Pages

Saturday, 13 July 2013

Inkingi y'Amahoro, kuwa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2013

Nk'uko bisanzwe buri wa Mbere, saa mbiri za nimugoroba, isaha ya Washington DC, ishyaka FDU-Inkingi rigenera abakunzi ba Radiyo Itahuka, ikiganiro cyitwa "Inkingi y'Amahoro".

Muri urwo rwego, kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2013, Dr. Samuel Hakizimana, Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abanyarwanda baba muri Senegal, azatuganirira ku ngingo ikurikira:
 
"Gahunda yo guca ubuhunzi ku mpunzi z'abanyarwanda yakiwe ite muri Senegal?"
 
Muzabe muri benshi.
 
Ni kuwa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2013:
 
·        saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
 
Ni kuwa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga  2013:
 
·       saa sita z'ijoro (0:00am) i Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
·       saa saba z'ijoro (1:00am) i Londoni, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
·      saa munani z'ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid, Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg;
·       saa cyenda z'ijoro (3:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
·       saa kumi n'imwe n'igice zo mu gitondo (5:30am) i New Delhi mu Buhindi.
·       saa yine zo mu gitondo (10:00am) i Sydney muri Australia.

Ohereza ikibazo cyawe ukoresheje email kuri:
radioitahuka@gmail.com, cyangwa facebook kuri: https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda

Ushobora kandi no guhamagara kuri: +1-347-945-6449.

Tanzaniya iti:”turiteguye neza kandi Kagame nashyugumbwa akagira icyo akora azakubitwa nk’umwana w’igitambambuga


Tanzaniya iti:"turiteguye neza kandi Kagame nashyugumbwa akagira icyo akora azakubitwa nk'umwana w'igitambambuga.

kikwete

» Tuko tayari kwa lolote na akithubutu tutamchapa kama mtoto », aya niyo magambo Tanzaniya yashubije Kagame ku bikangisho yari yavuze ngo azica Kikwete, perezida wa Tanzaniya.

Mu magambo akarishye cyane, umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Tanzaniya bwana Mkumbwa Ally, yagize ati  » Leta ya Tanzaniya yihanangirije leta y'u Rwanda kutigera irota kugaba igitero cya gisirikari kuri Tanzaniya, atari ibyo Tanzaniya izakoresha ingufu zose, kugira ngo isubize leta y'u Rwanda mu mwanya wayo » yakomeje avuga ko Tanzaniya yiteguye neza kandi ko Kagame nashyugumbwa kugira icyo akora azakubitwa nk'umwana w'igitambambuga.

Ubu nibwo bwa mbere Tanzaniya itangaje ku mugaragaro ibyo itekereza ku iterabwoba rya Perezida kagame, igihe yavugaga ko adashobora kwirirwa ata igihe cye asubiza Kikwete ku cyifuzo yatanze cyo gushyikirana na FDLR, ko ahubwo azamucungira ahantu akamwica. Kagame rero yari yaramenyereye gutoba Congo uko yishakiye, agira ngo na Tanzaniya nuko.Ubanza yaribeshye cyane, kubera ko abagabo barutana.

Nkuko umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Tanzaniya yabivuze, ubwo yatanganga ikiganiro muri Tanzania Daima, i Dar es salaam, Tanzaniya nta kibazo isanzwe ifitanye n'u Rwanda, we akaba akeka ko haba hari ikibazo cyo kutumvikana ku mvugo hagati ya perezida Kikwete na Kagame.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko Tanzaniya yakurikiraniye hafi amagambo yavuzwe na Kagame mu nama y'urubyiruko yabaye tariki ya 30 kamena 2013, ariko ko iterabwoba rya Kagame ntacyo rizahindura ku byo Tanzaniya yemera kandi ibona ko ari yo nzira nziza yo kuzana amahoro arambye mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika. Tanzaniya isanga inzira y'imishyikirano ariyo yonyine izazana amahoro, kandi ibishyigikiwemo n'ibihugu byose byibumbiye mu muryango wa SADC.

Ally Mkumbwa yabivuze muri aya magambo "Unajua mgogoro wa DRC na Rwanda hauwezi kumalizika bila ya nchi hizo kukaa meza moja na wapinzani wao ili kupata suluhu ya kudumu," ni ukuvuga ngo: ikibazo RD Congo n'u Rwanda bafite nticyashira ibi bihugu biticaranye n'ababirwanya ngo bashakire hamwe igisubizo cyazana amahoro arambye. Yarangije ijambo rye asaba abanyatanzaniya kwitonda bagakomeza akazi kabo ka buri munsi, kubera ko leta iri maso, kandi ko imipaka yose irinzwe neza.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Mpekuzi Huru, bavuze ko atari Paul kagame gusa wikomye Kikwete, ahubwo ko n'abandi bayobozi bagiye bamutuka, bakamwita amazina y'ibitutsi, nko kumwita, umuvugizi w'abajenocideri, injiji, umunyagasuzuguro. Ntabwo ari abayobozi bari muri leta ya Tanzaniya gusa bahangaykishijwe n'ubushotoranyi bwa Kagame. Umunyapolitiki ukomeye muri Tanzaniya, witwa Zitto Kabwe, akaba ari umunyamabanga wa CHADEMA, ishyaka riharanira demokarasi n'amajyambere, akaba ari n'umudepite w'iri shyaka w'akarere ka Kigoma y'amajyaruguru, yavuze ko atangajwe cyane no kubona leta y' u Rwanda ikoresha iterabwoba n'agasuzuguro, kandi Kikwete yari yabagiriye inama nziza nk'umuturanyi.

Yakomeje atanga urugero, aho yavuze ko na USA yatangiye kuganira na ba Talebani kuki u rwanda rwo rutaganira n'abarurwanya! yanongeyeho ati  » Niyo udashaka inama urahakana bikava mu nzira, iri terana ry'amagambo ni iry'iki? Taleban na Al Quaida si ba bandi? Abana babyawe n'impunzi z'abahutu bahunze muri '94 bakaba bari muri Congo nabo n'abicanyi? Dutekereze neza kuri iki kibazo. Niba hari abicanyi ni bashakwe bafatwe bacirirwe imanza. Hari abantu bashaka kugira uruhare muri politiki y'u Rwanda, ariko barakumirwa, bafata intwaro. Aba ni ngombwa ko bicarana na leta bakumvikana ».

Yakomeje asaba ko nk'umuntu w'inararibonye nka Uhuru Kenyatta yari agombye gukora uko ashoboye agahuza kagame na Kikwete bakumvikana. Intambara ntabwo izababaza imiryango ya Kikwete na Kagame, ahubwo n'abaturage baturiye imipaka bazahazaharira. Aha yavuze abatuye mu ntara za Kagera na Kigoma n'utundi turere twegereye u Rwanda. Yashoje avuga ati « intambara izadusubiza inyuma mu nkubiri y'iterambere turimo, intamabara izahagarika inkundura ya demokarasi mu gihugu, rwose hakoreshwe umutimana muri iki kibazo ».

Abumva igiswahili mwasoma inkuru ndende kuri iyi link

Source:Ikaze Iwacu


Friday, 12 July 2013

Rwanda: Abaturage bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama inzara igiye kubatsinda mu ngo zabo kubera kwimwa uburenganzira kubyo bahinze!


Rwanda: Abaturage bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama inzara igiye kubatsinda mu ngo zabo kubera kwimwa uburenganzira kubyo bahinze!

Kigali, kuwa 11 Nyakanga 2013.
Mu karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama giherereye mu mirenge ya Bugarama,Muganza Kikundamvura na Nyakabuye haravugwa ikibazo gikomeye cyuko abaturage bahinga umuceri muri icyo gishanga ubu bugarijwe n'ikibazo gikomeye cy'inzara nyamara bejeje umuceri.
Icyi kibazo kikaba giterwa nuko benshi mu bahahinga umuceri amakoperative yafatiriye umuceri wabo ,akababuza kuwugurisha,kuwutonoza ndetse akananga no kuwubasubiza ngo bajye kwishakira ahandi bawugurisha.Ababaturage ngo babwirwa ko umuceri bahinze ari ubwoko bubi kandi nyamara barahawe imbuto n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB. Ikindi kibazo bafite nuko na bake amashyirahamwe yaguriye umuceri yabaguriye ku giciro gito kuko cyavuye ku mafaranga 275 ku kilo cy' muceri udatonoye ubu bakaba bawutwarira 250 kandi nabwo ubu bakaba bagiye kumara amezi atatu umuceri wabo utwawe ariko batarishyurwa. Ayo makoperative abo bahinzi b'umuceri bashyizwemo ku ngufu asa nagamije kubanyunyuza imitsi gusa atitaye ku nyungu zabo bahinzi baba biyushye akuya ngo barebe ko bakwiteza imbere.
Ikigaragara ni uko aya mayeri yo gufatira imiceri yaba baturage agamije gutesha agaciro uyu musururo wabo kugirango babone uburyo bwo kububikaho urusyo babaha amafaranga bashatse maze ubundi bibonere inyungu zitubitse zo kwishyirira mu mifuka yabo umuturage asigare aririra mu myotsi. Ibi bikaniyongeraho imisanzu itagira ingano aba baturage bakwa batagishijwe inama nta n'uwemerewe kuba yanenga mwene iyi mikorere kubera kurengera umutekano muke ushobora kubikurikira.
Nkuko n'ubundi bimenyerewe muri aya makoperative abanyamuryango bayo bakunze kuyoborwa n'abantu b'abatsindirano batanashishikazwa n'inyungu z'abaturage ahubwo bagaharanira inyungu z'ababashyize muri iyo myanya.
Ishyaka FDU-Inkingi rikaba ribabajwe bikomeye n'ako kaga abaturage barimo aho inzara ibamereye nabi kandi bejeje nyamara icyi kibazo cyabo bagisangiye n'andi makoperative menshi mu gihugu kuburyo na minisiteri y'amakoperative isa n'iyagihungije amaso.
Turasaba dukomeje ko uburenganzira bw'umuturage bwakubahirizwa ndetse by'umwihariko ihame ryo kutavogera umutungo w 'umuntu nkuko biteganywa n'ingingo ya 29 ry'Itegekonshinga ry'uRwanda ibitegenya.
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo

Rwanda: Abaturage bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama inzara igiye kubatsinda mu ngo zabo kubera kwimwa uburenganzira kubyo bahinze!


Rwanda: Abaturage bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama inzara igiye kubatsinda mu ngo zabo kubera kwimwa uburenganzira kubyo bahinze!

Kigali, kuwa 11 Nyakanga 2013.
Mu karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama giherereye mu mirenge ya Bugarama,Muganza Kikundamvura na Nyakabuye haravugwa ikibazo gikomeye cyuko abaturage bahinga umuceri muri icyo gishanga ubu bugarijwe n'ikibazo gikomeye cy'inzara nyamara bejeje umuceri.
Icyi kibazo kikaba giterwa nuko benshi mu bahahinga umuceri amakoperative yafatiriye umuceri wabo ,akababuza kuwugurisha,kuwutonoza ndetse akananga no kuwubasubiza ngo bajye kwishakira ahandi bawugurisha.Ababaturage ngo babwirwa ko umuceri bahinze ari ubwoko bubi kandi nyamara barahawe imbuto n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB. Ikindi kibazo bafite nuko na bake amashyirahamwe yaguriye umuceri yabaguriye ku giciro gito kuko cyavuye ku mafaranga 275 ku kilo cy' muceri udatonoye ubu bakaba bawutwarira 250 kandi nabwo ubu bakaba bagiye kumara amezi atatu umuceri wabo utwawe ariko batarishyurwa. Ayo makoperative abo bahinzi b'umuceri bashyizwemo ku ngufu asa nagamije kubanyunyuza imitsi gusa atitaye ku nyungu zabo bahinzi baba biyushye akuya ngo barebe ko bakwiteza imbere.
Ikigaragara ni uko aya mayeri yo gufatira imiceri yaba baturage agamije gutesha agaciro uyu musururo wabo kugirango babone uburyo bwo kububikaho urusyo babaha amafaranga bashatse maze ubundi bibonere inyungu zitubitse zo kwishyirira mu mifuka yabo umuturage asigare aririra mu myotsi. Ibi bikaniyongeraho imisanzu itagira ingano aba baturage bakwa batagishijwe inama nta n'uwemerewe kuba yanenga mwene iyi mikorere kubera kurengera umutekano muke ushobora kubikurikira.
Nkuko n'ubundi bimenyerewe muri aya makoperative abanyamuryango bayo bakunze kuyoborwa n'abantu b'abatsindirano batanashishikazwa n'inyungu z'abaturage ahubwo bagaharanira inyungu z'ababashyize muri iyo myanya.
Ishyaka FDU-Inkingi rikaba ribabajwe bikomeye n'ako kaga abaturage barimo aho inzara ibamereye nabi kandi bejeje nyamara icyi kibazo cyabo bagisangiye n'andi makoperative menshi mu gihugu kuburyo na minisiteri y'amakoperative isa n'iyagihungije amaso.
Turasaba dukomeje ko uburenganzira bw'umuturage bwakubahirizwa ndetse by'umwihariko ihame ryo kutavogera umutungo w 'umuntu nkuko biteganywa n'ingingo ya 29 ry'Itegekonshinga ry'uRwanda ibitegenya.
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo

Thursday, 11 July 2013

Impungenge z'Impunzi z'Abanyarwanda


Impungenge z'Impunzi z'Abanyarwanda

Ikarita y'u Rwanda mu karere

Ikarita y'u Rwanda mu karere

Ikibazo k'itahuka ry'impunzi z'Abanyarwanda gikomeje kuvugisha abanyarwanda n'abanyamahanga mu buryo bunyuranye.

Guhera taliki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2013, icyemezo Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR ryumvikanyeho na guverinoma y'u Rwanda cyo kwambura Abanyarwanda uburenganzira bwo kwitwa impunzi, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu banyarwanda barebwa n'icyo cyemezo, ni ukuvuga abantu bahunze hagati y'imyaka y'1959 na 1998 bari mu bihugu by'Afurika, bumva icyo cyemezo kibangamiye uburenganzirwa bwabo nk'abantu.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yaganiye na bamwe muri abo banyarwanda, bumvikanisha uko babibona.

Ibindi kur'iyinkuru ibirimwo / rwanda

Monday, 8 July 2013

BWANA PAUL KAGAME: HITAMO UBUZIMA CYANGWA URUPFU :Dr RUDASINGWA


BWANA PAUL KAGAME: HITAMO UBUZIMA CYANGWA URUPFU:Dr RUDASINGWA

rudasingwa

Bwana Paul Kagame

Village Urugwiro

Kigali

Rwanda

Maze kumva amadisikuru yawe yo muri iyi minsi, niyemeje kukwandikira uru rwandiko no kurushyira ku mugaragaro. Umunyarwanda wese wakurikiranye amagambo yawe, yibajije byinshi, cyane cyane aho u Rwanda rugana.

Muri make, amagambo yawe yari maremare ariko iby'ingenzi washakaga kuvuga n'ibi bikurikira:

1)Abahutu iyo bava bakagera ni abajenosideri

2)Abatutsi batavuga rumwe nawe bakorera abajenosideri (Abahutu)

3) Perezida Kikwete wa Tanzania wakugiriye inama gushyikirana na FDLR uzamukubita kuko nawe akorera abajenosideri (Abahutu)

Igitera abanyarwanda ubwoba n'agahinda nuko amagambo nkayo, aherekeza ibikorwa abanyarwanda bakuzi ho ( kwica, gufunga, gutegekesha igitugu, kwigwiza ho umutungo, kwanduranya no guteza intambara mu baturanyi, n'ibindi) wayabwiraga urubyiruko rw'abanyarwanda. Nibo wabwiraga ngo abahutu banduye icyaha kavukire cy'ubwicanyi, kandi ko bagomba gusaba no gusabira imbabazi ababyeyi babo. Abatutsi muri bo ubwo warababwiraga uti mwirinde abahutu nibo bamaze bene wanyu.

Ese, Bwana Kagame, niba ibyo bikekerezo atari ibyumujenosideri, twabyita iki? Niba atari ingengabitekerezo, niki? Niba bitavangura amoko, twavuga ko bigamije iki? Ese haricyo amateka y'u Rwanda yigeze akwigisha? Abami babayeho baragenda bamaze imyaka amagana. Ubukoloni bwaraje buragenda. Repubulika ya Mbere ayaraje iragenda. Repubulika ya Kabiri yaraje iragenda. Ibya FPR na gatsiko kawe biri muu minsi yanyuma. Ko bizagenda ntagushidikanya. Ryari? Bite?

Reka ne kwirirwa nkurondogorera nkubwira iby'inshigano z'umuyobozi abanyarwanda bakwiriye mu bihe nk'ibi kuko byaba ari nk'impitagihe.

U Rwanda rugeze k'umayira abiri, ugomba guhitamo inzira ushaka kunyuramo; bityo kandi ukirengera ingaruka za buri nzira.

INZIRA YA MBERE: UBUZIMA

Iyi nzira iraruhije ariko niho umuti w'ibibazo abanyarwanda bafite waboneka. Harimo gusenya ibibi ubutegetsi bwawe bwongereye ku bindi bibi byavuye mu mateka y'u Rwanda. Tugomba gusenya ubutegetsi bw'udutsiko tw'amoko, uturere, n'ibindi. Tugomba guca umuco wo kudahana. Tugomba kurandura ubuhunzi n'ubwicanyi. Uretse gusenya ibibi, tugomba kwubaka ibyiza dushingiye kubyiza tuvana mu mateka dusangiye. Abanyarwanda tugomba kungana imbere y'amategeko, tukagira ubutabera butabogama. Tugomba kumara abanyarwanda ubwoba, tugasangira ibike n'ibyinshi nk'abavandimwe ntawuhejwe. Tugomba kwita kubacitse kwicumu bose, aba abahutu, abatutsi cyangwa abatwa. Tugomba kwita ku bamugajwe n'intambara. Tugomba gucyura abanyarwanda bagandagaje za Arusha na handi, batagira iyo babarizwa. Tugomba gucyura Umwami Kigeli mu cyubahiro, ndetse tugaha icyubahiro nabandi bayobozi bigeze kuyobobora u Rwanda. Tugomba kwubaka inzego z'umutekano z'abanyarwanda bose bibonamo, zirengera buri munyarwanda zitavanguye, kandi zishyigikira demokarasi n'uburenganzira bwa buri munyarwanda. Tugomba kwunga abanyarwanda kuko twese dufite ibikomere. Tugomba kutanga urugero rwiza ku rubyiruko rw'u Rwanda.

Iyi nzira ya mbere iradusaba twese ko dushyikirana, mu mahoro. Cyane cyane ni wowe Paul Kagame isaba ko ushyikirana na FDLR, namashyaka atavuga rumwe nawe. Nibyo abanyarwanda bamaze imyaka myinshi bagusaba. Nibyo Perezida Kikwete nabangenzi be mu mumulyango wa SADC bagusaba. Abayobozi bakunda u Rwanda, bakunda abanyarwanda bose, nibyo basabwa mu bihe tugezemo.

Iyi nzira uyemeye, niyo makiriro yawe kandi yacu twese. Nitwicara hamwe muri gacaca nyakuri, ivugisha ukuri, igamije kwunga, abanyarwanda tuzavuga ubwicanyi bwose bwakozwe nabahutu, abatutsi, n'abatwa, mu Rwanda hose no hanze yarwo, hanyuma duhitemo. Ntibyoroshye ariko ndahamya ko abanyarwanda muri rusange bazahitamo ko wowe Paul Kagame, hamwe nagatsiko kawe wakoresheje mu bwicanyi, wongereyeho nabandi banyarwanda bose bagize uruhare mu bwicanyi, bababarirwa, ariko ntibabe mu myanya y'ubuyobozi. Ibi birasaba abanyarwanda bose kutibagirwa, ariko no kubabarirana bidasanzwe, niba tugomba gutangira bundi bushya.

None se ko abahutu wabahinduye abajenosideri, abatutsi ukabita ibigarasha, abaturanyi ukabahindura abanzi ugomba kurwanya byashoboka ukabica, witeguye ute iyi nzira y'umusaraba ariko itanga ubuzima?

INZIRA YA KABIRI: URUPFU

Iyi ni nzira y'intambara. Muri disikuru zawe zose ukunze kurata, kwirata, no gukangisha intambara. Usa nkaho utabaye mu ntambara. W'iyibagije ikiguzi ky'intambara wabayemo cyangwa wateje muri Uganda, Rwanda na Congo? Ubu uwakubaza umubare w'abanyarwanda bamaze kugwa mu ntambara kuva muri 1990, wawuvuga ( dushobora kuba tumaze gutakaza miliyoni ebyiri nigice kuva 1990-2013)?. None se ko FPR wayishe ukayihindura igikoresho uzarwanisha iki? Ese ko abahoze ari inkotanyi bari ku gatebe, bamwe bakicara mu myanya nk'ibyapa, abandi ukabahindura inkoramaraso, uzarwanisha iki? Ese igisirikare cy'agatsiko kabatutsi bagenzurwa na Jack Nziza nicyo uzatsindisha? Ese ko abanyarwanda ubanga nabo bakwanga, ukaba uhanganye n'abaturanyi, abanyafurika bakaba bakwinuba, abandi banyamahanga bakaba baragufatiye ibyemezo, iyo ntambara ushoza uzayikizwa niki?

Ntabwo ndi umuhanuzi. Ndabizi ko utakigirwa inama. Ntabo mu mulyango wawe bagutinyuka ngo bakubwize ukuri. Umufasha wawe, aho kukugira inama ati nyamuneka sigaho, ubu nawe mufatanyije inzira yo kurimbura no kurimbuka. Tito Rutaremara, James Musoni, Manasse Nshuti, Bazivamo, Ngarambe, Mushikiwabo na Jack Nziza nibo bakubeshya ngo komerezaho ni byiza? Nyamara urabizi ibyo wajyaga ubavugaho ndi kumwe nawe twenyine. Uretse abakorera imbehe, abakuvuga nabi iyo biherereye nibo benshi. Bagukomera mu mashyi ku mugaragaro, bataha bakakuvuma.

Ariko nagirango nkubwire ko uramutse uhisemo iyi nzira, amaherezo yawe ni mabi cyane. Uramutse uhisemo gushoza indi intambara uzayitsindwa. Impamvu uzayitsindwa nuko ibitekerezo n'imikorere byawe bishaje kandi aribyumujenosideri. Kandi, uramutse ushoje intambara, abanyarwanda noneho bazayirwana bafatanije (abahutu, abatwa, abatutsi). Izabamo ibitambo byinshi mu banyarwanda ariko izaba intambara yo kurangiza intambara mu Rwanda no mu karere, kuko abanyarwanda bazafatanya nizindi nzirakarengane mu karere kwigobotora inkota, igitugu, n'intambara bwawe.

Bwana Paul Kagame, igihe cyo guhitamo kirageze.

Fatanya nabandi banyarwanda uhitemo ubuzima, kuko abanyarwanda barambiwe urupfu. Niba uhisemo inzira y'urupfu, uzirengere ingaruka zayo.

Theogene Rudasingwa

Washington DC

USA

7/7/2013


Demokarasi FDU-Inkingi ishaka ko isakara mu banyarwanda ni iyihe?

Ngiyo link y'ikiganiro "Inkingi y'Amahoro" kirahita kuri uyu mugoroba kuri Radio Itahuka.


Bwana Charles Ndereyehe, Umujyanama Ushinzwe Ingamba n'Igenamigambi muri FDU-Inkingi, aratuganirira ku ngingo ikurikira:
 
"Demokarasi FDU-Inkingi ishaka ko isakara mu banyarwanda ni iyihe?"
 
Mube muri benshi.
 
Ni kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Nyakanga  2013:
 
·         saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
 
Kuwa kabiri, tariki ya 9 Nyakanga  2013:
 
·         saa sita z'ijoro (0:00am) i Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
·         saa saba z'ijoro (1:00am) i Londoni, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
·         saa munani z'ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid,Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg;
·         saa cyenda z'ijoro (3:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
·         saa kumi n'imwe n'igice zo mu gitondo (5:30am) i New Delhi mu Buhindi.
·         saa yine zo mu gitondo (10:00am) iSydney muri Australia.

Ohereza ikibazo cyawe ukoresheje email kuri: radioitahuka@gmail.com, cyangwa facebook kuri: https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda

Ushobora kandi no guhamagara kuri: +1-347-945-6449.



“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.