Pages

Monday 3 July 2017

[haguruka.com] Re: Ishakwe - Rwanda Freedom Movement

Arakoze cyane Bwana Theore Mpatswenumugabo kuri iki kibazo abajije abayobozi b'uyu mutwe wa politiki mushya: 
Ishakwe- Rwanda Freedom Movement.
Ntegerezanye amatsiko menshi igisubizo cyiza azahabwa.

On Jul 2, 2017, at 6:25 PM, 'Theodore Mpatswenumugabo' via CRES <collectifcres@googlegroups.com> wrote:

Murakoze!
Nagirango aliko mbahe akabazo gato kanjyanye n'izina ryanyu rya kinyarwanda.
 
Ko umutagara w'ingoma z'imivugo ugirwa n'amoko ane y'ingoma: ISHAKWE, INYAHURA, INUMVU n'IBIHUMULIZO,  mukaba mwarahisemo kuba Ishakwe, mwatekereje abazaba Inyahura igaragirwa n'ishakwe? 
Reka twibukiranye icyo izo ngoma zombi zimara twitabaje Gaspard Simpenze,umuhanga wali waraminuje mu by'ingoma..
ISHAKWE: Ni ingoma nto ishaka nyine igaterera izindi imilishyo zigomba kwikiliza ku buryo bugenwa n'INYAHURA.
Ishakwe ivuga mw'ijwi riranguruye kandi umujyo wayo ntutezuka, ntuhwema kuva ku musuko w'ingoma kugera mw' itunga ryazo.
 Muli uwo muliri wose, Ishakwe igomba kugaragira Inyahura igatera umulishyo Inyahura iyibwilije.  
INYAHURA: Ni ingoma y'umubyimba uringaniye, ni yo iyobora imirishyo y'izindi ngoma iyo zisutse.
Ijwi ryayo lirenga liyobora umutagara w'ingoma....
 Murakagira ingoma i Rwanda!.
Theo.

De : Umunsi <umunsi@bluewin.ch>
À : "collectifcres@googlegroups.com>" <collectifcres@googlegroups.com>
Envoyé le : Dimanche 2 juillet 2017 18h05
Objet : [Collectif CRES], Ishakwe - Rwanda Freedom Movement

Ishakwe- Rwanda Freedom Movement

Gutangaza ivuka ry'ishyaka rimwe rihuje Mouvement National Inkubiri na New RNC-Ihuriro rishya.

Kuri iyi tariki ya mbere Nyakanga 2017, umunsi w'isabukuru y'Ubwigenge bw'igihugu cyacu, amashyaka ya politiki Mouvement National Inkubiri na New RNC-Ihuriro Rishya, yiyemeje kuyizihiza yibumbira hamwe akabyara ishyaka rimwe rukumbi ryiswe Ishakwe - Rwanda Freedom Movement (RFM) guhera uyu munsi.
Ubwo yatangiraga gukorana ku itariki ya mbere Nyakanga 2016, amashyaka yombi yatangarije Abanyarwanda n'abandi bose ko ahereye ku mahameremezo, intekerezo, ingamba n'imigambi bya buri ruhande, yiyemeje kugirana ibiganiro n'ibikorwa by'ubufatanye butaziguye.
Kuva icyo gihe, amashyaka yombi yagiranye ibiganiro birambuye kandi nta mbebya ku mateka y'igihugu cyacu, aya kera n'ay'ubu, ku bibazo by'amoko y'Abatutsi, Abahutu n'Abatwa uko ibihe byagiye bisimburana, ku bibazo by'uturere, kurwanira ubutegetsi, inzego z'umutekano, ivangura, ubutabera n'umuco wo kudahana, imitegekere y'igihugu, ubuhunzi, ububanyi n'amahanga bushingiye ku nyungu nyakuri z'Umunyarwanda n'iz'igihugu, guteza imbere umuturage no gushaka inzira zose zatuma igihugu kirushaho kongera umusaruro mu buhinzi n'ubworozi no mu bindi.
Amashyaka yombi asanga:

- U Rwanda rwararanzwe no gutegekwa n'udutsiko (ubwami bwubakiye ku miryango imwe gusa bwasimbuwe na za Repubulika. N'ubwo udutsiko dufite ubutegetsi twagiye twiyoberaniriza mu bwoko runaka, imiterere y'ubutegetsi bwa two yakomeje kugirana ibisanira mu myaka amagana n'amagana.

- Mu buzima bw'u Rwanda umuturage ntiyigeze na rimwe agira ubwisanzure busesuye.

- Muri rusange inyungu z'umuturage giseseka yaba umuhutu, yaba umututsi cyangwa umutwa zaburiyemo, ahubwo ahinduka igikoresho cy'udutsiko tw'indobanure (elite) zifite n'inyota yo gufata, kugundira no gutegekesha igitugu kugeza igihe tuvanweho ku ngufu mu mivu y'amaraso y'Abanyarwanda.
-Amacakubiri, ironda karere, bihemberwa n'utwo dutsiko byafashe intera ndende ku buryo benshi mu banyarwanda babaye ingwate z'amoko bakomokamo aho kwibonamo abahuje umuco, igihugu no gupfa no gukira.

- Uko ubutegetsi bwagiye busimburana bwimakaje ikinyoma n'ubuhangange nk'ubw'ibimanuka (myth) kugira ngo bushobore kuniga abashaka kwishyira hamwe bose ngo baharanire ukuri n'ubwisanzure (civil society).

- Ba mpats'ibihugu babonye icyuho cyo kwikurikiranira inyungu zabo bakoresheje udutsiko dufite ubutegetsi.

- Kugundira ubutegetsi ni umurage mubi w'ayo mateka yacu kandi ingaruka zayo zagiye zigaragara buri gihe. Urugero rw'inyota y'umurerajuru ya Perezida Paul Kagame yo kugundira ubutegetsi burundu, ni imbuto mbi izaherekezwa n'ingaruka zikarishye ku gihugu no ku bagituye bose.

- Ubwoba, ivangura, guhakwa no guca kirazira ni byo byagushije U Rwanda n'Abanyarwanda mu kangaratete kuko ari byo biha abayobozi b'igihugu, uko ingoma zigenda zisimburana, ububasha burenze bakigira indakoreka zitagira gihana, bagafataho igihugu ingwate bakigwizaho umutungo n'ibyiza by'igihugu, bakibagirwa inshingano yabo ya mbere yo kuzamura rubanda bitewe n'uko ubutegetsi batabuhawe n'ubushake bwa rubanda. Uwo muco ni wo utuma Abanyarwanda baba inkomamashyi, zumvira ubutegetsi buhumyi, uko ingoma zivuze bakazitambira, bakaba imbohe z'amoko bavukiyemo kugeza aho bibagiriwe ko ubuzima bw'umuntu bufite ubudahangarwa, ko nta karere cyangwa ubwoko burusha ubundi uburenganzira ku Rwanda rwacu kurusha ubundi. Ingaruka ikaba amaraso yamenetse ku ngoma za mbere ya 1959, muri Revolisiyo yo muri 1959, na nyuma ya yo ku ngoma zakurikiyeho, kugeza ubwo muri 1994 Abatutsi bicirwa kurimburwa na bamwe mu Bahutu b'intagondwa zibaziza ubwoko bwabo. Ku rundi ruhande zimwe mu ntagondwa z'abasirikari ba FPR Inkotanyi na zo zabonye urwaho zibasira Abahutu zibaziza ubwoko bwabo. Kugeza magingo aya noneho izo ntagondwa zirica Abanyarwanda b'amoko yose zitarobanuye. Tutibagiwe n'ibindi byaha by'itsembatsemba, iby'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu.

Amashyaka yombi yihaye kandi umwanya uhagije wo gusangira amateka n'inzira bya buri ruhande ku rugamba rw'impinduka n'amasomo twakuyemo azadufasha guharanira igihugu giha umutekano buri wese, kandi giteza imbere umuturage mu nzego zose z'ubuzima bwe.

Ibiganiro byarangiye amashyaka yombi yemeje icyerecyezo na gahunda z'ibikorwa imiryango ya politiki yombi yakorera hamwe, aniyemeza guhamya vuba imiterere y'ubufatanye buyinogeye.

Muri ibyo biganiro ni nabwo, nk'uko na mbere abayobozi b'amashyaka yombi baharaniye ko jenoside yakorewe Abatutsi yemerwa, amashyaka yombi yahamirije hamwe aniyemeza guharanira ko jenoside yakorewe Abahutu yemerwa n'ibihugu ndetse na Loni kandi igahora yibukwa. Yanemeje ko abazize ibindi byaha by'itsembatsemba, iby'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu nabo bibukwa. Amashyaka yombi yemeje kandi guharanira ko ba ruharwa aho bakomoka hose, ni ukuvuga bamwe mu bahoze muri MRND/CDR cyangwa bamwe mu ba FPR/DMI bamennye amaraso bazagezwa imbere y'Abanyarwanda, bakihana cyangwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ku wa 25-26 Werurwe 2017, i Bruseli mu Bubiligi, amashyaka yombi yitabiriye inama ya mbere mpuzamahanga kuri jenoside yibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu. Iyo nama yari yatumiwe n'umuryango wigenga "Commission Vérité Rwanda asbl". Ku wa 8 Mata 2017, amashyaka yombi yitabiriye umuhango wo kwibukira hamwe Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye Abatutsi muri 1994 n'Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye ubwoko bw'Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo.

Amashyaka yombi kandi yari asanzwe anafatanije mu bindi bikorwa byinshi nk'ububanyi n'amahanga, itangazamakuru no gutabariza impunzi.

Ari mu biganiro, ari no mu bikorwa, byaragaragaye ko impande zombi zihuje imyumvire, mu gusesengura amateka y'u Rwanda n'ibyamunze imibanire y'Abanyarwanda, ku cyerecyezo, indangagaciro n'ingamba zo gutabara Abanyarwanda n'igihugu.

Amashyaka yombi afite imyumvire imwe, indoto n'inyota imwe yo kugangahura igihugu, kugarura kirazira, gushingira ubuyobozi bw'igihugu ku nyungu z'abagituye aho kuzishingira ku nyugu z'udutsiko n'abagaragu ba two, gushyiraho ubuyobozi bw'igihugu burengera buri wese kandi buri wese yibonamo, buha abanyarwanda amahirwe amwe, umuntu akananizwa n'aho ubushobozi bwe bugarukira, ntananizwe n'uko yavutse atanahisemo.

Kubera izo mpamvu zose, amashyaka yombi yiyemeje kwishyira hamwe akibumbira mw'ishyaka rimwe guhera uyu munsi.

  1. Intego yacu:

UBUMWE (Unity) – UBWISANZURE (Freedom) – UBURUMBUKE (Prosperity).

  1. Indangagaciro (values) Ishakwe – Rwanda Freedom Movement ishaka kwubakiraho u Rwanda ni izi:

Kwimakaza ubumuntu; guha agaciro Umunyarwanda wese tutavangura; uburenganzira bwo kwibuka abawe; kwumva akababaro k'undi; ubudahangarwa bw'ubuzima; kwubahiriza uburenganzira bwa muntu; kugira uruhare mu by'igihugu; kugira amahirwe angana; ubworoherane n'ubwubahane; guharanira inyungu z'u Rwanda no gushyir'imbere ukuri kabone n'iyo twakuzira.

  1. Icyerekezo (mission) :

Gutabara Abanyarwanda, tukeza u Rwanda nyuma y'amahano rwagushije, tukimakaza ukuri, tuzirikana abayaguyemo bose, dukora ibishoboka byose ngo bitazongera ukundi,
--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Pour obtenir davantage d'options, consultez la page https://groups.google.com/d/optout.

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.