Pages

Tuesday, 14 May 2013

Rwanda – Nyagatare : Bamwe mu batuye muri aka kerere bamaze guhindurwa ibimuga n’abashaka kubambura utwabo


Rwanda – Nyagatare : Bamwe mu batuye muri aka kerere bamaze guhindurwa ibimuga n'abashaka kubambura utwabo.

Kigalikuwa 14 Gicurasi 2013

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare,umurenge wa Rwimiyaga bamaze igihe kirekire bugarijwe n'intakorwaho ziri muri uyu murenge zihaye uburenganzira bwo kubambura amasambu yabo ku ngufu,kubasenyera amazu,kubirukana aho bari batuye,kubakubita iz'akabwana, kuragira imyaka yabo ndetse ko kubabuza gukora imirimo isanzwe ibatunze irimo n'ubuhinzi[1]. Ibi bikomerezwa bituye muri uyu murenge ngo bijujubya aba baturage kugirango birukanwe aho bari batuye maze  byibonere amasambu yo kororemo inka bititaye kukumenya aho  izi nzirakarengane zakwerekeza.

Uru rugomo rukorerwa aba baturage nkuko babyemeza bikorwa mu ivangura rikomeye ku buryo banibaza impamvu yiri vangura bakorerwa kandi ubuyobozi burebera kuburyo banemeza ko iri hohoterwa rimaze guhindura benshi muri  bo ibimuga by'inkoni,abandi ubu bakaba birirwa bihishahisha mu bihuru kubera gutinya kugirirwa nabi n'abashaka amasambu yabo.

Aba baturage bakaba barimo guhoterwa abakabarengeye barebera kugeza ubwo kuwa 29 Mata 2013 bafashe icyemezo cyo kwandikira  inzego zo hejuru harimo na minisiteri y'intebe nyamara nubwo ubu izo nzego zose zimaze kumenyeshwa aka karengane nubu ako karengane karacyakomeje kuburyo nubu abaturage baracyihishahisha mu bihuru,baranahigwa umunsi ku wundi!

Iri hohoterwa ry'abaturage rimaze kuba umuco mu Rwanda hafi ya hose kuburyo usibye no kumugariramo, abaturage batangiye  no kuburiramo ubuzima kandi ugasanga bamwe mu bayobozi bakuru baba babigizemo uruhare. Urugero ni urw' umuturage witwa Jean Claude Safari uherutse gukubitwa kugeza ubuze ubuzima[2].

Ibi bikorwa byo kwigabiza imitungo y'abaturage biranavugwa no mu karere ka Kayonza,umurenge wa Kabare[3],akagari ka Gitara aho ubu imyaka yobo (ikawa,imyumbati,urutoki,amasaka,ibijumba…) yigabijwe n'umushinga w'akarere ukora amatarasi maze imyaka yabo ikaba irimo kurandagurwa hatitawe ku kizabatunga nta n'ingurane bahawe. Mu minsi yashize kandi muri aka karere hanavuzwe ifungwa rya bamwe mu baturage bari bagerageje kwanga ko imyaka yabo irandurwa maze leta ibashinja icyaha ubu kigezweho cyo kwangisha abaturage ubuyobozi no kurwanya gahunda za Leta. Ubu abo baturage bararira ayo kwarika ariko bandikiye inzego zose harimo na Perezidanse ya Repuburika basaba kurenganurwa ariko ngo icyizere cyo kurenganurwa  ni gike cyane .

Ishyaka FDU –Inkingi  nkuko ridahwema kwamagana imigirire nkiyi igayitse yo guhohotera abo ushinzwe kureberera no kurengera kandi nyamara ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ntibuhwema kuririmbira abaturage imiyoborere myiza,izira ivangura…

Turasaba Leta kwikubita agashyi igahagarika iri hohoterwa ryo kwica,kumenesha abaturage,kubarandurira imyaka,kubambura imitungo yabo  ku ngufu kandi umutungo w'umuntu ari ntavogerwa nkuko Itegeko-Nshinga ribyemeza. Turasaba kandi ko Leta itakomeza gukingira ikibaba uwo ariwe wese uhohotera abaturage yitwaje icyo aricyo cyose kuko ihame ryo kureshya imbere y'amategeko rigomba kubahirizwa ku benegihugu bose.

 

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi- Perezida w'agateganyo.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.