Rwanda: Abaturage bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama inzara igiye kubatsinda mu ngo zabo kubera kwimwa uburenganzira kubyo bahinze!
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Ikibazo k'itahuka ry'impunzi z'Abanyarwanda gikomeje kuvugisha abanyarwanda n'abanyamahanga mu buryo bunyuranye.
Guhera taliki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2013, icyemezo Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR ryumvikanyeho na guverinoma y'u Rwanda cyo kwambura Abanyarwanda uburenganzira bwo kwitwa impunzi, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Bamwe mu banyarwanda barebwa n'icyo cyemezo, ni ukuvuga abantu bahunze hagati y'imyaka y'1959 na 1998 bari mu bihugu by'Afurika, bumva icyo cyemezo kibangamiye uburenganzirwa bwabo nk'abantu.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yaganiye na bamwe muri abo banyarwanda, bumvikanisha uko babibona.
Bwana Paul Kagame
Village Urugwiro
Kigali
Rwanda
Maze kumva amadisikuru yawe yo muri iyi minsi, niyemeje kukwandikira uru rwandiko no kurushyira ku mugaragaro. Umunyarwanda wese wakurikiranye amagambo yawe, yibajije byinshi, cyane cyane aho u Rwanda rugana.
Muri make, amagambo yawe yari maremare ariko iby'ingenzi washakaga kuvuga n'ibi bikurikira:
1)Abahutu iyo bava bakagera ni abajenosideri
2)Abatutsi batavuga rumwe nawe bakorera abajenosideri (Abahutu)
3) Perezida Kikwete wa Tanzania wakugiriye inama gushyikirana na FDLR uzamukubita kuko nawe akorera abajenosideri (Abahutu)
Igitera abanyarwanda ubwoba n'agahinda nuko amagambo nkayo, aherekeza ibikorwa abanyarwanda bakuzi ho ( kwica, gufunga, gutegekesha igitugu, kwigwiza ho umutungo, kwanduranya no guteza intambara mu baturanyi, n'ibindi) wayabwiraga urubyiruko rw'abanyarwanda. Nibo wabwiraga ngo abahutu banduye icyaha kavukire cy'ubwicanyi, kandi ko bagomba gusaba no gusabira imbabazi ababyeyi babo. Abatutsi muri bo ubwo warababwiraga uti mwirinde abahutu nibo bamaze bene wanyu.
Ese, Bwana Kagame, niba ibyo bikekerezo atari ibyumujenosideri, twabyita iki? Niba atari ingengabitekerezo, niki? Niba bitavangura amoko, twavuga ko bigamije iki? Ese haricyo amateka y'u Rwanda yigeze akwigisha? Abami babayeho baragenda bamaze imyaka amagana. Ubukoloni bwaraje buragenda. Repubulika ya Mbere ayaraje iragenda. Repubulika ya Kabiri yaraje iragenda. Ibya FPR na gatsiko kawe biri muu minsi yanyuma. Ko bizagenda ntagushidikanya. Ryari? Bite?
Reka ne kwirirwa nkurondogorera nkubwira iby'inshigano z'umuyobozi abanyarwanda bakwiriye mu bihe nk'ibi kuko byaba ari nk'impitagihe.
U Rwanda rugeze k'umayira abiri, ugomba guhitamo inzira ushaka kunyuramo; bityo kandi ukirengera ingaruka za buri nzira.
INZIRA YA MBERE: UBUZIMA
Iyi nzira iraruhije ariko niho umuti w'ibibazo abanyarwanda bafite waboneka. Harimo gusenya ibibi ubutegetsi bwawe bwongereye ku bindi bibi byavuye mu mateka y'u Rwanda. Tugomba gusenya ubutegetsi bw'udutsiko tw'amoko, uturere, n'ibindi. Tugomba guca umuco wo kudahana. Tugomba kurandura ubuhunzi n'ubwicanyi. Uretse gusenya ibibi, tugomba kwubaka ibyiza dushingiye kubyiza tuvana mu mateka dusangiye. Abanyarwanda tugomba kungana imbere y'amategeko, tukagira ubutabera butabogama. Tugomba kumara abanyarwanda ubwoba, tugasangira ibike n'ibyinshi nk'abavandimwe ntawuhejwe. Tugomba kwita kubacitse kwicumu bose, aba abahutu, abatutsi cyangwa abatwa. Tugomba kwita ku bamugajwe n'intambara. Tugomba gucyura abanyarwanda bagandagaje za Arusha na handi, batagira iyo babarizwa. Tugomba gucyura Umwami Kigeli mu cyubahiro, ndetse tugaha icyubahiro nabandi bayobozi bigeze kuyobobora u Rwanda. Tugomba kwubaka inzego z'umutekano z'abanyarwanda bose bibonamo, zirengera buri munyarwanda zitavanguye, kandi zishyigikira demokarasi n'uburenganzira bwa buri munyarwanda. Tugomba kwunga abanyarwanda kuko twese dufite ibikomere. Tugomba kutanga urugero rwiza ku rubyiruko rw'u Rwanda.
Iyi nzira ya mbere iradusaba twese ko dushyikirana, mu mahoro. Cyane cyane ni wowe Paul Kagame isaba ko ushyikirana na FDLR, namashyaka atavuga rumwe nawe. Nibyo abanyarwanda bamaze imyaka myinshi bagusaba. Nibyo Perezida Kikwete nabangenzi be mu mumulyango wa SADC bagusaba. Abayobozi bakunda u Rwanda, bakunda abanyarwanda bose, nibyo basabwa mu bihe tugezemo.
Iyi nzira uyemeye, niyo makiriro yawe kandi yacu twese. Nitwicara hamwe muri gacaca nyakuri, ivugisha ukuri, igamije kwunga, abanyarwanda tuzavuga ubwicanyi bwose bwakozwe nabahutu, abatutsi, n'abatwa, mu Rwanda hose no hanze yarwo, hanyuma duhitemo. Ntibyoroshye ariko ndahamya ko abanyarwanda muri rusange bazahitamo ko wowe Paul Kagame, hamwe nagatsiko kawe wakoresheje mu bwicanyi, wongereyeho nabandi banyarwanda bose bagize uruhare mu bwicanyi, bababarirwa, ariko ntibabe mu myanya y'ubuyobozi. Ibi birasaba abanyarwanda bose kutibagirwa, ariko no kubabarirana bidasanzwe, niba tugomba gutangira bundi bushya.
None se ko abahutu wabahinduye abajenosideri, abatutsi ukabita ibigarasha, abaturanyi ukabahindura abanzi ugomba kurwanya byashoboka ukabica, witeguye ute iyi nzira y'umusaraba ariko itanga ubuzima?
INZIRA YA KABIRI: URUPFU
Iyi ni nzira y'intambara. Muri disikuru zawe zose ukunze kurata, kwirata, no gukangisha intambara. Usa nkaho utabaye mu ntambara. W'iyibagije ikiguzi ky'intambara wabayemo cyangwa wateje muri Uganda, Rwanda na Congo? Ubu uwakubaza umubare w'abanyarwanda bamaze kugwa mu ntambara kuva muri 1990, wawuvuga ( dushobora kuba tumaze gutakaza miliyoni ebyiri nigice kuva 1990-2013)?. None se ko FPR wayishe ukayihindura igikoresho uzarwanisha iki? Ese ko abahoze ari inkotanyi bari ku gatebe, bamwe bakicara mu myanya nk'ibyapa, abandi ukabahindura inkoramaraso, uzarwanisha iki? Ese igisirikare cy'agatsiko kabatutsi bagenzurwa na Jack Nziza nicyo uzatsindisha? Ese ko abanyarwanda ubanga nabo bakwanga, ukaba uhanganye n'abaturanyi, abanyafurika bakaba bakwinuba, abandi banyamahanga bakaba baragufatiye ibyemezo, iyo ntambara ushoza uzayikizwa niki?
Ntabwo ndi umuhanuzi. Ndabizi ko utakigirwa inama. Ntabo mu mulyango wawe bagutinyuka ngo bakubwize ukuri. Umufasha wawe, aho kukugira inama ati nyamuneka sigaho, ubu nawe mufatanyije inzira yo kurimbura no kurimbuka. Tito Rutaremara, James Musoni, Manasse Nshuti, Bazivamo, Ngarambe, Mushikiwabo na Jack Nziza nibo bakubeshya ngo komerezaho ni byiza? Nyamara urabizi ibyo wajyaga ubavugaho ndi kumwe nawe twenyine. Uretse abakorera imbehe, abakuvuga nabi iyo biherereye nibo benshi. Bagukomera mu mashyi ku mugaragaro, bataha bakakuvuma.
Ariko nagirango nkubwire ko uramutse uhisemo iyi nzira, amaherezo yawe ni mabi cyane. Uramutse uhisemo gushoza indi intambara uzayitsindwa. Impamvu uzayitsindwa nuko ibitekerezo n'imikorere byawe bishaje kandi aribyumujenosideri. Kandi, uramutse ushoje intambara, abanyarwanda noneho bazayirwana bafatanije (abahutu, abatwa, abatutsi). Izabamo ibitambo byinshi mu banyarwanda ariko izaba intambara yo kurangiza intambara mu Rwanda no mu karere, kuko abanyarwanda bazafatanya nizindi nzirakarengane mu karere kwigobotora inkota, igitugu, n'intambara bwawe.
Bwana Paul Kagame, igihe cyo guhitamo kirageze.
Fatanya nabandi banyarwanda uhitemo ubuzima, kuko abanyarwanda barambiwe urupfu. Niba uhisemo inzira y'urupfu, uzirengere ingaruka zayo.
Theogene Rudasingwa
Washington DC
USA
7/7/2013
Taliki ya 30 Kamena, perezida w`u Rwanda, Paul Kagame yakoresheje inama idasanzwe bamwe mu rubyiruko. Mu batumirwa b'imena bari muri iyo nama, harimo na padiri Ubalidi Rugirangoga w'i Cyangugu, uzwi cyane mu bakoresha ibiterane by'amasengesho, akaba anavugwa ho kugira uruhare mu imenwa ry'amaraso y'inzirakarengane mu bihe byakurikiye jenoside yakorewe Abatutsi.
Nkimara kumva ijambo rya perezida Kagame n'ubuhamya budasanzwe bw'urubyiruko ruyobowe n'umukuru w'intore Rucagu Bonifasi, ibyo byose nabihuje n'iryo vanga ry'amasaka n'amasengesho, bintera ubwoba, dore ko ijambo rya perezida Kagame ryumvikanaga nko guhamagarira urubyiruko rw`Abatutsi kumenya ko bagenzi babo b`Abahutu ari abicanyi kabuhariwe, bagomba guhozwa ku jisho. Niyo mpamvu niyemeje kwandika iyi nyandiko, ngamije guhururiza abanyarwanda bose, ku bw'umwihariko, amatsinda y'abanyapolitiki kimwe n'avugira ikiremwa-muntu, ngo nyamune duhagurukire rimwe, kuko perezida Kagame n`Agatsiko ke, bagiye gusoreza mu mivu y'amaraso jenoside zinyuranye batangiye guhera taliki ya 1 ukwakira 1990.
Imvugo mbi kurusha iy'Interahamwe n'Abasederi
Perezida Kagame yakoresheje amagambo akakaye mu kumvisha urubyiruko rw`Abatutsi ko bagomba kwirinda bagenzi babo b`Abahutu. Ariko icyanteye ubwoba kurusha ibindi, ni aho avuga ko kuba yakira abantu bo mu bwoko bw'Abahutu mu gihugu cy'u Rwanda, ari ukubera impuhwe abafitiye. Mu yandi magambo, kuba hari Umuhutu ugihumeka mu Rwanda rwa Kagame, ni ukubera impuhwe z'Abatutsi muri rusange. Icyo Kagame atatinyutse kwerura ariko yemera, ni bimwe ingabo ze zavugaga mu mashyamba yo muri Congo, ubwo zabaga ziri kwica Abahutu. Zabwiraga Abanyekongo ngo ziri kwica ingurube. Muri make, uwitwa Umuhutu, nta burenganzira afite bwo kwitwa umuntu, habe n`ubwo kuba mu Rwanda, keretse kuba umugererwa. Ikimenyimenyi ni aho perezida Kagame ubwe yivugira koAbahutu bishe "Abanyarwanda" (Abatutsi) nk`aho bo bari abanyamahanga. Kagame n`Agatsiko bafatanije gutsemba u Rwanda, ubwicanyi babugize umwuga. Baba bavuga ibyo bazi kandi barambyemo.
Iyi mvugo ya Kagame, yibutsa byinshi bibi byo mu mateka y'U Rwanda. Nta Munyarwanda uzi amateka, utazi ko ku ngoma ya cyami Abahutu bafatwaga nk'abacakara ba shebuja bacoca uko biboneye. Aha niho haturutse wa mugani ngo "Ugutegeka agukubita aryamye". Ntawe uyobewe ko mu itangwa ry'amarangamuntu ryo mu w'i 1931, Abatutsi bumvaga ngo ko baje kwigisha umuco « ibikoko ». Mu w'i 1958, Abagaragu bakuru b'i bwami batangaje ku mugaragaro ko ari nta sano n'imwe iba hagati y'Abatutsi n'Abahutu uretse iy'ubugaragu. Muri make, bemezaga ko Abahutu baremewe kuba abagaragu b'Abatutsi. Ibyo byagaragaye ubwo Inkotanyi zateraga, zibanje kumvisha urubyiruko rw`Abatutsi ko mu Rwanda hari ibikoko (bya majigo) byigaruriye igihugu cyazo. Akaba bagomba gukura umwanda mu nzira (kuondosha vumbi, kufagia). Ibyo zarabikoze mu karere intambara yatangiriyemo.
Mu rundi ruhande ariko, iyo intagondwa z`Abahutu zabaga zishaka kwikiza Abatutsi, zabitaga amazina y`ibikoko, nk`inzoka n`ibindi. Mu w'i 1994, igihe Abasederi baririmbaga bagira bati : "Hanyuma nidutegeka dutsembe Abatutsi Sederi we ramba !", benshi twibwiraga ko ari ibikino, cyane ko twe abari mu Rwanda, twari tutarabona abantu bica abandi nk'amatungo. Keretse nanone mu karere k'intambara y'Inkotanyi. Nyamara muri 94, ubwo imibiri y'abantu yahindurwaga za bariyeri ku mihanda, twumvise ko za ndirimbo zitari amagambo. Mbere y'uko abo bicanyi batangira kurimbagura Abatutsi, babanje kubambura ubumuntu nk`uko maze kubivuga. Ku buryo kwica Umututsi byari nko kwikiza igisimba kiryana. Ikindi kandi, abenshi mu bitabiriye inyigisho nk`izi, nabo bari urubyiruko.
Kagame aciye iteka ko Abahutu bagiye kwicwa !
Dore ikibazo rero : Uretse Abagaragu bakuru b`ibwami bari abayobozi bakuru mu gihugu, nta na rimwe umutegetsi mukuru wo mu gihe cya repubulika (Kayibanda na Habyalimana) yigeze avuga ngo "Abatutsi bose ni abicanyi". Nyamara twese tuzi ibyabaye, kandi ari nta mutegetsi mukuru wigeze ashishikariza Abahutu kumara Abatutsi. Ubu rero, ibintu ni insobe : Perezida wa repubulika ubwe, ni we uri kubwira urubyiruko rw`Abatutsi ko umwana w`umuhutu aho ari hose, abeshejweho n`impuhwe z`umwana w`umututsi, ku buryo Umuhutu wese agomba kubunda agasaba imbabazi Umututsi wese. Ibi ni uburyo bwo gutegura imitwe n`imitima y`Abatutsi ko igihe Kagame yagennye nikigera, Abatutsi bose bazahaguruka, bakikiza « Abajenosideri » batunzwe n`impuhwe za Kagame. Yivugiye ubwe ko kugeza ubu ari we ubuza Abatutsi kwica Abahutu. Muri make, n`Abatutsi ubwabo bameze nk`imbwa z`amakari Kagame ashumitse, kugira ngo zitarya Abahutu. Igihe azakuriraho ishumi ibafashe, kazaba kabaye : ubu bose yabahaye imbunda bibitsheho !
Iyi mvugo iteye ubwoba, kandi Kagame icyo avuze cy`ubugome cyose, aragikora. Uyu mugabo kwica kuri we ni nk`umukino w`igisoro! Si ngombwa kurondora ubugome Kagame yashyize mu bikorwa. Ibigaragara byo, ni uko amaze kubona ko icyemezo yari yafashe cyo guhindura "nyamwinshi nyamuke", kiri gutinda kugerwaho, kabone n`ubugome bunyuranye agenda akoresha, we n`abacurabwenge be: buri munsi baba bavumbuye ububisha bushya. Perezida muzima utinyuka akavuga ko uziha kugira icyo avuga atazamenya ikimuhitanye ? Ibi akabivuga mu gihe hari umwe mu bajenerali be (Dan Gapfizi) wari umaze ngo « kwicwa n`impanuka « kandi ntajye no kumushyingura ? Akabivuga perezida Obama ari muri Tanzaniya iyobowe na perezida Kikwete, ari nawe wabwiye Kagame ko agomba gushyikirana n`abatavuga rumwe na we ? Abamaze « gukubitwa » kuri ubwo buryo ni benshi…guhera kuba perezida 4 bo mu karere, ukanyura ku bayobozi ba Kiliziya, ukageza kuri rubanda.
Jye rwose ndabona ibi bintu Kagame yavuze atabitewe no gutera ubwoba nk`uko bamwe babivuga. Ahubwo abitewe n`uko abona abantu bose bamaze kumuhagurukira, kandi akaba atari wa muntu wavuga ngo ngiye kurengera amagara yanjye. Afite gahunda yo kwiyahura,abanje kwisasira amaraso y`Abanyarwanda, cyane cyane Abahutu. Ukurikiye imvugo ye, Kagame yeruye ko yaje mu Rwanda agamije guhorera mushiki we wakuruwe amazuru n`Abahutu. Amaze imyaka makumyabiri abikora, ariko Abahutu ntibashira ! Arashaka rero gukoresha uburyo butaziguye. Icyo yibagirwa ni uko : "Urucira mukaso, rukabanza nyoko".
Padiri Ubalidi Rugirangoga agaragara mu mvugo nk`izi !
Kimwe mu byantunguye muri iki kiganiro cya perezida Kagame n`urubyiruko rwe, ni ukubona mu bapadiri bose bari muri Kiliziya y' u Rwanda ari padiri Ubalidi watorewe umurimo wo gutoza urwo rubyiruko uburyo bwo kwihorera. Uyu mupadiri muri jenoside yakuwe i Nyamasheke na perefe Bagambiki Emmanuel ubwe, amukiza abaturage bamubonagamo umugambanyi, kuko atashoboraga kuvugisha umuntu wese wari muri MRND (Abahutu n`Abatutsi), akaba kandi yari afite imvugo ivangura. Padiri Ubalidi yahungishijwe n`Abahutu bamugeza muri Congo, n`ubwo bari bazi neza ingengabitekerezo y`irondakoko imuranga. Nyuma y`ibyo byose, Ubalidi yiyuburuye mo "umukiza" n`icyigenge, kandi afite amaraso y`Abahutu ku biganza. Sinirirwa ngaruka ku kuba yarishe umukirisitu w'i Mwezi witwa Yohani Sindayigaya, akaba abishinjwa ku mugaragaro n'abakirisitu bamwiboneye.
Abonye atangiye kwamaganwa, none ahindutse"umuvugabutumwa" wa FPR-Inkotanyi. Kuki nyuma ya jenoside atumva ko ari ubuntu yagiriwe, bikamutera gushimira Imana aho kwirirwa yigisha irondakoko ? Ubwo yari muri paruwasi ya Mushaka, mu myaka yakurikiye uw`i 2000, yigishaga ko Abahutu bose bagomba gusaba imbabazi Abatutsi barokotse. None dore iyo mvugo idafite aho ihuriye n'iyobokamana ry'ukuri, niyo perezida Kagame, afatanije na padiri Ubalidi, ariho atsindagira mu mitima y`urubyiruko.
Ariko se, kuki musenyeri w`i Cyangugu yikoma abantu nka padiri Tomasi Nahimana bamagana ikibi n'akarengane gakorerwa rubanda, ntatinyuke kwamagana padiri Ubalidi Rugirangoga wicanye ku buryo buzwi na bose kandi ntamubuze gukora politiki y`ivangura ? Abazi neza ibya Kiliziya muzansobanurire niba hari abapadiri bemerewe gukora politiki n`abandi babizizwa bitewe n`ubwoko bwabo !
Ingamba zikwiye gufatwa
Nyuma y`imvugo nk`iyi ya perezida Kagame, njye ndumva abantu badakwiye kwicara gusa, cyangwa ngo bahagararire ku kwandika ku mbuga. Kagame afite umugambi mubisha agiye gushyira mu bikorwa. Ni ngombwa rwose gutabariza u Rwanda n`Abanyarwanda. Wenda amabi azabe ariko isi yose yaramaze kumenya ko Kagame yari yarabiteguye mbere.
Dore ibintu bitatu mbona byari bikwiye gukorwa :
1.Nta munyarwanda n`umwe utabona ko Kagame ageze aharembera. Agomba kuba yararangije gutegura ubwicanyi bwa nyuma (apocalypse). Ubu igice kimwe cy` urubyiruko rw`u Rwanda cyagizwe nk`imitwe y`iterabwoba, anyanyagiza intwaro hirya no hino mu gihugu, ku buryo Abahutu bari mu Rwanda basigaye bameze nk`imyamaswa y`umuhigo yarangije kugotwa n`abahigi (insoresore z`Abatutsi zifite intwaro kandi zatojwe ubuhezanguni). Ni ngombwa rero kwamagana iri shyano hakiri kare, ariko abantu bakabikora bashyize hamwe, ari nta gutatanya imbaraga.
2.Amatsinda y`abanyapolitiki kimwe n`andi mashyirahamwe ari hanze y`u Rwanda akwiye gutegura igikorwa cy`imyigaragambyo simusiga, igamije gusobanurira isi yose ko u Rwanda rwicariye ikirunga kiri kubira, kandi ko perezida Kagame ari we rutwitsi warwo.
3.Igihe kirageze kugira ngo abasirikari n`abapolisi bo mu gihugu cyacu bumve ko inshingano yabo ya mbere atari ukugumya gushyigikira umunyagitugu n`inkoramaraso Kagame Polo. Icyo bashinzwe ni ubusugire bw`igihugu no kurengera abenegihugu. Uko biri kose, Abanyarwanda bamaze kwibonera ko imigambi yo kurimbura abantu bose ukabamara idashoboka. Kwitandukanya n`umugiranabi, ni ukwiteganyiriza. Nizeye ko abo bireba banyumva neza ! Ibi kandi ndabibwira na padiri Ubalidi kimwe n`abandi bose bafatanije, kuko abo bashumba babi aribo bahora bakururira ibyago intama zose.
Umwanzuro
Abanyarwanda tumaze kubona ibibi byinshi bikurikira imvugo mbi z`abayobozi babi. Byaba rero ari ukwibeshya gukabije amagambo mabisha ya Kagame adateye abanyarwanda gutekereza, no gushakira hamwe icyakorwa, kandi bakagikorera hamwe. Abari mu gihugu bo, ubu barafunzwe. Ariko abari hanze babona uruvugiro. Igihe kirageze ngo ibibi bya Kagame bijye ahagaragara, atari yacura inkumbi ku buryo budasubirwaho. Byaba ari n`uburyo bwo kugumya gushyigikira benshi mu banyamahanga, nka perezida wa Tanzaniya na perezida Obama, batangiye kumva ikibazo cy`u Rwanda. Igihe cyo gutanga impuruza kiri kuturengana, mu gihe Kagame we yikomereje ubugome bwe.
Mugire amahoro.
Byiringiro Animadab, Bukavu.
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|