Pages

Monday 28 January 2019

[haguruka] Re: *DHR* Nimwiza Meghan Nyampinga 2019

 

"Nyampinga" vs "Nyamwiza":

Nk'uko bisanzwe m'u Rwanda, abakobwa bose ni ba "Nyampinga".. 
Ni wo mugenzo nyarwanda. 
Iyi business y'icyaduka ya "Nyampinga" w'u Rwanda yagombye guhabwa izina rya "Nyamwiza" w'u Rwanda, kugira ngo bihuzwe n'uko bikorwa mo. Bityo, bakazajya batanga ikamba rya "Nyamwiza" kubera ko ikamba rya "Nyampinga" ryambawe na bashiki bacu bose kuva bakivuka. Nta muntu wagombye gukoresha iri jambo rya "Nyampinga" nabi kandi rifite agaciro gakomeye mu muryango nyarwanda.

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

On Jan 28, 2019, at 3:01 PM, Ildephonse MURAYI Habimana habimana@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019
Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 26 Mutarama 2019 saa 07:00

Abakobwa batowe ni:
- Miss Rwanda 2019: Nimwiza Meghan, No 32 
- Igisonga cya Mbere:  Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21
- Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odille, No 16
- Miss Popularity: Mwiseneza Josiane, No 30
Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019, asimbura Iradukunda Liliane wari ufite iri kamba guhera muri Gashyantare 2018.

Nimwiza yahise ahabwa imodoka nshya ya Suzuki Swift yo kugendamo, akazajya ahembwa ibihumbi 800Frw buri kwezi n'ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe.

Muri iki gikorwa cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo kuri uyu wa Gatandatu, Uwihirwe Yasipi Casimir watowe nk'igisonga cya mbere yahembwe amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe, Uwase Sangwa Odille watowe nk'igisonga cya kabiri ahembwa ibihumbi 500 Frw.

Nyuma yo gutorwa, Miss Nimwiza yabwiye abakunzi be ati "Mwarakoze, ntacyo nabona nababwira, nasabwe n'ibyishimo, murakoze cyane."

Kuri bagenzi be babanaga mu mwiherero wa Miss Rwanda, yagize ati "Nababwira ko nabo bakoze kubana neza, ndabakunda cyane, cyane, cyane."

Abakobwa 15 bagombaga kuvamo Miss Rwanda 2019 ni Murebwayire Irene (No. 18), Mukunzi Teta Sonia ( No. 10), Mwiseneza Josiane (30), Uwicyeza Pamela (No.29), Umukundwa Clemence (No. 24) , Gaju Anita (No. 35), Mutoni Olive (No 20), Inyumba Charlotte (No. 33), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Uwihirwe Yasipi Casimir (No. 21), Uwase Muyango Claudine (No. 01) , Uwase Sangwa Odille (No.. 16), Bayera Nisha Keza (No. 22) Niyonsaba Josiane (No. 13) na Nimwiza Meghan (No. 32).

Abakobwa batowe ni:
- Miss Rwanda 2019: Nimwiza Meghan, No 32 
- Igisonga cya Mbere:  Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21
- Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odille, No 16
- Miss Popularity: Mwiseneza Josiane, No 30
28.01.2019 
Ildephonse MURAYI Habimana

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.