Pages

Tuesday, 14 January 2014

Fw: *DHR* Rwanda: ubucuruzi bw´abakobwa burakomeje

----- Forwarded Message -----
BIrori Eric - umuseke.rw

 Ibi nabyo ngo ni igikorwa cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk'uko byemezwa n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango Umulisa Henriette.

Ati "Hari ubucuruzi bwadutse abana b'abakobwa bakajyanwa mu bihugu by'uburayi na Asiya gucuruzwa, cyane cyane mu Bushinwa, Uganda n'i Burayi. Usibye ko no mu Rwanda bacuruzwa."
Ibi bivugwa n'uyu muyobozi avuga ko Leta y'u Rwanda yabihagurukiye ndetse isaba abanyarwanda bose kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry'abana b'abakobwa.
Akenshi abanyarwanda bazi aho ibi bikorwa bibera, ariko usanga batabivuga ngo kuko babyita ko baba bari gushakira ubuzima abo bana b'abakobwa.
Mu Rwanda, ngo usanga hamwe na hamwe mu tubari tuzwi no mu dusantere (centers) tw'imijyi mu Rwanda haba hari abantu bameze nk'abakomisiyoneri bo gushakira abagabo abana b'abakobwa bakiri bat obo gusambanya.
Aba bana ngo batangira bashukwa n'abo ba komisiyoneri ko bababoneye ibiraka bishyushye, nyuma bakisanga bagemuwe ku bagabo bakuru aho baba batagishoboye kwikura nk'uko benshi mu baganiriye n'Umuseke babyemeza.
Umwe wanze gutangaza amazina ye ati "Nk'i Kigali birazwi ko mu bantu b'abakire baba bafite abagore cyangwa abagabo runaka babashakira "utwana duhiye" bakabishyura, n'abo bana bakishyurwa. Abo bacuruza abana nabo usanga banazwi rwose."
Aba bana b'abakobwa ahanini nyuma yo gusambanywa bagahabwa amafaranga menshi ngo bibakukiramo maze bagahinduka indaya ariko zitari izo kumuhanda, ahubwo zikora kuri "commande" y'umukire runaka waciye ku mukomisiyoneri.
Abo bakobwa usanga ngo bamwe ari n'abo mu miryango yifashije biga no muri za kaminuza nk'uko umwe mu bazi iby'iyi business abyemeza.
Ubu bucuruzi bw'abana b'abakobwa ngo burenga imbibe bugafata hanze ku bakobwa baba bamaze kumenyera ugasanga ngo berekeza za Uganda kwicuruza muri week end aho ngo abagabo b'abakire muri Uganda bakunda cyane "Udukobwa" tuvuye mu Rwanda.
Bamwe mu bakomisiyoneri bo bateye intambwe ndende ngo kuko hari n'abohereza abana mu mahanga ya kure nko mu Bushinwa cyane cyane gukoreshwa imirimo y'uburaya.
Ibi bikorwa byo gucuruza abantu (human trafficking) bikaba ariko byarahagurukiwe na Police y'u Rwanda, n'ubwo nyine "Abarinzi biga imigambi inyoni nazo ziga indi."
Ubu bwoko bushya bw'ihohoterwa bugenda ngo bukaza umurego ku nzego zitandukanye ndetse n'uko iterambere rigenda rigerwaho rigaha abana umwidegembyo udasanzwe bahuriramo n'amoshya menshi.
Imwe mu mbogamizi ituma ubu bucuruzi bukomeza gukorwa mu Rwanda ariko bucece cyane, ngo ni ukuba abanyarwanda batarafunguka ngo babashe kuvuga ku gikorwa kigayitse nk'iki mu gihe cyabaye.
Usanga ngo mu miryango myinshi bahitamo kwicecekera imbere y'abana b'abakobwa bakora cyangwa bakorerwa ubu bucuruzi, banga ngo kwishyira hanze, bavuga ngo umwana arakuze azi ibyo arimo.
Uku guceceka ariko ni imbogamizi ikomeye kuko abo bakobwa bafite barumuna babo bakibyiruka nabo bafite inzira ebyiri zo guhitamo; inzira nk'iya bakuru babo cyangwa inzira nziza y'ishuri, kwiyubaha no kutigurisha ku giciro icyo aricyo cyose.
Umuryango nyarwanda ukwiye hakiri kare guhagurukira iki kibazo kitawuhangayikishije cyane none ariko kizaba ingutu mu myaka iri imbere aha.


Envoyé de mon iPad
__._,_.___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.