Pages

Saturday, 13 April 2013

Ubutumire: Twibuke abacu bazize jenoside n’ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara


Ubutumire: Twibuke abacu bazize jenoside n'ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu n'iby'intambara

Biramenyerewe ko ukwezi kwa kane ku Banyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga  ari ibihe byo kwibuka génocide yabereye mu gihugu cyacu muri 1994.
Nk'uko twabisobanuye umwaka ushize, twe muri FDU-INKIGI no mw'Ihuriro Nyarwanda RNC dusanga uburyo uko kwibuka kwari gusanzwe gukorwamo nta bwiyunge bishobora kuzazanira abanyarwanda.
Buri munyarwanda wahekuwe n'ayo mahano akeneye kubahwa mu kababaro ke.  Nk'amashyaka ya politique, ntabwo dushinzwe kwandika amateka.
Niyo mpamvu icyemezo cyacu kigomba gufatwa mbere na mbere nk'igikorwa cya politique.
Ufite igitekerezo kidahuye n'icyacu tuzamwubaha. Ariko nawe azatwubahe. Niyo nzira nziza ya démocratie, yemera  ukutavuga rumwe kuri byose.
Ubutegetsi bwa FPR n'umuryango IBUKA baragira bati twe dutangira icyunamo ku itariki ya 7 Mata, kuko aribwo génocide yatangiye. Ni uburenganzira bwabo. Kandi natwe tuzirikana abo Batutsi bazize ubwoko bwabo, tukaba twifatanyije nabo mu kababaro.
Bamwe mu Bahutu bakagira bati iryo ni ivangura. Bagatangira icyunamo ku itariki ya 6 Mata, umunsi indege ya nyakwigendera Habyarimana yahanuweho.  Na bo ni uburenganzira bwabo.
Ntawakwirengagiza koko ko hari n'Abahutu bahekuwe koko, haba  mbere , muri génocide na  nyuma yayo. Twe dusanga nabo bagomba kwibukwa kuko akababaro kabo nako gafite ishingiro.
Birumvikana ariko ko kwibuka ku matariki atandukanye  bitubaka  u Rwanda twifuza. Dusanga rero icyunamo kitagomba kuba umwanya wo gutanya abanyarwanda no gukomeretsa ibikomere, ahubwo ko kigomba kubafasha kwiyunga, buri muntu yumva akababaro k'undi. Niyo mpamvu dukomeje gushishikariza abanyarwanda kwibuka ku itariki yindi itari iya 6 Mata cyangwa iya 7 Mata.
Bityo tukareka kuba ingwate z'amatariki. Tugahuzwa no kwibuka abacu, aho kurwanira amatariki.
Uyu mwaka tubararikiye guhura ku itariki ya 14 Mata mu gitambo cya misa kizabera i Bruxelles, guhera SAA SABA (13h00)  kuri adresse ikulikira:
Parvis Saint-Jean-Baptiste (Paroisse Saint Jean Baptiste), 1080 Molenbeek-Saint-Jean.

Icyo gitambo cya misa kizakurikirwa n'ikiganiro kizabera nacyo i Bruxelles ahantu muzamenyeshwa, misa ihumuje. Tuzakomeza kungurana ibitekerezo ku buryo buhamye bwo kwibuka no kubaka u Rwanda rubereye bose.
Twongeye kwibutsa ko iyo tariki atari kamara. Haramutse habonetse indi yahuza abanyarwanda twayitabira.
Abayoboke ba FDU Inkingi n'Ihuriro Nyarwanda RNC batazashobora kwifatanyiriza n'abandi i Bruxelles basabwe na bo kuzahamagarira abandi banyarwanda n'inshuti zabo kwitabira mu karere barimo icyo gikorwa cy'imena mu kunga imitima y'abanyarwanda.
Umusanzu wa FDU INKINGI na RNC ni ukubaha urubuga, naho imbaraga zizava muri mwe. Turabararitse rero muzaze muri benshi.
 
RNC-IHURIRO
Dr. Rudasingwa Théogène
 
 
FDU-INKINGI
Dr. Nkiko Nsengimana
 
 

Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agategenyo mu gihe cy’iminsi 30 Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi na Shyirambere Dominique.


Rwanda: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo gufunga by'agategenyo mu gihe cy'iminsi 30 Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi na Shyirambere Dominique.


Kigali, kuwa 10 Mata 2013.
Uyu munsi nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gufata umwanzuro wo kurekura cyangwa gufunga by'agateganyo mu gihe cy'iminsi mirongo itatu  Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique ku birego bahimbiwe n'ubushinjacyaha ubwo bahohoterwaga n'abapolisi bazira kuba bari baje kumva urubanza rw'umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire  Ingabire Umuhoza.
Urwo rubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku munsi wejo tariki ya 9 Mata 2013 maze umucamanza waruburanishije abwira abari barukurikiye dore ko bari benshi ko ruzasomwa ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 10 Mata 2013, gusa umucamanza waruburanishije yirinze gutangaza isaha ruzasomerwaho, ibi bikaba bikunze gukorwa cyane mu manza za politiki . Abari bakurikiranye urwo rubanza babyukiye ku cyicaro cy'urwo rukiko kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi nimwe za nimugoroba  bategereza umucamanza waruburanishije ko aza kurusoma baraheba barataha. Gusa Ishyaka FDU-Inkingi ahagana mu ma saa kumi nimwe n'igice z'umugoroba ryaje kumenya ko nubwo umucamanza atashohoje amasezerano yo gusoma urwo  rubanza mu ruhame,abashijwa bamenyeshejwe ko bagomba kuba bafungiye muri gereza ya Kimironko mu gihe cy'iminsi mirongo itatu nkuko ubushinjacyaha bwabyifuzaga nka kimwe mu byabufasha guhagarika burundu ibikorwa bya politiki by'izi mpirimbanyi za demokarasi.
Bwana Sibomana Sylvain Umunyamabanga mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi ndetse na Shyirambere Dominique  bakaba baratawe muri yombi na polisi y'igihugu kuwa 25 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa mbiri n'igice z'amanywa bazize kuba baritabiriye urubanza rw'umuyobozi mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza.
Nyuma yo gutabwa muri yombi mu buryo buteye isoni n'agahinda hagamijwe gusa gutera ubwoba abayoboke ba FDU-Inkingi ngo batazagaruka gukurikirana urubanza rwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Bwana SIBOMANA Sylvain akaba yarakorewe iyicarubozo kugeza bamukuye amenyo. Aho kugirango hakurikiranwe abakoreye urugomo Bwana Sylvain ahubwo yahimbiwe ibyaha  bitatu birimo :
1.       Gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w'igihugu, icyaha giteganywa  kandi gihanishwa ingingo ya   539 na 540  y'itegeko ngenga,
2.        Icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 463 y'itegeko Ngenga,
3.       Gukora imyigaragambyo itemewe  icyaha gihanishwa ingingo ya 685 y'itegeko ngenga.
Ubushinjacyaha bushinja ibi byaha ba Bwana Sibomana  Sylvain na Shyirambere Dominique bushingiye ku buhamya bw'abapolisi nabo bagize uruhare mu bikorwa by'iyicarubozo no guhohotera abashijwa kugeza banabakuye amenyo.
Ubushinjacyaha bunavuga ko kuba, aho ku rukiko rw'ikirenga hari haje abarwanashyaka benshi barimo n'umwe wambaye umupira wanditseho « Demokarasi n'Ubutabera » hakaba hari na 'badge' Sylvain yari yambaye  yanditseho  amagambo « Free- Ingabire » na « Pour sa liberation » hanariho n'ifoto ya Ingabire Victoire atarafungwa n'indi foto imugaragaza yaramaze gufungwa, ibi ngo ni ibimenyetso simusiga bibahamya biriya byaha bashinjwa. Kuba kandi ngo Sylvain Sibomana, Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi yaratinyutse akabaza abapolisi impamvu babuza abantu kuza kumva urubanza kubera gusa ko ari abayoboke ba FDU-Inkingi akanabibutsa ko bo bahagarariye inyungu z'abanyarwanda bose  nta vangura iryo ariryo ryose aho kumva ko bashinzwe gusa kurengera inyungu za FPR ibi ngo nibyo cyane cyane ubushinjacyaha bushingiraho bushinja Sylvain icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w'igihugu.
Mu gihe cy'iburanisha Bwana Sibomana Sylvain yabwiye umucamaza ko ibyaha ashinjwa atabyemera kandi ko ari ibihimbano, anagaragariza umucamanza ko ahubwo bigaragara ko umugambi wo kumufata wari waracuzwe mbere. Yasobanuye ko 'badge' ubushinjacyaha buvuga yaje koko ku rukiko ayambaye, amagambo yanditseho akaba agaragaza ko nubwo Ingabire ari mu rubanza abamukunda bamwifuriza ko yagirwa umwere n'urukiko nyuma yo gusuzuma no kumva inyiregurire ye. Sylvain yabwiye umucamanza ko atumva ko kuba umuntu yakwifuriza mugenzi we ibyiza bidakwiye guhindurwamo icyaha. Kubirebana n'amagambo ndetse n'ifoto ya Ingabire Sylvain Sibomana yabwiye umucamanza ko amagambo, yaba ayanditse ku mupira yaba n'ayanditse kuri 'badge' nta narimwe riteye ikibazo, nta na rimwe rifite ibisobanuro byakwitwa icyaha. Yanabwiye urukiko ko imyigaragambyo ivugwa n'ubushinjacyaha nta yigeze ibaho kandi nta n'ibimenyetso bigaragaza icyo  cyaha.
Bwana Shyirambere Dominique we yabwiye urukiko ko yafashwe na polisi ubwo yari asohotse mu mbago z'urukiko agiye kwitaba umurwanashyaka wari umubajije aho icyumba cy'iburanisha giherereye hanyuma yasohoka agahita afatwa na polisi ikamwambika amapingu agahita ajyanwa mu modoka ya polisi yari hafi aho. Yasobanuriye urukiko ko we yafashwe mbere ya Sylvain ko ibyo ubushinjacyaha bumushinja buvuga ko yafatanyije na Sylvain ko atazi igihe byabereye haba izo mvururu, cyangwa imyigaragambyo ivugwa n'ubushinjacyaha, gusa avuga ko amaze gufatwa  no gushyirwa mu modoka ya polisi yambuwe ikote n'ishati yari yambaye agasigarana agapira k'imbere kari kanditseho « demokarasi » hanyuma polisi ikamufata amafoto.
Umunyamategeko Munezero Claude ubunganira yifashishije ingingo ya 59 n'iya 45 za 'Code de Procédure Pénale' yabwiye urukiko ko abo yunganira bigaragara ko nta bimenyenyetso bifatika ubushinjacyaha bufite cyane ko bwifashisha icyo bwita abatangabuhamya b'abapolisi nabo bashinjwa n'uregwa kuba baramuhohoteye, ibi bikaba bitemewe ko bahindukira bakaba abatangabuhamya, ikindi yababwiye nuko urukiko rutashingira ku buhamya bw'aba bapolisi ngo bwifashishwe nk'ubugomba gutuma abo yunganira bafungwa by'agateganyo kandi hatarigeze hakorwa ivuguruzanyamakuru mu gihe cy'ibazwa,  uyu munyamategeko yari yasabye umucamanza ko yakurikiza ibyo ziriya ngingo zivuga  ndetse n'ibivugwa n'ingingo ya 94 maze agategeka ko abo yunganira bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze nkuko iyi ngingo imaze kuvugwa ibifata nk'ihame ryo kuburana uri hanze nk'inshingano cyane cyane ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma bakurikiranwa bafunze.
Uyu munyamategeko kandi yari  yashyigikiye ko uwo yunganira yarekurwa akaburana ari hanze hashyizwe imbere n'impamvu zijyanye no kubungabunga ubuzima bwe, kuko usibye kuba yarahohotewe kugeza akuwe iryinyo hakenewe no kwivuza byihariye kuko n'amenyo yitwa ko yasigayemo ajegera akaba akeneye kwivuza bihagije.
Iri hohoterwa ry'abarwanashyaka bazira ko bitabiriye urubanza nta gushidikanya ko ari ikimenyetso cy'imigendekere mibi y'urubanza rwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza nawe ukunze kwibasirwa kuko umwaka ushize ubwo yaburaniraga mu rukiko rukuru nabwo ibimenyetso nkibi bigaragaza kubogama kw'inzego zitandukanye byatumye atakariza ikizere urukiko rukuru ava mu rubanza rutarangiye kubera guterwa ubwoba k'umutangabuhamya we. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko gutegereza ubutabera butabogamye bikigoye cyane cyane ku banyapolitiki batavugarumwe na Leta ya Kigali.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo.

Friday, 12 April 2013

Ese Generali Habyarimana Emmanuel yaba ateganya gukoresha ingufu za gisirikari mu kurwanya ingoma ya FPR-Inkotanyi?

Begin forwarded message:

From: Simeon <ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com>
Date: April 12, 2013, 7:16:43 EDT
To: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
Subject: Ese Generali Habyarimana Emmanuel yaba ateganya gukoresha ingufu za gisirikari mu kurwanya ingoma ya FPR-Inkotanyi?
Reply-To: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com

Komera,
Muri iyi minsi 2 nabashyiriyeho kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda ikiganiro cyose nagiranye na ex-General Habyarimana Emmanuel, umuyobozi w'ishyaka CNR-Intwari. Icyo kiganiro kirimo ibice 9.
Niba hari igice utashoboye kwumva kuri radiyo, ntugire impungenge. Nabashije kubishyira byose kuri website y'Ijwi Rya Rubanda ku buryo ushobora kubyumva igiye ushakiye. Mu gice cya nyuma, turibaza tuti: "Ese Habyarimana Emmanuel wahoze ari umujenerali mu ngabo za Leta y'Inkotanyi, nawe yaba ari umwe mu banyarwanda bumva ko imitegekere y'u Rwanda igomba guhindurwa n'abitegura kumena andi maraso y'abanyarwanda mu izina rya demokarasi?"
Umunsi mwiza.
 
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
 
- Ibiganiro Live: http://ijwiryarubanda.com
- Ibiganiro byahise: http://ijwiryarubanda.com/ibiganiro
========================

 

Monday, 8 April 2013

Inzego z’ubutasi za Uganda ziherutse gushimuta umunyarwanda witwa Gumusiriza Alex


Inzego z'ubutasi za Uganda ziherutse gushimuta umunyarwanda witwa Gumusiriza Alex akaba yaraburiwe irengero kugeza magingo aya !

Gumusiriza Alex alias Olivier ,washimuswe n'inzego z'ubutasi za Uganda kugeza magingo aya akaba yaraburiwe irengero
Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku ibura ry'umunyarwanda witwa Alex Gumisiriza, ufite imyaka mirongo itatu n'itanu, akaba yaravukiye mu cyahoze ari commune Rukara, ahitwa Kabarando mu ntara y'uburasizuba.
Nyuma yo kurangiza amashuri ye muri kaminuza y'u Rwanda i Butare, yahise ananirwa n'ubuzima bwo gutangira akazi mu Rwanda kubera ko akenshi kaboneka ku kimenyane, ari na bwo yafataga icyemezo cyo guhunga u Rwanda yerekeza muri Uganda, aho yari amaze imyaka igera kuri irindwi, ahashakisha imibereho.
Umuvugizi wamenye amakuru y'ishimutwa ry'uyu musore, washimuswe n'abantu babiri bambaye imyenda ya polisi, bafite n'imbunda zo mu bwoko bwa pistoli, undi umwe akaba yari yambaye imyenda ya gisiviri, na we yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa positoli, anafite icyuma cy'amashanyarazi bakubita umuntu agahita ashiramo imbaraga.
Ni kuri uwo munsi wo ku itariki ya 13/03/2013, saa 20:30, ubwo abo bagabo batatu basanze uwo munyarwanda Gumusiriza Alex alias Olivier ku kabari yanyweragamo ahitwa Kakoba muri Mbarara, bamutunga imbunda kimwe n'abashatse kumutabara, barangije bamukubita icyo cyuma cy'amashanyarazi mu nda cyatumye acika intege zo kubarwanya, barangaje baramuterura bamushyira mu modoka yabo bari batwaye yari ifite nomero UAK 551B. Bahise berekeza inzira igana i Kampala, biruka ku muvuduko udasanzwe, ku buryo n'abanyarwanda bashatse gutabara uyu mugenzi wabo bahise bananirwa kugendera ku muvuduko w'iyo modoka yari yashimutiwemo.
Umwe mu bari hafi y'umuryango wa Olivier yadutangarije aya magambo, ashingiye ku ibura rya mugenzi we : "Twatunguwe no kubona mugenzi wacu ashimutwa akabura, ntanahabwe uburenganzira bwo kwisobanura mu mategeko niba yari anafite icyaha yakoze kugirango akiryozwe; icyo tuzi nuko nta wundi ufite inyungu zo gushimuta Olivier uretse Leta ya Kagame yaba yarakoresheje inzego z'umutekano zo muri Uganda kugirango zinyereze mugenzi wacu, dore ko yakundaga kunenga mu ruhame ibikorwa by'ubwicanyi bya Leta ya Kagame. Bakimara kumushimuta, twatabaje polisi ya Mbarara itubwira ko nta bandi bashimuta abaturage bene kariya kageni uretse abagize inzego z'ubutasi bagenzi babo babarizwa i Kampala; muzagende mube ari ho mumubariza kuko kugeza ubu twebwe nta cyaha tumurega, bityo akaba nta n'impamvu dufite yo kumushimuta".
Twanavuganye n'undi munyarwanda utuye muri Uganda wari inshuti ya Olivier, na we abidutangariza muri aya magambo : "Gushimuta Olivier byatumye turushaho kugira ubwoba kuri twebwe twahungiye muri Uganda, dore ko hano ariho twabonaga ubwugamo nyuma yo gutotezwa mu gihugu cyacu. Ubusanzwe perezida Museveni yaratubereye umubyeyi mwiza, tukaba twishyiraga tukizana; yego twabagaho ubuzima bwa gihunzi ariko tudafite ubwoba ko dushobora kwicwa nko mu Rwanda. Ikibazo noneho dufite nuko bakomeje kugenda badushimuta, baturobamo umwe umwe, nk'ikimenyetso ko na hano twahungiye ishyamba atari ryeru; tukaba tutanafite ahandi twerekeza. Yewe, turabona ari aha Mana kuko n'aho twahungiye muri Uganda bakomeje kudushimuta ubutitsa".
Gasasira, Sweden.

Sunday, 7 April 2013

Ubutumire: Twibuke abacu bazize jenoside n’ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara


Ubutumire: Twibuke abacu bazize jenoside n'ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu n'iby'intambara

Nk'uko twabisobanuye umwaka ushize, twe muri FDU-INKIGI no mw'Ihuriro Nyarwanda RNC dusanga uburyo uko kwibuka kwari gusanzwe gukorwamo nta bwiyunge bishobora kuzazanira abanyarwanda.
Buri munyarwanda wahekuwe n'ayo mahano akeneye kubahwa mu kababaro ke.  Nk'amashyaka ya politique, ntabwo dushinzwe kwandika amateka.
Niyo mpamvu icyemezo cyacu kigomba gufatwa mbere na mbere nk'igikorwa cya politique.
Ufite igitekerezo kidahuye n'icyacu tuzamwubaha. Ariko nawe azatwubahe. Niyo nzira nziza ya démocratie, yemera  ukutavuga rumwe kuri byose.
Ubutegetsi bwa FPR n'umuryango IBUKA baragira bati twe dutangira icyunamo ku itariki ya 7 Mata, kuko aribwo génocide yatangiye. Ni uburenganzira bwabo. Kandi natwe tuzirikana abo Batutsi bazize ubwoko bwabo, tukaba twifatanyije nabo mu kababaro.
Bamwe mu Bahutu bakagira bati iryo ni ivangura. Bagatangira icyunamo ku itariki ya 6 Mata, umunsi indege ya nyakwigendera Habyarimana yahanuweho.  Na bo ni uburenganzira bwabo.
Ntawakwirengagiza koko ko hari n'Abahutu bahekuwe koko, haba  mbere , muri génocide na  nyuma yayo. Twe dusanga nabo bagomba kwibukwa kuko akababaro kabo nako gafite ishingiro.
Birumvikana ariko ko kwibuka ku matariki atandukanye  bitubaka  u Rwanda twifuza. Dusanga rero icyunamo kitagomba kuba umwanya wo gutanya abanyarwanda no gukomeretsa ibikomere, ahubwo ko kigomba kubafasha kwiyunga, buri muntu yumva akababaro k'undi. Niyo mpamvu dukomeje gushishikariza abanyarwanda kwibuka ku itariki yindi itari iya 6 Mata cyangwa iya 7 Mata.
Bityo tukareka kuba ingwate z'amatariki. Tugahuzwa no kwibuka abacu, aho kurwanira amatariki.
Uyu mwaka tubararikiye guhura ku itariki ya 14 Mata mu gitambo cya misa kizabera i Bruxelles, guhera SAA SABA (13h00)  kuri adresse ikulikira:
Parvis Saint-Jean-Baptiste (Paroisse Saint Jean Baptiste), 1080 Molenbeek-Saint-Jean.

Icyo gitambo cya misa kizakurikirwa n'ikiganiro kizabera nacyo i Bruxelles ahantu muzamenyeshwa, misa ihumuje. Tuzakomeza kungurana ibitekerezo ku buryo buhamye bwo kwibuka no kubaka u Rwanda rubereye bose.
Twongeye kwibutsa ko iyo tariki atari kamara. Haramutse habonetse indi yahuza abanyarwanda twayitabira.
Abayoboke ba FDU Inkingi n'Ihuriro Nyarwanda RNC batazashobora kwifatanyiriza n'abandi i Bruxelles basabwe na bo kuzahamagarira abandi banyarwanda n'inshuti zabo kwitabira mu karere barimo icyo gikorwa cy'imena mu kunga imitima y'abanyarwanda.
Umusanzu wa FDU INKINGI na RNC ni ukubaha urubuga, naho imbaraga zizava muri mwe. Turabararitse rero muzaze muri benshi.
 
RNC-IHURIRO
Dr. Rudasingwa Théogène
 
 
FDU-INKINGI
Dr. Nkiko Nsengimana
 
 

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.