Pages

Wednesday, 21 August 2013

Rwanda: Me Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri ari mu kaga gakomeye!


Me Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri ari mu kaga gakomeye!

ntaganda ingabire

Nyuma y'icurwabufuni na buhoro bya nyakubahwa Perezida Fondateri w'Ishyaka PS Imberakuri Me NTAGANDA Bernard aho yagiye asiragizwa mu magereza yo mu Rwanda aho akomeje guhura n'akaga gakomeye aho ategerereje urupfu muri Gereza ya Mpanga, Ishyaka PS Imberakuri riratangariza Abanyarwanda,Inshuti z'u Rwanda
Imberakuri by'umwihariko ibi bikurikira :

*Ingingo ya mbere* :

Nyuma yo kwimurwa shishitabona akurwa muri gereza ya Nyarugenge yimurirwa muyo arimo kujyeza ubu, Me NTAGANDA yahuye n'ubuzima butamworoheye cyane buturutse ku kibazo cy'imibereho mibi yahuriyeyo nayo muri gereza. Kuba Me NTAGANDA Bernard adahabwa uburenganzira nk'ikiremwamuntu nk'uko amategeko
abiteganya, turasanga ari umugambi wimbitse w'abari nyuma y'icyo gikorwa wo kugirango bamwisasire babifashishijwemo na Paul Rwarakabije kugeza ubu ushinzwe amagereza mu Rwanda bityo bazabeshye abanyarwanda n'abanyamahanga ngo yahitanywe n'uburwayi bundi.

*Ingingo ya kabiri :*

Mbere yo kwimura Nyakubahwa Me NTAGANDA birazwi neza ko yitabwagaho n'umubyeyi we w'imyaka 85  bityo bari babizi neza ko uyu mubyeyi uri mu zabukuru atazashobora guhora yikoreye inkono ishyushye ku mutwe ayivana i
Kigali ayijyana i Mpanga cyane ko niyo asindagiye agerayo ibyo kurya byanukiye kumutwe, ibibazo byose byo kumwicisha inzara ubuyobozi bwanga ko agemurirwa kugeza n'aho umukozi ushinzwe abarwayi amuha utuboga two kurya nawe yirukanwa burundu kuri icyo kigo  byatumye agira ikibazo kimukomereye cyane kugeza ubu cy'indwara y'igifu dore ko byari byemejwe n'abaganga bo mu bitaro by'umwami Fayisari ko agomba kubona ifunguro ryihariye.

*Ingingo ya gatatu :*

Kwangira Me NTAGANDA ko agemurirwa kandi ko anavuzwa ubwo burwayi bumubereye ingorabahizi bitumye ibi bihe ari mu buriri aho ntawemerewe kumubona, ahon'amazi yo kunywa abona yemwe no koga ntibishoboka, bikaba
biduteye impungenge ko ubu ubuzima bwe buri kugerwa ku mashyi bikaba binashoboka ko umugambi wa Leta wo kumwivugana waba ugejeje igihe cyo gushyirwa mu bikorwa.

*Ingingo ya kane *:

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba abo bireba bose kwita kuri icyo kibazo kigakemurwa doreko kuba Me NTAGANDA Bernard asigaje igihe gito agataha afite byinshi byateza igihugu  imbere nk'uko yabigaragaje mu bitekerezo bye  igihe yasabaga ko kutavuga rumwe na leta bitakwitwa kwigomeka ndetse no kujya impaka ku micungire y'igihugu byaba umuco mu banyarwanda. 

Ishyaka PS IMBERAKURI n'ubwo bimeze gutyo rirasaba Imberakuri kudatezuka ku ntego y'URUKUNDO, UBUTABERA n'UMURIMO.

MUZABA MUBAYE IMBERAKURI !

Bikorewe i Kigali kuwa 20/08/2013.

Alexis BAKUNZIBAKE (se)

Visi perezida wa mbere

Contact:0788814906

0728944144

Rwanda (The New Times): Foreign experts seek review of right hand drive car law

Rwanda (The New Times): Foreign experts seek review of right hand drive car law
 
 
Mu Rwanda niho honyine ku isi bagifite ibibazo byo gutwara imodoka iburyo cyangwa ibumoso. Icyo kibazo ntikirakemuka. Nyamara mu Burayi icyo kibazo nta gihari. Umuntu ava mu Bwongereza cyangwa ahandi atwara imodoka ibumuso akajya mu kindi gihugu cy'uburayi batwara imodoka iburyo ntagire ikibazo. Ikibazo rero si uko igihugu iki n'iki gitwara imodoka iburyo cyangwa se ibumuso. Icyangombwa ni uko imihanda iba imeze neza n'ibimeneyetso by'imihanda bikaba bihuje mu bihugu byose kandi n'uburyo bigisha gutwara imodoka bikaba bihuje. Umuntu ava Bwongereza akajya mu Bufaransa, Espagne n'Ububirigi n'ibindi bihugu by'Uburayi cyangwa se akava muri ibyo bihugu ajya mu Bwongereza ntagire ikibazo cyuko yasanze batwara imodoka ibumoso cyangwa se iburyo. Niba uzi gutwara imodoka neza ubifititiye permis nta kibazo wagombye kugira. UK ntiyigeze itegekereza guhindura kugira ngo abatwara imodoka bahuze n'ibindi bihugu by mu Burayi. Ibi ni ukubera ko nta kibazo bafite kuko bashobora gutwara imodoka ahariho hose mu Burayi. Nta wigeze abyinubira ko yahiduye agatwara iburyo ageze mu Burayi.
 
Cyakora iyo utazi gutwara imodoka warabonye permis ukoresheje ruswa nkuko bimeze muri Kenya na Uganda, guhindura ugatwara imodoka iburyo mu Rwanda byakugora. Nta wakwihandagaza avuga ngo gutwara uburyo ubu n'ubu bitera accidents kurusha ubundi buryo.Rapports z'ubushakashatsi zerekeye icyo kibazo  kibazo zirapfipfitse.
 
Byose biterwa n'igihugu uburyo bigisha amategeko yo gutwara imodoka, imihanda myiza,  guhana abakoze amakosa no gukurikiza amategeko y'imihanda. Uwavuga ko Uganda na Kenya bagira accidents z'imodoka nyinshi kurusha u Rwanda ntabwo yaba yibeshya. Hari n'ibihgu bidakusanya kandi bitanangaza imibare ya za accidents z'imihanda. Muri Kenya biragoye kumenya neza umubare wa za accidents zabereye ku mihanda. Imibare itangwa iba iri hasi y'imibare nyayo y'abagize accidents ku mihanda.
 
Wikipedia iravuga iti:
 
"Today, about 66.1% of the world's people live in right-hand traffic countries and 33.9% in left-hand traffic countries. About 72% of the world's total road distance carries traffic on the right and 28% on the left.
 
Abo ba 'foreign experts' binuba ni bande ? Njye ndabona ari abaswa muri byose.  Byashoboka ko ari Abongereza bashaka amasokao y'imodoka zabo mu Rwanda babeshay abanyarwanda nkaho ari ibicucu  . Bazinuba bageze he mu gihe ibihugu byinshi ku isi bitwara imodoka iburyo. Cyakora bibagirwa ko abakora imodoka aho bari hose haba mu gihugu gitwra iburyo cyangwa ibumoso bakora imidoka zigenda ibumoso n'iburyo ku isi hose . Ubudage, Amerika, Japan na France  bakora imodoka z'amoko yose, izingenda iburyo cyangwa ibumuso  kuko baba bashaka kugurisha mu masoako yose yo ku isi.
 
Iki kibazo rero ntabwo ari kihutirwa kurusha ibindi bibazo u Rwanda rufite. Uwo ni murengwe w'aba  'foreign experts' babuze ibyo bavuga cyangwa se bakaba bifitiye izindi gahunda..
 
 
The New Times: Foreign experts seek review of right hand drive car law
 
 
 
• By Peterson Tumwebaze
• August 21, 2013
 
Government banned the importation of right hand drive cars in 2009. File photo
Kinene, an expatriate working in Kigali, has to drive back to the border town of Kabale in Uganda in his foreign-registered car every three months. The practice is necessary if he is to  re-register his car and get another three-month permit. Kinene has been doing this for about two years now.
 
Kinene, who works for a health facility in Kigali, risks paying a 20 per cent fine and have his car impounded by the Rwanda Revenue Authority (RRA) if he does not perform the quarterly 'ritual'. This inconveniencing ritual is performed by most of the owners of foreign-registered right hand drive cars working in Rwanda.
 
"We request government to look into this matter because it's inconveniencing for one working in Kigali to have to drive back to Kenya or Uganda every three months so they can re-register their car. Our vehicles should be treated as the rest. Besides, we have work permits," argued one of the expatriates.
 
According to the law, foreign-registered cars are given a two-week free, temporary import certificate. This can then be extended to three months if the owner has genuine reasons to stay in the country. The law also requires that foreign-registered car owners pay $30 (Rwf20,000) a month.   
 
After the expiry of the three months, one has no choice but to cross back to their country of origin and re-enter Rwanda or risk a fine of 20 per cent the value of the vehicle and have the car confiscated by the tax body.
 
The ritual, according to the expatriates, is inconveniencing and very expensive in terms of the cost and time, especially where one has to seek 'emergency' leave to conduct the ritual. "We appeal to regional authorities to look into this matter now that they are fast-tracking the single customs territory."
 
Recently, transporters also urged the government to change its stand on right hand drive cargo trucks.
 
RRA speaks out  
 
William Musoni, the head of field operations at the Rwanda Revenue Authority, said foreign-registered cars must abide by the country's laws. The policy of registering foreign cars cuts across East African Community (EAC) trade bloc, aims at tracking stolen vehicles and restricting vices, including car smuggling, according to Musoni.
 
"We are supposed to provide a report of cars that entered and crossed back into our territory every month to colleagues in the partner states," Musoni explained.
 
He advised foreign workers to go through the various institutions they work for to get temporally importation number plates, which are renewed each year.
 
But the expatriates said the problem is that RRA does not issue temporary number plates to right hand drive cars. Musoni also said using right hand drive cars compromises road safety management.
 
"Rwanda is a left hand drive country... permitting right hand drive cars comes at a high cost, in terms of increased accidents, as well as property and road infrastructure destruction," he explained.
 
According to Richard Tusabe, the Rwanda Revenue Authority deputy commissioner general, the issue is a big challenge that the architects of the single customs territory must examine. "We appreciate the expertise these people bring to the country, but they need to understand the importance of laws and paying taxes," he said.
 
Foreign workers argue that they cannot afford left hand drive cars, saying they are expensive compared to right hand vehicles. While a BMW left hand drive, model 2007, goes for about Rwf14m, one needs Rwf7m for the same right hand drive model from Dubai, Internet car sales indicate. A left hand Mercedes Benz model 2013 costs about Rwf20m, which is twice the price of a right hand drive one.
 
In 2005, government issued an ultimatum to right-hand drive vehicle owners to get rid of them within four years. However, some Rwandans still have right-hand drive cars.
 
According to a survey conducted by Ministry of Infrastructure in 2008, 52 per cent of the people interviewed favoured the switch to the left, while 32 per cent preferred the current system (keep right). A Ministerial Order of April 29, 2009 prohibited new right hand drive vehicles from being imported into the country.
 
Quebec experience
 
A study in Quebec, Canada in 2007 and 2008 showed that there were increased risks. The right hand drive cars were causing more accidents than left hand drive cars.
 
Government speaks out
 
Peterson Mutabazi, the principal transport engineer at Ministry of Infrastructure, said the ministry is currently conducting a study on whether the country should switch to the keep right policy.
 
"The study will look at the ratio of vehicles compared to existing road infrastructure, cost, international recommendations and the EAC integration situation.  
 
"We will also analyse the factors that led us to adapt left hand drive cars and see if they are still relevant within the context of the EAC and what the World Health Organisation recommends. These will guide us on the action on this matter, but we go with what works best for us. If the findings reveal that it is safer to drive on the left, then we shall advise member states to switch," Mutabazi said.
 

Tuesday, 20 August 2013

Bicamumpaka Madeleine: "Kagame yarabakanze ariko iyo urubuto ruhiye ruragwa"




1:02:10

Bicamumpaka Madeleine: "Kagame yarabakanze ariko iyo urubuto ruhiye ruragwa".


ByITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA

Aug 20, 2013
301 views

Micombero JM: "Abanyarwanda birukanwa muri Tanzaniya bakanateshwa nibyabo n'ingaruka z'ubutegetsi bubi bushingiye ku nyungu z'agatsiko butitaye ku nyungu z'abanyarwanda".

RWANDA: ITANGAZO RISOZA IMISHYIKIRANO IMAZE IGIHE IBA HAGATI Y’IMITWE YA POLITIKI FDU-INKINGI, AMAHORO N’IHURIRO NYARWANDA (RNC)


RWANDA: ITANGAZO RISOZA IMISHYIKIRANO IMAZE IGIHE IBA HAGATI Y'IMITWE YA POLITIKI FDU-INKINGI, AMAHORO N'IHURIRO NYARWANDA (RNC)

Nyuma y'igihe kitari gito Ishyaka Amahoro rigirana ibiganiro byimbitse n'abagize Plateforme yari isanzwe ihuriweho na FDU-Inkingi n'Ihuriro Nyarwanda, impande zose uko ari eshatu zimaze kungurana ibitekerezo ku bibazo byose byugarije igihugu cy'uRwanda, zasanze zifite imyumvire imwe kuri ibyo bibazo kimwe no ku ngamba zafatwa kugirango abanyarwanda bavanwe mu kangaratete.
Amasezerano yashyizweho umukono n'impande zose uko ari eshatu ku itariki ya 10 Kanama 2013 yemeza ko nubwo kugeza magingo aya Ishyaka Amahoro ryari risanzwe risinyana inyandiko zimwe na zimwe rifatanyije na FDU-Inkingi na RNC kubirebana n'ibibera mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, guhera ubu Ishyaka Amahoro ryemerewe kwinjira ku mugaragaro muri iyo Plateforme. Kubera iyo mpamvu, ubu noneho Plateforme igizwe n'imitwe ya politike: FDU-Inkingi, Amahoro n'Ihuriro Nyarwanda.
Iyi mitwe ya  politiki yibumbiye muri Plateforme yongeye gushimangira ko: 'U Rwanda rubereye Abanyarwanda ari igihugu cyigenga, kigendera kuri Demokarasi n'amategeko, ku bwisanzure n'ubutabera, cyubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu, giha agaciro buri munyarwanda, kizira ivangura iryo ari ryo ryose, gishyira imbere ubwiyunge, ubwisanzure n'ubwubahane hagati y'Abanyarwanda, giha abaturage uburenganzira bwo kugenzura imikorere y'abategetsi."
Impande zose uko ari eshatu zashimangiye ko zimwe mu ngamba zageza abanyarwanda ku butegetsi bubanogeye ari izi zikurikira:
  1. Kurwanya itsembabwoko, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, ibyaha by'intambara n'ihohoterwa ry'ikiremwamuntu;
  2. Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi iha agaciro buri wese;
  3. Gushyiraho ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kudahana;
  4. Gutegura ibiganiro bihuza abanyarwanda b'ingeri zose n'ibitekerezo binyuranye kugira ngo bigire hamwe Amateka n'ahazaza heza h'igihugu cyacu;
  5. Kwubaka uRwandaruzira ivangura n'iheza iryo ari ryo ryose, buri munyarwanda wese akareshya n'undi kandi akagira amahirwe angana;
  6. Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y'ibitsina byombi;
  7. Kurangiza burundu ikibazo cy'impunzi cyabaye karande;
  8. Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y'Abanyarwanda b'ingeri zose no gusana imitima yakomeretse;
  9. Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose;
  10. Guharanira umutekano w'abaturage bose dushyigikira ko inzego z'umutekano n'izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko kari ku butegetsi;
  11. Guca burundu ingeso yo gushoza no gukuriririza intambara n'urugomo mu bihugu by'abaturanyi dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n'umutekano birambye.
Bitewe n'uko Plateforme nshya ishishikajwe n' uko abantu batahiriza umugozi umwe, hemejwe ko ishobora gukorana n'andi mashyaka ku buryo bwinshi:
-Gusangira ibikorwa muri Plateforme;
-Guhurira ku bikorwa bimwe na bimwe
-Kwihanganirana no kubahana kabone n'iyo abantu nta bikorwa baba bahuriyeho.
Bikorewe Ottawa, Canada, kuwa 17 Kanama 2013 kandi bishyizweho umukono na :
 
Etienne Masozera, Perezida w'Ishyaka Amahoro
 
 
 
 
Dr. Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa w'Ishyaka FDU-Inkingi
 
 
 
Dr. Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa w'Ihuriro Nyarwanda.
 
 
 
 

Monday, 19 August 2013

Umusirikare mukuru Liyetena Koloneli mu ngabo za Tanzaniya ukomoka mu Rwanda ngo yaba yatorokeye mu Rwanda n'amabanga menshi!


Nyuma y'aho Kagame na Kikwete batangiriye iteranamagambo, urubuga Mpekuzihuru ruratangaza ko Abatanzaniya benshi batangiye kwibaza ku mutekano w'igihugu cyabo babihereye ko abanyarwanda benshi bari mu nzego z'ubutegetsi n'iza gisirikare.

Umunyarwanda umwe ngo wari warihishe mu ngabo za Tanzaniya ufite ipeti rya Liyetena Koloneli yaba amaze iminsi atorokeye i Kigali n'amabanga menshi. Mpekuzihuru iremeza ko uyu musirikare ngo amaze iminsi ataza ku kazi kandi ngo nta mpamvu.

Urubuga  Mtanzaniya narwo mu cyumweru gishize rwasohoye inkuru yitwa " Kagame yishingikirije iki?". Uru rubuga ngo rukaba rwarabwiraga Leta ya Tanzaniya ko hari intasi nyinshi za Kagame zihishe mu nzego z'ubutegetsi n'igisoda by'iki gihugu. Rwakomeje ruburira Tanzaniya ko nitareba neza izisama ijuru ryayiguye hejuru!

Amakuru ava muri Tanzaniya akaba avuga ko uyu musirikare  bagenzi be ngo bari bamaze iminsi bamukurikiranira hafi ku buryo nta kibazo kubura kwe byaba biteye. Umwe mu basoda waganiriye n'uru rubuga Mtanzaniya nawe yemeje ko gukurikiranira hafi uyu mwofisiye byatumye amabanga ya gisirikare adasoka.

" Nibyo koko, uyu mwofisiye amaze iminsi ataza ku kazi... iki kibazo cy'uko yariho akusanya amabanga ya gisirikare ngo ayashyire leta ya Kigali ndakeka ko cyatewe imboni hakiri kare n'ababishinzwe mu gisirikare."

Umuvugizi w'igisirikare cya Tanzaniya Meja Erick Komba, kuri telefoni yeigendanwa,  nawe yirinze kugira icyo atangaza avuga ko iki kibazo kitoroshye agomba kubanza kukivuganaho n'abamukuriye mu gisoda.

" Si ukubera ko nanga guha amakuru abenegihugu, iki kibazo kirakomeye ni uko mwebwe mutumva uburemere bwacyo. Kuki abasirikare benshi batoroka ntimubivuge! Ni ibisanzwe, hari abatorokera mu Rwanda n'abandi dufunga. Nimureke mbanze mvugane neza n'abankuriye maze muzaze ejo  ku wa mbere tuvugane mu biro byanjye."

Ibinyamakuru byinshi muri Tanzaniya biremeza ko Kagame yohereje za maneko nyinshi mu nzego z'ubutegetsi n'ubwa gisirikare muri Tanzaniya. Aha twabibutsa ko hari abasirikare ba RDF bamaze iminsi batorotse igisoda cya Kagame bashyize  hanze imigambi mibisha Kagame afitiye ibihugu bituranye n'icye. Ntimwibagirwe n'ubuhamya ba basore b'abanyarwanda baherutse guhunga urugamba muri RDC, batanze kuri BBC yerekeranye n'imigambi ya Kagame mu gutera Tanzaniya na RDC. Uyu musirikare ashobora kuba yafashwe na Tanzaniya hakurikijwe ayo makuru yatanzwe n'abo banyarwanda, bikaba bigaragara ko n'abandi benshi bazafatwa mu minsi iri imbere.

Mu gihe tukiri kuri iyi nkuru, twabibutsa ko Kagame ngo yaba yaranohereje abandi basoda 3000 muri RDC bo kuzagaba ibitero muri za Lubumbashi, Kinshasa na Kisangani mu gihe Goma yafashwe na RDF. Mu cyumweru gishize 2000 muri bariya bari bamaze gufatwa na Leta ya RDC.  Urubuga rwanyu Shikama rurakomeza kubakurikiranira ibiriho bibera muri RDC na Tanzaniya tutibagiwe no mu Rwanda.

 

Nkusi Joseph

Shikama.fr

Sunday, 18 August 2013

Pour un Tribunal Pénal International pour la RDC en succession du TPIR qui ferme en 2014

 
Pour un Tribunal Pénal International pour la RDC en succession du TPIR qui ferme en 2014
 
 

Saturday, 17 August 2013

Re: *DHR* Re : Video y'abanyarwanda basobanura uko birukanywe muri Tanzania

Bavandimwe,
Birumvikana ko Kagame ayogoza akarere dore hagiye gushira imyaka 20 kubera ubwoko bwa bamwe kandi bake. Ibyo aribyo byose abatuye ibihugu by'iyaga bigali barabibona, bikaba ariyo mpamvu Tanzania yafashe icyemezo cyo kwirukana impunzi. Ntabwo Tanzania ishaka ko ibibera muri Congo byazabageraho. None se muragira ngo babyerekane gute. Nkuko nabivuze Kagame yumva ko ariwe ufite ubwenge ko abandi ari ibicucu. Ikibazo cy' amoko Kagame yagikwije mu bihugu byose byo mu karere. Niba Kagame avuga ko ikibazo cy'amoko cyashize mu Rwanda kubera ko kitavugwa, nakore uko ashoboye kirangire no mu karere muri ubwo buryo.

From: Jean-Baptiste Mbera <jbmbera@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "urwanda_rwacu@yahoogroups.com" <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "ForumUrunana@yahoogroups.com" <ForumUrunana@yahoogroups.com>
Sent: Friday, 16 August 2013, 16:13
Subject: Re: *DHR* Re : Video y'abanyarwanda basobanura uko birukanywe muri Tanzania

 
Kuri RPP-Imvura,

Kuvuga ngo cessation clause no kwirukana ziriya mpunzi ntaho bihuriye ni ukwibeshya. Birahahuriye. Cessation clause PK asaba ko ikoreshwa ngo impunzi ashaka ko zitaha zitahe ku ngufu, ireba impunzi zahunze u Rwanda hagati ya 59 na 98! 

Samuel Desire,

Ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa. Ariko ukuri hari abo gushavuza. Nyamara ngo : " Uvuze ko nyir'urugo yapfuye siwe uba umwishe".



De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "urwanda_rwacu@yahoogroups.com" <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "ForumUrunana@yahoogroups.com" <ForumUrunana@yahoogroups.com>
Envoyé le : Vendredi 16 août 2013 15h52
Objet : Re: *DHR* Re : Video y'abanyarwanda basobanura uko birukanywe muri Tanzania

 
Kuva Kagome yafata ubutegetsi ntiyigeze asaba ko abatutsi bataha. Abatashye babikoze babishaka. Abahutu bo basabwe gutaha ndetse bikorwa no ku ngufu.
Dore ahubwo ko Kagame arwana muri RDC kugira ngo abatutsi bahagume. None na Tanzania ni uko. Kagame ni uko arwana iya RDC atararangiza, iyo  intambara itahaba yajyaga gutangira iya Tanzaniya arwanirira abatutsi bahaba.
 
Reka nibaribe Kagome n'abaja be
 
Iyo ubutegetsi bwa Habyarimana bufata icyemezo cy'uko habaho clause de cessation ya stati y'ubuhungiro y'abatutsi, ese ikibazo cy'impunzi cyajyaga kuba gikemutse ? Ese intambara ya  Kagame iba itarabaye ? Ikibazo cy'impunzi z'abatutsi kiba cyaravuyeho burundi se ? Impunzi z'abatutsi ziba zaratashye ku bushake  cyangwa se zigasabwa gutaha ku ngufu?
 
Baja ba Kagame nimusubize !
 
Thank you
 

From: Ignace Rudahunga <rudahi20@hotmail.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 16 August 2013, 14:30
Subject: RE: *DHR* Re : Video y'abanyarwanda basobanura uko birukanywe muri Tanzania

 
Wa mugani cessation clause no kwirukana bishobora kuba ntaho bihuriye. Cessation clause ireba impunzi z'abahutu ntireba abatutsi kuko bo  gutaha barabirwaniye kandi baratsinze. Kubirukana rero ni uguta igihe kuko n'ubundi bajyaga mu Rwanda kwishimira intsinzi agasubira hanze ari intore. Kwirukana intore rero ni ikosa kuko ntaho zihuriye n'impunzi.
 
Ariko abatanzaniya bazi ubwenge koko kurusha babandi babwiyitirira: bakurikiraniye hafi uko ifatwa ry'ibyitso ryagenze mu Rwanda n'induru byateje none bo bahisemo kwikiza abashoboraga kuzaba byo umwanzi wabo aje gusekura Kikwete. Ngo inryarya ihimwa n'inryamirizi.
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: rppimvura@yahoo.com
Date: Fri, 16 Aug 2013 11:03:14 +0000
Subject: Re: *DHR* Re : Video y'abanyarwanda basobanura uko birukanywe muri Tanzania

 
Cessation Clause nokwirukana ntaho bihuriye.
------------------
From: "nsabifaustin" <nsabifaustin@yahoo.ca>
Sender: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Fri, 16 Aug 2013 10:55:55 -0000
To: <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
ReplyTo: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Subject: *DHR* Re : Video y'abanyarwanda basobanura uko birukanywe muri Tanzania

 
Waramutseho Agnès!

Nyiramaritete ni Mukantabana wawundi watabye inshuti ze mu nama hariya muri Congo pour venir avaler les couleuvres de HE Kagame à longueur de journée yamamaza ubwiza bwa "cessation clause".

Merci pour l'autre Nyiramaritete; je prendrai le plaisir de l'écouter au retour du travail.

Wirirweho!

FN

--- Dans mailto:Democracy_Human_Rights%40yahoogroupes.fr, "agnesmurebwayire" <agnesmurebwayire@...> a écrit :
>
>
>
> De rien Nsabifaustin!
>
> Mais qui est donc Nyiramaritete sachant que ce n'est pas celle-ci?
>
> http://www.youtube.com/watch?v=AJMN1MQp4oo ?
>
> Bonne nuit.
>
>
>
> --- Dans mailto:Democracy_Human_Rights%40yahoogroupes.fr, "nsabifaustin" <nsabifaustin@> a écrit :
> >
> >
> > Merci Agnès pour cette vidéo qui, une fois de plus, illustre les ramifications du drame rwandais conséquence de la bêtise "humaine".
> > Buriya Kagame arashyira abagabo muri M23 naho abagore n'abana abashinge Nyiramaritete.
> >
> > FN
> > --- Dans mailto:Democracy_Human_Rights%40yahoogroupes.fr, "agnesmurebwayire" <agnesmurebwayire@> a écrit :
> > >
> > >
> > > http://www.youtube.com/watch?v=JpySp4EwOQk&feature=em-share_video_user
> > >
> >
>







__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.