Pages

Thursday, 5 December 2013

Fw: *DHR* Conférence « Ndi umunyarwanda » à Bruxelles : la montagne a accouché d’une souris;

Iyi analyse ya Musabyimana rwose niyo kandi arakoze. 'Ndi Umunyarwanda'  yagira akamaro iyo itavangamo no gusaba imbabazi. En fait  ubwimvikane buke buranga iyi ideologie ni  uko ijyana no gusaba imbabazi. Ntawumva aho bihuriye.

Kuki Kagame atigeze asaba ubatutsi bose ngo basabe imbabazi apartheid, uburetwa, urugomo, n' ubuhake bwaranze ubwami ?

Ndi Umunyarwanda ni apartheid yafashe isura nshya. Ndi Umunyarwanda ni  uguhisha apartheid bavuga ko twese turi kimwe maze wa wundi rubanda nyamwanshi udafite uburenagnzira, ukomeza guhakwa ku mututsi, uba mu cyaro atagaragara akomeze ahorane ubwoba kandi yumve ko umututsi ari hejuru cyane ko no kwica umututsi byari icyaha gikomeye.

Ndi  Umunyarwanda ni ukugira ngo wa wundi ukomeza guhaka abandi nkuko byagenze mbere revolution akomeze umulimo we wo guhaka no kwikanyiza.

Ngiyo  Ndi Umunyarwanda isaba  abahutu bose ko bapfukamira umututsi, agategeka ( dore ko ahubwo yavukanye imbuto yo gutegeka nyinye nkuko ya Fondation yitwa), ko ari impfura, ko abishe umututsi bakoze amakosa. Na mbere hose igihe cy'ubwami kwica umwami ntawashoborga kubitekereza. Umwami ahoraho, yapfa  byose bigakomeza n'umuryango we.

Ibyo Kagame akora ntaho bitaniye na ideologie y'ubwami.





On Thursday, 5 December 2013, 11:22, Jean Bakidihe <bakidihe@yahoo.fr> wrote:

Fw: [uRwanda_rwacu] Ururimi rw’Igifaransa rwahawe agaciro muri EAC


Iki cyemezo  ni icyo ahubwo cyari cyaratinze. Ibi bizaha  akazi abanyarwanda ndetse n'abarundi biga indimi bahindura  kandi banasemura ibyanditse muri izo ndimi zombi. Bityo amafaranga ya cotisatations atangwa muri uwo muryango agere ku baturage. 

Iyo tuvuga ngo igifaransa kigomba guhabwa umwanya ugaragara nk'icyongereza mu Rwanda no mu karere, tuba tunareba inyungu  gifitiye abaturage. Kagame we abyitiranya no gushaka guha agaciro Ubufaransa. Igihe kirageze ko igifaransa cyatandukanywa n'Ubufaransa mu Rwanda. Abanyarwanda bashobora gukoresha igifaransa niyo mibano hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda ikarorera.

Ni ngombwa rero ko EAC ishyiraho vuba budget yo  gusemura  no guhindura ibyanditswe n'ibivugwa mu gifaransa no mu cyongereza nkuko bimeze muri UN no mu yindi miryango mpuzamahanga. 

Iyo budget izaba iyo  guhemba abakozi no kugura ibikoresho byo gusemura. Hagombwa gushyirwaho service igaragara ishinzwe uwo murimo. Mu Rwanda naho hagashyirwaho amasocietes privees ashyinzwe gusemura no guhindura ibyanditswe muri izo ndimi. Izo societes zigakora mu miryango yose ya Great lakes Region hose harimo na UN muri Kenya , ndetse zikanakorera n'amasocietes akenera gukoresha izo ndimi zombi hatibagiwe no za conferences n'andi manama mpuzamahanga. 

Gukoresha icyongereza gusa muri EAC byasaga ngaho ari akato( isolement)  EAC ishyaka kwishyiramo  nyamara icicijwe nn'ibihugu bikoresha igifaransa.

Urwo ni urugero rwiza EAC yatanze ku buryo na ECCAS yazaheraho ikonegera icyongereza ku ndimi ikoresha. 


On Wednesday, 4 December 2013, 13:58, Rukerandongozi Ruti <rutirukerandongozi@yahoo.fr> wrote:
 
Ururimi rw'Igifaransa rwemejwe nk'ururimi rwa gatatu ruza rukurikira Icyongereza n'Igiswahili zari zemewe gukoreshwa mu nama zihuza abagize ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba(EAC).
Mu nama yahuje abayobozi b'ibihugu bitanu(U Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n'u Burundi) bigize EAC yabereye i Kampala muri Uganda, ku itariki ya 30 Ugushyingo 2013, u Burundi bwemerewe ko ururimi rw'Igihfaransa ruzajya rukoreshwa mu nama izajya ihuza ibi bihugu nk'uko bwari bwabisabye.
Ibiro Ntaramakuru by'u Rwanda (RNA) ko Perezida wa Repubulika y'u Burundi , Pierre Nkurunziza, ageze i Bujumbura yavuze ko Igifaransa cyemewe mu nama zihuje abayobozi b'ibihugu bigize EAC, kandi ko bishimishije kuko u Burundi bwari bwabisabye.
Abakurikiranira hafi imikorere y'uyu muryango babona ko ikoreshwa ry'indimi nyinshi bihamya ugushyira hamwe no gufashanya kwibonamo mu.
Minisitiri muri biro bya Perezida w'u Burundi ushinzwe kwishyira hamwe kw'akarere muri EAC yavuze ko u Burundi bugiye kuba butanga ibitekerezo byabwo n'ibyifuzo byabwo mu gifaransa mu gihe butegereje kunoza ururimi rw'Icyongereza cyatangiye kwigwa.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/ururimi-rw-igifaransa-rwahawe
 

RUTI RUTINYWA WA RUKERANDONGOZI
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___


Wednesday, 4 December 2013

Re: VOA News-Rwanda: Tribert Rujugiro ati bitinde bitebuke nzasubizwa ibintu byanjye...

Sorry JB.
Here is the correct link:

Ushobora no kuyisanga muri izi archives (le 12/03/2013).


From: N.senga J.Baptiste <jebaseng@yahoo.com>
To: "AVM_Populi@yahoogroupes.fr" <AVM_Populi@yahoogroupes.fr>
Sent: Wednesday, December 4, 2013 2:07 AM
Subject: Re: [AVM_Populi] VOA News-Rwanda: Tribert Rujugiro ati bitinde bitebuke nzasubizwa ibintu byanjye...

 
Sorry iyi message yanze gufunguka. Ese ni kuri mwese?
Jbn
Sent from Yahoo! Mail on Android
Dr Jean Baptiste NZAYISENGA (BScHB(UNR),MBChB, MMed Surgery(UNZA), MAS-Laparoscoy/Endoscopy(Delhi)
Consultant Surgeon-Endoscopist
University Teaching Hospital/University of Zambia
LUSAKA


From: Nzinink <nzinink@yahoo.com>;
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>;
Subject: [AVM_Populi] VOA News-Rwanda: Tribert Rujugiro ati bitinde bitebuke nzasubizwa ibintu byanjye...
Sent: Wed, Dec 4, 2013 2:51:40 AM

 
http://cusm.cvmanager.com/cvm5/displaydetail.aspx?tn=jobs&mode=view&recid=526⟨=e®ion=qc&tp1=jobdetail&sid=0#.Ups0s3i9LCQ
.

__,_._,___


VOA News-Rwanda: Tribert Rujugiro ati bitinde bitebuke nzasubizwa ibintu byanjye...

http://cusm.cvmanager.com/cvm5/displaydetail.aspx?tn=jobs&mode=view&recid=526&lang=e®ion=qc&tp1=jobdetail&sid=0#.Ups0s3i9LCQ

Rwanda: Mu minsi iza udafite icyemezo cy’ubutore ntazajya abona akazi


Mu minsi iza udafite icyemezo cy'ubutore ntazajya abona akazi


Yanditswe kuya 3-12-2013 - Saa 21:28' na Besabesa Mivumbi Etienne

Landrada Umuraza, komiseri muri komisiyo y'itorero ry'igihugu, ubwo yatangizaga urugerero mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2013, yatangaje ko abanyeshuri banga kwitabira itorero ry'igihugu bibwira ko ntacyo bitwaye, baba bihemukira, kuko ngo udafite icyemezo cy'ubutore atazajya ajya gusaba akazi ngo agahabwe, aho azajya asabwa impamyabushobozi ikaba iherekejwe n'icyemezo cye cy'ubutore kigaragaza ko yaciye mu rugerero mu itorero ry'igihugu.

Imparirwakurusha za Ngoma ziri guhamiriza ubwo urugerero rwazo rwatangizwaga

Komiseri Umuraza yabitangaje abajijwe n'abanyamakuru ikibazo cya bamwe mu banyeshuri bakwepa urugerero ndetse n'ababyeyi ntibashyireho akabo, ngo babashishikarize kurujyaho, maze asubiza avuga ko abo bana baba bihemukira cyane kuko utazakora urugerero wese hari ubwo azaba atagifite agaciro mu Rwanda ku buryo atazajya apfa no kubona akazi.

Ati : "Aho tuganisha ni uko umuntu utazakora urugerero, hari igihe atazaba afite n'agaciro mu Rwanda. Hahahandi bazajya bajya no gupiganira imirimo, uwakoze urugerero akaba ariwe uhabwa amahirwe ya mbere, kubera twizera yuko imyumvire afite, ubumenyi afite, ari ubuzadufasha kwihutisha iterambere ry'u Rwanda."

Komiseri umuraza yongeyeho ko n'undi wese mu Banyarwanda wabyifuza aba ashobora gukora urugerero rw'ubushake abisabye akabihabwa kugira ngo nawe atunge icyemezo cy'ubutore, kuko ubundi ubusanze urugerero ari itegeko ku rubyiruko ruri mu kigero cy'imyaka 18 kugera kuri 35.

Uru rubyiruko rw'i Ngoma rukaba rwaratangiye ibikorwa by'itorero kuwa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2013, Mu karere ka Ngoma ahari abanyeshuri 1375 barangije amashuri yisumbuye bari mu ngerero ziri kuri site ebyeri, harimo ururi ku ishuri ryisumbuye rya ASPEK, ndetse no mu rwunge rw'amashuri rw'i Kabare.

Uru rubyiruko rwasabwe kubera bagenzi babo urugero rwiza, bakarushaho kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda birinda icyo aricyo cyose cyasubiza igihugu mu bihe bibi cyanyuzemo.

Mu ijambo ry'uhagararire ingabo mu turere twa Ngoma na Kirehe, Lt col Sebowa Meshack, yatangaje ko u Rwanda rwaranzwe n'amateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bityo akaba ariyo mpamvu urubyiruko rukwiye kuba umusemburo w'amahoro rwirinda uwo ariwe wese ugifite ingengabitekerezo, ndetse n'abandi bifuza kwangiza ibyiza igihugu cyagezeho.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Aphrodis Nambaje, we yatangaje ko uru urubyiruko ruri mu itorero barwitezeho umusaruro mwinshi, harimo no guhindura imyunvire y'abaturage, bitabira gahunda zitandukanye za Leta, gufasha abatishoye babubakira, ndetse n'ibindi.

Iyi gahunda yitorero ku rubyiruko rushoje amashuri yisumbuye, yatangiye mu Rwanda mu mwaka 2007.

Urubyiruko ruri ku rugererero mu karere ka Ngoma
Uhereye ibumoso bw'ifoto, Landrada Umuraza komiseri muri Komisiyo y'igihugu y'itorero, hagati umuyobozi w'akarere ka Ngoma, hamwe n'umuyobozi w'ingabo mu karere

Tuesday, 3 December 2013

Sunday, 1 December 2013

NIBA INKOTANYI ZARAKORANYE NA COL KANYARENGWE NDETSE NA BAGENZI BE BIGASHOBOKA, KUKI UBU BIDASHOBOKA GUKORANA NA GEN NYAMWASA

https://www.facebook.com/aakishuli1?fref=ts&ref=br_tf

NIBA INKOTANYI ZARAKORANYE NA COL KANYARENGWE NDETSE NA BAGENZI BE BIGASHOBOKA, KUKI UBU BIDASHOBOKA GUKORANA NA GEN NYAMWASA

December 1, 2013 at 3:39am
KUKI UBU BIDASHOBOKA GUKORANA NA GEN NYAMWASA NA BAGENZI BE?
Inkotanyi zijya kwiyemeza gukorana na Nyakwigendera Colonel Alexis Kanyarengwe ntizari ziyobewe ko yari umwe mu bamenesheje abatutsi mu myaka ya za 1962 kugeza muri za 1973 mu gihe ingabo zari iz'igihugu icyo gihe zarwanaga n'abitwaga inyenzi.
 Hari n'abahamya ko Kanyarengwe yaba yarigeze kuvuga ko azavugana n'umututsi ari uko uruhara rwe yaba yari yaratewe n'imirwano yarasakiranyemo n'inyenzi rwongeye kumera umusatsi.
Ariko kandi ibyo ntibyabujije FPR  mu gihe yari yiyemeje gutangiza urugamba kubona ko Colonel Alexis Kanyarengwe yagira icyo yamara muri iyo ntambara yo kwibohoza kuko nawe yari amaze kuba impunzi nkabo kandi banasangiye n'inyota yo gukuraho ubutegetsi bwa Habyarimana icyo gihe.
Niko kumwegera bamusaba kubabera Chairman nawe ntiyazuyaza arabyemera maze bafatanya urugamba kugeza ubwo barutsinze. 
N'ubwo iyi nkuru nayihaye umutwe ushaka kumvikanisha abantu bane bo mu ihuriro RNC bakunze gutungwa agatoki kenshi ;
 Mu by'ukuri icyo ngambiriye ni ukugirango abantu bicare bibaze kandi bashishoze bityo bagerageze kumva no kworohera abanyapolitiki bo muri opozisiyo bakomeje kugaragaza ko bashobora kuba barahindutse ugereranije n'uko abantu bababona.
Ibyo bakaba barabigaragaje badacibwa intege n'ibibavugwaho ahubwo ugasanga bafite umuhate wo gukorana n'abandi gushaka icyatuma mu Rwanda habaho impinduka nziza zishingiye kuri demokarasi.
Aha natanga urugero nko kuri Dr Anastase Gasana utarigeze ucika intege kubera imyambi y'ibirego n'ibitutsi yagiye imumishwaha kuva aho amenyekaniye nk'umuyobozi w'ishyaka ryo muri opozisiyo.
Sinshaka gutesha agaciro cyangwa kwirengagiza ibyo abanyarwanda baba banenga abanyepolitiki bamwe na bamwe ariko na none nsanga bidashoboka gusasa inzobe ishyanga.
Njye nsanga umuti nyawo ari uko twakwiga kworohera umuntu wese wagaragaje ko ashobora guhinduka kabone n'iyo atabyerura mu magambo.
Niyo mpamvu nshishikariza abanyarwanda bose kurangwa n'umutima w'ubworoherane tugashaka uko twabona igihugu ndetse tukareka n'abo bantu dushaka kwigizayo bakadufasha baduha umusanzu ukomoka kubumenyi bumwe na bumwe bafite kandi uretse kwirarira turabukeneye mu bihe bikomeye nk'ibi noneho twamara kubona igihugu tukabahamagara ibyabo bigasubirwamo muri bya biganiro cyangwa se muri ya Rukokoma abanyarwanda banyotewe.
Ikindi nshingiraho mbwira abanyarwanda ko umusanzu watangwa n'aba bantu bakunze kwibasirwa wagira akamaro ni uko byagaragaye y'uko n'abitwa ko bizewe cyangwa se ntacyasha bafite kugahanga nabo atari shyashya kubera ko bamwe muri bo ari abahezanguni naho abandi bakaba bahuzagurika kubera kutagira icyerekezo cya politiki gihamye uretse kwiyemera bivuga ibigwi badafite ugasanga bataramenya ko uko bwije n'uko bukeye imyumvire ya politiki igenda itera imbera.
Aha natanga nk'urugero rw'uburyo FDLR yarebwaga mu myaka yashize n'uburyo irebwa muri ikigihe ugereranije n'agaciro amahanga asigaye ayiha ndetse n'abanyarwanda ubwabo.  
kugirango tubashe kwivuna umwanzi mu buryo butagoranye kandi butarambiranye dusanga nta mpamvu yo kwiharira imvune kandi hashobora kuboneka abakwiyemeza ko dufatanya umutwaro ndetse banagaragaza ubushobozi n'ubumenyi bwadufasha muri iyo nzira yo kwibohoza.
Nyabuneka ni mureke dushyire imbaraga zacu hamwe ntawe uhutaje undi turebe icyakorwa kugirango dufatanye urugendo tutishishanya tuzasase inzobe dutabarutse.
Muramenye ntimuzamere nk'umugabo Barihima wasanze umugore we asambana akishahura.
Umujinya w'umuranduranzuzi ntiwubaka urasenya.
Abumva  kuba ba nyamwigendaho cyangwa ba nzigira bibafasha njye sindi kumwe nabo.
 
Bikorewe Mayotte kuwa 01 ukuboza 2013
Akishuli Abdallah
Skype :Abdallah.Akishuli
Tel :00262(0)639-03-00-23
e. mail : abdallah.akishuli@yahoo.com

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.