Pages

Thursday, 5 December 2013

Fw: [uRwanda_rwacu] Ururimi rw’Igifaransa rwahawe agaciro muri EAC


Iki cyemezo  ni icyo ahubwo cyari cyaratinze. Ibi bizaha  akazi abanyarwanda ndetse n'abarundi biga indimi bahindura  kandi banasemura ibyanditse muri izo ndimi zombi. Bityo amafaranga ya cotisatations atangwa muri uwo muryango agere ku baturage. 

Iyo tuvuga ngo igifaransa kigomba guhabwa umwanya ugaragara nk'icyongereza mu Rwanda no mu karere, tuba tunareba inyungu  gifitiye abaturage. Kagame we abyitiranya no gushaka guha agaciro Ubufaransa. Igihe kirageze ko igifaransa cyatandukanywa n'Ubufaransa mu Rwanda. Abanyarwanda bashobora gukoresha igifaransa niyo mibano hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda ikarorera.

Ni ngombwa rero ko EAC ishyiraho vuba budget yo  gusemura  no guhindura ibyanditswe n'ibivugwa mu gifaransa no mu cyongereza nkuko bimeze muri UN no mu yindi miryango mpuzamahanga. 

Iyo budget izaba iyo  guhemba abakozi no kugura ibikoresho byo gusemura. Hagombwa gushyirwaho service igaragara ishinzwe uwo murimo. Mu Rwanda naho hagashyirwaho amasocietes privees ashyinzwe gusemura no guhindura ibyanditswe muri izo ndimi. Izo societes zigakora mu miryango yose ya Great lakes Region hose harimo na UN muri Kenya , ndetse zikanakorera n'amasocietes akenera gukoresha izo ndimi zombi hatibagiwe no za conferences n'andi manama mpuzamahanga. 

Gukoresha icyongereza gusa muri EAC byasaga ngaho ari akato( isolement)  EAC ishyaka kwishyiramo  nyamara icicijwe nn'ibihugu bikoresha igifaransa.

Urwo ni urugero rwiza EAC yatanze ku buryo na ECCAS yazaheraho ikonegera icyongereza ku ndimi ikoresha. 


On Wednesday, 4 December 2013, 13:58, Rukerandongozi Ruti <rutirukerandongozi@yahoo.fr> wrote:
 
Ururimi rw'Igifaransa rwemejwe nk'ururimi rwa gatatu ruza rukurikira Icyongereza n'Igiswahili zari zemewe gukoreshwa mu nama zihuza abagize ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba(EAC).
Mu nama yahuje abayobozi b'ibihugu bitanu(U Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n'u Burundi) bigize EAC yabereye i Kampala muri Uganda, ku itariki ya 30 Ugushyingo 2013, u Burundi bwemerewe ko ururimi rw'Igihfaransa ruzajya rukoreshwa mu nama izajya ihuza ibi bihugu nk'uko bwari bwabisabye.
Ibiro Ntaramakuru by'u Rwanda (RNA) ko Perezida wa Repubulika y'u Burundi , Pierre Nkurunziza, ageze i Bujumbura yavuze ko Igifaransa cyemewe mu nama zihuje abayobozi b'ibihugu bigize EAC, kandi ko bishimishije kuko u Burundi bwari bwabisabye.
Abakurikiranira hafi imikorere y'uyu muryango babona ko ikoreshwa ry'indimi nyinshi bihamya ugushyira hamwe no gufashanya kwibonamo mu.
Minisitiri muri biro bya Perezida w'u Burundi ushinzwe kwishyira hamwe kw'akarere muri EAC yavuze ko u Burundi bugiye kuba butanga ibitekerezo byabwo n'ibyifuzo byabwo mu gifaransa mu gihe butegereje kunoza ururimi rw'Icyongereza cyatangiye kwigwa.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/ururimi-rw-igifaransa-rwahawe
 

RUTI RUTINYWA WA RUKERANDONGOZI
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.