Pages

Wednesday, 26 June 2013

Kigali : Amarira ni yose muri sosiyete zitwara abagenzi

Kigali : Amarira ni yose muri sosiyete zitwara abagenzi

Inkuru dukesha igihe.com
Ba rwiyemezamirimo bafite imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bararira ayo kwarika kubera igihombo bakomeje guhura nacyo mu kazi, bitewe n'akajagari mu mikoranire yabo no kutubahiriza amategeko bashyiriweho.
mu_gihe_imodoka_zagenewe_aho_zizajya_zikorera_usanga_zitubahiriza_iyi_gahunda_1_-ff11a
Iki kibazo cyakomeje kuba ingutu gituruka kuri gahunda ubuyobozi bushinzwe gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali bushyiraho ntizubahirizwe, ngo amasosiyete amwe n'amwe akareberwa yica amategeko nk'uko bamwe mu bafite amasosiyete atwara abagenzi mu mujyi wa Kigali babitangarije IGIHE.
Nyuma y'aho kuva ku muhanda kw'abantu bikomeje kugenda bitinda cyane cyane ku mugoroba ndetse na mu gitondo, IGIHE twashatse kumenya impamvu itera iki kibazo cyakomeje gushakirwa umuti ariko ukaba utaraboneka mu gihe nyamara amasosiyete atwara abagenzi yiyongera umunsi ku munsi. Ba nyiri aya masosiyete bagaragaza ko ipfundo ry'ikibazo ari ishyirwaho ry'amategeko ya buri gihe ariko atubahirizwa.
Nyamucahakomeye Valence, umuyobozi wa sosiyete itwara abagenzi ya KBS, yavuze ko kutubahiriza amategeko bikomeje kongera igihombo kuri bamwe bakora uyu murimo.
Yagize ati " Hashyizweho amategeko uburyo yashyizweho akaba ariyo yabaye ikibazo gikomeye kuko abantu bayarengaho ariko ntihagire igihinduka ngo habe hatangwa ibihano ku bayarenzeho."
Nyamucahakomeye yavuze ko gahunda yo kugabanya amasosiyete afite imodoka zitwara abagenzi mu mazone yari nziza ariko hari uburyo itanogejwe, ati " Gushyira imodoka muri zone ntabwo byari bibi ariko nta uzi uburyo byakozwemo. Ubundi twumvaga ko bagombaga kugabanya imihanda bashingiye ku modoka sosiyete ifite ariko ntabwo ariko byakozwe."
Uyu mugabo yazuze ko bisi zirenga 40 afite yahawe zone yo mu Mujyi – Kabeza ati " Ni ibirometero bike ntabwo izi bisi zose zakorera muri uyu muhanda ngo umuntu azishyure Banki aba yaratsemo inguzanyo. Ubu namaze guhomba kandi ntananiwe gukora, abantu barara ku mihanda imodoka zirimo kuborera muri parking."
Ibyo Nyamucahakomeye yadutangarije ni nabyo twatangarijwe n'umuyobozi wa sosiyete ya Prince, Kamana Tresor, we yongeyeho ko Leta ikwiye gutabara abakora uyu murimo kuko hagaragaramo akarengane bavuga ko gakabije.
Imodoka zimwe zirapaitse ntizikora zabuze aho gukorera nyamara abagenzi bumira ku mihanda
Usibye kutubahiriza amategeko ashyirwaho n'Ikigo cy'igihugu ngenzuramikorere ku mirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) ngo hari n'ubusumbane bukabije aho abantu basangiye umwuga umwe havamo bamwe bakarwanya abandi.
Kamana ati " Hari abakozi ba Koperative RFTC bafata imodoka z'abandi bakazifunga kandi ubu burenganzira nta wundi muntu ubufite kereka Polisi y'igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda gusa ibi ni ukurengera."
Kamana mu buhamya yatanze bujyanye no gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, yibanze kuri koperative ya RFTC aho yavugaga ko barengera kuko udashobora kwerekeza imodoka muri zone bahawe by'agateganyo nyamara abagenzi bahagaze ku mihanda nyamara yo ikarenga ikigabiza imihanda yagenewe izindi modoka. Iki kibazo ngo abakora uyu mwuga babigaragarije RURA ariko ntakirakemurwa, ati "Imyaka ibiri irashize bavuga ko bagiye gukemura iki kibazo."
Ngarambe Charles, Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abatwara abantu mu mamodoka mu Rwanda (ATPR) yadutangarije ko iki kibazo cyo kutubahiriza amategeko ndetse n'ubusumbane muri uyu mwuga gihari.
Ati " Abantu bakora umurimo wo gutwara abagenzi mu mamodoka mu mujyi wa Kigali bagirana amakimbirane aterwa n'ibyemezo bifatwa birenze urugero."
Ngarambe yunze mu byo IGIHE cyabwiwe na KamanaTresor, umuyobozi wa Sosiyete ya Prince aho yavuze ko ikibazo gikomeye cyane giterwa na koperative yo gutwara abantu ya RFTC ko ikoresha imodoka z'abandi ariko ikaba yarigaruriye imihanda hafi ya yose abandi ba rwiyemezamirimo imodoka zabo zikaba zarahagaze.
Aha yabaye nk'aho yikoma ikigo ngenzuramikorere RURA ko niba koko gishinzwe kureberera uko uyu murimo ukorwa cyareba n'uburyo abawukora bawukora neza ndetse n'ibibazo bahura nabyo muri uyu murimo.
Ngarambe twamubajije nk'umuyobozi impamvu imyanzuro ifatwa ariko ntishyirwe mu bikorwa bagakomeza kureberera , ati "Natwe turi mu mazi abira kuko nta kintu bemeza ngo gishyirwe mu bikorwa ariko dufite icyizere ko iki kibazo gishobora kurangira kuko nta mategeko agenga ubwikorezi yari ariho amabwiriza yo gutwara abagenzi yagenderwagaho ni ayo mu mwaka w'1996 ariko ubu akaba yaramaze kwemezwa."
Umujyi na RURA ibyemezo byafashe ntibyatanze umuti
Imwe mu myanzuro yari yafashwe na RURA, Umujyi wa Kigali ndetse na Polisi mu nama yari yabahuje n'abayobozi b'abatwara abantu mu modoka mu ntangiriro z'umwaka wa 2012 bari bagabanyije amasosiyete za zone, kugira ngo abantu badatinda ku muhanda.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yagize ati " Imodoka zose zikorera mu mujyi wa Kigali zose zigomba gushyirwa mu mashyirahamwe (Koperative) ku buryo zizarangwa n'imikorere imwe zikajya zinataha ari uko abagenzi bashize mu muhanda, abagenzi ntibazongera kurenza iminota itanu bagitegerereje imodoka ku cyapa.
Imodoka zifite icyapa cya nimero 1 arizo KBS, zahawe kuva mu mujyi zikanyura Rwandex na Remera zigana Kabeza. Izifite icyapa 2 za R.F.T.C zikava mu mujyi zinyuze Rwandex na Remera, zikerekeza i Kanombe. Izifite icyapa No 3 za R.F.T.C ziva mu mujyi, zinyura Kimihurura, kwa Lando, Kimironko zikagarukira mu Izindiro. Izifite icyapa No 4 za Royal zihagurukira mu mujyi zinyura Rwandex na Kicukiro zikagera i Nyanza (ya Kicukiro). Izindi modoka zitahawe inimero zari kuzajya zikorera Kicukiro Nyabugogo n'ahandi hose hatavuzwe.
Nyamara ngo ibi ntabwo byubahirijwe kuko Koperative RFTC yashyizwe mu majwi n'abandi bose bakora uyu mwuga kubangamira abandi bakora umwuga umwe. Mu gihe yahawe aho izajya ikorera ngo ahantu hose iba yahashyize imodoka zayo kandi ikaba idashobora gutuma abandi bakorera mu bice yahawe.
Tuganira na Turatsinze John umuhuzabikorwa wa RFTC mu mujyi wa Kigali avuga ko ibyo aba bantu bandi bafite amasosiyete atwara abagenzi bavuga bitagomba guhabwa agaciro, ati " Impamvu bavuga ko RFTC yica amategeko ntabwo aribyo kubera ko twubahiriza amategeko. Tuzi neza ko tuzira kubahiriza amategeko. Prince na Camer nizo zikunda kwica amategeko, aho zivogera imihanda batahawe."
Turatsinze John yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe aya masosiyete yandi akwiye kuvuga kuri RFTC kubera ko yubahiriza amategeko yashyizweho n'inzego zishinzwe gutwara abantu mu mujyi wa Kigali( RURA).
Turatsinze ati " Bajye bajya kubaza (RURA ) iba yarashyizeho amategeko agomba kubahirizwa twebwe ntacyo tubazwa."
Twashatse kuvugana n'umuyobozi wa RURA ushinzwe gutwara abantu Katabarwa inshuro nyinshi kuri telefone ye agendana ariko ntabwo yigeze yitaba.
Katabarwa ushinzwe ubwikorezi muri RURA aganira na City Radiyo kuri iki kibazo yayitangarije ko atajya atangira amakuru kuri telefone ati " Uzaze ku biro bagupange kuri gahunda tuvugane."
Naho umuyobozi wa Koperative RFTC, Col Twahirwa Dodo, yabajijwe ku kibazo cyo gufata imodoka z'abandi ashimangira ko utapfa kujya muri zone itari iyawe ati " Iyo uje muri zone itari iyawe turarwana kandi twebwe turi serious kandi tugiye kurushaho ntabwo nafata zone yanjye ngo nurangiza uze gukoreramo ."
CSP Muhizi ushinzwe umutekano wo mu muhanda we yemeza ko nta muntu wemerewe gufata imodoka mu muhanda ati " Niba RURA ifata imodoka ako ni akajagari."
Abagenzi baba batoye umurongo cyane mu gitondo baba bijujuta kumva ko amasosiyete afite imodoka nyinshi ariko bagahera ku muhanda. Umwe muri bo twasanze ategereje imodoka zimwerekeza mu Mujyi ahagaze Sonatubes, ati "Birababaje iyo nzindutse ngiye ku kazi nkumira ku muhanda… Twumva ngo amasosiyete atwara abagenzi afite imodoka nyinshi ariko ntazo tubona. Dukererwa akazi."
Mu gihe imodoka zagenewe aho zizajya zikorera usanga zifite akajagari n'aho ziparitse zirwanira abagenzi
N'izi modoka ni nshya ariko ziraparitse ngo zabuze uko zikora

IMIBANIRE Y’ABANYARWANDA N’URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA


IMIBANIRE Y'ABANYARWANDA N'URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA

Tubisabwe n'umwe mu basomyi bacu witwa Dutizubugingo, nifuza kugira igitekerezo ntanga ku mibanire y'abanyarwanda mur'iki gihe n'uruhare Leta ifite mu kubaryanisha, mu byukuri ntibyoroshye kwicara ngo ntange igitekerezo cyuzuye neza ariko nkuko yabyifuje ndagerageza gukora ku bice byose yifuje kumenya kugirango turebere hamwe ishushorusange y'imibanire yacu twebwe abanyarwanda uhereye mu 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi n'intambara yahitanye abanyarwanda batari bakeya kugeza uyu munsi.
Rwanda red map
U Rwanda ni igihugu kitigeze kigira amahoro arambye bituurutse ku makosa akomeye yagiye akorwa n'abanyapolitike (aha ndavuga bamwe bagena bakanoyobora uko ubuzima bw'igihugu n'abaturage bagomba kubaho), uhereye kera rukiramutswa ubutegetsi bwa cyami kugeza ku mahano yagiye arugwirira ndetse akomeje kurugwirira kugeza uyu munsi, muriyi nyandiko tukaba tugiye gusesengura imibanire y'abanyarwanda muri rusange turebara hamwe inzego zose z'ubuzima nuko zibayeho kugeza ubu, ntawuyobewe ko imibanire mibi yashoye abanyarwanda mu bwicanyi n'amakimbirane yateje intambara yahitanye ibintu n'abantu benshi yateguwe, igakwirakwizwa ndetse igashyirwa mu bikorwa n'abanyepolitike babi bagiye u Rwanda, kuko bigaragagara ko iyo aba batabaye maso bashora abantu benshi mu makosa, kuko batasibye kwiyerekana nk'abantu bavuga rikijyana kandi bareberwaho urugero, rwiza cyangwa rubi, ibi kandi u Rwanda rukaba rubisangiye n'ibihugu byinshi byo kw'isi aho bitizwa umurindi n'ubujiji buri mu bantu.
Nyuma y'amahano atandukanye rero yagiye agwirira igihugu mbere y' 1994 na nyuma yayo, dore uko mbona imibanire rusange y'abanyarwanda nyuma ya 1994 kugeza uyu munsi: U Rwanda nkigihugu cyahuye n'ibihe bibi, rwagize ibibazo byinshi bitandukanye, aho rwari ruvuye mu ntambara itoroshye, yakorewemo ubugome butoroshye ndetse abayirokotse n'abayibayemo cyangwa abazabakomokaho bikazabagiraho ingaruka z'igihe kirekire nanjye ntashobora kumenya neza, kuko bizajya mu mateka yacu, amateka mabi ataduhesha ishema cyangwa agaciro ako ariko kose, amateka ababaje kandi yasenye ibintu, ubuzima bw'abantu ndetse agasiga intimba n'ibikomere byinshi mu mitima ya benshi, urwo Rwanda rero mu kwiyubaka nyuma y'iki gihe twavuga ko nabyo ubwabyo biri mu mbogamizi z'imibanire y'abaturage barwo kuko abarutuye bari barimo ibice bitandukanye, bidahuje umuco, amateka, akababaro n'ubuzima; mur'ibi bice nkaba navugamo AMOKO ATANDUKANYE kandi atumvikana na gato (abahutu, abatutsi n'abatwa), mu bwoko bw'ABATUTSI harimo ibice byinshi bidahuje, aho dufite ABAROKOTSE JENOSIDE bari basanzwe mu Rwanda, tukagira ABAVUYE HANZE bafite imico itandukanye bitewe n'aho baje baturuka, tukagira ABARI BAHANGANYE KU RUGAMBA na Leta ya Habyarima nabo bafite imyitwarire yabo idahuye n'iyaba bose kubera ibikomere n'ubuzima bw'intambara butandukanye. Mu BAHUTU naho twari dufitemo ibice bibiri bitandukanye kandi bidashobora kwumvikana, harimo INTAGONDWA ziganjemo abari bashyigikiye umugambi wo kurimbura abatutsi, hakaba n'abandi BASHYIRA mu gaciro barwanyaga uyu mugambi kandi bifuza imibanire myiza y'abanyarwanda muri rusange, aba nabo bakaba bari bafite ibikomere bitandukanye byagiye bibasigara ku mutima kubera kwicirwa imiryango muri izi ntambara nagiye mvuga, kandi batarebanaga neza n'ibi bice byose navuze haruguru bitewe n'URWIKEKWE NO KWITANA BAMWANA KU BIBAZO BITANDUKANYE BYAGWIRIRIYE U RWANDA. Ntitwibagirwe kandi ABATWA bakomeje kuba hagati nk'ururimi kandi batazi aho bijya naho biva kuko ntaruhare rugaragara mu makimbirane avugwa mu Rwanda ku mpamvu nakwita y'imibereho mibi bisanganiwe bagihangana nayo.
Dushingiye kur'izi ngeri zitandukanye z'abanyarwanda bagize umubare munini w'abatuye u Rwanda, ukongera n'abanyamahanga bikinze mu bibazo byarwo bagahinduka abanyarwanda mu buryo budasanzwe (nkabagiye bafasha FPR kurwana urugamba nyuma bakitwa abanyarwanda ndetse kugeza uyu munsi bakaba barahindutse abanyarwanda) kandi badahuje uburere, indangagaciro n'imyemerere, ukongeraho ikibazo cy'isenyuka ry'igihugu, kitari gifite inzego zihamye z'ubuyobozi cyagombaga kwihutira kugarura umutekano no gusana ibyangiritse kandi gitangiriye kuri zero, twavuga ko urugamba rwari rukomeye kandi rutoroshye n'ubwo bavuga ko ahari ubushake haba n'ubushobozi… Abanyarwanda barangajwe imbere n'abategetsi bari bagiyeho icyo gihe bagerageje kurubyutsa, kurusana no kurusubiza mu buzima busanzwe buranga igihugu, bashyiraho inzego z'ubutegetsi, bagerageza gshyiraho gahunda zitandukanye ndetse kugeza ubu bakaba batabura gushimirwa ko n'uwajya gushaka aho ahera arwubaka neza atabura aho ahera kuko hari byinshi bashoboye kugeraho kandi bafatanyije bose, kuko igihugu kitbakwa n'umuntu umwe cyangwa itsinda rimwe ry'abantu, ahubwo cy'ubakwa n'umusanzu wa buri wese, mu rwego urwarirwo rwose, mu bushobozi bwe ndetse no mu bushake butandukanye, bityo nkaba nshimira abo bose bagiye babigiramo uruhare rukomeye.
Uyu munsi rero biroroshye kwicara umuntu agasesengura imibanire y'abanyarwanda bari mu gihugu imbere, ndetse n'iyabanyarwanda bari hanze yarwo ku mpamvu zabo zitandukanye. Ibi kandi bikaba byakoroha aruko tubanje kurebera hamwe kamere muntu muri rusange, kuko ubwayo itari shyashya, niyo mpamvu habaho n'imvugo zivugako nta byera ngo nde, abantu aho tuva tukagera, nta na rimwe duhuza ibitekerezo, ubushobozi, intego, ubushake, inyungu ndetse n'imico. Ibi bikaba bikwereka ko ahari abantu hatabura uruntu runtu, mu bintu Leta iriho yagerageje gukora mu kubanisha abanyarwanda nuko babanje gushyiraho INZEGO n'AMATEGEKO bigenga ubuzima rusange bw'igihugu n'abanyagihugu (abanyarwanda kavukire n'abimukira bahawe ubwenegihugu muburyo butandukanye), mu kubikora rero niho hagombaga kuva UMUTI URAMBYE w'ubushyamirane n'ibibazo byakomeje kwugariza abaturage doreko byose byatewe n'imiyoborere mibi yuzuye ubuswa, indanini, ruswa n'ubushobozi buke bw'abategetsi mu nzego zitandukanye.
Muti Ese abanyarwanda uyu munsi babanye neza? Igisubizo sinakibona tutabanje kurebera hamwe uko babayeho muby'ukuri. Iyo urebye mu buzima busanzwe uri nk'umunyamahanga, ntiwabasha kuvuga ko abanyarwanda batabanye neza, kuko ntawe numva mu Rwanda wica undi amujijije ubwoko, ntawuhohotera undi amujijije ko badahuje ikintu runaka, kuko Leta itigeze ihamagarira abantu kubikora ahubwo ibibabuza mu ma disikuru atandukanye avugwa ku mugaragaro, ni mur'urwo rwego mu gushakira ikibazo cy'irondamoko umuti, abanyepolitiki bo barebye bagasanga GUKURA UBWOKO MW'IRANGAMUNTU byaba kimwe mu bisubizo, bashyiraho AMATEGEKO ATANDUKANYE ahana uwo wese ushaka guhungabanya uburenganzira ba mugenzi we yitwaje ubwoko, akarere, idini, ishyaka cyangwa irindi vangura iryo ariryo ryose; aha twavuga  AMATEGEKO AHANA IBYAHA MURI RUSANGE, AKUMIRA AKANRWANYA IVANGURA, AMATEGEKO AKUMIRA AKANAHANA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE ndetse n'inzego zitandukanye: INKO GACACA, URWEGO RW'UMUVUNYI, INKIKO, UBUYOBOZI BWITE BWA LETA BUKEMURA IBIBAZO BITANDUKANYE n'izindi ngamba nyinshi tutarondora.
Impuguke mu gukemura amakimbirane zemeza ko ibibazo byabaturage bishobora gukemurwa cyangwa bigaterwa na Leta bitewe n'ubushake bwa politike izo Leta ziba zifite bwo kubikumira no kubirwanya zitajenjetse, hiyambajwe amategeko akoze neza n'inzego za Leta zigenga kandi zifite imbaraga ziruta iz'abategetsi ku giti cyabo, ibi rero bikaba ariryo shingiro ry'ibibazo byose abaturage bagirana, haba mu Rwanda cyangwa mubindi bihugu hose kw'isi. Nkurikije ibigaragarira amaso rero nsanga Leta y'u Rwanda iriho ubu iyobowe na Perezida Kagame yarananiwe kwita ku nkingi zikomeye zigize igihugu arizo UBUTABERA, KWUBAKA INZEGO ZA LETA ZIGENGA ndetse no GUSHYIRAHO AMATEGEKO YIZWE NEZA KANDI AFITIYE ABANTU BOSE AKAMARO, kuko amateka atwereka ko ibihugu twita ko bikomeye usanga byubahariza aya mahame y'imiterere y'inzego za Leta, kandi bikagenda bitandukana bitewe n'amateka n'umuco w'ibyo bihugu.
Tugarutse ku Rwanda rero, Leta ya Kagame yazambije ibintu ubwo bashakaga kugoreka amateka bashaka kuyubaka uko babyumva kandi mu nyungu zabo, kuko icyo yihutiye kwubakira umusingi w'igihugu ku nkingi zinyuranye n'izavuzwe haruguru, atangira kwerekana abahutu bose nk'abicanyi, kwereka abatutsi bose nk'abarokotse kandi ko bashobora kwicwa igihe cyose baramutse bajejenjetse, yubakiye politiki ye n'ibindi bihugu ku kubishinja kuba indorerezi n'abagambanyi mu mahano yose yagwiririye u Rwanda kuko igihe cyose bishatse kugira icyo bivuga bibangamiye inyungu ze yihutira kubyibutsa intege nke zabyo mu mahano yagwirirye u Rwanda bityo akabibuza kugira icyo binenga kuko ariwe wiyerekana nk'umucunguzi warwo bityo bikamuha ubudahangarwa n'ububasha bwo guhitiramo abanyarwanda uko babaho, Kagame kandi n'agatsiko ke bakoresheje ubuhendabana bashukashuka ABAROKOTSE JENOSIDE babereka ko aribo mubyeyi basigaranye wenyine ugomba kubamenyera uko babaho, maze mu gahinda, kwiheba n'intimba zibatera intenge nke akabumvisha ko FARG izabakemurira ibibazo, ibi bibibagiza UBURENGANZIRA bwo kurega Leta y'u Rwanda icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, ikirego cyagombaga kwakirwa n'inkiko kandi hagasuzumwa indishyi n'impozamarira bitubutse bagombaga kugenerwa, doreko ahandi bagombaga kuba bararishywe amafaranga atubutse, kubw'ibikomere batewe, abakomugajwe bakavurwa kandi bagahabwa ibizabatunga bihagije, abana bato bakarihirwa ndetse bagahabwa ubuzima bwiza bwisumbuye kubwo FARG igenda ibashukisha ibanje kubasiragiza mu ma barura adashira, aba kandi kubera imiterere y'ibibazo bahuye nabo bagombaga guhabwa UBUTABERA bwuzuye, ababiciye doreko abenshi banazwi cyangwa ababishe, doreko hari besnhi bagiye barokorwa n'ibitangaza by'Imana, bagombaga guhanwa hakurikijwe amategeko, kuko nibwo ibikomere bafite byajyaga kworoha kuruta uko bababeshyeshyeje GACACA n'imanza za nyirarureshwa zagiye zikurikirwa n'IMBABAZI zidasobanutse, zitizwe neza kandi zifite ingaruka nyinshi ku mibereho y'aba bavandimwe bacitse kw'icumu, ahubwo bakaba bakomeje kwica urusorongo n'izo nkoramaraso zarekuwe ngo zigiriwe imbabazi zidasobanutse,.
Tukiri ku bibazo byakemuwe nabi navuga ko imyitwarire ya Leta ya Kagame mu bibazo by' ABAROKOTSE yagiye igaragaza ubuswa n'uburiganya bivanze kuko aho guha ubutabera abanyarwanda bashyigikiye ku mugaragaro umuco wo kudahana kuko batinyaga ingaruka byabagiraho nabo ubwabo, iyo bemera ko ubutabera bukora, abategetsi ntibari kwigabiza amasambu y'aba BAROKOTSE n'imitungo yabo, ahubwo ubu abanyarwanda baba bamaze kurenga IMIBABARO n'INTIMBA baterwa na Jenoside yakorewe abaturi. Imogamizi yindi ikomeye ni UGUSHYIRA ABAHUTU BOSE MU GATEBO KAMWE aho gukoresha amahame yanditse mw'itegekonshinga avugako ICYAHA ARI GATOZI, ibi byatumye babuzwa uburenganzira bwo gukurikirana ibyaha by'intambara n'ubwicanyi bakorewe n'abantu ku giti cyabo, bagiye bashyirwa mu majwi kandi b'abasirikare ba FPR, kuko muri aba BAHUTU harimo abagiye bicwa kandi ntacyaha bahamijwe n'urukiko bityo, nkuko ABAROKOTSE JENOSIDE bagombaga guhabwa ubutabera n'IMFUBYI Z'ABAHUTU zagombaga guhabwa ubutabera n'indishyi ntihabeho guhuguza abantu uburenganzira bwabo bw'ibanze no kubasiga icyaharusange batakoze kandi bibujijwe n'itegekonshinga, ibi mvuze haruguru iyo bikorwa ibibazo biri mu Rwanda bijyanye n'ivanguramoko biba byarakemutse burundu kandi LETA IKARYOZWA AMAKOSA IKORERA ABANYARWANDA, abategetsi BAGAHABWA ISOMO RYO KUZAJYA BATUNGANYA INSHINGANO ZABO kandi mu buryo bwabagiraho inkurikizi, kuko ABICANYI KUMPANDE ZOSE bishe abanyarwanda baba barimo guhanirwa amakosa bakoreye abanyarwanda (abahutu b'abicanyi bagahanwa kimwe n'abatutsi b'abicanyi).
Gucamo ibice abanyarwanda bamwe ubita abahemukiwe abandi ubita abicanyi, ni IMYITWARIRE NDENGAKAMERE ITAKAGOMBYE KURANGA UMUTEGETSI, kuko iyo ubaye umuyobozi inshingano ya mbere iba ariyo guhuza abaturage, kabone n'ubwo wowe ubwawe waba utabishyigikiye, iyo ubaye umutegetsi rero ntushobore KURENGA AMARANGAMUTIMA YAWE uba ukoze icyaha cyo guhemukira no kugambanira igihugu kuko uba ugisenya uhereye mu mizi, UBUMWE niwo musingi ukomeye ibihugu byose byubakiyeho kandi ntibikorwa mu magambo ahubwo bikorwa mu bikorwa. Aha niho nahera nsubiza ko, mu mahame rusange, nta mwenegihugu uhinduka UMWANZI wacyo, iyo bibaye biba bisobanura ko umuyobozi/umutegetsi adashoboye kwubahiriza amategeko asanzwe, kuko ahantu hose iyo umuntu akoze amakosa, inzego zibishinzwe zimufata zikamushyikiriza INKIKO agacibwa urubanza, iyo ahamijwe icyaha arahanwa cyangwa akagororwa, kandi iyo agizwe umwere nabyo byubahwa uko, kabone nubwo yaba yakosheje, bityo ihame rusange ry'amategeko riteganya ko: "UMUNTU AKOMEZA KUBA UMWERE kugeza ahamijwe icyaha n'urukiko" Ibi ariko mu Rwanda ntibyubahirizwa ahubwo bo babikoresha macuri: "UMUNTU ABA UMUNYABYAHA KUGEZA AGIZWE UMWERE n'UBUTEGETSI", niba mushaka kubyumva nimufate urugero rwa FDLR yitirirwa abicanyi, kandi ntarubanza tuzi baciriwe mu rukiko, ibi bihamya neza ko Leta ya Kagame idashobora kubaho idafite umwanzi, ikibabaje rero umwanzi w'u Rwanda ni umunyarwanda, bisobanuyeko inshingano yo guharanira ubumwe bw'abanyarwanda bayitatiye bityo  KAGAME N'AGATSIKO KE BASHINZWE GUTEZA UMWIRYANE MU BANYARWANDA, kuko bazambije imikorere y'inzego zose, bo ubwabo bahinduka inkiko n'abacamanza.
Indi ngingo igaragaza imibanire mibi y'abaturage ni IVANGURAMOKO RIVUGURUYE rirangwa na RUSWA, INDA NINI, no KUTAGENDERA KU MATEGEKO, ibi bintu nibyo muzi w'imibanire myiza cyangwa mibi mu banyarwanda, ariko njye nahamyako aribyo ubu bibangamiye ahanini abaturage, kuko Leta y'ubu yasibye amoko mu ndangamuntu maze yimika ruswa z'ubwoko bunyuranye, aho mu nzego za Leta abantu bashyirwa mu myanya HASHINGIWE KU BWOKO, AKARERE, INKOMOKO, IMYEMERERE ndetse N'INYUNGU nyirukugushyira mu mwanya agufiteho bitandukanye no gushingira ku BUSHOBOZI BW'UMUNTU, ibi rero nicyo bita IVANGURAMOKO RIVUGURUYE rirangwa n'ibyavuzwe haruguru, kandi niryo rituma ubutegetsi bukomeza kwiharira ibyiza byose, bagashyiraho SYSTEM bakoresha ibafasha kugera ku ntego zabo nkuko byagiye bikorwa kugeza ubu. Niyo mpamvu mubona abadashoboye aribo bayobora igihugu, abicanyi bagahembwa kugorororerwa imyanya ikomeye, abaswa kandi b'inkomamashyi bakagirwa ibikomerezwa, amategeko akagorekwa ndetse akoranwa ubuswa bwinshi hagamijwe guha ububasha Kagame, maze akatuyoborana igitugu gitangaje ntihagire n'ubibaza, kuko iyo murebye neza, Kagame ntaba agomba no kubarizwa hariya ari ahubwo iyo tuzakugira inzego aba yarabajijwe ibyo yakoreye u Rwanda mugihe yayoboraga urugamba, rukaza guhitana abanyarwanda benshi. Ntabwo aba basirikare bakuru mubona nka ba Jack Nziza baba bicaye hariya bica abanyarwanda nkuko babishe kuva ku rugamba bakubita abana bize udufuni, kwica abahutu mu Rwanda no muri Congo, kurasa bagerageza kwica Kayumba nkuko amajwi yagiye abyumvikanisha n'ibindi (aha ndagirango mbereke ko bica buriwese ubangamiye inyungu zabo batitaye ku bwoko akomokamo), ntabwo tuba dufite ITEGEKONSHINGA rituma Kagame asenya inzego zose agahinduka UMUNYAGITUGU nkuko ameze ubu, kuko abaridukoreye, bakoze kuburyo Kagame aba Perezida, akaba Umucuruzi (rea FPR), akaba UMUKORESHA W'ABANYARWANDA (doreko ariwe uhitamo abategtsi mu nzego zose, bityo bakaba bakorera inyungu ze aho gukorera abaturage, ndetse akaba ariwe uhitamo uzamurwa n'umanurwa kandi yakagombye kuba ari umukozi wa Leta) igitangaje ariko bikaba ari AMAKOSA AKOMEYE akomeje gushoramo abanyarwanda kandi twese tumurebera.
Nkaba nakwanzura iki gice ngira nti, mu buzima busanzwe abanyarwanda bose ntibabanye neza kubera bagifite ibibazo by'imibereho mibi, bityo igihe cyose umuntu amerewe nabi kandi abandi bamerewe neza, bashakira ibibazo mu macakubiri no gushaka "gitera", aha niho bakunze kugwa mu mutego wo kwitwaza amoko, ariko igihe cyose baba bafite UBURENGANZIRA BUNGANA, AMATEGEKO YUBAHIRIZWA kimwe kandi NTAKARENGANE bazi neza (abanyarwanda) ko ICYO BAPFANA KIRUTA ICYO BAPFA, cyaneko Leta yatweretse ko yo itagira ubwoko, akazu karimo ABANYARWANDA BAKE n'ABANYAMAHANGA BAKE ( aha twavuga abatutsi bakeya bavuye mu bugande, abazungu babafasha mu bikorwa b'ibisha byabo, abahutu bake bemera gukoma amashyi kandi badafite icyo bakiza n'icyo bica ndetse n'abanyafurika barimo abagande badafitanye isano n'u Rwanda kimwe n'andi mabandi ahuriye ku bujura, niba mukeneye amazina, murebe Kagame n'abantu be, Tony Blair, Clinton, Andrew MWENDA, uwahoze ari perezida wa Georgia usigaye akuriye BK yigaruriwe na Kagame n'abandi benshi). Bityo abahutu benshi, abatutsi benshi n'abatwa babayeho mu bukene burenze igipimo bicwa n'Umunyagitugu Kagame afatinyije n'abo navuze haruguru, ntabwo yitaye ku bibazo by'abamugajwe n'intambara barwanira uburenganzira bw'abaturage, ntashishikajwe n'abatutsi bose, ndetse asigaye abica cyane kurusha uko yica abahutu, hatangwa akazi hashingiwe kucyo upfana n'uguha akazi aho hakurikizwa isano, kuba waravuye i Bugande (kandi nabo sibose) kuko abo amaze kumenesha abenshi bavuye mu bugande, hakurikizwa kuba wemera kumuririmba, hagakurikizwa ubwoko aho umuhutu ahabwa akazi ngo abeshye abantu ko hari imibanire myiza nyamara ntabubasha bafite na buke, asahura umutungo wa Leta akawugira uwe bwite bityo abanyarwanda benshi bakicwa n'ubukene n'ibindi byinshi bishobora gusubiza igihugu mw'icuraburindi, mbese aha agaciro inyungu ze, agaheza hanze abanyarwanda abita amazina menshi mabi yo kubaharabika ngo ni abicanyi n'ibindi kandi ntawe tuzi yashyikirije urukiko mubahoze muriyo mitwe. Ibi byose bikaba bikomeje kwiyongera KU MIBEREHO MIBI n'UBUJIJI abantu bisanganiwe bityo abanyotewe ubutegetsi bakaba babyuririraho barema ivangura mu banyarwanda bibaniye neza mu bibi no mu byiza, doreko badasoresha umuhutu ngo bareke umututsi cyangwa umutwa, mwese muyaha nyirububasha agashyira mugifu cye n'imiryango ye, n'abana be ndetse n'abanyamahanga bafatanyije.
Ikintera ubwoba ahubwo kikaba ari imibanire y'abanyarwanda bari hanze kuko nibo bakirangwa n'ibitekerezo bishaje by'ubugome kuko abenshi bakigendera kw'ivangura batojwe bakiri bato, abenshi muri aba bakigendera kw'ivangura akaba ari abakomoka ku bahoze ari ibikomerezwa mu Rwanda mbere ya 1994 bagiye bataye inyungu nyinshi bahabwaga n'imyanya bari bafite mu gihugu, cyangwa se abandi bakabiterwa no kuba bafite ibyaha by'ubwicanyi bakoreye abanyarwanda bityo ipfunwe bafite rikaba rituma bahitamo gukomeza kuba babi bangisha n'abandi ubundi bwoko kuko bituma babonwa nk'abahemukiwe nyamara ari ibirura byihishe mu ruhu rw'intama, aba ninabo usanga bumvako bashaka gufata ubutegetsi kugirango bisonere ibyaha by'ubugome bakoze, kuko baziko igihe cyose badafite ububasha bwo gufata ibyemezo bashobora kuzabibazwa igihe cyose, doreko bahorana ikidodo ku mutima, aba bakaba biganje mu bwoko bw'abahutu ku ruhande rumwe, ariko dufite n'izindi ntagondwa z'abatutsi zoherezwa mu mahanga kandi zigize agatsiko kayoboye Leta, ziba zigiye guhiga abanyarwanda zigamije kubacamo ibice ngo BATZISHYIRA HAMWE BAGAHIRIKA INGOMA IBAKAMIRA, aba bigize abarinzi b'ingoma y'igitugu biganjemo MANEKO zihindura impunzi ZIGAMIJE KWICA, KUGURIRA no KUBIBA AMACAKUBIRI mu banyarwanda bari hanze barimo ibyiciro byinshi, kugirango babace integer, zo kuzabaza impamvu badahabwa uburenganzira bwo kubaho mu bwisanzure.
Abantu bari hanze bakaba barangwa n'akajagari ko kwironda cyane doreko BAVANGURA AMOKO, UTURERE, NDETSE BIKARENGA BIKAGERA NO MU NKOMOKO, nyamara bose iyo bahuje cyangwa bagerageje kubaza uburenganzira bwabo Leta iriho, bitwa INTERAHAMWE, ABICANYI, IBIGARASHA, IMPUNZI N'IBIVUME kubera kwa kwibeshya kuranga MANEKO za Kagame n'agatsiko ke, bagamije kubambura ubumuntu no kubacecekesha, ibi nabyo bikaba bigaragaza ko imibanire y'abanyarwanda bo hanze n'ab'imbere mu gihugu irimo icyuho gikomeye gituma babaho mu buzima butandukanye babamo, ubushobozi bwo gusesengura ndetse no KUGWA MU MUTEGO wo GUCIBWAMO IBICE BAGAMIJE KUBAYOBORESHA IGITUGU.
UKURI KWANJYE: Abaturage bari imbere mu gihugu, kubera gusangira ubuzima, ububi n'ubwiza, no kuba babona akarengane gatandukanye bagirirwa, bumva ko ICYO BAPFANA KIRUTA ICYO BAPFA, bityo umwanzi wabo ni UBUTEGTSI BUBI, kuko bubica kimwe butarobanuye, nubwo muby'ukuri nkuko batanganya ubwinshi ari nako batanga ingaruka zabyo, Leta iriho yakoze ikintu itagitekereho, ubu hagize ubushakashatsi umuntu akora yasanga AMOKO YARAHINDUTSE, ubu DUFITE UBWOKO BW'ABASAJJYA/ABAGANDE buganje kandi bufatanyije n'abanyamahnga nakomojeho haruguru, HAKABA UBWOKO BW'ABAROKOTSE, HAKABAHO ABATUTSI BAVUYE HANZE, ABAHUTU N'ABASANGWABUTAKA. Murumvako uko igihe kigenda niko Leta ya Kagame mugushaka kwigurutsa inshingano yo kurengera ba NYAMUKE n'abamerewe nabi yatobye amateka, ivanaho ubwoko mu ndangamuntu, ariko iyo tugeze mu gushyingirana ho AMOKO AGARUKWAHO ndetse HAKABAHO IVANGURA RISESUYE kuko NTAMUTUTSI WIFUZA GUSHYINGIRA UMUHUTU kubera gutinya gutotezwa, kwigizwayo iyo ari umukozi wa Leta, nyamara baririmba ubwiyunge buri munsi. Abari hanze bo ibyabo ni imvange kuko bose badahuje ibibazo n'impamvu ibatera guhunga, hari ABAHUNGA IBYO BAKOZE (responsabilite penale), ABAHUNGA AKARENGANE (batari bake) n'ABAHUNGA IMIBEREHO MIBI kandi bakomeje kwiyongera cyane, NTABWO ABANYARWANDA BARI HANZE BOSE ARI ABICANYI NKUKO LETA IBYIGISHA "INTORE".
Ibi bibazo ariko byose byatorerwa umuti HABAYEHO UBUSHAKE, hagashyirwaho amategeko adatandukanya abanyarwanda, hakubahirizwa ihame ry'uko abantu bangana imbere y'amategeko ndetse hagashyirwaho itegekonshinga rishya riha ububasha abaturage, rikomeza inzego za Leta, kandi rirwanya akarengane ako ariko kose rinabngabunga imibereho myiza n'inyungu by aba nyamuke, abanyantengenke ndetse n'abatishoboye bose, ntihabeho ubusumbane bukabije.
Kanyarwanda.

GERVAIS CONDO ARASUBIZA IBIBAZO BY'ABATWANDIKIYE BOSE

GERVAIS CONDO ARASUBIZA IBIBAZO BY'ABATWANDIKIYE BOSE

RadioItahuka

RadioItahuka

Tuesday, 25 June 2013

Rwanda: National Council for Democratic Change Press release


PRESS RELEASE
 
The National Council for Democratic Change (NCDC) welcomes support given to President Jakaya Mrisho KIKWETE's Statement pleading for a negotiated solution to the conflicts in the African Great Lakes
 _______________________________________________________________________________
Rwanda Political organizations, members of the National Council for Democratic Change (NCDC), which is an Alternative to the RPF regime in power in Rwanda, held their meeting in Reims, France, this Saturday, June 22, 2013.
 
Members present expressed satisfaction for the work done since the creation of the Council on March 2, 2013. Recognizing the urgency of the situation and the importance of the challenges, the NCDC has established a management team composed as follows:
 
1.      President: General Emmanuel HABYARIMANA
2.      Vice President for Political Affairs: Ambassador Ildephonse MUNYESHYAKA
3.      Vice President for External Relations: Boniface HITIMANA
4.      Secretary General and Spokesperson: Eugene NDAHAYO
 
After assessing the geopolitical situation in Africa and the World, NCDC participants focused their attention on the Great Lakes Region of Africa, and particularly on the gravity of the humanitarian situation and on the proxy wars that continue to wreak havoc in the eastern part of the Democratic Republic of Congo (DRC).
 
The National Council for Democratic Change (NCDC) welcomes the continuing deployment of the African intervention Brigade in Goma and reiterates its full support to the wise and courageous statement of His Excellency Mr Jakaya Mrisho KIKWETE, President of the United Republic of Tanzania, aiming at finding an in-depth solution to conflicts opposing the Rwandan, the Congolese and the Ugandan governments and their respective rebellions. Indeed, on May 26, of the current year, he had called upon those governments to engage in direct talks with these armed groups since the military option alone does not seem effective.
 
The National Council for Democratic Change (NCDC) wishes to express its deep appreciation to the Secretary General of the UN, Mr Ban Ki Moon and to the Heads of member States of the Southern African Development Community (SADC) for their wholehearted support to this window of opportunity opened by the President of Tanzania.
 
The National Council for Democratic Change (NCDC) deplores, however, the position of Mr. Jean Pascal LABILLE, Belgian Minister of Public Enterprises and Cooperation who, instead of seeing the wisdom in President KIKWETE's counsel, chose to pander to Kigali's 'scare-crow'policy, advocating "the status quo that has kept the Great Lakes region on fire and blood for two decades" .He could have encouraged dialogue and search for a timely and negotiated political solution between the Rwandan government and the opposition.
 
Done at Reims, June 22, 2013
 
For NCDC,
 
General Emmanuel HABYARIMANA
President
__._,_.___


Fw: *DHR* Umwami Musinga yacuze umugambi wo kuroga Ababiligi bashaka kumufunga habura gato!



Inyandiko ya Le Prophète

3. Ababiligi

Mu w'1916 Ababiligi bamenesheje Abadage mu Rwanda, barabasimbura. Haaba ari naho haturutse ijambo "Umuzungu-Abazungu" rikomoka ku nshinga iri mu mbundo (idatondaguye –infinitif-) "Kuzungura". Ubwo ariko i Burayi no mu bindi bihugu byinshi byo ku isi, intambara ya mbere y'isi yose yari igikomeje kuko yaje kurangira mu w'1918. Ubwo ni nako mu Rwanda inzara Rumanura (1916-1918) yarimo yica abantu batagira ingano.

Iyo nzara yatewe n'uko n'ubusanzwe ubuhake ntaho bwari butaniye n'ubucakara ; irongera iterwa n'intambara nyine. Ingabo z'Abadage zari zikeneye ibiribwa, n'ingabo z'Ababiligi zari zibikeneye. Hagombaga kandi abantu bo kubyikorera no kwikorera ibikoresho by'intambara by'izo ngabo zose. Hanyuma ingabo z'Abadage aho zanyuraga, zasigaga zangije ibintu byose harimo n'ibihingwa kugirango ingabo z'Ababiligi nizihagera zizabure ibizitunga.

Ababiligi bamaze gutsinda, kugirango babashe kugoboka Abanyarwanda bari bamerewe nabi n'inzara no kugirango bumve bacigatiye Urwanda mu biganza byabo (contrôle du territoire), barugabanijemo ibice bibiri : icy'iburasirazuba n'icy'iburengerazuba. Musinga yaketse ko igice cy'iburasirazuba kimucitse, agasigara ari umwami w'igice cy'iburengerazuba gusa. Ni bwo rero acuze umugambi wo kuroga umubiligi wacungaga igice cy'iburasirazuba na benshi muri bamwungirije. Yibwiraga ko abo apfuye, ari bwo yakongera kuba umwami w'Urwanda rwose. Nyamara umwe mu bo bari bafatanije gucura uwo mugambi mubisha, bagombaga no gufatanya kuwushyira mu bikorwa yananiwe guhisha ibanga, amuvamo!

Le 25/03/1917 ubugenzacyaha bw'Ababiligi mu Rwanda busaba ko Musinga afatwa, agafungwa, akazashyikirizwa ubucamanza. Major Declercq wari ukuriye ubutegetsi bwa gisirikari bw'Ababiligi mu Rwanda arabyangira. Yatinyaga ko byarebeka nabi, ntiyifuzaga ko hagira abavuga ngo "iby'Ababiligi mu Rwanda bitangiye nabi". Ni na cyo cyatumye Ababiligi barekera Musinga ku ntebe ya cyami mu w'1916 kandi batari bayobewe ko we rwose yishakiraga Abadage, kandi n'ingabo ze zitwaga "Indugaruga" zari zarafashije umwanzi mu ntambara.

Guha Abanyarwanda imfashanyo z'ibiribwa kugirango bahonoke inzara ya Rumanura byari byiza, ariko ntibyari bihagije. Ababiligi batekereje no ku bindi bakora kugirango inzara itazongera gutera mu Rwanda. Bagishije Musinga inama, arabawira ngo "inzara iterwa n'uko Abahutu ari abanebwe", asaba Ababiligi ko bajya babakoresha nk'abakoresha amapunda cyangwa imashini. Kubera ko Ababiligi bo babonga neza icyatumaga amapfa n'inzara bihoraho mu Rwanda bategetse ko ubuso bw'imirima yagenewe ubuhinzi bwakwiyongera, ubw'iyagenewe inzuri bukagabanuka. Bategetse kandi ko n'ibishanga bihingwa aho kugumiraho ngo inka z'abatware zizabone aho zirisha mu cyi.

Mu w'1917 nanone Major Declerck aca iteka ko :

1°. Umututsi uzongera kwambura Umuhutu imyaka ye azajya ayimusubiza icuro ebyiri.

2°. Umututsi uzongera kuragira inka ze mu myaka y'Umuhutu azajya amuriha incuro 2 ibyo izo nka zizaba zangije.

3° Abatware babujijwe gukoresha Abahutu uburetwa buruta ubuteganijwe n'amategeko.

Birumvikana ko ibyemezo nk'ibi byari bigamije kugabanya akarengane kagirirwaga rubanda no gukumira amapfa n'inzara bitashimishije umwami Musinga n'ibyegera bye.

Ntibyahagarariye aho kubera ko mu w'1917 Ababiligi barekeye Musinga ububasha wo guca imanza, ariko bamwambura ubwo gutanga igihano cy'urupfu. Icyo gihano cyashoboraga gutangwa gusa n'urukiko rukuru rw'abakoloni. Kuri Musinga ibintu nk'ibyo byari ishyano. Kuri we umwami utica nta mwami wabaga amurimo, kuko imwe mu nkingi z'ubutegetsi ari ubwoba nyine abantu bahoranaga ko ashobora kwica uwo ashatse n'igihe ashakiye. Kwica abemeye kuba abakirisitu ni byo Musinga yari aharaye muri icyo gihe. Reka rero Ababiligi bamusabe guca iteka ko buri Munyarwanda ashobora kujya mu idini ashatse, ko kuba umukirisitu atari icyaha. Ntagushidikanya ko ibyo nabyo yabyemeye agononwa.

Abadage bamaze gutsindwa burundu, abarwanaga nabo bamaze gushira impumu, bahuriye i Verisaye (Versailles) mu Bufaransa. Kimwe mu bihano bafatiye Ubudage ni ukubwambura ibihugu bwahoze bukoloniza. Ubwongereza bwifuzaga kwigarurira Tanganyika, Urwanda n'Uburundi. Ububiligi butera hejuru buti "Urwanda n'Uburundi natwe turabishaka kuberako twagize uruhare rukomeye mu ntambara kandi bikaba bihana imbibi na Kongo yacu". Umwanzuro uba ko Ubwongereza bwegukana Tanganyika, Ububiligi bugatwara Urwanda n'Uburundi ; ariko agace ko mu burasirazuba bw' Urwanda kitwa Gisaka n'agace k'u burasirazuba bw'Uburundi kitwa Bugufi, utwo duce twombi tukavanwa ku Urwanda no ku Burundi, tukomekwa kuri Tanganyika y'Abongereza. Agace kavanwe ku Rwanda kitwa Igisaka karutaga iyi Gisaka dusanzwe tuzi kuko kari gafite ubuso bwa kilometerokare ibihumbi 5. Amasezerano yo kugatangayasinyiwe i Paris le 28/05/1919 hagati y'abahagarariye Ububiligi n'Ubwongeleza, ashyirwa mu bikorwa le 22/03/1921. Musinga n'ibyegera bye byarabababaje, ariko abaturage bo muri ako karere bo barishimye cyane kubera ko bari bakize igitugu cy'ingoma ya Musinga. N'Abatutsi bari batuye muri ako karere barishimye kuko Abatutsi bandi bo mu Rwanda kwa Musinga babasuzuguraga bakabanyunyuza imitsi.

Icyizere cy'Abanyagisaka ntabwo cyabaye nka kirya kiraza amasinde. Abongereza baraje, bategeka neza kandi bagaca imanza zitabera. Dore ingero zimwe z'ibyatumye abaturage babakunda :

1.Abongereza babujije abatware gusahura abaturage no kubirukana mu byabo. Buri muturage yagombaga kugumana isambu ye.

2.Hari umugabo wagiye kurega umutware Rugambarara avuga ko amaze imyaka 5 aragiye ubushyo bwe bw'ingurube atabihemberwa kandi akongeraho no gukora ubundi buretwa bwose busanzwe. Umutware Rugambarara yategetswe n'Abongereza gusubirana ingurube ze kandi agaha wa mugabo inka 5 z'igihembo cy'imyaka 5 yari amaze aragiye izo ngurube.

3.Umuturage umwe yiyemeje guhindura umutware, uwo yari asanzweho aramusahura, amutwikira n'inzu. Bwana Alsopps, mburamatare (guverineri) w'umwongereza wategekaga i Gisaka yategetse uwo mutware mubi gusubiza wa muturage ihene ze, kumwubakira inzu ye yari yashenye, kumuha inka 1 no kutazongera kumubuza amahoro.

4.Abongereza bashyizeho umusoro w'umutwe w'amashilingi 3 n'igice, ariko imirimo y'uburetwa barayigabanya bihagije.


Abavuga ngo ingoma cyami yari nziza bagomba kuba babiterwa n'uko batayizi, n'uko « umusonga w'undi utakubuza gusinzira » cyangwa n'uko ngo « umugabo ari urya utwe akarya n'utw'abandi ». Naho ubundi yari mbi. Abongereza ntibatinze mu Gisaka kuko le 01/01/1924 bagishubije Musinga. Bari bamaze kubona ko inzira ya gariyamoshi bifuzaga kwubaka bashoboraga kuyicisha mu ntara ya Tanganyika, bitabaye ngombwa byanze bikunze ko bayinyuza mu burasirazuba bw'Urwanda. Ng'uko uko Abanyagisaka basubiye ku ngoyi bari bamaze hafi imyaka 3 baruhutse!

BIRACYAZA.
Padiri F. Rudakemwa
 
 


__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


Fw: *DHR* Rwanda: Communiqué de presse du CNCD


----- Forwarded Message -----
From: NDAGIJE Benoit <nyakayaga@yahoo.fr>
To: Democracy Human Rights <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, 25 June 2013, 14:19
Subject: *DHR* Rwanda: Communiqué de presse du CNCD

 

COMMUNIQUE DE PRESSE
 
Le Conseil National pour le Changement Démocratique (CNCD) salue le soutien apporté à la déclaration du Président tanzanien Jakaya Mrisho KIKWETE pour une solution négociée aux conflits dans les Grands Lacs Africains.
 _______________________________________________________________________________
 
Les organisations politiques membres du Conseil National pour le Changement Démocratique (CNCD), Alternative au régime du FPR au pouvoir au Rwanda, ont tenu leur réunion à Reims (en France) ce samedi 22 juin 2013.
Ils se sont félicités du travail effectué depuis la création du Conseil le 2 mars 2013. Conscient de l'urgence de la situation et de l'importance des défis à relever, le CNCD s'est doté d'une équipe de direction composée comme suit :
1 .Président : Général Emmanuel HABYARIMANA
2. Vice-Président chargé des Affaires Politiques : Ambassadeur Ildephonse MUNYESHYAKA
3. Vice-Président chargé de la Diplomatie : Boniface HITIMANA
4. Secrétaire général et Porte-parole : Eugène NDAHAYO
Après avoir passé en revue la situation géopolitique en Afrique et dans le Monde, le CNCD s'est penché sur la Région des Grands Lacs d'Afrique, et plus particulièrement sur la gravité de la situation humanitaire et sur les guerres par procuration qui continuent à faire des ravages dans la partie orientale de la République Démocratique du Congo (RDC). 
Le CNCD se félicite de la poursuite du déploiement de la Brigade africaine d'intervention  à Goma et réitère son total soutien à la déclaration sage et courageuse de Son Excellence M. Jakaya Mrisho KIKWETE, Président de la République Unie de Tanzanie, visant à trouver une solution en profondeur aux conflits qui opposent les gouvernements rwandais, congolais et ougandais et leurs rébellions respectives lorsque le 26/05/2013 il a appelé lesdits gouvernements à entamer des pourparlers directs avec ces groupes  car l'option militaire seule semble ne plus fonctionner.
Le CNCD exprime ses vifs remerciements au Secrétaire général de l'ONU, Monsieur Ban Ki Moon ainsi qu'aux Chefs des Etats membres de la Communauté de développement d'Afrique australe (la SADC) pour leur soutien sans réserve à cette fenêtre d'opportunité ouverte par le Président tanzanien.
Le CNCD déplore en revanche la position de Monsieur Jean Pascal LABILLE, ministre belge des Entreprises publiques et de la Coopération. Au lieu de chercher à faire plaisir au régime actuel de Kigali en prônant «  le statu quo qui maintient la région des Grands Lacs à feu et à sang  depuis deux décennies », il aurait pu encourager le dialogue et la recherche d'une solution politique rapide et négociée entre le gouvernement Rwandais et l'opposition.
 
Fait à Reims, le 22 juin 2013
Pour le CNCD,
Général Emmanuel HABYARIMANA
Président
__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.