Pages

Wednesday 21 August 2013

Rwanda: Me Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri ari mu kaga gakomeye!


Me Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri ari mu kaga gakomeye!

ntaganda ingabire

Nyuma y'icurwabufuni na buhoro bya nyakubahwa Perezida Fondateri w'Ishyaka PS Imberakuri Me NTAGANDA Bernard aho yagiye asiragizwa mu magereza yo mu Rwanda aho akomeje guhura n'akaga gakomeye aho ategerereje urupfu muri Gereza ya Mpanga, Ishyaka PS Imberakuri riratangariza Abanyarwanda,Inshuti z'u Rwanda
Imberakuri by'umwihariko ibi bikurikira :

*Ingingo ya mbere* :

Nyuma yo kwimurwa shishitabona akurwa muri gereza ya Nyarugenge yimurirwa muyo arimo kujyeza ubu, Me NTAGANDA yahuye n'ubuzima butamworoheye cyane buturutse ku kibazo cy'imibereho mibi yahuriyeyo nayo muri gereza. Kuba Me NTAGANDA Bernard adahabwa uburenganzira nk'ikiremwamuntu nk'uko amategeko
abiteganya, turasanga ari umugambi wimbitse w'abari nyuma y'icyo gikorwa wo kugirango bamwisasire babifashishijwemo na Paul Rwarakabije kugeza ubu ushinzwe amagereza mu Rwanda bityo bazabeshye abanyarwanda n'abanyamahanga ngo yahitanywe n'uburwayi bundi.

*Ingingo ya kabiri :*

Mbere yo kwimura Nyakubahwa Me NTAGANDA birazwi neza ko yitabwagaho n'umubyeyi we w'imyaka 85  bityo bari babizi neza ko uyu mubyeyi uri mu zabukuru atazashobora guhora yikoreye inkono ishyushye ku mutwe ayivana i
Kigali ayijyana i Mpanga cyane ko niyo asindagiye agerayo ibyo kurya byanukiye kumutwe, ibibazo byose byo kumwicisha inzara ubuyobozi bwanga ko agemurirwa kugeza n'aho umukozi ushinzwe abarwayi amuha utuboga two kurya nawe yirukanwa burundu kuri icyo kigo  byatumye agira ikibazo kimukomereye cyane kugeza ubu cy'indwara y'igifu dore ko byari byemejwe n'abaganga bo mu bitaro by'umwami Fayisari ko agomba kubona ifunguro ryihariye.

*Ingingo ya gatatu :*

Kwangira Me NTAGANDA ko agemurirwa kandi ko anavuzwa ubwo burwayi bumubereye ingorabahizi bitumye ibi bihe ari mu buriri aho ntawemerewe kumubona, ahon'amazi yo kunywa abona yemwe no koga ntibishoboka, bikaba
biduteye impungenge ko ubu ubuzima bwe buri kugerwa ku mashyi bikaba binashoboka ko umugambi wa Leta wo kumwivugana waba ugejeje igihe cyo gushyirwa mu bikorwa.

*Ingingo ya kane *:

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba abo bireba bose kwita kuri icyo kibazo kigakemurwa doreko kuba Me NTAGANDA Bernard asigaje igihe gito agataha afite byinshi byateza igihugu  imbere nk'uko yabigaragaje mu bitekerezo bye  igihe yasabaga ko kutavuga rumwe na leta bitakwitwa kwigomeka ndetse no kujya impaka ku micungire y'igihugu byaba umuco mu banyarwanda. 

Ishyaka PS IMBERAKURI n'ubwo bimeze gutyo rirasaba Imberakuri kudatezuka ku ntego y'URUKUNDO, UBUTABERA n'UMURIMO.

MUZABA MUBAYE IMBERAKURI !

Bikorewe i Kigali kuwa 20/08/2013.

Alexis BAKUNZIBAKE (se)

Visi perezida wa mbere

Contact:0788814906

0728944144

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.