Pages

Sunday, 12 January 2014

Kagame yemera ko ariwe wishe Karegeya!


"Kwifuriza abantu inabi birakugaruka, kandi hari uburyo bwinshi bikugaruka" : Perezida Kagame
kuya 12/01/2014 saa 06h05' | 5  650  yanditswe na Joseph HAKUZWUMUREMYI
 4  4

Perezida Paul Kagame/ Foto:rpfinkotanyi.org

Mu muhango usanzwe uba buri mwaka uba ugamije gusengera igihugu utegurwa n'itsinda ry'abayobozi rifatanyije n'abavugabutumwa, igiterane kitabirwa n'abayobozi kugeza kuri Perezida wa Repubulika, mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye igiterane cy'uyu mwaka yababwiye ko kwifuriza abantu inabi byanze bikunze bikugaruka.

Iki giterane cyo gusenga cyabereye muri Serena Hotel kuri iki cyumweru taliki 12/01/2014, mu ijambo Perezida Kagame yabwiye abari aho, yagarutse ku urupfu rw'uwahoze ari maneko w'igihugu, Col Patrick Karegeya wiciwe muri hoteli muri Afurika y'Epfo aho yari yarahungiye ariko abivuga mu buryo bw'amarenga ariko yumvikana.

Perezida Kagame yabwiye abari aho ko yagiye abona uburyo bamwe mu byegera bye bagiye bisobanura ko u Rwanda nta ruhare rufite mu rupfu rwa Karegeya ahubwo we akibaza impamvu bataba ari bo kuko nta wundi washoboraga kubicira umwanzi w'igihugu.

Yagize ati : " …ntabwo ari twe twabikoze, ikibazo cyange ahubwo, igitangaza ni ukuba mutabikora, kuba abantu bashobora kugambana, bakagambanira igihugu , cyabagize icyo bari cyo, barahoze ntacyo bari cyo, iyo kitaba iki gihugu cy' u Rwanda, U Rwanda rwabagize icyo bari cyo ; jye nta diplomasi,…, twagombye kuba turi aba mbere babikoze".

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nta munyamahanga uzaza kurengera u Rwanda mbere y'abanyarwanda ubwabo. Yagize ati :" Hari umubangaladeshi cyangwa umupakisitani wabigukorera, si umwera wabigukorera, wakurindira igihugu bikaguha amahoro. Ntawe bikwiye gutera ipfunwe guharanira kurinda igihugu cye… abantu bazaga bakica abana (ba Karegeya), abapolisi baraha barabizi bajya gutoragura ibice by'abana kubera amagerenade (gerenade zaterwaga n'abantu ba Karegeya mu Mujyi wa Kigali), none ngo nsabe imbabazi" ?

Perezida Kagame kandi muri iri jambo yongeye kwikoma bimwe mu bihugu biza kwihanangiriza u Rwanda ngo kuko nabo ibyo bakora mu kurengera umutekano w'ibihugu byabo birenze kure ibyo u Rwanda rwakora. Ati :" Abaza kuguhagaragara hejuru ngo wakoze biriya, mu kurengera igihugu cyabo baba bakoze ibiruta biriya inshuro zirenze igihumbi".

Perezida Kagame akaba yavuze ko ntawagombye kugira isoni zo kurinda ibyo igihugu cyagezeho. Kandi ko yasinyiye guhangana kandi kuba abaturage baramutoye, nyuma bakamujyana muri sitade kurahira, yarahiriye guhangana, ko abanyarwanda bamutoye ngo abahanganire.

Muri iri jambo ntaho Perezida Kagame yigeze akomoza ku byakozwe n'abaturage bo mu mujyi wa Goma yo muri Kongo kuwa gatanu ushize ubwo birirwaga mu myigaragambyo yo kwishima nyuma y'uko bakwiriwemo n' igihuha cy'uko Perezida w'u Rwanda yaba yapfuye.

Iki giterane Perezida Kagame yitabiriye kikaba ari inshuro ya kabiri agaragaye mu ruhame nyuma y'ibihuha by'uko yaba yapfuye byakwirakwiriye mu mujyi wa Goma.

Mu mugoroba wo kuwa gatanu, umunsi ibyo bihuha byakwirakwiriyeho, Perezida Kagame n'Umugore we Jeanette Kagame bakaba baritabiriye igitaramo cy'injyana z'indirimbo nyarwanda kibera buri wa gatanu muri Hotel des mille Collines ndetse agurira abari aho bose. Igikorwa cyagaragaye nko kunyomoza abanyekongo ku byo bari biriwe bavuga .

Umuco nyarwanda kuva kera wemeza ko iyo bakubitse ukiriho bigutera ishaba yo kuzaramba !

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.