Umwaka mwiza 2014 utemba amata n ubuki. Ubuzima, Amikoro, Ibyishimo. Kwandika no gusoma ntibiri mu mico nyarwanda . Kubibonera umwanya ntibyoroshye. Gusubiza ababaza byo ni ingorabahizi. Uretse ababigize umwuga.
Ariko nibyo wandika bigomba kujyana n ibihe, n ibigezweho, nibyo abantu bahugiyemo. Nibyo bavuga mu gifransa ngo :" le Moment est aussi important que le continu". Igihe abantu bakifurizanya umwaka mwiza, igihe inkuru y ihoterwa y uwahoze ari Maneko ivugwa na bose, sicyo gihe cyo gusubiza ibitajyanye nibyo abantu bahugiyemo . Niyo washaka pistes, ni ukurekera abakora za enquêtes gukora umulimo wabo. Ngo utagwa muri za " spéculations" , ukabura " crédibilité.
Amateka y u Rwanda kuyamenya hamwe n imigani bizatwigisha ibisubizo ba sogokuru baboneye amahurizo akitugoneye maginngo aya. Kuko twiganye ibyabazungu twibagirwa ubwitonzi n ubuhanga bwa ba sogokuru. Cyane ibijyanye na " Pouvoirs et Contre-Pouvoirs". Ngibyo challenge na défi yubu.
Abanyarwanda ntiboroshye kubera amatiku, amashyali, gukengerana nô kutubahana. Ntawemera undi, kandi buri wese ariyemera. Nicyo gituma u Rwanda rukeneye " Pouvoir Fort", ariko ifite " Contre-Pouvoir fort".
POUVOIRS ET CONTRE -POUVOIRS
Kera Umwami, kimwe n IRIVUZUMWAMI nti byavuguruzwaga. Ariko ABIRU bari bafite uburenganzira bwo kugena igihe nô gutegeka Umwami igihe cyo gutabaruka cyangwa gutabarira u Rwanda. Igihe kigeze yarabyubahirizaga adashidikanya.
Abiru bari bafite " intahe" inkoni ica iteka ( le bâton du justicier), kubera gukingira u Rwanda " usure du pouvoir", nô gushaka amaraso mashya ajyanye nibihe bishya bagezweho. Bari abashingantahe n'a. Contre pouvoir k Umwami.
Abatware b Umwami n ibisonga bye byagombaga kurangwa n UBUPFURA ( équité) , indi contre pouvoir mumyitwarire yabo b bya babuzaga kwikubira nô kwikunda. Imfura YOSE yagombaga kwitangira abo irusha imbaraga. Nkuko Makobe na Maziko bitangiye undi munyarwanda bakamutabara , bakamuvana mukaga.
Kirazira yari contre pouvoir ya buri wese mumyitwarire ye. Yari umurongo utwarengwa. Abayisimbuje Kliziya bigishije KUBESHYA .
Gutandukanya Ubuyobozi byari contre pouvoir. Habaga ho, umutware w ubutaka, w umukenke, w ingabo ( séparation des pouvoirs).
IMBAGA y INYABUTATU yari " code de partenariat", yasenywe n ubukoloni, muri FAZE enye zo gusenya u Rwanda n abanyarwanda , kuva kW iteka lya MORTEHAN rya 1926. Nkuko Musinga yirahiye ati Musenye u Rwanda.
AMATEKA AMURIKIRA URUBYIRUKO .
Amateka yisubiramo. Nicyo gituma abayazi batagwa mumutego. Ingero ebyiri: Gukuraho Kayibanda mu Rwanda, byafashijwe nibyabaye i Burundi. Gushkwanyaguza za parti politiki nô gushinga Hutu Power mu Rwanda, no gupanga jenoside mu Rwanda byoroshye cyane kubera urupfu rwa Ndadaye. Lero nanone byongeye gushoboka kubera ibyabaye i Burundi nyuma y imyaka makumyabiri. Acteur umwe , Habyarimana , niwe wari commun dénominateur .
Bivuga ko gikorwa kibi kibereye hanze y u Rwanda gishobora gutegura ndetse nô kugira isano n impinduka zitegurwa mu Rwanda. Bituma inyoni y inkenzi iticwa n abatutizi. Nô kutamira bunguri amakuru. Nô gukurikirana ingaruka yabyo. Cyane mubihe tugezemo.
1972-1973 : MICOMBERO na KINANI
Kugeza apfa, Prezida Habyarimana yari afite ifoto ya Micombero iwe, mu mazu ye yo mu Gasiza , ku Gisenyi n i Kigali. Impamvu ni banyirubwite babyiyiziye. Bapfanye iryo banga. Muri 1972 ibyabaye i Burundi byo kwica ba officiers n aba leaders babahutu byatumye abana babo bagaruka k ubutegetsi ku bwa Nkurunziza Pieter. Ariko byateye impinduka mu Rwanda muri 1973. Biba urwitwazo rwo guteza imvururu mu Rwanda nô gukuraho Kayibanda wari utangiye umubano na Nyerere wa Tanzaniya hamwe n abashinwa.
Imvururu yazanywe n abanyeshuli babahutu muri Kaminuza n amashuli , kuko n abalimu hamwe n abanyeshuli babatutsi birukanwe bivanze nô gusubiranamo kwaba permehutu, byatumye Habyalimana afata ubutegetsi muri 1973.
Nyamara, muri 1972, aba officiers mugipolisi no mu gisilikare , ndetse nô mubalikiri, abahutu bari majoritaires icyo gihe m u Burundi. Bagambaniwe nande kugirango coup d État yabo iburiremo? Abari i Buraya muri 1972, bibuka Neza ko inzoga zatanzwe mumigi YOSE, n abanyeshuli babarundi bafetaga ibigiye kuba, abandi bakinywera batazi impamvu. Abandi BO bari bazi ko Micombero Avaho. Byagenze ukundi . Ahubwo ahagombaga kuvuza impundu, havuza induru. Ese niba officiers bababiligi baburiye bagenzi babo biganye babatutsi b i Burundi , cyangwa ni Uwari mw ibanga ryo gukuraho Kayibanda?
1993-1994: Burundi-Rwanda
Nta prezida wo muri Afrika wicwa hatari puissance extérieure yizeza ababikora " les exécutants" ko bahagarikiwe n ingwe ( impunité). Cyangwa ibibafashamo. Urupfu rwa prezida Ndadaye rwatumye Hutu Power ishoboka mu Rwanda? Rwatumye Jenoside y abatutsi mu Rwanda byoroha gukorwa? Kinani na Mobutu bari bazi ko à zicwa? Abafransa baba babifitemo uruhare? Nibyo koko Capitaine Barril yari i Bujumbura? Ese abarundi baguye mumutego bijejwe impunité n abafransa? Ibanga nkiryo rimenywa n ababiri. Ni bande? Ibyago bya Ndadaye " is thé Wright Man, at thé wrong moment"!
ABIGANYE BASA N ABAVUKANA
Ba officiers benshi babarundi n abanyarwanda bize muri Saint Cyr m ubu FRANSA nô muri École Militaire Royale m UBU Biligi. Bagenzi babo b ababiligi cyangwa abafransa bagumanye ubucuti.. Bamwe bari munzego z ubutasi no mubundi buyobozi bw igisoda nô munzego zikomeye za Leta zabo. Bashobora kubabulira nô kubizeza impunité? Haba muri 1972, 1993, 1994? Haba mu Rwanda cyangwa mu Burundi ubutegetsi bw ukuri buri mumaboko y intwaramiheto . N inzego ziperereza. Abavuga za Demokrasi ni ukwikirigita bakisekera. Hari abitiranya libertinage, kuvuga icyo ushaka n'a Demokrasi. Ntabwo kwirirwa uvuga ariyo Demokrasi.
1992: Paris na Kagame
Abatabizi bicwa nô kutabimenya cyangwa kubimenya nabi. Nkuko ababizi cyane bicwa nô kubimenya cyane. Nubwo u Burundi bwari bwarangiye inkotanyi gutera u Rwanda zinyuze iwabo, ni ba officiers babarundi baburiye , bakijije Kagame muri 1992 bashaka kumwicira Paris. Bari baburiwe nabagenzi babo biganye b abafransa? Nyirubwite niwe wabihamya! Bishaka kumvikanisha complicité mu biganye , babanye. Ndetse nô gukingira ikibaba. Mugihe nyuma y imyaka 20 nabakekwaho jenoside , impamvu muri zimwe, badakurikiranwa m UBU Fransa.
URUPFU RWA P Karegeya
Duharire abashinzwe iperereza BO muri Afrika yepfo gukora akazi kabo. Ngo tutagwa mumutego wa za " Spéculations" . Nyamara hari za pistes nyinshi zagira ishingiro. Ariko nibabura uwamwishe bivuga ko LETA ya SA ifite impamvu zayo ( secrets d 'Etat). Tubitege Amaso.
Umugabo yarivugiye ati : " Mana yanjye ndinda incuti zanjye, naho abanzi banjye BO ndabirebera". Abanyekongo nabo bakalirimba " Makambo mibale" ngo igiteranya incuti ni amafranga n abagore. Ariko hari n izindi mpamvu zituma abantu bicwa. Ni za enquêtes zibitarura. Ariko kugirango abantu BO kugenda buhumyi, nizihe pistes zindi zishoboka ?
GÉOPOLITIKI na GEOSTRATEJI
Uwakurikiye Neza interview ya Ministri Reynders w. UBU Biligi kandi uzi gusoma hagati y imirongo yumva byinshi. Nyuma yuko M23 imaze gutsindwa, ni FDRL nizindi milices zahagurikiwe. Lero ibihugu byose bifite inyungu kuri Congo, byaba South Afrika, Tanzaniya, UBU Fransa, USA, UBU Biligi, ntawabyitambika imbere ubibuza kugera kunyungu z ibihugu byabo no gukora business n'a Congo . Kuko " ntagihugu kigira incuti, kigira inyungu". Mugihe Occident ifite crise financière ni ngombwa ko itanguranwa Congo n ibindi bihugu " emergeants" , ariko Congo ikagira amahoro atuma business ziba. Ese gukura munzira umuntu ufasha FDRL haba muri information haba muri stratégies ntibyafasha kuyitsinda batamennye amaraso menshi? Ntibyabohereza akazi?
KUBIKA URUSKYO K U RWANDA?
Benshi bibaza kubera iki mucyumweru kimwe, iminsi ikurikiranye, habaye urupfu rwa Mamadou Ndala na Patrick Karegeya , bagaherako babyegeka kuri Kigali rugikubita? Kutajya Nyamujya iyo bijya bituma abandi bibaza, kuko batanyurwa manuma. Ese hari inyungu Kabila Yagira ko abo bagabo bicwa? Hari umwenda se bari bamurimo, cyangwa ni ibyahuriranye gusa? Kubaza BITERA kumenya. Byaba se ari ukuyobya uburari ( diversion) ngo byomekwe k u Rwanda? Bisa nkaho urupfu rwabo bagabo bombi byatunguye abayobozi bohejuru , ndetse bikabatera umujinya kuko babubikaho uruskyo. Ukurikije ibyo ba Ministri b ingabo n ububanyi n amahanga batanga je. Twirinde za spéculations, dutegereze icyo enquêtes zizasohora.
ABACURUZI
Piste y indi ni iya bacuruzi . Kiririsi ( qui grimpe sur terre) byaravuzwe bihagije n'a za spéculations nyinshi. Kabuga se hari icyo yamutwara, cyangwa Mafia russe n abandi bakoranaga za affaires? Kabuga se yamukijije à quel prix? Hari chantage se yigeze amukolera? Ibyabo nibo bari babiziranyeho.
Reka mbonereho mvuge ingorane z abacuruzi muri Afrika. Bagomba guhora bahonga, bigura kubategetsi cyangwa ba Maneko. Bamwe kugeza iyo bahomba. Abandi baricwa. Abandi bagahunga, bagahunguka. Ese nabo bashobora kwicisha abababuza epfo na ruguru? Ngo bahumeke?
UBUPFURA n UBUSHINGANTAHE
Urupfu rwa P Karegeya ahubwo rwatuma nanone ikibazo cya " Pouvoir et Contre Pouvoir " y'a za Maneko kibazwa. Nô kumenya ko mu Mateka y u Rwanda " umutasi" yakoleraga igihugu ndetse akakitangira. Bivuga ko abo bashyira mumyanya ya Maneko bakuru, n ubutasi , bagombye kugira ubupfura, ubuhanga , ubutwari nô gukiza abaturarwanda aho kwica .
Ni ubuhe buryo igihugu kigenzura inzego z ubutasi? Ese habaho commission ya Sénat, y inteko yaba Dépité ibishinzwe? Ese ko Umucamanza mukuru ( magistrat) aba ariwe utegeka ibya Maneko byatuma akiza kurusha kwica cyangwa kwicisha? Iyo ni Débat ikwiye mugihugu. Nô gutekerezwaho n abayobozi BO hejuru.
Amateka AMURIKIRE ababishinzwe kandi inzego ziri nda u Rwanda n abanyarwanda bigishkwe kubaha IKIREMWA MUNTU.
MUNSI ya BURKA.
Igihugu cya Iran cyateye imbere " sous le voile". Kera nangaga, ngatinya BURKA. Ariko kuva aho namenyeye uko Iran yateye imbere yicecekeye , nkuko China nayo yateye igihe bari barayihaye akato. Nibajije niba abanyarwanda batabyigiraho kuko " ubwenge birahurwa". Iran bâtera amabuye, itera imbere yicecekeye . Ifite za Kaminuza ziri muza mbere kW isi mukwigisha. Ifite teknoloji iteye imbere. Nicyo gihugu cya mbere mu karere kaho. Bakomeza gutera imbere bacecetse.
Ese u Rwanda ntirwareka ibitutsi, ubwirasi, kwiyerekana ? Rukicecekera rugakomeza gutera imbere? Kandi baca umugani ngo " URUGO ruragutuka, warusubiza ukarusenya"! Abayobozi basa nk umugabo. Abasigaye ni nku mugore n abana murugo. Abanyarwanda twige kudatukana nô gutera amatwi abandi cyangwa kwicecekera. Dufite ibiduhuza byinshi nibyo twanyuzemo byinshi byagombye kuduha Amasomo no gushishoza nô kwiramira. Tureke nô gutera ishyali abanyamahanga turirimba intsinzi , igihe abandi baturusha byinshi byiza bicecekeye. Kuko " ubugabo ntiburatwa burarebwa".
Sema Kweli. |