Tubasubize se iki, wowe kimwe n'abandi banyarwanda basobanutse mutabona?
Ibi byose dusoma/ twunva ni bwa bucakura, amanyanga n'imwamwanya hagati ya hutu-tutsi Irwanda (ndetse n'Iburundi) bikomeza ma mayere yo hejuru. Ni uko basukira mucyayenge ya ethnisme/ tribalisme atavique nauseabond, imwe ituma duhora tuvundagurana kugera mu bwicanyi. Dore ingero 3 zibigaragaza:
1. RPF yateye muli 1990 bavuga ngo abatutsi bahejejwe hanze, abandi barahezwa mu gihugu. Abazungu balirukanka bakora za anketi, haboneka ko aho abatutsi bahezwaga koko ali muli administration territoriale (conseillers, bourgmestres, prefets). RPF imaze gufata ingoma, bati abatutsi ntibabaho, hali abanyarwanda. Nyuma yo kumenya Rwanda iyo aliyo (26000 km2, ubukungu buciliritse), benshi bashoboye barakata bisubilira hanze gushaka ubuzima. Nyamara Habyarimana nibyo yababwiraga ati hano ntihadususurutsa twese; nimushakire aho muli, uwo bishobokera ahagume aliko afate passport ajye aze asure igihugu cye, uwo byangiye apfe kuza turubyiganiremwo; baramutuka! None 50% ya 12M alibyo 6M z'abanyarwanda baralya munsi ya 1.20$ US ku munsi, munanibuke ko 7M zali mu rwa Habyarimana: waba usanzwe ntumenye ute ko udafite icyo alya, akinga iwe akajya guca inshuro ahandi ngo aramuke?
2. Intambara imena amaraso, ni nako byagenze muya 1990-2000. Irangiye bati duhane abakoze ibyaha. Byali byiza iyo ubucakura budakora, ngo hacirwe imanza bamwe, abandi bakingirwa ikibaba. Abo balinzwe barashekewe karahava; ndetse bibagirwa ko ba Rutuku babizi (uretse ko ali abakoroni, badashinzwe gukiza iniga iyo zili kulyanira mu ishyamba), alibyo bituma tubona ba experts n'abijuse intsinzi batakivuga rumwe.
3. RPF iti ubu twaliyunze birenga 90%, twubatse Urwanda rwiza rw'amahoro. Icyo kibiye cyamara gushorwa, bagahindukira bakajya ku mbuga no mu binyamakuru by'isi yose kuhahungiliza no gusukira inzigo n'inzangano, bashaka gutera ipfunwe/gusebya (diaboliser) abo bunva ko bigaranzuye. Ahali akalyo mu Rwanda hose ugasanga nibo basa bahicaye (uretse ko ntacyo bidutwaye, kuko n'abahutu bamwe bihaliraga), nyamara abafashe imbehe bakirwa bilirimba ko ubu umuco wo gusaranganya wimakajwe, ibyo guheza no kwikubira byacitse. Nyamara ahubwo byarakomeye, kugera nubwo biboneka mu bapfu!
None se murashaka iki, ko abakurambere barurangije bagira bati Akabaye icwende ntikoga; naho Semuhanuka akabwira umwana we ati Ujye ubeshya/uliganya birakiza, gusa uzilinde ikinyagisha. Turekeye aho, tugiye kwirebera uko Miss Jojo yatigishije akazu!
De : Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>
Envoyé : vendredi 25 janvier 2019 13:08
À : Aimable Rwamucyo; Agnesmurebwayire; Sibomana Jean Bosco; agnes..murebwayire@yahoo.fr; Agaculama Mu Ikibunda; Pierre Foucher; Brenden Russo; zac.biampa; Martin Bangamwabo; Marie Madeleine BICAMUMPAKA; Chantal Karara; Christophe Tuvugishukuri; MULINDAHABI Jean-Claude; Claire Molinet; MUSABYIMANA JEAN DE DIEU; Twagirayezu Deo; Ernest Mudage; Senga Emmanuel; UDAHEMUKA Eric; Francois Munyabagisha; felixhabimana@yahoo.fr; Filip Reyntjens; NIKOZITAMBIRWA; Innocent Twagiramungu; John Kagabo; Joseph Matata; Kota Venant; Liza Keza; Michel Niyibizi; Mbaga Tuzinde; Theodore Mpatswenumugabo; Vincent Ndacyayisenga; Nzinink; Nsengiyumva Celestin; rudahi@hotmail.com; Skweli; Tharcisse Semana; Faustin Twagiramungu; Tatien2miheto; Veronika Kirimumpuzu; Gerard Semushi Karangwa; Rwagasana Gerard; Lafiancee Armee; Democracy_human_rights; Ndagijimana Jean-Marie; RNC Itahuka; Paulrusesabagina; Nkiko. Nsengimana; Mbonigaba Ismaïl; SHEMA; Joseph Sebarenzi
Objet : Re: A must view!
Nyabuna nimunsubize:
Soma inkuru yose ku mugereka uri hasi aha:
Le jeudi 24 janvier 2019 à 23:51:25 UTC+1, liza.kez@yahoo.com <liza.kez@yahoo.com> a écrit :
Umurundikazi wabyirutse UBurundi butaragwa mw'isanganya ryazanywe na Fdd iryishijwe na MRND de triste mémoire.
Ceci dit: abateruzi b'ama karito vous avez intérêt à suivre cette vidéo.
https://youtu.be/GLQweWh4BIY