Rwanda : Nimucyo tube abenegihugu bigenga aho kuba abanyururu.
http://ikizere.com/abanyururu/Hari abanyururu bahizwe bukware batabwa muli yombi bajugunywa mu munyururu bazira ibitekerezo n'inzozi batatinye gutangariza Abanyarwanda. Abongabo, icyaha cyabo cyabaye ukubona ko twebwe nk'Abanyarwanda twagombye kubaho nk'abana b'Imana tukigenga kurushaho, twaryama tugasinzira kurushaho, tukaba koko abenegihugu buzuye aho kuba nk'ubushyo bw'amatungo nyirayo akabukira kandi agacyamuza ikibando. Ngabo ba Ingabire, Mushayidi, Rwigara, Gasengayire, Twagirimana, Sibomana, Kizito, Niyitegeka, Nsabiyaremye, Twagirayezu, Ntirutwa n'abandi benshi. Bafashwe tureba turicecekera nk'aho bitatureba, batambikanwa tureba turyumaho nk'aho natwe tubabonana icyaha, ni uko bashyirwa aho tutarora, aho bakorerwa ibyo tudashaka kumenya. Ibyuya, amalira n'amaraso by'abo banyururu nibyo bizuhagira u Rwanda rukiyubururamo igihugu kitubereye twese hamwe nk'Abanyarwanda.
Hari abanyururu baboshywe n'ubwoba by'ibyo bakoze, kuko bidashobora gusibangana n'ubwo baterura kolotani yose yo muli Kongo bakayiha Imana cyangwa Shitani. Bafite ubwoba by'uduhanga bajanjaguye, imivu y'amaraso bamennye na miliyoni z'inzirakarengane batikije. Bararya aliko ntibamira ngo bimanuke, n'iyo bimanutse ntibashyira uturaso ku mubili. Bararyama ntibagoheke kandi n'iyo agatotsi kabibye bashigukira hejuru kubera amashusho ateye ihahamuka y'ibyo bakoze. Ikibi cyo kunywana na shitani, ni uko yicara igucyulira ibibi mwafatanyije kandi ikihutira kugutamaza imbere y'Imana n'abantu, kuko ari shitani nyine niwo mwuga wayo. Bantu rero mwiragije shitani mukayibera abagaragu, muriho amazi kuko ejo isi iraza kubabana nto, n'ibyo mwakoze rubanda itari izi shitani n'abambari bayo bazabisuka hanze babitangarize rubanda ahubwo rutangazwe n'uburyo mwigiraga abatagatifu kandi muli abanyururu ba shitani.
Hari abanyururu bari mu mapingu y'ubukene, ikiboko n'ihahamuka bashyizwemo n'ingoma y'agahotoro ya Kagame. Baraburara batemerewe gutaka inzara kuko n'ubukene bwabaye icyaha, barabeshywa iki kinyagisha batemerewe kunyomoza kandi ubundi cyera u Rwanda rukuli u Rwanda ukuli kwacaga mu ziko ntigushye ; barakubitwa batemerewe gutaka, barapfusha ababo batemerewe kubalilira no kubaherekeza mu cyubahiro. Hari abanyururu bo kwa muganga bahejejwe mu mapingo mu bitaro ngo kuko batishyuye iki na kiriya, hari abanyururu bo mu nzego za Leta bashyizwe ingufuri ku munwa ngo « nimurye iyo mishahara aliko muceceke ibyo kuyobora igihugu ntibibareba.» Abo baraketa imali iva mu mitsi y'abanyarwanda basukuma kandi mu myanya bicayemo ari ugushyushya intebe gusa kuko nta na gito bahakora.
Hari abanyururu b'ubwoba kandi ari n'abategetsi ga ye, ugasanga kubera ikidodo baterwa n'ubwoko bwabo cyangwa amavuko yabo bariziringa mu gusaba imbabazi maze bagatera ishozi iyo bageze n'aho bashinja abababyaye agahomamunwa, ngabo ba Mitsindo, Bamporiki, Makuza n'abandi n'abandi. Erega nta munyururu mubi nk'ubwoba !
Igihe kirageze ngo twese abo mu Rwanda n'inyuma yarwo duhaguruke twipakurure iyi ngoma iduhejeje mu munyururu kandi itubeshya ikabeshya n'amahanga ko yatwunze ikatuzanira n'iterambere. Biradusaba ubwenge, ubutwari n'urukundo rw'igihugu cyatwibarutse.
Biradusaba kandi ubupfura n'ubwitange bitari mu magambo gusa, tukava mu mateshwa n'amatiku atampaye agaciro, tugashyira imbere ikidufitiye akamaro twese nk'Abanyarwanda. U Rwanda rwashinzwe n'intwali zarwitangiye, nta mitungo nta n'ibitwaro zagiraga, zari zifite ikibatsi mu mutwe no mu mutima, ikibatsi cyo kuruhanga rugahama kandi rukatubera twese nk'abana barwo.
Igihe ni iki ngo intwali zongere zigwire iwacu. Nimucyo tube abenegihugu bigenga, tube Abanyarwanda aho kuba abanyururu.
Zikamabahari Forodo, Rubengera
Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.