Pages

Tuesday, 20 August 2024

[Rwanda Forum] Kamonyi: Ubuyobozi bwafunze kiliziya biteza impaka – Umuseke


Kamonyi: Ubuyobozi bwafunze kiliziya biteza impaka – Umuseke

Kamonyi: Ubuyobozi bwafunze kiliziya biteza impaka

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, bwandikiye ibaruwa bumenyesha kiliziya Gatorika  Paruwasi ya Mugina ko ibaye ihagaritse ibikorwa byose, biteza impaka.

Mu itangazo ryo ku wa 14 Kanama 2024, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko uku gufunga kiriziya bishingiye  ku itegeko no 72/2018 ryo ku wa  31 /8/2018 rigena imikorere n'imitunganyirize by'imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo zaryo iya 3,16,20 n'iya 23.

Yongeraho ko bashingiye kandi ku mabwiriza y'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere  no 001 yo ku wa 08/3/2019 agenga imiryango ishingiye ku myemerere cyane mu ngingo yayo ya 2.

Dr Nahayo Sylvere avuga ko ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'ubw'umurenge wa Mugina, bwakoze igenzura, busanga Kiliziya Gatorika (paruwasi) ya Mugina itujuje ibisabwa bityo ibikorwa byayo byose bibaye bihagaritswe.

Ati "Mbandikiye mbamenyesha ko ibikorwa bya 'Kiliziya Gatorika Mugina bihagaritswe uhereye igihe muboneye itangazo."

Uku gufunga uru rusengero byakuruye impaka by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hibazwa niba n'ibindi bikorwa iyi kiriziya yari isanzwe ifite na byo bihita bihagarara.

Ikinyamakuru Kinyamateka cya kiliziya Gatorika, kivuga ko mu ibaruwa yanditswe n'Umuyobozi w'Akarere, atakoresheje imvugo iboneye kuko yandikiwe kiliziya Gatorika ya Mugina aho kuvuga Paruwasi bityo igaragaramo ukutubaha imiterere n'imikorere y'inzego za Kiriziya   no kutamenya inyito ikoreshwa .

Kugeza ubu ntacyo iyi kiliziya Gatorika Paruwasi ya Mugina iragira icyo itangaza.

Ubwo ku wa 14 Kanama 2024 yakiraga indahiro z'abajya mu Nteko ishingamategeko, Perezida Kagame yavuze ko insengero zigomba kuba zujuje ibyangombwa bigenwa n'amategeko.

- Advertisement -

Ati "Ibitubahirije amategeko, ntibikwiye kubaho. Ubwo rero nabonye bavuga ngo 'Ubanza Perezida atabizi. Ibintu byo gufunga insengero ni icyaha.' Ndabizi. Simbishaka. Ibintu by'akajagari noneho n'iyo byaba biri mu madini, simbishaka. Nzabirwanya rwose."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko mbere yo kwibaza ku gufunga insengero, abantu bakwiye kwibaza ku buryo zashinzwe.

Yagize ati "Ikintu cy'amakanisa ni iki? Murabanza induru ikavuga, 'Bafunze amakanisa'. Wabanje ugahera ku kuvuga ngo 'ubundi yagiyeho ate?' Amakanisa ni iki? Amakanisa ibihumbi ni iki? Abanyarwanda mwarwaye iki koko? Ariko ngira ngo ni ibibazo byo kuba Abanyafurika. Abanyafurika dufite ikibazo rwose."

UMUSEKE.RW

 


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

Sunday, 18 August 2024

[Rwanda Forum] GREX INTERNATIONAL CONVENTION WASHINGTON DC - KWAMAGANA MANDA Y’UMUVUMO

GREX INTERNATIONAL CONVENTION WASHINGTON DC -  KWAMAGANA MANDA Y'UMUVUMO
https://www.youtube.com/live/XpupdrcBoAs?si=U_cYY0lZbzY_-RC4
###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

Thursday, 15 August 2024

[Rwanda Forum] #AMAROZI_AMAROZI #NOBLE_MARARA ATUMENEYE AMABANGA Y'AMAROZI

#AMAROZI_AMAROZI #NOBLE_MARARA ATUMENEYE AMABANGA Y'AMAROZI.

https://youtu.be/ndl3hnvBxAw?si=_iDu2c9DRwh0ltZw

###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

[Rwanda Forum] Umumotsi JD Bizimana Ministre w'Irondabwoko mu Rwanda azikubita agati hahandi... ngo araramya umwihishyi Kagame!


Ahubwo uwo Bizimana ni inkunguzi arikungurira, Kagame namenya biriya byo kurege Abaperezida ba Republika yahiritse kuba batari Abanyarwanda, ahubwo Kagame ariwe utegeka u Rwanda kandi atakiri umunyarwanda. Nubwo yaruvukiyemo muri 1957 akaruvamo afite imyaka ibiri, yatakaje ubunyarwanda igihe yafataga ubwenegihugu bwa Uganda kugeza abaye Officier mukuru mu ngabo z'icyo gihugu. Ibimenyetso n'inyandiko birahari. Kandi icyo gihe Itegekonshinga igihugu cyagenderagaho kugeza muli 2003, ntiryemeraga ubwenegihugu bubiri. Bivuze ko uwafataga ubundi yabaga atakaje automatically Ubunyarwanda. Kagame rero muli 1994 agarutse mu Rwanda kuba V/P na President ntiyigeze avuga cyangwa ngo yerekanre ko yashubije ubwenegihugu bwa Uganda kandi ko yahawe Ubunyarwanda. Kugeza ubu rero ategeka u Rwanda ariko mu mategeko akiri Umugande! Ni mu gihe Kayibanda nka Habyarimana abanyarwanda bavukiye mu Rwanda ku babyeyi nabo b'abanyarwanda batigeze bahabwa ubundi bwene gihugu ngo batakaze ubunyarwanda nka Kagame. Umumotsi JD Bizimana yitonde rero ararogotwa mu bikomeye.



[Rwanda Forum] Kagame niwe mwami w'akarere

Abwira abadepite nkubwira abanyeshuri cyangwa abakozi be, Kagame ati ninjye mutware wa karere. Bose bagomba gukora ibyo nshaka. Yongeye gutera ubwoba Kisekedi nkuko yabikoze mbere amubwira ko azi kurwana.  Ninkaho yavuze ati n'Abafransa twarabatsinze mu Rwanda  igihe noherezaga abasirikare i Butare .  Ibyo byose yabwiye abadepite ntacyo babikoraho. Ni ugukoma mu mashyi gusa.

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DdQ5y%2Bme6nF9-86J36dROYB906rsy8nyQB7eK4b93BG_g%40mail.gmail.com.

[Rwanda Forum] POLO KAGAME MU KAMASHU NGO POOO - BIDASUBIRWAHO YEMEJE KO ARI MURI DRC - FDLR ZO NGO IKI?

POLO KAGAME MU KAMASHU NGO POOO - BIDASUBIRWAHO YEMEJE KO ARI MURI DRC - FDLR ZO NGO IKI?
https://youtu.be/oRjwD6QLGFc?si=vfpkl63Si_BJy6EA

###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

Wednesday, 14 August 2024

[Rwanda Forum] Re: Re : Itangazamakuru rikorera Kagame mu kubeshya Abaturage b'isi.

Watubwira umwe cg babiri muri abo "bahezanguni kabombo benewacu" bakorera VOA ngo barye impamba?

Le mardi 13 août 2024 à 14:17:28 UTC+2, Jerome Ndiho <jeronimo2408@yahoo.com> a écrit :


Iyo VOA ikoramo abahezanguni kabombo benewanyu ntuyibeshyere


Le lun., août 12 2024 à 1:10 p.m., Zac Biampa
<zac.biampa@yahoo.fr> a écrit :

VOA Kirundi/Kinyarwanda

"Prezida w'u Rwanda Paul Kagame ararahirira[...]gutegeka u Rwanda kuri manda ya mbere y'imyaka itanu." ( VOA August 11, 2024 sur Facebook)


Uko uburiganya no kubeshya, umunyagitugu Paul Kagame n'abambari be bita UBWENGE bisakazwa kandi bikigishwa Rubanda n'ibitangamakuru bikomeye bimukorera kandi bimwamamaza nka VOA. Ni Agahomanunywa!
Uko Paul Kagame ategeka kubara imyaka na mandats amara ku butegetsi:

1994-2003: Manda ya mbere y'imyaka 9 itagomba kubarwa .

2003-2010: Manda ya mbere y'imyaka 7

2010-2017: Manda ya kabiri y'imyaka 7

2017:2024: Manda y'imyaka 7 y'agashimwe k'abaturage itabarwa

2024-2029: Manda ya mbere y'imyaka 5.

2029-..... : Manda ya kangahe y'imyaka ingahe, ibarwa cyangwa itabarwa?

Ukuri: Paul Kagame yafashe igihugu ku ngufu za gisirikare muli 1994, ahita yimikwa kuzagitegeka kugeza apfuye. Gubara imyaka amaze ku ngoma ubishyira muli za mandats rero ni ikinamico n'ijijisha. Ikibabaje nuko bikorwa n'ibitangazamakuru by'ibihugu by'ibihangange nk'Ijwi rya Amerika ( VOA) nk'uko imaze kwongera kubikora. 
Shame to VOA Kirundi-Kinyarwanda!


“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.