Pages

Monday 8 April 2013

Inzego z’ubutasi za Uganda ziherutse gushimuta umunyarwanda witwa Gumusiriza Alex


Inzego z'ubutasi za Uganda ziherutse gushimuta umunyarwanda witwa Gumusiriza Alex akaba yaraburiwe irengero kugeza magingo aya !

Gumusiriza Alex alias Olivier ,washimuswe n'inzego z'ubutasi za Uganda kugeza magingo aya akaba yaraburiwe irengero
Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku ibura ry'umunyarwanda witwa Alex Gumisiriza, ufite imyaka mirongo itatu n'itanu, akaba yaravukiye mu cyahoze ari commune Rukara, ahitwa Kabarando mu ntara y'uburasizuba.
Nyuma yo kurangiza amashuri ye muri kaminuza y'u Rwanda i Butare, yahise ananirwa n'ubuzima bwo gutangira akazi mu Rwanda kubera ko akenshi kaboneka ku kimenyane, ari na bwo yafataga icyemezo cyo guhunga u Rwanda yerekeza muri Uganda, aho yari amaze imyaka igera kuri irindwi, ahashakisha imibereho.
Umuvugizi wamenye amakuru y'ishimutwa ry'uyu musore, washimuswe n'abantu babiri bambaye imyenda ya polisi, bafite n'imbunda zo mu bwoko bwa pistoli, undi umwe akaba yari yambaye imyenda ya gisiviri, na we yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa positoli, anafite icyuma cy'amashanyarazi bakubita umuntu agahita ashiramo imbaraga.
Ni kuri uwo munsi wo ku itariki ya 13/03/2013, saa 20:30, ubwo abo bagabo batatu basanze uwo munyarwanda Gumusiriza Alex alias Olivier ku kabari yanyweragamo ahitwa Kakoba muri Mbarara, bamutunga imbunda kimwe n'abashatse kumutabara, barangije bamukubita icyo cyuma cy'amashanyarazi mu nda cyatumye acika intege zo kubarwanya, barangaje baramuterura bamushyira mu modoka yabo bari batwaye yari ifite nomero UAK 551B. Bahise berekeza inzira igana i Kampala, biruka ku muvuduko udasanzwe, ku buryo n'abanyarwanda bashatse gutabara uyu mugenzi wabo bahise bananirwa kugendera ku muvuduko w'iyo modoka yari yashimutiwemo.
Umwe mu bari hafi y'umuryango wa Olivier yadutangarije aya magambo, ashingiye ku ibura rya mugenzi we : "Twatunguwe no kubona mugenzi wacu ashimutwa akabura, ntanahabwe uburenganzira bwo kwisobanura mu mategeko niba yari anafite icyaha yakoze kugirango akiryozwe; icyo tuzi nuko nta wundi ufite inyungu zo gushimuta Olivier uretse Leta ya Kagame yaba yarakoresheje inzego z'umutekano zo muri Uganda kugirango zinyereze mugenzi wacu, dore ko yakundaga kunenga mu ruhame ibikorwa by'ubwicanyi bya Leta ya Kagame. Bakimara kumushimuta, twatabaje polisi ya Mbarara itubwira ko nta bandi bashimuta abaturage bene kariya kageni uretse abagize inzego z'ubutasi bagenzi babo babarizwa i Kampala; muzagende mube ari ho mumubariza kuko kugeza ubu twebwe nta cyaha tumurega, bityo akaba nta n'impamvu dufite yo kumushimuta".
Twanavuganye n'undi munyarwanda utuye muri Uganda wari inshuti ya Olivier, na we abidutangariza muri aya magambo : "Gushimuta Olivier byatumye turushaho kugira ubwoba kuri twebwe twahungiye muri Uganda, dore ko hano ariho twabonaga ubwugamo nyuma yo gutotezwa mu gihugu cyacu. Ubusanzwe perezida Museveni yaratubereye umubyeyi mwiza, tukaba twishyiraga tukizana; yego twabagaho ubuzima bwa gihunzi ariko tudafite ubwoba ko dushobora kwicwa nko mu Rwanda. Ikibazo noneho dufite nuko bakomeje kugenda badushimuta, baturobamo umwe umwe, nk'ikimenyetso ko na hano twahungiye ishyamba atari ryeru; tukaba tutanafite ahandi twerekeza. Yewe, turabona ari aha Mana kuko n'aho twahungiye muri Uganda bakomeje kudushimuta ubutitsa".
Gasasira, Sweden.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.