Wednesday, 19 February 2025

[Rwanda Forum] Kongo: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe

Kongo: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe

Kongo: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe

https://www.radiyoyacuvoa.com/a/7980956.html

Kongo: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe

Nyakwigendera Koloneli Makanika
Nyakwigendera Koloneli Makanika

Abarwanyi b'umutwe wa Twirwaneho bavuga ko drone yarashe mu birindiro byabo biri ahitwa Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y'epfo yica abantu 6 barimo Koloneli Michel Rukunda Makanika.

Bamwe mu baturage batuye mu Minembwe babonye iyo drone bavuga ko yanyuze mu kirere cya Gahwera ija kurasa ibirindiro bya Twirwaneho.

Haba igisirikare cya leta ya Kongo cangwa indi mitwe yitwaje ibirwanisho ntawe uravuga ko ari bo bishe Koloneli Makanika, warwaniraga Twirwaneho mu kwita ku mutekano n'ubusugire bw' abaturage b'Abanyamulenge bakunda kwibasirwa n'abarwanyi ba Mai Mai na Red Tabara.

Koloneli Michel Rukunda Makanika yahoze ari umusirikare wa FARDC kugeza mu mwaka wa 2020 ubwo yatandukanije na leta. Uyu muyobozi wa Twirwaneho yishwe mu gihe inyeshyamba z'umutwe wa M23 zikomeje gufata ibice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y'epfo. Nyuma yo gufata Bukavu mu mpera z'indwi irangiye, M23 yigaruriye kandi santere y'ubucuruzi ya Kamanyola ku musi wa kabiri.


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.