatinyuka gute umwami w'ishyamba, Paul Kagame, ushyigikiwe n'Amerika, Ubwongereza na Isilayeli? Ntibishoboka kuko n'Ubufaransa, Loni na Esipanye byahutswe, impapuro z'ibyo bihugu by'ibihangange zo gufata Kagame zigatwikwa! Ni ukuri, Paul Kagame ni ikigirwamana, ingufu afite ni nk'iza Lucifero!
 
c.      None hakorwa iki ngo urubuga rwa politiki rufungurwe? Nta kindi. Ni ukugana iy'ishyamba nka Mandala. Igihugu cyacu cyasubiye mu bukoroni, gikoronijwe n'Amerika...kiragijwe Kagame n'agatsiko ke. Tugomba kukibohoza, nkuko ibihugu byari bikoronjwe, muri za 1950- 1974 byabigenje. Hagomba za "rebelions".
Ndasaba Abanyarwanda ko hatagira abakomeza kubabeshya no kubabeshyera. Uzababwira ukuri ni uzababwira uburyo bwo gukora revolition cyangwa uzasaba abasore n'inkumi kugana iy'ishyamba. Na Nelson Mandela nta yindi nzira yanyuze ngo ahirike Apartheid, ubutegetsi ruvumwa nk'ubwa Kagame, muri Afurika Yepfo.
Samweli Lyarahoze, 30-05-2017.
Bisome neza kuri link aha hepfo.

Virusfri. www.avast.com
b.     Abanyarwanda barakubititse gusumbya ikindi kiremwamuntu cyose cyabayeho ku isi:
1.     Abatutsi bari mu Rwanda mu 1994, Paul Kagame yabatanzeho igitambo barapfa barashyira mu nyungu z'Amerika no mu nyungu ze bwite ngo abe umwami uganje, Ingoma-nyega isimbure Kalinga-nyiginya. Ntawe ikibishidikanyaho. N'ibimeyetso by'itegurwa n'itsembwa ry'abo batutsi n'abatekinisiye ba Kagame nabitangiye ibimenyetso bitavuguruzwa biri mu rurimi rw'igifaransa, aha.
 
2.     Abahutu  barishwe guhera muri 1990 kugeza 2010 kugirango Inyambo zongere zibone urwuri. Ni ukuvuga ko itsembatsemba ry'Abahutu ryagabanutse mu mwaka Kayumba Nyamwasa yahungiyeho. Iryo hunga rirakaramba! Ni ryo ryatumye "punguza" Abahutu igabanuka kuko Ingoma-nyega yarimaze kubyara amahari. Mbese waba warabonye ibyabereye Ikibeho,... Loni ibishigikiye, hanyuma ugasaba abahutu bari mu Rwanda kujya mu mihanda? Oya, kirazira.
 
3.     Ntawe utazi ko abahutu batishwe, Gacaca yabagize amatungo yo kubagwa igihe Kagame n'agatsiko ke babishakiye. Abagabo bose batishwe b'abahutu (= 1.600.000) iyo Gacaca yabatse uburenganzira bwa muntu. Ni inyamaswa. None izo nyamaswa zatinyuka gute umwami w'ishyamba, Paul Kagame, ushyigikiwe n'Amerika, Ubwongereza na Isilayeli? Ntibishoboka kuko n'Ubufaransa, Loni na Esipanye byahutswe, impapuro z'ibyo bihugu by'ibihangange zo gufata Kagame zigatwikwa! Ni ukuri, Paul Kagame ni ikigirwamana, ingufu afite ni nk'iza Lucifero!
 
c.      None hakorwa iki ngo urubuga rwa politiki rufungurwe? Nta kindi. Ni ukugana iy'ishyamba nka Mandala. Igihugu cyacu cyasubiye mu bukoroni, gikoronijwe n'Amerika...kiragijwe Kagame n'agatsiko ke. Tugomba kukibohoza, nkuko ibihugu byari bikoronjwe, muri za 1950- 1974 byabigenje. Hagomba za "rebelions".
Ndasaba Abanyarwanda ko hatagira abakomeza kubabeshya no kubabeshyera. Uzababwira ukuri ni uzababwira uburyo bwo gukora revolition cyangwa uzasaba abasore n'inkumi kugana iy'ishyamba. Na Nelson Mandela nta yindi nzira yanyuze ngo ahirike Apartheid, ubutegetsi ruvumwa nk'ubwa Kagame, muri Afurika Yepfo.
Samweli Lyarahoze, 30-05-2017.
Bisome neza kuri link aha hepfo.

 

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.