Pages

Tuesday 6 March 2018

[haguruka] Radiyo ishakwe, ni mukomeze mutwereke abo n'ibyo twazize wana.

 

Turashimira radiyo Ishakwe, kuko iliho ihamya ukuntu umuco mubi dukomora ku bakurambere Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeri-Ngunda utugonga twese (Rubanda n'abanyepolotiki) kuva 1853 kugeza magingo aya. Ibi bigatuma tubura amakiliro, ugasanga n'amategeko yakagombye kuturamira yaculitswe cyangwa se yashimuswe. Tukamera nk'inyamaswa zilyanira mu ishamba, amahoro n'ubugingo bikagirwa n'izifite imbaraga zishobora kulya izindi. Bivuga ko abanyepolotiki (ndetse na rubanda) babuze imbaraga barapfa/cyangwa se bakicwa n'abo bakamiye barangaza imbere y'abashaka kubihora bahemukiye (uli ku butegetsi turamuramya, yabuvaho tukamuvuma).

Ngabo abami baranyweshwa (kandi bisasiye) ngo undi aboneke, ngizo za Constitution zirashimutwa n'abali ku butegetsi, ababugezeho bakazandukura ukundi hagamijwe inyungu zabo bwite, ngayo amatora aratobwa/arafifikwa (1); ibi byose bigira ingaruka z'uko abantu bahindura amashyaka (abo bakorana) nk'uko indaya zihindura abakunzi. Radio ishakwe turabashimira uko mwerekanye amanyanga y'abali aba dignitaires ku ngoma ya Habyarimana, kandi babonekaga mu turere twose ( http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/02/27/ingoma-ya-habyarimana-mu-marembera-1984-1990 )!


Murasekera iki Jenerali Kayumba Nyamwasa, ngo ingabo ze zamaze kwica abatutsi ba kongo (12/1997) zibagereka ku bacengezi  http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/03/01/mudende-1997-col-kn-yageretse-ku-bacengezi-ubwicanyi-bwari-bwakozwe-na-fprdmi ? Siko se abanyarwanda bakora? Ntimwabibonye se ibyabaye mu manza za jenosidi? Ntimwabonye se uko ba Nsekalije, Kanyarengwe, etc. babaye abambere mu gushaka gushira jenosidi kuli Habyarimana? Uguye aheka aye bakamugerekeraho n'ayabandi bose wana!  

Munatwemerere kandi, maze aha http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/02/21/abanditsi-baravuga-iki-ku-myaka-11-yambere-yubutegetsi-bwigitugu-bwa-habyarima  tubarangire n'undi mwanditsi, muramutse mutaramumenye.

 Nsabimana Dismas, Incurie et dysfonctionnements de l'administration ...


Erega bavandimwe, umuti uzaba democrasi isesuye, atali biliya tubona mu myiherero no mu biganiro-mhendanyi, aho amategeko atazashimutwa, ahubwo akazubahwa kandi ntakoreshwe mu nyungu z'abali ku ngoma, ushaka akaba yatanga nta mususu icyiyunviro cye, naho uyobora akunva ko kumerera uruvi ku butegetsi ali amahano. Ibi bizaha ubugingo ingoma zacu, ndetse na ya Rubanda ibyinira uwimye ibone icyo ishaka kandi ikeneye koko.

Ubwami bwashoboye kuramba kuko lya tegeko sacro-saint lyo kunyweshwa igihe kigeze lyubahilizwaga. Iyo term limit ya mandats za Kayibanda hadakekwa ko agiye kuyihindura, wenda tragedy ya 73 ntiba yarabaye uko yagenze? Iyo term limit ingoma ya Habyarimana itayikubita inshuro muli constitution 78 ndetse n'amatora asukuye akabaho, Habyarimana aba yaravuye ku ngoma bitarazamba. Abali bafite irali lyo gutegeka nabo bakabona umwanya bagakina, ibi bya kiga-nduga bidafututse ntibibe, nuko tukareba. None ubwo twanyoye twabuze ubuturutsa, yemwe n'ibyo RPF na ba bwana Tito Rutaremara bahambiliye i Butare muli za 2003 ngo wenda dukire, byakuweho n'abalya-ngoma bakorera mu byitwa Intore. Induru rero iracyali ndende bavandimwe na radiyo Ishakwe, amateka yacu arakomeza kugira byinshi anengwa.   

-------------

(1): Dukeka ko  mu Rwanda habayeho itora limwe lya mandats ya gatatu ya Kayibanda: umuntu yahabwaga byose, akajya gutorera iwe, akagarukana ibahashya ifunze. Ni nyuma hatarakozwe bourage des urnes, ubwo ilyo tora lyali lyo.


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (9)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.