Uburyo Jeannette Kagame yasabye umugabo we Igihanga cya Major John Sengati wiciwe i Gitarama
Jeannette Kagame acuye umuhigo doreko yaba mu Rwanda cyangwa muri Afurika nta mumfasha w'umuperezida wigeze agira amatwara nkaya Jeannette Kagame yuzuye ubwicanyi ndegakamere .
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko mu ijoro rishyira ejo ku wa gatandatu, ku mabwiriza ya perezida Kagame, abisabwe n'umugore we Jeannette Kagame, abasirikare barinda umukuru w'igihugu bazwi ku izina rya "Presidential Protection Guards", bafashe Major John Sengati, bamukuye i Kigali, bamujyana i Gitarama hafi y'aho yari afite ikirombe cya Coltan, ari naho bamwiciye urw'agashinyaguro, umurambo we bawujugunya mu modoka ye yari yuzuye amaraso, ari naho baje kuwusanga mu gitondo.Ubundi ibikorwa nk'ibyo byo kwica abasirikare bafashije perezida Kagame kugera ku butegetsi, byakorerwaga muri Nyungwe cyangwa i Kami kubera ko ariho hari ibagiro rya «Directorate of Military Intelligence-DMI»ribarizwa ariko kubera ko icyo gikorwa cyakozwe n'abasirikare barinda umukuru w'igihugu kandi batashaga ko iryo banga rimenyekana, byabaye ngombwa ko bamwicira mu cyahoze ari Gitarama mu rwego rwo kugirango icyo gikorwa cy'ubwicanyi cya bunyamaswa bakigereke ku bagizi ba nabi.
Umuvugizi washoboye kumenya ko Major Sengati John, yahoze ari umuyobozi w'umutwe wa gisirikare wari ushinzwe kurinda abasirikare bakuru bo mu rwego rwa generali, uzwi ku izina rya Garson, aza no kujya mu ngabo za Loni zishinzwe kurinda amahoro muri Sudani "UNAMID", akaba yaratangiye kwibasirwa Gen Kayumba atarahunga, kugeza n'aho bategetse umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge aho yari atuye, gukora raporo imubeshyera ko yari umusinzi, inzego z'ubutasi za Kagame zikaba ari zo zari zihishe inyuma y'iri totezwa rye kugirango babone urwitwazo rwo kumufunga, bakaba baraje kumufunga mu kwezi kwa kabiri 2010, ibi byose bikaba byarakorwaga na Gen Jack Nziza, ku mabwiriza y'umugore wa perezida Kagame, Jeannette Kagame Nyiramongi.
Mbere yuko Major Sengati yicwa, habayeho andi mabwiriza na none yari yatanzwe na perezida Kagame kugirango bamwambure hegitari ze z'ubutaka yari afite iwabo ahitwa i Karama, icyo gihe bakaba baramwambuye hegitari zigera kuri mirongo itanu, ibi byose bikaba byarakorwaga n'inzego z'ubutasi za Kagame, zimuhora gusa ko yari inshuti ya Gen Kayumba Nyamwasa, nuko yarashatse umwana wa mukuru w'umufasha wa Gen Kayumba Nyamwasa, Rosette Kayumba. Umuvugizi ukaba warashoboye kumenya ko uwo mwana wa mukuru wa Rosette Kayumba, umufasha wa Major John Sengati, yitwa Umurerwa.
Nyakwigendera Major Sengati John, mbere yuko ahitanywe n'inkoramaraso za Kagame, yagiye afungwa agafungurwa nk'inzugi, bamubaza ikibazo kimwe rukumbi cy'icyo yari ahuriyeho n'umuryango wa Gen Kayumba Nyamwasa. Major John Sengati akaba yarabasubizaga ko ntacyo ahuriyeho n'uwo muryango kindi, uretse ko Gen Kayumba Nyamwasa yigeze kumubera umuyobozi nuko umufasha we ari umwana wa mukuru wa Rosette Kayumba , ibyo bikaba bitarigeze binyura inkoramaraso za Jeannette Kagame, dore ko we na Gen Jack Nziza ari bo bafite uruhare rukomeye mu gukongeza umuriro, mbere yuko perezida Kagame atanga uburenganzira busesuye bwo kwica major John Sengati.
Mbere yuko Major Sengati yicwa , na none yari yarigeze gufungwa mu kwezi kwa cyenda 2011, ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe, avuye mu butumwa bw'akazi ka Loni i Darfur muri Sudani. Yaje gufungurwa ubwo Umuvugizi wamutabarizaga mu nkuru yawo yo ku wa 28 nzeli, mu mwaka wa 2011, n'ubwo yakomeje gutotetezwa n'inzego z'ubutasi za Perezida Kagame, zimuhora na none ko yigeze kuba umwe mu basirikare ba hafi ba Gen Kayumba Nyamwasa, no kuba yarashatse umwana wa mukuru wa Rosette Kayumba.
Amakuru akomeje kutugeraho, akaba yemeza ko icyemezo cyo kwica Major John Sengati cyafashwe ku itariki ya 09/5/2013, ubwo Jeannette Kagame yameraga nka wa mugaragukazi wo muri Bibiliya witwaga Salome, wabyiniraga umwami Herodi, yamara kumunezeza akamusaba icyo yamugororera n'iyo cyaba kirimo n'ubwami bwe, ariko Salome umuntu yakwita shitani igenda, akaba yarasabye umwami Herodi ko yamugororera igihanga cy'umukozi w'Imana Yohani Umubatiza "John the Baptist", bityo n'ibya Major Sengati John bikaba ariko byagenze, dore ko nyuma yo kugaraguzwa agati mu magereza, ari na ko yanamburwaga utwe ngo bamukeneshe, Jeannette Kagame kubera urwango rudasanzwe afitiye Rosette Kayumba, dore ko yanamwambuye imigabane ye bari bafatanyije mu ishuri ryigirwamo abana b'abayobozi «Green Hills Academy», yumvise ko ibyo gukenesha no kugaraguza agati umuntu washatse umwana wa mukuru wa Rosette Kayumba bidahagije, bityo we n'umugabo we, bageze mu buriri, amaze kumunezeza, amusaba igihanga cya Major Sengati John, ari na bwo nyamugabo yabimwemereraga, dore ko na we anezezwa no kumena amaraso.
Mu gushyira mu bikorwa icyifuzo cya nyamugore we, Perezida Kagame yahise ategeka abasirikare bamurinda «Presidential Protection Guard» kujya kurangiza ako kazi ka bunyamaswa ko kwica Major Sengati John, nyuma yo gufashwa n'izindi nzego z'ubutasi zirimo «National Security Services-NSS», ziyobowe na Gen Karenzi Karake Emmanuel hamwe na «Special Intelligence» yakunze kwitwa kwa Gacinya, ubu ikaba iyobowe n'umwicanyi ruharwa Commissioner Kalisa Faustin, izi nzego zombi zikaba zarafashije abicanyi ba Jeannette Nyiramongi mu gikorwa cyo kureshya no gucunga Nyakwigendera kugirango agane aho bagombaga kumwicira, ari na bwo baje kuhamutsinda mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 10/05/2013, rishyira ku wa gatandatu, taliki ya 11/05/2013.
Gasasira, Sweden.