Abagore bafungiye muri gereza zo mu Rwanda bemerewe gutunga umusatsi
15-10-2014 - saa 09:17, Shaba
Nk'abandi bantu bose bashaka kurimba no gusa neza muri rusange, imfungwa n' abagororwa b'igitsinagore bemerewe gutunga imisatsi; ibi bije nyuma yo kubisaba igihe kirekire, hanyuma Urwego rw'Imfungwa n'Abagororwa rwemera ubu busabe.
Ibi ni bimwe mu byemezo byafashwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imfungwa n'abagororwa RCS, nyuma yo kubisabwa n'imfungwa n'abagororwa, ndetse bikaza no gukomozwaho mu nama yahuje abayobozi b' amagereza yose yo mu Rwanda, abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu magereza ndetse na (...)
Nk'abandi bantu bose bashaka kurimba no gusa neza muri rusange, imfungwa n' abagororwa b'igitsinagore bemerewe gutunga imisatsi; ibi bije nyuma yo kubisaba igihe kirekire, hanyuma Urwego rw'Imfungwa n'Abagororwa rwemera ubu busabe.
Ibi ni bimwe mu byemezo byafashwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imfungwa n'abagororwa RCS, nyuma yo kubisabwa n'imfungwa n'abagororwa, ndetse bikaza no gukomozwaho mu nama yahuje abayobozi b' amagereza yose yo mu Rwanda, abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu magereza ndetse na Fondation Dide, Umufatanyabikorwa wa RCS.
Aganira na IGIHE, AC Jean Bosco Kabanda wari uhagarariye Komiseri Mukuru wa RCS yasobanuye ubundi icyemezo cyo kubuza abagore gutunga umusatsi cyari cyarafashwe mu rwego rwo kubungabunga isuku.
Abagore bafunze bari basanzwe bogoshwa umusatsi wose bakamaraho
Asobanura niba guhabwa ubwo burenganzira bwo kurimba kimwe n'abandi bagore bo mu buzima busanzwe bitazabangamira umwimerere w'igihano baba bakatiwe n'Inkiko, AC Kabanda yagize ati "Igihano kiba ari igihano, kandi mu byo baba bakatiwe n'Inkiko kogoshwa ntabwo biba birimo. Bategekwaga gukuraho umusatsi kubera isuku. Niba rero bigaragara ko isuku ihari, nta mpamvu yababuza gutunga umusatsi."
Ku nshuro ya mbere "gutereka umusatsi ku bagore muri gereza" byasabwe n'imfungwa n'abagororwa bari muri Gereza yihariye y'abagore ya Ngoma, icyifuzo cya bo bakaba barakigejeje kuri Minisitiri w'Umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana ubwo yabasuraga ari kumwe n'Umuyobozi w'Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa.
Iki cyifuzo kandi cyaje kugarukwaho n'abagore bafungiye muri Gereza ya bo yihariye ya Nyamagabe ubwo Komiseri Mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa CGP Paul Rwarakabije yabasuraga kuwa 7 Ukwakira 2014, bakamusaba kubemerera gutunga umusatsi kimwe na bagenzi ba bo bafungiye muri Gereza ya Ngoma.
Ubusanzwe umusatsi umenyerewe nk'ikirango cy'ubwiza ku bari n'abategarugori, kuwogoshwa rimwe na rimwe binakozwe ku gahato bikaba ari bimwe mu byatera ihungana imfungwa n'abagororwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bitewe no kwiheba, aho bamwe bibazaga ko batakiri abantu nk'abandi, bitewe n'uko baba bakuwe muri sosiyete.
Si iki gishya kitari kimenyerewe muri Gereza zo mu Rwanda gusa, kuko ubu zigiye gushyirwamo na telefoni rusange nk'uko byatangajwe na CGP Paul Rwarakabije, kuwa 3 Ukwakira 2014 ubwo yasuraga Gereza Nkuru ya Huye.