Pages

Wednesday, 15 January 2014

VOA: Faustin Twagiramungu Ba FDLR; PS Imberakuri na FDLR

Ubuswa no kutareba kure kw'amashyaka twakunze kubuvuga kenshi.
Ibyo bikongerwaho n'ubwoba.

Hari amashyaka amaze imyaka 20 ariho, ariko banze gukorana na FDLR bavuga ko ngo gukorana nayo byababangamira mu gushaka kwiyandikisha mu Rwanda. None ayo mashyaka kugeza n'ubu ntarandikwa.
N'ubwo Ingabire bamureze ibijyana na FDLR, na FDLR iyo itabaho bajyaga kumurega ibindi.

Ibyo PS yakoze nibyo. Wakora na FDLR utakora nayo byose ni kimwe kuri Kagame. Mwese abashyira mu gitebo kimwe. Nizere ko ibi byumvikana



From: Innocent TWAGIRAMUNGU <itwagira@yahoo.fr>
T
Subject: *DHR* VOA: Faustin Twagiramungu Ba FDLR; PS Imberakuri na FDLR

Tuesday, 14 January 2014

Fw: *DHR* Rwanda: ubucuruzi bw´abakobwa burakomeje

----- Forwarded Message -----
BIrori Eric - umuseke.rw

 Ibi nabyo ngo ni igikorwa cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk'uko byemezwa n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango Umulisa Henriette.

Ati "Hari ubucuruzi bwadutse abana b'abakobwa bakajyanwa mu bihugu by'uburayi na Asiya gucuruzwa, cyane cyane mu Bushinwa, Uganda n'i Burayi. Usibye ko no mu Rwanda bacuruzwa."
Ibi bivugwa n'uyu muyobozi avuga ko Leta y'u Rwanda yabihagurukiye ndetse isaba abanyarwanda bose kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry'abana b'abakobwa.
Akenshi abanyarwanda bazi aho ibi bikorwa bibera, ariko usanga batabivuga ngo kuko babyita ko baba bari gushakira ubuzima abo bana b'abakobwa.
Mu Rwanda, ngo usanga hamwe na hamwe mu tubari tuzwi no mu dusantere (centers) tw'imijyi mu Rwanda haba hari abantu bameze nk'abakomisiyoneri bo gushakira abagabo abana b'abakobwa bakiri bat obo gusambanya.
Aba bana ngo batangira bashukwa n'abo ba komisiyoneri ko bababoneye ibiraka bishyushye, nyuma bakisanga bagemuwe ku bagabo bakuru aho baba batagishoboye kwikura nk'uko benshi mu baganiriye n'Umuseke babyemeza.
Umwe wanze gutangaza amazina ye ati "Nk'i Kigali birazwi ko mu bantu b'abakire baba bafite abagore cyangwa abagabo runaka babashakira "utwana duhiye" bakabishyura, n'abo bana bakishyurwa. Abo bacuruza abana nabo usanga banazwi rwose."
Aba bana b'abakobwa ahanini nyuma yo gusambanywa bagahabwa amafaranga menshi ngo bibakukiramo maze bagahinduka indaya ariko zitari izo kumuhanda, ahubwo zikora kuri "commande" y'umukire runaka waciye ku mukomisiyoneri.
Abo bakobwa usanga ngo bamwe ari n'abo mu miryango yifashije biga no muri za kaminuza nk'uko umwe mu bazi iby'iyi business abyemeza.
Ubu bucuruzi bw'abana b'abakobwa ngo burenga imbibe bugafata hanze ku bakobwa baba bamaze kumenyera ugasanga ngo berekeza za Uganda kwicuruza muri week end aho ngo abagabo b'abakire muri Uganda bakunda cyane "Udukobwa" tuvuye mu Rwanda.
Bamwe mu bakomisiyoneri bo bateye intambwe ndende ngo kuko hari n'abohereza abana mu mahanga ya kure nko mu Bushinwa cyane cyane gukoreshwa imirimo y'uburaya.
Ibi bikorwa byo gucuruza abantu (human trafficking) bikaba ariko byarahagurukiwe na Police y'u Rwanda, n'ubwo nyine "Abarinzi biga imigambi inyoni nazo ziga indi."
Ubu bwoko bushya bw'ihohoterwa bugenda ngo bukaza umurego ku nzego zitandukanye ndetse n'uko iterambere rigenda rigerwaho rigaha abana umwidegembyo udasanzwe bahuriramo n'amoshya menshi.
Imwe mu mbogamizi ituma ubu bucuruzi bukomeza gukorwa mu Rwanda ariko bucece cyane, ngo ni ukuba abanyarwanda batarafunguka ngo babashe kuvuga ku gikorwa kigayitse nk'iki mu gihe cyabaye.
Usanga ngo mu miryango myinshi bahitamo kwicecekera imbere y'abana b'abakobwa bakora cyangwa bakorerwa ubu bucuruzi, banga ngo kwishyira hanze, bavuga ngo umwana arakuze azi ibyo arimo.
Uku guceceka ariko ni imbogamizi ikomeye kuko abo bakobwa bafite barumuna babo bakibyiruka nabo bafite inzira ebyiri zo guhitamo; inzira nk'iya bakuru babo cyangwa inzira nziza y'ishuri, kwiyubaha no kutigurisha ku giciro icyo aricyo cyose.
Umuryango nyarwanda ukwiye hakiri kare guhagurukira iki kibazo kitawuhangayikishije cyane none ariko kizaba ingutu mu myaka iri imbere aha.


Envoyé de mon iPad
__._,_.___


Gen Habyarimana Emmanuel imvugo gica ya Perezida Pau Kagame


Gen Habyarimana Emmanuel imvugo gica ya Perezida Paul Kagame

 
Bikurikire hano kuri Radio ijwi ry 'Amerika guheara ku munota wa 12:14 kugeza ku munota wa 16:45
http://www.radiyoyacuvoa.com/audio/audio/365222.html
__._,_.___


Kagame we yumva ko za extraditions zabo yita aba genocidaires zagombye gusimburwa no kwicwa.


Kagame mu masengesho ye ati n'abatubwira ko twica,  nabo bica  abarenze bakageza no ku 1000. Aha rero bikaba byerekana ko Kagame mu gihe yirirwa asaba za extraditions z'abo yita ko bakoze genocide, we yumva babica.

Mu gihe Kagame avuga ibintu nk'ibyo umuntu yibaza niba azi icyo extradition isobanura. None se extradition mu mategeko mpuzampahanga yaba imaze iki niba umunyabyaha aho arihose  bazjya bahamusanga bakamwica. Ese iyo agerageza gusaba extradition ya Karegeya noneho byananirana akabona kumwica. Extraditions zimara igihe ariko hari igihe zigeraho zigakorwa. Niba Zuma atarajyaga kwemera extradition ya Karegeya, ntabwo bivuga ko ubutegetsi buzasimbura Zuma butazayemera. Ibi se koko Kagame arabiyobewe na experience afite muri politike ?

Ese noneho cya gihano cyo kwicwa mu  Rwanda cyakuhweho kwica Karegeya  bivuga ko ntabwo kireba umunyarwanda uri hanze y'igihugu ?


TWESE HAMWE TUGOMBA KWIFATANYA NA FDLR


----- Forwarded Message -----
From: IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com>


 
http://www.youtube.com/watch?v=n-5Uw97Hi18

Bwana Faustin Twagiramungu arashishikaliza abanyarwanda bose (abali mu Rwanda no hanze yarwo) gushyigikira FDLR, ngo kuko imyaka 20 FPR imaze ku butegetsi ntacyo yigeze ihindura ngo nta cyizere rero cy'uko n'indi myaka 20 FPR yaba yarahindutse.

                          Bityo rero ngo niyo mpamvu amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda yose agomba kwishira hamwe akunga ubumwe aho gutatanya ingufu zayo.

__._,_.___


AFRIKA Y’EPFO YAHAMAGAJE AMBASSADERI WAYO I KIGALI. RDF YASHYIZE INGABO KU MIPAKA


AFRIKA Y'EPFO YAHAMAGAJE AMBASSADERI WAYO I KIGALI. RDF YASHYIZE INGABO KU MIPAKA.

14 janvier 2014

Ububanyi n'amahanga

Urupfu rwa Col Patrick Karegeya rukomeje kuvugisha abantu benshi amagambo. Perezida Paul Kagame aherutse kwiyemerera ko ari we wishe Karegeya , ndetse agaya cyane abayobozi bamwe yumvise babihakana, kandi ubundi byagombye kubatera ishema n'isheja.

Urupfu rwa Patrick Karegeya rwatumye abanyarwanda bigaragambya

Urupfu rwa Patrick Karegeya rwatumye abanyarwanda baba muri Afrika y'epfo bigaragambya

Nkuko twagiye tubitangaza mu nyandiko zacu, tweretse abasomyi bacu ko nta wundi wakekwa mu kwica Patrick Karegeya uretse inkoramaraso za FPR. Impamvu rero ikomeye ituma Paul Kagame ahaguruka akemera ku mugaragaro ko ari leta ye yishe Karegeya, nuko yamaze kumenya ko umuhotozi kabuhariwe, LT Col Francis Gakwerere yamaze kugera mu maboko y'inzego z'iperereza z'Afrika y'epfo, kubera ko amaze iminsi afatiwe mu gihugu cya Mozambike.

Nkuko ubundi FPR yari isanzwe ibigenza, yari guhakana ko ntaho ihuriye n'urupfu rwa Karegeya, ariko kubera ko bafatiwe mu cyuho, ubu nta kindi bavuga, uretse kwemera, ubundi bagategereza ikizakurikira. Ingaruko z'urupfu rwa Karegeya zizaba nyinshi kandi zikomeye ku Rwanda. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Pretoria aravuga ko leta y'Afrika y'epfo yafashe icyemezo cyo kuba bahamagaje ambasaderi wabo wari i Kigali, kugira ngo bavugane ku byerekeye umubano w'ibi bihugu, nyuma y'aho u Rwanda ruvogereye ubusugire bw'Afrika y'epfo, rukahicira Patrick Karegeya wari warahahungiye.

Nubwo bwose ariko Paul Kagame yumvikanye arimo atera ubwoba abanyarwanda ngo azabakata amajosi, anafite ubwoba bukomeye cyane. Amakuru ava mu Rwanda ubu yemeza ko ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda bwasohoye ibikoresho bikomeye bya gisirikari, birimo ibifaru, n'ibibunda bya rutura, n'abasirikari benshi, bukabohereza ku mupaka hagati y'u Rwanda na RDC. Ayo makuru kandi avuga ko leta y'u Rwanda muri ya manyanga ya FPR, iherutse kohereza impuruza ku bihugu by'ibihangange ku isi, ari byo USA, UK ndetse n'umuryango w'abibumbye ONU, ngo ibaburira ko hari intambara igiye gutera, kandi ngo ikaba izoreka imbaga mu Rwanda no mu karere. Muri iyo mpuruza, u Rwanda rwikoma ubufaransa ngo n'ikindi gihugu batavuze izina, ngo kiyemeje kuzatera inkunga abantu bagiye guhirika leta ya Paul Kagame.

http://chimpreports.com/index.php/special-reports/15897-exclusive-rwanda-deploys-tanks-on-drc-border-amid-war-threats.html

Ibi leta ya FPR iri kubikwiza hirya no hino, yitwaje ko ngo ishyaka PS-Imberakuri riherutse gutangaza ko ryishyize hamwe na FDLR bagashinga icyo bise FCLR-Ubumwe, bakiyemeza kubohoza abanyarwanda bamaze imyaka irenga 19 ku ngoyi ya FPR. Ibi nyamara leta ya FPR irabitangaza kandi izi neza ko ari yo imaze iminsi itegura intambara yo kongera kurimbura abantu muri Congo. Aya makuru yizewe neza yemeza ko u Rwanda rufatanyije n'Ubuganda bari kwitegura kongera kubyutsa M23, kandi bikaba byemezwa n'umukuru wa MONUSCO, bwana Martin Kobler, uherutse kubitangariza akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi.

http://radiookapi.net/actualite/2014/01/13/martin-kobler-il-faut-concretiser-les-espoirs-forges-par-laccord-cadre-daddis-abeba/

Uyu mugambi wo kongera kurimbura abantu muri Congo FPR ifatanyije na Museveni, baranawutangiye, kubera ko ubu bafashe icyemezo cyo kwica abayobozi ba gakondo bo mu ntara ya Kivu, kugira ngo abaturage bazasigare ari impehe, cyane cyane ko leta ya JosephKabila yiyemeje kuba ikitso cya FPR n'abandi bambari ba Empire Hima-Tutsi. Ubu amakuru aturuka muri teritwari ya Beni mu gace kitwa Watalinga, aravuga ko aba chefs gakondo 5 bamaze kwicwa n'ibyihebe bya Empire Hima-Tutsi.

 http://radiookapi.net/actualite/2014/01/14/nord-kivu-5-chefs-coutumiers-tues-les-six-derniers-mois-beni/

Iyi migambi mibisha ya FPR nta kindi imaze uretse kongera koreka u Rwanda n'akarere kose. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu bakurikirana cyane ibya FPR, aravuga ko ubu Paul Kagame na Jeannette Kagame bamaze iminsi mu mwiherero ukomeye wo kureba ukuntu ngo bahindura gouvernement n'abandi bayobozi bakomeye muri leta, ngo bazibanda cyane cyane, kwigizayo abantu bose ngo bita abanzi, mbese ba bandi Paul Kagame aherutse kuvuga ko bazabona ingaruka zo gutatira igihango cy'u Rwanda. Ubwo abagisinziriye bibwira ko ibintu byoroshye baribeshya, nibakanguke, ubu n'igihe cy'urugamba. Abafite akanya banasoma igitabo kivuga ku ntambara y'ibanga ya Empire Hima-Tutsi imaze guhitana miliyoni zirenga 8 z'abakongomani n'impunzi z'abahutu b'abanyarwanda:

http://www.nybooks.com/articles/archives/2009/sep/24/kagames-hidden-war-in-the-congo/

Nimurebe kandi icyo Ambasaderi w'u Rwanda i Londres yavuze ku rupfu rwa Patrick Karegeya: 

Image de prévisualisation YouTube

 

 

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.unblog.fr

Fw: Fwd: Amasezerano ya RDI na FCLR Ubumwe



Icyo gikorwa cya PS na FDLR ni ukugishyigikira. Amakosa menshi dufite yo kutagira icyo tugeraho aterwa ni ubwoba. Andi mashyaka nayo yagombye gukurikira agakorana amasezerano na FDLR. Banyamashyaka musigaye nimushyira mu bikorwa iyi nama mbagiriye muzabona ko hashobora kugira ikintu gihinduka kandi kigaragara. Kagamwe bamwe abrega ko bakorana na FDLR. Byaba byiza ko bikorwa bwangu ku mugaragaro. Kutabishyira ku mugaragaro no kubishyiraho, byose ni kimwe , ntibizahindura Kagame uko afata bamwe n'amashaka amwe avuga ko akorana na FDLR.


From: Bakunzibake Alexis <imberakuri.5@gmail.com>
To:
Sent: Tuesday, 14 January 2014, 9:02
Subject: *DHR* Fwd: Amasezerano ya RDI na FCLR Ubumwe

 
---------- Forwarded message ----------
From: Parti Social Imberakuri <info@ps-imberakuri.net>
Date: 2014/1/14
Subject: Amasezerano ya RDI na FCLR Ubumwe
To:

AMASEZERANO Y'UBUFATANYE HAGATI Y'IHURIRO FCLR-UBUMWE N'ISHYAKA
RDI-RWANDA RWIZA.

Dukurikije inyandiko y'amasezerano y'ubufatanye hagati y'ishyaka
riharanira imibereho myiza y'abaturage (P.S Imberakuri) n'Urugaga
Ruharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) n'imigereka yayo
yashyizweho umukono tariki ya 12 Kanama 2012 ubwo iryo shyaka n'urwo
rugaga bibumbiraga mu IHURIRO rigamije kubohoza u Rwanda
n'Abanyarwanda (Front Commun pour la Libération du Rwanda,
FCLR-UBUMWE),

.Dushingiye kandi ku biganiro n'imishyikirano IHURIRO FCLR-UBUMWE
n'Ishyaka RDI- Rwanda Rwiza bagiranye, cyane cyane imishyikirano yo
muri Gicurasi 2013 yakurikiwe n'iyabaye kuva tariki ya 24 kugeza
tariki ya 30 Ukwakira 2013,

.Ihuriro FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, biyemeje kugirana
amasezerano y'ubufatanye ateye atya:

1.Ihuriro FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje gukorera
hamwe politiki ishingiye ku bitekerezo byo kubanisha Abanyarwanda bose
nta kurobanura, hashingiwe cyane cyane ku ngingo zikurikira:

-Kumvisha Abanyarwanda n'impunzi z'Abanyarwanda aho bari hose ku isi
kumenya ukuri ku bikorwa mu gihugu cy'u Rwanda, kubashishikariza
kujijukirwa n'amateka y'igihugu cyacu, guharanira ubwisanzure no
kwishyira ukizana mu bitekerezo byubaka demokarasi,

-Guharanira gushaka icyatuma ikibazo cy'Abanyarwanda gisobanuka kandi
kigakemuka burundu nta maraso yongeye kumeneka,

-Kurengera impuzi z'Abanyarwanda aho ziri hirya no hino kw'isi, no
guharanira ko zatahuka mu mutekano mu gihugu cy'u Rwanda, zigasubizwa
mu byazo nta mananiza.

2.Ihuriro FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje gufatanya
urugamba rwo gusobanura no kumvikanisha neza ikibazo cy'Abanyarwanda,
imiterere n'intandaro zacyo mu ruhando rw'amahanga,mu bihugu byo mu
karere k'ibiyaga bigari n'ibyo hirya no hino ku isi no mu miryango
mpuzamahanga (diplomatie).

3.IHURIRO FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje
gushishikariza andi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda
guhuriza hamwe imbaraga kugirango haterwe intambwe ikomeye muri
politiki yo guhindura vuba imiyoborere mibi y'igihugu.

4.IHURIRO FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje kunonosora
bidatinze gahunda y'ibikorwa byihutirwa mu rwego rw'ubufatanye.

5.Aya masezerano y'ubufatanye hagati ya FCLR-UBUMWE na RDI-RWANDA
RWIZA ashyizweho umukono n'Umuyobozi w'IHURIRO FCLR-UBUMWE muri iki
gihe (Président en exercice) n'uw'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA.

Bikorewe i Buruseli n'i Walikale ku wa 14 Mutarama 2014

Mu izina ry'IHURIRO FCLR-UBUMWE, Umuyobozi wa FDLR (ai)
Gen Maj BYIRINGIRO Victor (sé)

Mu izina ry'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ,Umuyobozi wa RDI
TWAGIRAMUNGU Faustin.(sé)
__._,_.___




“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.