Martin Mateso ntiyiciwe mu Rwanda; Igisubizo ku bakomeje gukwirakwiza ibihuha
Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Paul Mbaraga, wakoreye Radio Rwanda igihe kinini wanabaye Umwarimu w'itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda. Aragaruka ku byavuzwe ku rupfu rwa Martin Mateso bakoranye kuri radio mu myaka yo hambere.
Innocent Niringiyimana, umwe mu bakoresha YouTube uba mu mahanga unakunze kugaragara mu batavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, aherutse kwihandagaza akora ikiganiro cy'iminota 34, avuga ko Umunyamakuru Martin Mateso yishwe na Leta y'u Rwanda!
Ni ikiganiro cyambabaje cyane, nibaza inyungu Innocent Niringiyimana yungukira muri iyi minota 34 yafashe yo kuroga Abanyarwanda. Ni mushya kuri Youtube ariko aje nabi pe!
Yashoje ikiganiro avuga ko agitohoza ku rupfu rwa Martin Mateso mu Rwanda. Niba se nta kuri afite kuko atarakora itohoza, ni iki kimwemerera kuvuga ko yishwe na Leta y'u Rwanda?
Niba wowe (Innocent Niringiyimana ) na bagenzi bawe mufite ikibazo cyo kujya mu Rwanda, kuki mutekereza ko abagiyeyo bakagira ikibazo nyirabayazana ari Inkotanyi? Wanze ukunze u Rwanda rwa Repubulika rwategetswe na Mbonyumutwa, Kayibanda, Habyarimana na Kagame kandi bose banditse amateka y'u Rwanda n'Abanyarwanda ku ngoma zabo, yaba meza yaba mabi ariko ntazasibangana kandi azitwa amateka y'u Rwanda n'Abanyarwanda. Nta Banyarwanda b'imbere n'Abavantara, twese turi Abanyarwanda.
Wibajije ngo ariko Mateso arinda kwiyahura nta makuru yari afite? Ubu se wowe uduhaye ayahe? Wabanje kwibaza ku irengero ry'abanyamakuru ba kera nyamara bamwe mu bo uvuga bari mu Rwanda bari mu kiruhuko cyangwa barakora. Abo ni nka Peacemaker Mbungiramihigo umaze igihe ari umuyobozi mu by'Itangazamakuru, Solange Ayanone ari mu kazi k'inzobere ndetse mu mwuga, Amabilis Sibomana ari mu kiruhuko cy'izabukuru ariko ari mu Rwanda.
Jabo Jean Marie mbonana na we kenshi ni umunyamakuru wigenga ari mu Rwanda, Akimana Latifa ayobora ishami rya RBA, Victoria Nganyira yushije ikivi cye kuri Radio Rwanda, RBA iramushimira ajya mu kiruhuko cy'izabukuru ariko aza no kwitaba Imana.
Hanyuma wowe uti 'abo bose baburiwe irengero'! Numvise utanyibuka mu banyamakuru ba kera kuri Radio Rwanda, jye nitwa Paul Mbaraga nakoranye na Martin Mateso uvugiraho amateshwa. Ejo nari hamwe n'umuryango we wose muri Villa bacumbitsemo i Kigali.
Madamu we Brigitte Mateso ni Umufaransakazi ariko yamushatse ari mu Rwanda akora kuri Radio Rwanda. Brigitte ntiyigeze akora muri Ambasade y'u Bufaransa nk'uko wabitangaje ahubwo yakoraga muri PNUD.
Kuri Radio Rwanda kimwe no kuri televiziyo y'u Bufaransa yaba TV5 yaba France Television, Martin Mateso yari umunyamakuru w'umwuga ntabwo yari umucengezamatwara. Ntiyigeze atandukira amahame y'umwuga ku buryo wamusiga ibara iri n'iri uretse gutanga inkuru igenzuye kandi isubiza ibibazo abumva baba bategereje ko bisubizwa ku mpande zose zirebwa n'ikibazo.
Wagize neza gutanga ubuhamya bwa Yusufu Mugenzi bakoranye, wumvise ko yibanze ku bumenyi ngiro bw'itangazamakuru n'imikoranire myiza na bagenzi be byaranze imikorere ya Martin Mateso. Naguha n'ubuhamya bw'umwarimu wa Kaminuza y'u Rwanda wanyandikiye kuri Mateso agira ati "RIP Mateso, mwibukira ku Gifaransa cyiza cyarimo injyana nziza. Bivuze ko impumeko ye yagendanaga n'umujyo w'interuro kimwe na Amabilis Sibomana. Mwari abahanga".
Martin Mateso yahunze umutekano muke wari mu gihugu na Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Byamworoheye kuko umugore we yari mubo ibihugu byabo by'amahanga byaje kubatabara bibageza mu bihugu bakomokamo mu mahanga.
Mateso yabyaranye na Brigitte abana babiri umukobwa n'umuhungu ubu bakuze ndetse umwe yarashatse. Uwashatse ni umukobwa wibarutse impanga z'abana batatu. Nari naramutahiye ubukwe mu Bufaransa aho yashakanye n'umusore ukomoka muri Côte d'Ivoire.
Mu kwa cyenda 2023 nari i Paris mu nama yahuzaga abanyamateka b'Abafaransa n'Abanyarwanda bishyigikiwe n'aba Perezida bombi, Paul Kagame na Emmanuel Macron. Akazi kabo kakurikiranye na Raporo yitiriwe Prof Duclert Vincent ku myitwarire y'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Iyo nama nakurikiraga ishoje imirimo yayo, nakiriwe n'umuryango wa Martin Mateso turataramana. Martin Mateso mvuga rero urumva ko muzi neza, ari ukuba twarakoranye kuri Radio Rwanda no kuba twaragiranaga imibanire ya gicuti kivandimwe.
Martin Mateso, yaba ari wenyine yaba aherekejwe n'umugore we, basuye u Rwanda kenshi bahafite n'inzu i Nyamirambo. Kuriyi nshuro yifuje kuzana n'umuryango we wose ntawe usigaye inyuma azirikana koko kwizihiza isabukuru y'imyaka 70 y'amavuko, akereka abuzukuru be u Rwanda, abana bo baruvukiyemo kandi bahunga bari bakuru. Icyakora nabo ntibaruherukagamo, bari bishimiye kongera kurusura mu mpinduka nyinshi zabaye.
Bageze mu Rwanda kuwa gatanu Mateso ameze neza ariko akaba yari asanzwe arwara umutima byo gukurikirwa hafi n'abaganga b'inzobere. Uyu muryango nkuko wari waje mu Rwanda, wigeze gusura igihugu cya Martinique. Bagiyeyo Mateso yariteganyirije afata ubwishingizi bw'ubuzima. Yari yabikenze kuko bwabaye ubwa mbere bari muri urwo rugendo agira ikibazo cy'umutima icyo bita 'INFRACTUS DU MYOCARDE'.
Iyo ndwara yigeze kumufata rimwe bari iwabo mu Bufaransa ku buryo ari indwara yari amenyereye uko agomba kwifata nko kuba yari yaravuye ku ka divayi na Whisky twasangiraga cyane, areka n'itabi, nibwo nemeye ko ya ndwara ye yamukanze.
Yabagaho atunzwe n'indyo yihariye, kunywa no kugira imyitozo ngororamubiri . Ku cyumweru 20 Ukwakira 2024 ahagana saa yine za mu gitondo bagiye gufata ifunguro rya mu gitondo nibwo Mateso yumvise agatuza kihaga amenya ikimuteye kuko abimenyereye.
Bahise bamujyana kwa muganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal abaganga bahita babona ko akwiye kwitabwaho byihutirwa, bagerageza ibishoboka byose ngo umutima utuze birananirana, ni uko Mateso yavuyemo umwuka.
Itohoza rindi muzazana rititaye ku buhamya mbahaye rizaba ari uguta ibitabapfu nimusigeho kwiroga ari mwe no kuroga Abanyarwanda muzana ibihuha bitameshe.
Maze imyaka 22 ngarutse mu Rwanda, ubu niho mpumekera kandi ndi mu kiruhuko cy'izabukuru kuva 2023. Nakoreye igihugu mu rwego rw'ubumwe n'ubwiyunge no mu burezi nk'umwarimu muri kaminuza zo mu Rwanda zigisha itangazamakuru.
Mwisubireho mujye mubanza mutohoze mubone gutangaza ibyo mufitiye ishingiro, aho kubanza guca iteka ku bagizi ba nabi cyangwa abicanyi mwita abavantara ntacyo mushingiyeho
Martin Mateso (ibumoso), umugore we na Paul Mbaraga (iburyo)
Paul Mbaraga
### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ### |