I. Amasomo ya Liturjiya yo kuri iki cyumweru cya 21 gisanzwe – C
*Isomo rya mbere: Izayi 66, 18-21.
*Zaburi 117(116),1. 2.
*Isomo rya kabiri: Abahebureyi 12,5-7.11-13.
*IVANJILI: Luka 13, 22-30.
Nuko Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. Haza umuntu, aramubaza ati «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?»Nuko arababwira ati «Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. Koko rero, nimuzaba mukiri hanze, igihe nyir'urugo azahaguruka agakinga, n'aho muzakomanga kangahe muvuga muti: 'Shobuja, dukingurire', azabasubiza ati 'Sinzi iyo muturuka.' Ubwo muzatangira kuvuga muti 'Twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.' We rero azabasubiza ati 'Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!' Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo, mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n'abahanuzi bose bari mu Ngoma y'Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. Bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry'Ingoma y'Imana. Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n'abo mu ba mbere bazaba aba nyuma.»
II. Tuzirikane
Ikibazo kibajijwe Yezu ni iki : «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?» Yezu ntasubiza atanga umubare w'abazarokoka ! Kumenya umubare sibyo by'ingenzi. Baba benshi cyangwa bake…. Icyo Yezu abona gikenewe ni ukumenya inzira n'uburyo bwo kwirokora. Aragira ati :«Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye ».
Iyo uzi neza ko ugomba kunyura mu muryango ufunganye hari ibyo wirinda! Wirinda kwigwizaho imizigo yagorana mu gihe cyo guhita . Wirinda kubyibuha birenze ubushobozi bw'umuryango (obésité)!
Mu Bayisraheli bo mu gihe cya Yezu , hari abari bazi ko « ijuru » ari uburenganzira bwabo kuko ari isezerano ryahawe ba se na ba sekuru. Hari abumvaga ko bagomba kudamarara kuko umukiro ari uwabo. Abo nibo Yezu acyamura akababwira ko ibyerekeye gucungurwa ari impano Imana iha buri wese, bityo buri wese mu bwigenge bwe akaba yayakira cyangwa akayanga.
Kurokoka si ikibazo cy'umubare, ni ikibazo cy'ubwigenge bwa buri wese. Ntawe ucungurwa atabishaka…..!
III. Isomo ku Banyarwanda bo muri iki gihe
Abanyarwanda bari mu bibazo bikomeye kandi ikibazo nyamukuru bafite ni ubutegetsi bw'igitugu bubahoza mu iterabwoba, inzara, kwamburwa ibyabo, irondakoko…. Buri mwenegihugu ashobora kwiyumvisha ukuntu ikibazo kiriho gikomeye. Ariko ikigoye gushyikira ni ukumenya uko igisubizo cyaboneka.
Abatari bake bakomeje kwishuka ko igisubizo kizatangwa n' « umubare »! Usanga bafite imitekerereze iteye itya : Niba abanyapolitiki n'abayobozi bose b'amashyirahamwe ya sosiyete sivile badashyize hamwe ngo babe benshi noneho bagire ingufu….nta gisubizo giteze kuzaboneka . Nyamara wakwitegereza abaryoherwa no kuvuga bene ibyo, ugasanga nta kizima bakora kugira ngo uko gushyira hamwe gushoboke , cyangwa se ugasanga aribo bakora ibishoboka byose kugira ngo abo banyapolitiki batazigera bashyira hamwe !
Icyo isomo nk'iri rya Liturjiya rishobora kutwungura ni ukutwigisha ko umukiro udaturuka ku mubare, bityo ngo « nyamwinshi » abe ariyo ifite ibisubizo byanze bikunze ! Ibisubizo biganisha ku kurokoka bituruka ahubwo ku kwitanga n'ibikorwa by'abazi kunyura mu muryango ufunganye! Abakora ibishoboka byose ngo bataranganzwa n'imizigo itari ngombwa ishingiye ahanini ku guhihibikanira kwigwizaho iby'isi !
Abasimbuka uwo mutego wo guhora baharanira inyungu zabo bwite zonyine bakagira byinshi bigomwa kugira ngo bashobore kwitangira by'ukuri inyungu rusange , ntibakunze kuba benshi koko. Niyo mpamvu Ikipe itegerejweho abazacungura abanyarwanda by'ukuri idakwiye gucibwa intege no kwisanga igizwe n'abenegihugu mbarwa! Ukuri ni uko nguko…. ubyumva ukundi nawe tumwifurije kugira amahoro n'imigisha.
Yezu arushaho gusobanura igisubizo cye agira ati: « hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n'abo mu ba mbere bazaba aba nyuma ».
Koko rero hari abo twakomeje kwizera ko aribo umukiro wakagombye guturukaho. Gusa twarategereje amaso ahera mu kirere ! Abanyarwanda bazemera gukomeza kureregwa kugera ryari ?
Igihe kirageze ngo dufungure amaso tumenye ukuri: « Uwihambire ku byahise, barajyana », naho « ugerageza kugomera ibyaje bikamuhitana » ! Ngiryo ibanga ryo kuva mu bitotsi n'ubuhumyi, tugatangira gukora ibikorwa by'abantu bazi neza iyo bavuye, bakaba babona neza aho berekeza .
Nifurije icyumweru cyiza , mwebwe mwese abagira icyo mukora, kabone n'iyo kaba akantu gato, kugira ngo mugoboke Abanyarwanda bari ku ngoyi y'iterabwoba kabuhariwe rya FPR-Inkotanyi.
DUSENGE :
Bikiramariya Nyirimpuhwe,
Wibuke ko ntawigeze kumva,
Ko washubije inyuma uguhungiyeho,
Agutakambira ngo umurengere umusabire
Nicyo gituma nkwizera,
Ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha
Mubyeyi w'Umukiza, ntiwirengagize ibyo nkubwira,
Ubyumve ubyiteho,
Amina.
Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.