Pages

Monday 8 July 2013

BWANA PAUL KAGAME: HITAMO UBUZIMA CYANGWA URUPFU :Dr RUDASINGWA


BWANA PAUL KAGAME: HITAMO UBUZIMA CYANGWA URUPFU:Dr RUDASINGWA

rudasingwa

Bwana Paul Kagame

Village Urugwiro

Kigali

Rwanda

Maze kumva amadisikuru yawe yo muri iyi minsi, niyemeje kukwandikira uru rwandiko no kurushyira ku mugaragaro. Umunyarwanda wese wakurikiranye amagambo yawe, yibajije byinshi, cyane cyane aho u Rwanda rugana.

Muri make, amagambo yawe yari maremare ariko iby'ingenzi washakaga kuvuga n'ibi bikurikira:

1)Abahutu iyo bava bakagera ni abajenosideri

2)Abatutsi batavuga rumwe nawe bakorera abajenosideri (Abahutu)

3) Perezida Kikwete wa Tanzania wakugiriye inama gushyikirana na FDLR uzamukubita kuko nawe akorera abajenosideri (Abahutu)

Igitera abanyarwanda ubwoba n'agahinda nuko amagambo nkayo, aherekeza ibikorwa abanyarwanda bakuzi ho ( kwica, gufunga, gutegekesha igitugu, kwigwiza ho umutungo, kwanduranya no guteza intambara mu baturanyi, n'ibindi) wayabwiraga urubyiruko rw'abanyarwanda. Nibo wabwiraga ngo abahutu banduye icyaha kavukire cy'ubwicanyi, kandi ko bagomba gusaba no gusabira imbabazi ababyeyi babo. Abatutsi muri bo ubwo warababwiraga uti mwirinde abahutu nibo bamaze bene wanyu.

Ese, Bwana Kagame, niba ibyo bikekerezo atari ibyumujenosideri, twabyita iki? Niba atari ingengabitekerezo, niki? Niba bitavangura amoko, twavuga ko bigamije iki? Ese haricyo amateka y'u Rwanda yigeze akwigisha? Abami babayeho baragenda bamaze imyaka amagana. Ubukoloni bwaraje buragenda. Repubulika ya Mbere ayaraje iragenda. Repubulika ya Kabiri yaraje iragenda. Ibya FPR na gatsiko kawe biri muu minsi yanyuma. Ko bizagenda ntagushidikanya. Ryari? Bite?

Reka ne kwirirwa nkurondogorera nkubwira iby'inshigano z'umuyobozi abanyarwanda bakwiriye mu bihe nk'ibi kuko byaba ari nk'impitagihe.

U Rwanda rugeze k'umayira abiri, ugomba guhitamo inzira ushaka kunyuramo; bityo kandi ukirengera ingaruka za buri nzira.

INZIRA YA MBERE: UBUZIMA

Iyi nzira iraruhije ariko niho umuti w'ibibazo abanyarwanda bafite waboneka. Harimo gusenya ibibi ubutegetsi bwawe bwongereye ku bindi bibi byavuye mu mateka y'u Rwanda. Tugomba gusenya ubutegetsi bw'udutsiko tw'amoko, uturere, n'ibindi. Tugomba guca umuco wo kudahana. Tugomba kurandura ubuhunzi n'ubwicanyi. Uretse gusenya ibibi, tugomba kwubaka ibyiza dushingiye kubyiza tuvana mu mateka dusangiye. Abanyarwanda tugomba kungana imbere y'amategeko, tukagira ubutabera butabogama. Tugomba kumara abanyarwanda ubwoba, tugasangira ibike n'ibyinshi nk'abavandimwe ntawuhejwe. Tugomba kwita kubacitse kwicumu bose, aba abahutu, abatutsi cyangwa abatwa. Tugomba kwita ku bamugajwe n'intambara. Tugomba gucyura abanyarwanda bagandagaje za Arusha na handi, batagira iyo babarizwa. Tugomba gucyura Umwami Kigeli mu cyubahiro, ndetse tugaha icyubahiro nabandi bayobozi bigeze kuyobobora u Rwanda. Tugomba kwubaka inzego z'umutekano z'abanyarwanda bose bibonamo, zirengera buri munyarwanda zitavanguye, kandi zishyigikira demokarasi n'uburenganzira bwa buri munyarwanda. Tugomba kwunga abanyarwanda kuko twese dufite ibikomere. Tugomba kutanga urugero rwiza ku rubyiruko rw'u Rwanda.

Iyi nzira ya mbere iradusaba twese ko dushyikirana, mu mahoro. Cyane cyane ni wowe Paul Kagame isaba ko ushyikirana na FDLR, namashyaka atavuga rumwe nawe. Nibyo abanyarwanda bamaze imyaka myinshi bagusaba. Nibyo Perezida Kikwete nabangenzi be mu mumulyango wa SADC bagusaba. Abayobozi bakunda u Rwanda, bakunda abanyarwanda bose, nibyo basabwa mu bihe tugezemo.

Iyi nzira uyemeye, niyo makiriro yawe kandi yacu twese. Nitwicara hamwe muri gacaca nyakuri, ivugisha ukuri, igamije kwunga, abanyarwanda tuzavuga ubwicanyi bwose bwakozwe nabahutu, abatutsi, n'abatwa, mu Rwanda hose no hanze yarwo, hanyuma duhitemo. Ntibyoroshye ariko ndahamya ko abanyarwanda muri rusange bazahitamo ko wowe Paul Kagame, hamwe nagatsiko kawe wakoresheje mu bwicanyi, wongereyeho nabandi banyarwanda bose bagize uruhare mu bwicanyi, bababarirwa, ariko ntibabe mu myanya y'ubuyobozi. Ibi birasaba abanyarwanda bose kutibagirwa, ariko no kubabarirana bidasanzwe, niba tugomba gutangira bundi bushya.

None se ko abahutu wabahinduye abajenosideri, abatutsi ukabita ibigarasha, abaturanyi ukabahindura abanzi ugomba kurwanya byashoboka ukabica, witeguye ute iyi nzira y'umusaraba ariko itanga ubuzima?

INZIRA YA KABIRI: URUPFU

Iyi ni nzira y'intambara. Muri disikuru zawe zose ukunze kurata, kwirata, no gukangisha intambara. Usa nkaho utabaye mu ntambara. W'iyibagije ikiguzi ky'intambara wabayemo cyangwa wateje muri Uganda, Rwanda na Congo? Ubu uwakubaza umubare w'abanyarwanda bamaze kugwa mu ntambara kuva muri 1990, wawuvuga ( dushobora kuba tumaze gutakaza miliyoni ebyiri nigice kuva 1990-2013)?. None se ko FPR wayishe ukayihindura igikoresho uzarwanisha iki? Ese ko abahoze ari inkotanyi bari ku gatebe, bamwe bakicara mu myanya nk'ibyapa, abandi ukabahindura inkoramaraso, uzarwanisha iki? Ese igisirikare cy'agatsiko kabatutsi bagenzurwa na Jack Nziza nicyo uzatsindisha? Ese ko abanyarwanda ubanga nabo bakwanga, ukaba uhanganye n'abaturanyi, abanyafurika bakaba bakwinuba, abandi banyamahanga bakaba baragufatiye ibyemezo, iyo ntambara ushoza uzayikizwa niki?

Ntabwo ndi umuhanuzi. Ndabizi ko utakigirwa inama. Ntabo mu mulyango wawe bagutinyuka ngo bakubwize ukuri. Umufasha wawe, aho kukugira inama ati nyamuneka sigaho, ubu nawe mufatanyije inzira yo kurimbura no kurimbuka. Tito Rutaremara, James Musoni, Manasse Nshuti, Bazivamo, Ngarambe, Mushikiwabo na Jack Nziza nibo bakubeshya ngo komerezaho ni byiza? Nyamara urabizi ibyo wajyaga ubavugaho ndi kumwe nawe twenyine. Uretse abakorera imbehe, abakuvuga nabi iyo biherereye nibo benshi. Bagukomera mu mashyi ku mugaragaro, bataha bakakuvuma.

Ariko nagirango nkubwire ko uramutse uhisemo iyi nzira, amaherezo yawe ni mabi cyane. Uramutse uhisemo gushoza indi intambara uzayitsindwa. Impamvu uzayitsindwa nuko ibitekerezo n'imikorere byawe bishaje kandi aribyumujenosideri. Kandi, uramutse ushoje intambara, abanyarwanda noneho bazayirwana bafatanije (abahutu, abatwa, abatutsi). Izabamo ibitambo byinshi mu banyarwanda ariko izaba intambara yo kurangiza intambara mu Rwanda no mu karere, kuko abanyarwanda bazafatanya nizindi nzirakarengane mu karere kwigobotora inkota, igitugu, n'intambara bwawe.

Bwana Paul Kagame, igihe cyo guhitamo kirageze.

Fatanya nabandi banyarwanda uhitemo ubuzima, kuko abanyarwanda barambiwe urupfu. Niba uhisemo inzira y'urupfu, uzirengere ingaruka zayo.

Theogene Rudasingwa

Washington DC

USA

7/7/2013


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.