Pages

Wednesday, 22 May 2013

PAUL KAGAME YATEWE AMAGI N'AMASE I OXFORD

UK: Ibyavugiwe mu muhezo wakurikiye Rwanda Day i Londoni

UK: Ibyavugiwe mu muhezo wakurikiye Rwanda Day i Londoni


Inkuru ya Rwaka Theobald
Tariki ya 22 Gicurasi, 2013

Nyuma yaho Perezida Kagame Pahulo akojejwe isoni k'umugaragaro, amaze no gusezerera inkomamashyi  n'intore zari zaje kumushengerera mucyo yise Rwanda Day 2013, yakoresheje mu muhezo, inama y'ibyegera bye bya hafi yari ihuriwemo na ba ambasaderi be hafi ya bose dore ko abakorera k'umugabane w'Iburayi bo bose bari bahari ndetse hari n'abari bavuye  muri Afurika , Canada na Amerika. 

Muri uwo muhezo harimo nanone bake cyane mu bari baherekeje Kagame bakuriye inzego z'umutekano we, maze abamariramo umujinya wose w'ibyari byamubayeho:

"Mukora iki hano? Mumaze iki uretse kuba mwicaye hano gusa? Ni gute abantu nka bariya bantera amase n'amagi, bakagera ku modoka ndimo muvuga ngo mushinzwe umutekano? Mwabuze iki ngo namwe mushake abantu nka bariya ngo babarwanye noneho police y'abongereza ibone akazi? Navuye i Oxford mu modoka ya police.  Ubwo murumva icyo bivuga? Ni ugutsindwa."

Ayo ni amwe mu magambo akomeye Perezida Kagame yakoresheje ariko ngo byari bikomeye cyane. Habuze gato ngo abatere inshyi nk'uko yabigenje kuri Karegesa wabaga South Africa. Ambasaderi Venantia wo muri Suwede, n'ubwo hatari mu bwatsi bwe yarikomwe ngo ntacyo akora. Ahari ni ukubera ko atashoboye kurangiza ba Gasasira na ba Nkuliza. Ambasaderi wo mu Bufransa nawe yaragawe ngo ntacyo amaze hamwe n'uwo mu Bubirigi mbese bose muri rusange bavunderejweho uburakari bwuzuye ubukana nk'ubwintare yarakaye. Ambasaderi Solina wo mu Busuwisi we ubu yarahambirijwe ari kuzinga akarago. Nsengimana Yozefu wa Addis Abeba nawe yarahamagajwe, ndetse ngo n'uwo mu Burundi byaba ari uko. Uwa Kongo we ahari agomba kuba ari k'urugamba rwa M23. Ntiyagaragaye,  ntawamenya, kuko ubusanzwe ahantu nka hariya atahatangwa.

Murumva rero impamvu Nduhungirehe Olivier wa hano ku mbuga  yazuye umugara agasizora . Aragira ngo iyi muyaga mu ba diplomate itamugeraho. Ayobewe iki ? Uretse ko ngo akazi ke agakora neza.  Nta bwoba rero yari akwiye kugira.  Ariko nanone  sinangombwa ko umuntu nka we  yakomeza intambara yo kwimakaza ikinyoma, abizi neza kandi abishaka. Ngayo amabango y'amabanga twashoboye gutohoza. Mwitege ibizakurikiraho.

Izindi nkuru bijyanye:



Monday, 20 May 2013

FDU-Inkingi: Duhugukirwe n’Inama Ngoboka Gihugu

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/05/21/inama-ngoboka-gihugu-iteganijwe-mu-mahame-remezo-ya-fdu

Inama Ngoboka Gihugu iteganijwe mu mahame remezo ya FDU

RadioItahuka

RadioItahuka



HOST: Théophile MURAYI
Guest: Charles Ndereyehe, umujyanama ushinzwe igenamigambi n'ingamba muri FDU-Inkingi
Topic: Duhugukirwe n'Inama Ngoboka Gihugu iteganijwe mu mahame remezo ya FDU-Inkingi.
Andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka

facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

follow us on twitter: rnc_usa

call in to listen Live 347 945 6449
Dukurikire kuri www.radio

Sunday, 19 May 2013

[VIDEO] PAUL KAGAME YATEWE AMAGI N'AMASE I OXFORD

PAUL KAGAME YATEWE AMAGI N'AMASE I OXFORD

IKONDERAinfos·

Published on May 19, 2013
Perezida Paul Kagame yababajwe n'uko yatewe amagi aho yaje kuvugira mu muhango wa RWANDA DAY ati : "Baliya banteye amagi ahubwo bagombye kuyarya ngo kuko bayakeneye".
__._,_.___

Re: [rwanda_revolution] THE HIDDEN SLAVERY IN RWANDA

It is also about apartheid ! 
Rwanda  Day which is in reality  Tutsi Day demonstrates this.  L'Ubwami et la discrimination, la suprématie Tutsi, apartheid et l'esclavage qui le caractérisaient sont des pratiques que le FPR a repris sous une autre forme.



From: J.C. Tuvugishukuri <psj_survivors@yahoo.com>
To: congo congo Congo05 <congo@yahoogroupes.fr>; rwanda revolution <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; innocent twagiramungu <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; netherlands group <netherlands_group@yahoogroups.com>; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Sent: Sunday, 19 May 2013, 13:49
Subject: [rwanda_revolution] THE HIDDEN SLAVERY IN RWANDA

 

THE HIDDEN SLAVERY IN RWANDA : Hutu turned into slave-made goods from RPF product supply chains


It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___


Umunyarwanda ati:”nanga abahutu nka Mukantabana kandi niba mbanga ndamaze!”


Umunyarwanda ati:"nanga abahutu nka Mukantabana kandi niba mbanga ndamaze!"

Mukantabanas
Mu kiganiro cy'imvo n'imvano cyo ku wa gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2013, umunyamakuru Ally Yusufu Mugenzi yatumiye abaministre ba Leta y'u Rwanda aribo Serafina Mukantabana wo gucyura impunzi na Claver Gatete ushinzwe ubukungu n'imali, nabibutsa ko abo ba nyakubahwa bari i London bitabiriye ikiswe Rwanda Day abenshi babona nka Kagame Day!
Muri icyo kiganiro ababajije ibibazo bibarije Ministre Mukantabana, naho Ministre Gatete we baramwihoreye neza neza.
Madame Mukantabana abize mu ishuri rya Lycée de Kigali mbere ya 1994 bitaga Nyiramaritete, ntako atagize ngo asigasire umugati we n'imbehe ye ngo itubama aho yatatse ndetse agakora uko ashoboye agapfobya mu buryo bwose amabi yakozwe na Shebuja na FPR ye.
Ariko mu gusoza yigererayije n'uruvu aho avuga ko rufata ibara ry'aho rugeze, ntawamenya niba shebuja Kagame narunduka azafata ibara cyangwa azavuga ibizaba bigezweho icyo gihe?
Umugabo twari twicaranye nyamara w'umututsi yahise avuga nka ya ndirimbo ya Bikindi ati:"abahutu nka Mukantabana ndabanga kandi niba mbanga ndamaze! Ese ubundi umuntu udashobora kugira icyo amarira bene wabo b'abahutu, abatutsi bo yabamarira iki uretse inda nini?"
Mushobora kumva icyo kiganiro cy'imvo n'imvano hano>>
Aho Nyakwigendera Sipiriyani Rugamba ntiyavugaga abantu nka ba Mukantabana?:
Inda nini tuyime amayira

INDA NINI BY RUGAMBA SIPIRIYANI CYPRIEN


Ubwanditsi

Perezida Kagame yaterewe amagi n’amase Oxford!


Perezida Kagame yaterewe amagi n'amase Oxford!

oxford
Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2013 Perezida Kagame uri mu rugendo muri icyo gihugu yaterewe amagi, amase n'ibindi ubwo yari agiye kwakira igihembo nk'Umuyobozi wateje imbere ishoramari muri Afurika  bikekwa ko yatanze ngo bazakimuhe muri Said Business School mu giterane  cyiswe the Oxford Africa Business Conference, icyo giterane cyari cyateguwe n'abanyeshuri bagize itsinda the Oxford Business Network for Africa.
Mu kwinjira muri iryo shuri Perezida Kagame yaciye mu cyanzu mu rwego rwo guhunga abigaragambya bari bariye karungu, ariko byabaye iby'ubusa kuko imodoka yarimo yatewe amagi n'amase!
Muri uwo muhango wo guha igihembo Perezida Kagame yikuye mu isoni atera abari aho bya bipindi bye anibaza uburyo hari abamwita umunyagitugu mu gihe ubuyobozi bwe ngo bwagejeje abanyarwanda ku burezi n'ubuzima ku kigero cya 90%! Aha ariko yibagiwe kubabwira ko za Bourses zakuriweho bamwe kandi imfubyi zikaba zivangurwa mu kurihirwa amashuri n'amanota aherwaho ku kujya muri za Kaminuza akaba atari amwe ku bana bose, ireme ry'uburezi ryo ryagiye buhere nk'amahembe y'imbwa!
Umunsi nyirizina wa Rwanda Day nako Kagame Day wo wabereye ahantu habanje guhindurwa inshuro 4 ndetse no kugirwa ibanga ku buryo na Ambasaderi Nkurunziza mu kiganiro yagiranye na BBC kuwa gatanu tariki 17 Gicurasi 2013 yahishe aho hantu, byabaye iby'ubusa kuko kuva mbere y'umunsi umwe abenshi bari bamaze kuhamenya, byabeyeye mu nzu yitwa Troxy isanzwe yerekanirwamo za sinema na za kinamico.
Ariko uko kwihishahisha kwabereye umuzigo abagombaga kujya muri Kagame Day kuko igikorwa cyo kwiyandikisha cyagombaga gukorerwa mu gice cy'Uburengerazuba bw'Umujyi wa London, abarangije kwiyandikisha bagahita burizwa amabisi bakereza mu Burasirazuba bw'uwo mujyi, iyo mikorere yatumye bamwe mu bantu bari baturutse muri Diaspora y'u Bubiligi bahera hanze kuko uko mubizi iyo Perezida Kagame yinjiye ahantu ntawinjira cyangwa ngo asohoke, baheze hanze rero binjira amaze kugenda.
Imihango yari iteganyijwe gutangira mu masaha ya nyuma ya saa sita yatangiye mu ijoro, nk'uko twabibwiwe na mugenzi wacu wari uhari icyari kigamijwe n'ugutuma abigaragambya bari bategereje Perezida Kagame barambirwa bakagenda.
Mbere y'uko Perezida Kagame yinjira habanje imiziki ya ba Mihigo Chouchou na Masamba wingingiraga abantu gukoma amashyi no kuririmba ariko ubona abantu batabishaka.
Nyuma y'ibipindi bya Mushikiwacu aha ibihembo abahagarariye za kominote zo mu Bwongereza na Claver Gatete wabiraga icyuya nk'uri muri Sauna, tutibagiwe n'umupasiteri witwa Munyaneza wateye amasengesho, Perezida Kagame yashyize araza nko mu ma saa mbiri z'ijoro ariko abanzirizwa n'umufasha we Jyeneti n'urubyaro rwe.
Mzee Kijyana yari yijimye iryinyo yarishyize ku rindi yazinze umunya ndetse ubona yariye umwanda rwose. Habanje umwana wiga mu Bwongereza avuga ijambo akurikirwa n'umudamu wari uhagarariye Diaspora hatahirwa umudamu w'umunyamerika wari wibereye mu byashara by'ikawa y'u Rwanda.
Nyuma hakurikiye Ambasaderi Nkurunziza aha ikaze mwane Asteriya, wavuze ijambo nk'uko bisanzwe yikoma ibihugu ngo byahagurutse bigateranira u Rwanda bikarubeshyera, yababajwe n'abamuteye amagi aho kuyarya ndetse avuga ko aho kumutegera i London bagombye kujya bamutegera muri Congo.
Mu mwanya w'ibibazo rwose Kagame yikijije abantu kuko nk'uko byagaragaye ibisubizo yatanze ni bike cyane mbese yari yabaciye amazi wabonaga ashaka kurangiza umuhango ngo yigendere, uretse ko habuze umuntu n'umwe ubaza ikibazo gifatika, ariko ntabwo twabura kuvuga ku dushya twagaragaye muri ibyo bibazo:
- Ruhamanya Vincent wigeze kuba Ministre mu Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana wari waturutse mu Buhorandi yisabiye umwanya avuga ko abanyarwanda bari mu mahanga babuze akazi uretse bamwe na bamwe bagize Imana bakakabona!
-Murumuna wa Jonathan Musonera (umwe mu bayobozi ba RNC) yatse ijambo yitandukanya na mukuru we yisabira ko Leta yamufasha kubona abajya bamufasha gukora imashini ze mu gihe zapfuye ngo yashoye mu Rwanda hafi miliyoni hafi 200. Abantu benshi baguye mu kantu bibaza niba tutageze muri bya bihe bya nyuma bivugwa muri bibiliya aho umuvandimwe azajya yihakana undi, umubyeyi azajya yihakana umwana yibyariye!
-Uwitwa Habimana Yunusu we yashimangiye ko yavuye muri RNC ndetse abitangira umugabo imbere ya Kagame
-Uwitwa Kageruka yabijije niba Diaspora itahagararirwa mu nteko ishingamategeko, ariko igisubizo yahawe ntabwo cyari gisobanutse na busa.
-Umudamu wavuye muri Sweden we ngo yatoye Kagame 200 ku ijana akaba yari afite ikibazo cya musaza we bagongeye inka i Nyagatare yagera mu rukiko agatsindwa
-Umuguinéen n'umumalienne bo basabye Kagame kubabwirira ba Perezida babo bagakora nkawe!
-Umuzungu w'umwongereza we yabajije uko mu Rwanda babigenje ngo bave mu bukene kandi we amaze imyaka irenga 20 akora kandi akiri umukene!
-Umuhinde w'umusaza ngo wo kwa Malidadi we yavugaga ikinyarwanda cy'umwimerere ndetse avuga ukuntu akunda u Rwanda!
-Umunyamahanga yabajije niba u Rwanda rushimwa uyu munsi rudashobora kuba nka Zimbabwe nayo yashimwaga mu minsi ishize ubu ikaba igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, Kagame nawe yamuhaye igisubizo cya nyirarureshwa ambwira ko Zimbabwe n'u Rwanda bitandukanye etc..
-Umudamu umwe yabajije impamvu badahabwa ibyangombwa kandi ari abanyarwanda, Kagame yamusubije ko nta gihugu kw'isi gitanga ibyangombwa ku buryo bworoshye nk'u Rwanda, ariko amubwira ko uhabwa ibyangombwa hari ibibazo agomba kubazwa kandi abanyarwanda bose ntabwo babazwa ibibazo bimwe! Ndetse Kagame yamubajije niba atari muri babandi batinya kwinjira muri za Ambasade z'u Rwanda! Umuntu akaba yakwibaza niba abanyarwanda batareshya imbere y'amategeko!
Mu gusoza Perezida Kagame yasohotse abanje gukora mu ntoki za bamwe mu banyacyubahiro bari aho agenda ukwe asize Jyeneti Nyiramongi inyuma, ibyo byaherekezwaga n'indirimbo ya King James waririmbiraga kuri CD!
Ngayo muri make aya Kagame day i London!
Marc Matabaro

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.