Pages

Wednesday, 22 May 2013

UK: Ibyavugiwe mu muhezo wakurikiye Rwanda Day i Londoni

UK: Ibyavugiwe mu muhezo wakurikiye Rwanda Day i Londoni


Inkuru ya Rwaka Theobald
Tariki ya 22 Gicurasi, 2013

Nyuma yaho Perezida Kagame Pahulo akojejwe isoni k'umugaragaro, amaze no gusezerera inkomamashyi  n'intore zari zaje kumushengerera mucyo yise Rwanda Day 2013, yakoresheje mu muhezo, inama y'ibyegera bye bya hafi yari ihuriwemo na ba ambasaderi be hafi ya bose dore ko abakorera k'umugabane w'Iburayi bo bose bari bahari ndetse hari n'abari bavuye  muri Afurika , Canada na Amerika. 

Muri uwo muhezo harimo nanone bake cyane mu bari baherekeje Kagame bakuriye inzego z'umutekano we, maze abamariramo umujinya wose w'ibyari byamubayeho:

"Mukora iki hano? Mumaze iki uretse kuba mwicaye hano gusa? Ni gute abantu nka bariya bantera amase n'amagi, bakagera ku modoka ndimo muvuga ngo mushinzwe umutekano? Mwabuze iki ngo namwe mushake abantu nka bariya ngo babarwanye noneho police y'abongereza ibone akazi? Navuye i Oxford mu modoka ya police.  Ubwo murumva icyo bivuga? Ni ugutsindwa."

Ayo ni amwe mu magambo akomeye Perezida Kagame yakoresheje ariko ngo byari bikomeye cyane. Habuze gato ngo abatere inshyi nk'uko yabigenje kuri Karegesa wabaga South Africa. Ambasaderi Venantia wo muri Suwede, n'ubwo hatari mu bwatsi bwe yarikomwe ngo ntacyo akora. Ahari ni ukubera ko atashoboye kurangiza ba Gasasira na ba Nkuliza. Ambasaderi wo mu Bufransa nawe yaragawe ngo ntacyo amaze hamwe n'uwo mu Bubirigi mbese bose muri rusange bavunderejweho uburakari bwuzuye ubukana nk'ubwintare yarakaye. Ambasaderi Solina wo mu Busuwisi we ubu yarahambirijwe ari kuzinga akarago. Nsengimana Yozefu wa Addis Abeba nawe yarahamagajwe, ndetse ngo n'uwo mu Burundi byaba ari uko. Uwa Kongo we ahari agomba kuba ari k'urugamba rwa M23. Ntiyagaragaye,  ntawamenya, kuko ubusanzwe ahantu nka hariya atahatangwa.

Murumva rero impamvu Nduhungirehe Olivier wa hano ku mbuga  yazuye umugara agasizora . Aragira ngo iyi muyaga mu ba diplomate itamugeraho. Ayobewe iki ? Uretse ko ngo akazi ke agakora neza.  Nta bwoba rero yari akwiye kugira.  Ariko nanone  sinangombwa ko umuntu nka we  yakomeza intambara yo kwimakaza ikinyoma, abizi neza kandi abishaka. Ngayo amabango y'amabanga twashoboye gutohoza. Mwitege ibizakurikiraho.

Izindi nkuru bijyanye:



No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.