AMAKURU Y'U RWANDA AGENEWE DIASPORA NYARWANDA HIRYA NO HINO KU ISI
Banyarwanda Banyarwandakazi mudaheruka mu Rwanda namwe mwese muba mumurongo w'abarwanya Leta y'u Rwanda,
Mbandikiye mbasuhuza ariko ngirango nasabe abarwanya leta ko basubiza ubwenge kugihe kuko nassnze ibyo baba bibwira ntaho bihuriye nuko igihugu giteye...
Muminsi namaze mu Rwanda mukwezi kwa cumi n'abiri 2017, nashoboye gusura imigi n'ibiturage ahantu henshi hanyuranye.
Uko gusura ahantu kandi nabikoze amanywa n'ijoro kuko nagendaga amasaha nshakiye nkagorobereza aho nshakiye hose ndetse nkasangira n'abantu bamwe tugatarama tukageza no mumasaha akuze cyane.
ICYANSHEKEJE N'UBU KIKINSETSA NI UKURYA AKABENZI
Mu Rwanda hari ibintu byinshi byo guhanga udushya tugezweho cyane kuburyo iminsi ya mbere ubanza gutakara no kumvugo zikoreshwa.
Hari ahantu henshi hagezweho bagutembereza ugafata icyo kunywa no kurya (ifi, inkoko y'inyarwanda cyangwa ipondeze, ibitoki, ibirayi byokeje, boyilo, agatogo,etc.).
Ariko icyanciye imbavu ni abansohokanye bati tujye kurya akamodoka ndabicuritse ahubwo ngo ni ukurya AKABENZI. Barabimbwiye ngo tujye KURYA AKABENZI ndapapaza nti se akabenzi umuntu arakarya akabaho !!!! Baransetse baratembagara bati akabenzi ni ingurube bategura neza yumutse kuburyo uyiriyeho ayikunda cyane. N'uyu munsi iyo mbyibutse ukuntu nabyakiriye bikabanza kumpahamura ndiseka nkatembagara.
Aho nagenze hose nahasangaga umutekano usesuye kuko nabaga nitwaye nta muntu nigeze naka umperekeza (escort) kuko numvaga nizeye umutekano wanjye ijana ku ijana.
Ntarafata urugendo rwerekeza Kigali, hari bamwe babitekereje babingiramo inama mbere yuko ngenda ko nkwiriye Escort ariko ngeze mu Rwanda nasanze hari umutekano uhagije muburyo ntabitekerezaga.
Ibyo mbabwira rero nagize igihe cyo kwitegereza ntawe umpagaze hejuru...
LETA Y'U RWANDA NTABWO ISHONJESHA ABATURAGE, ABABIVUGA BARAYIBESHYERA
Icyambere cy'ibanze nababwira mukwiriye guhanagura ni ikintu cyo kuvuga ko leta ishonjesha abaturage.
Icyo rwose mugihanagure burundu kubabivuga cyane cyane abarwanya leta y'u Rwanda bakwiza amakuru ko u Rwanda rwose rushonje. Mu Rwanda nta nzara rusange ihari.
Kubijyanye no gushonjesha abaturage, nta mabwiriza cyangwa imigirire igamije gushonjesha abaturage ihari.
Kubijyanye n'inzara, muri rusange mu Rwanda barejeje ndetse aho nageze hose bagiye banganuza kumyaka bejeje n'ubwuzu bwinshi cyane kuko hose wasangaga banyikundiye cyane. Mumuco habaho umuntu akagira igikundiro nanjye nkunze kwikundirwa n'abantu, rero nsura u Rwanda nasanze ntaho cyagiye.
Kubakwiza amakuru atariyo, icyo nabonye ahubwo kigenderwaho na bamwe ni uko mukugwa kw'imvura hari utuzinga cyangwa uduce usanga itaraguyemo uko bikwiye ariko ugasanga naho atari henshi. Aho niho usanga bataka ko bashonje kandi nabwo usanga leta y'u Rwanda ibitayeho cyane kuko buri kagari wagereranya na secteur ya kera gafite umukuru w'akagari bita Gitifu (Executif) wize ubihemberwa hakaba n'umusosiyari wize ubihemberwa na leta buri kwezi nk'aba bose tubona i Burayi.
Umuturage rero ugize ikibazo cyo kuteza neza ntabwo atereranwa.
Kugirango ntange urugero rwumvikana navuga nk'akarere Matata Joseph uyobora CLIIR akomokamo muri Kayonza yahoze yitwa Muhazi kera hamwe nuturere tuhegereye. Narahasuye nsanga ni ahantu bejeje imyaka myinshi cyane kuburyo bushimishije rwoseeee. Ndetse imyaka wasangaga iteye amabengeza cyane kuburyo waguma kuyireba. Ibyo kandi ni uturere twose tuhegereye. Ariko igitangaje nuko hari umusozi umwe mumisozi myinshi bambwiye ko utaguyeho imvura nk'iyindi kuburyo bo batigeze beza uko abandi bejeje. MATATA Joseph arahazi nahamubwira ni umusozi wa Nyawera agace kamwe kandi iyindi misozi yose byegeranye irejeje.
None se ubwo wavuga ngo ako karere gafite inzara? Wavuga se ngo ni leta yabashonjesheje? None se iyo wowe wiyita opposant ufashe urugero nk'urwo ukaruhindura rusange ku Rwanda rwose uba ukora politiki yafasha abanyarwanda?
Aho rero niho nsaba buri wese guhindura ibyo atangaza ku Rwanda bitajyanye n'ukuri.
Maze kuzenguruka u Rwanda nasanze abiyita opposition bagomba guhwiturwa kuko ibyo batangaza ntabwo bijyanye n'ukuri kandi ntabwo byafasha igihugu n'umuturage kuko aba atari ukuri.
POLITIKI IREBA ABAHINZI B'IBIRAYI :
Muri iki gihe haravugwako abahinzi b'ibirayi babangamirwa ariko sibyo. Ahubwo ikiriho ni uko abahinzi barimo kwigishwa uburyo bushya ibirayi bejeje bitahinduka akajagari bakabihomberamo. Ndetse hamaze guhanwa abayobozi benshi bazizwa gushaka guhenda umuturage cyangwa kumwiba bamuha igiciro kitaricyo.
Kumafaranga bahabwa kukiro muri iki gihe, ubaretse bigahinduka akajagari nta n'ubwo babona 1/3 cy'ayo bahabwa.
Ikigaragara ahubwo ni uko systeme iriho ari systeme nziza ariko ikaba itaramenyerwa n'abaturage kuburyo ubukangurambaga bugomba gukomeza kwigisha bihagije.
KUBIJYANYE N'UBUYOBOZI
Ikintu nabonye gikomeye cyane ni uko abayobozi batinya abaturage cyane kuburyo bukomeye. Na none kandi abaturage bazi uburenganzira bwabo kukigero cyo hejuru cyane ndetse ntibatinya abayobozi nka kera kungoma zindi zahozeho.
Ikindi nabonye ni uko abayobozi bakora cyane ahubwo ugasigara ufite impungenge niba ntangaruka kubuzima bwabo kuko usanga birenze urugero ariko iyo muganiriye usanga ariwo muvuduko bamenyereye gukoreraho.
Ikindi kigaragara ni uko umuturage yitaweho cyane na leta kuburyo buhanitse muri byose. Byarantangaje aho umutegetsi Gitifu (Executif) aba ahangayikishijwe no gutanga raporo irimo abantu bahanduwe amavunja n'ibindi bintu nkibyo by'ubuzima bwa buri munsi bw'umuturage !!!!
NB: Uko mbonye akanya nzajya nkomeza mbaganirire.
Bruxelles, le 10/01/2018
RUTAYISIRE Boniface
Tel +32 466 45 77 04 (Tel & whatsapp)
-------------------------------------------
En date de : Jeu 4.1.18, Rafiki Afrodruzia druzafri@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
Objet: *DHR* Uko ubutegetsi bw'u Rwanda bw'ubu bwateje inzara mu Gihugu
À: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Jeudi 4 janvier 2018, 23h06