Pages

Sunday 17 February 2019

[haguruka] Abanyarwanda basabwe kwitwararika gusuhuzanya bahana ikiganza kubera indwara y'ubuheri | IGIHE [2 Attachments]

 
[Attachment(s) from Nzi Nink included below]


Abanyarwanda basabwe kwitwararika gusuhuzanya bahana ikiganza kubera indwara y'ubuheri


 17-02-2019 - saa 14:18,  Emma-Marie Umurerwa 

Minisiteri y'Ubuzima yafashe ingamba zo gukangurira abaturage kugira isuku, nyuma y'indwara y'ubuheri ifata uruhu igatuma umuntu yishimagura, imaze kugaragara mu turere 14 tw'igihugu.

Ubuheri bwandurira cyane mu gukoranaho, gusuhuzanya, kwambarana, gukora ku bikoresho nk'imyambaro by'uyirwaye cyangwa kurarana na we.

Ibimenyetso by'iyi ndwara ni ukwishimagura cyane cyane aho ingingo zihurira, kuryaryatwa ku ruhu cyane cyane nijoro, gusesa ibiheri hagati y'intoki, mu kwaha, ku kibuno no ku myanya y'ibanga, utahita wivuza bikaba byazamo n'amashyira.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko iyi ndwara imaze kugaragara mu bigo by'amashuri, mu bigo ngororamuco n'ahandi hahurira abantu benshi.

Umuyobozi Muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, Mukamunana Alphonsine, yavuze ko uturere twagaragayemo iyo ndwara ari Gasabo, Nyarugenge, Ruhango, Nyanza, Kamonyi, Muhanga, Huye, Gisagara, Nyamagabe, Kicukiro, Kayonza, Karongi, Rwamagana na Burera.

Ati "Umuti uvura iyo ndwara urahari, abayirwaye bakaba basabwa hwihutira kujya kwa muganga."

Umuganga w'indwara z'uruhu, Dr Alice Amani, we yavuze ko umuti wo kuvura iyi ndwara uhari nubwo urukiko rwo rutaraboneka.

Ati "Umuti uyivura ukoreshwa mu Rwanda ni umuti wo kwisiga witwa 'benzoate de benzyle', uboneka ku bigo nderabuzima byo mu gihugu hose, hari n'ibinini bivura iyo ndwara ariko ntibiratangira gukoresha mu Rwanda. Umuntu wivuje neza kandi agakurikiza amabwiriza ya muganga, nyuma y'ukwezi aba yakize."

"Guhana ibiganza bikwiye gucika"

Iyi ndwara y'ubuheri yandura igihe amatembabuzi y'umuntu iyirwaye ahuye n'ay'undi muntu utayirwaye. Gusuhuzanya abantu bahana ibiganza ni bumwe mu buryo bwihuse bushobora kwanduza iyi ndwara mu buryo bwihuse.

Mu ngamba zo kwirinda iyi ndwara ndetse no kwirinda kuyanduza abandi, harimo no kwirinda gusuhuzanya.

Mukamunana yakomeje ati "Abaturage turabakangurira kugira isuku, bagakaraba inshuro ebyiri ku munsi bakoresheje amazi meza n'isabune, ukarabye inshuro ebyiri ku munsi bimuha amahirwe yo kutandura."

"Uyu muco w'abanyarwanda wo kugenda dusuhuzanya, duhererekanya intoki, bigomba gucika kuko indwara nyinshi zandura zandurira ku gusuhuzanya no gukoranaho.."

Ibi byanashimangiwe n' Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Bayingana Emmanuel.

Ati "Umuco ni mwiza ariko nanone iyo umuco uzanye ibibazo nta mpamvu yo kuwukomeraho. Abanyarwanda twajyaga dusangirira ku miheha, ngirango tumaze kugenda tubireka kubera ko byanduza indwara zitandukanye […] hari igihe umuntu aza akakuramutsa afite ibyuya mu ntoki, biriya bintu usanga ari umwanda. Igikomeye ni amagara."

Yakomeje asaba Minisiteri y'ubuzima guha inzego z'ibanze ubutumwa bwanditse bakwifashisha bakangurira abaturage kwirinda iyi ndwara.

Iyi foto ni iy'umuturage urwaye ubuheri wo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo




###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Attachment(s) from Nzi Nink | View attachments on the web

2 of 2 Photo(s)


Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Check out the automatic photo album with 2 photo(s) from this topic.
image1.jpeg image2.jpeg

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.