Urupfu rwa Col Patrick Karegeya rukomeje kuvugisha abantu benshi amagambo. Perezida Paul Kagame aherutse kwiyemerera ko ari we wishe Karegeya , ndetse agaya cyane abayobozi bamwe yumvise babihakana, kandi ubundi byagombye kubatera ishema n'isheja.
Urupfu rwa Patrick Karegeya rwatumye abanyarwanda baba muri Afrika y'epfo bigaragambya
Nkuko twagiye tubitangaza mu nyandiko zacu, tweretse abasomyi bacu ko nta wundi wakekwa mu kwica Patrick Karegeya uretse inkoramaraso za FPR. Impamvu rero ikomeye ituma Paul Kagame ahaguruka akemera ku mugaragaro ko ari leta ye yishe Karegeya, nuko yamaze kumenya ko umuhotozi kabuhariwe, LT Col Francis Gakwerere yamaze kugera mu maboko y'inzego z'iperereza z'Afrika y'epfo, kubera ko amaze iminsi afatiwe mu gihugu cya Mozambike.
Nkuko ubundi FPR yari isanzwe ibigenza, yari guhakana ko ntaho ihuriye n'urupfu rwa Karegeya, ariko kubera ko bafatiwe mu cyuho, ubu nta kindi bavuga, uretse kwemera, ubundi bagategereza ikizakurikira. Ingaruko z'urupfu rwa Karegeya zizaba nyinshi kandi zikomeye ku Rwanda. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Pretoria aravuga ko leta y'Afrika y'epfo yafashe icyemezo cyo kuba bahamagaje ambasaderi wabo wari i Kigali, kugira ngo bavugane ku byerekeye umubano w'ibi bihugu, nyuma y'aho u Rwanda ruvogereye ubusugire bw'Afrika y'epfo, rukahicira Patrick Karegeya wari warahahungiye.
Nubwo bwose ariko Paul Kagame yumvikanye arimo atera ubwoba abanyarwanda ngo azabakata amajosi, anafite ubwoba bukomeye cyane. Amakuru ava mu Rwanda ubu yemeza ko ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda bwasohoye ibikoresho bikomeye bya gisirikari, birimo ibifaru, n'ibibunda bya rutura, n'abasirikari benshi, bukabohereza ku mupaka hagati y'u Rwanda na RDC. Ayo makuru kandi avuga ko leta y'u Rwanda muri ya manyanga ya FPR, iherutse kohereza impuruza ku bihugu by'ibihangange ku isi, ari byo USA, UK ndetse n'umuryango w'abibumbye ONU, ngo ibaburira ko hari intambara igiye gutera, kandi ngo ikaba izoreka imbaga mu Rwanda no mu karere. Muri iyo mpuruza, u Rwanda rwikoma ubufaransa ngo n'ikindi gihugu batavuze izina, ngo kiyemeje kuzatera inkunga abantu bagiye guhirika leta ya Paul Kagame.
http://chimpreports.com/index.php/special-reports/15897-exclusive-rwanda-deploys-tanks-on-drc-border-amid-war-threats.html
Ibi leta ya FPR iri kubikwiza hirya no hino, yitwaje ko ngo ishyaka PS-Imberakuri riherutse gutangaza ko ryishyize hamwe na FDLR bagashinga icyo bise FCLR-Ubumwe, bakiyemeza kubohoza abanyarwanda bamaze imyaka irenga 19 ku ngoyi ya FPR. Ibi nyamara leta ya FPR irabitangaza kandi izi neza ko ari yo imaze iminsi itegura intambara yo kongera kurimbura abantu muri Congo. Aya makuru yizewe neza yemeza ko u Rwanda rufatanyije n'Ubuganda bari kwitegura kongera kubyutsa M23, kandi bikaba byemezwa n'umukuru wa MONUSCO, bwana Martin Kobler, uherutse kubitangariza akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi.
http://radiookapi.net/actualite/2014/01/13/martin-kobler-il-faut-concretiser-les-espoirs-forges-par-laccord-cadre-daddis-abeba/
Uyu mugambi wo kongera kurimbura abantu muri Congo FPR ifatanyije na Museveni, baranawutangiye, kubera ko ubu bafashe icyemezo cyo kwica abayobozi ba gakondo bo mu ntara ya Kivu, kugira ngo abaturage bazasigare ari impehe, cyane cyane ko leta ya JosephKabila yiyemeje kuba ikitso cya FPR n'abandi bambari ba Empire Hima-Tutsi. Ubu amakuru aturuka muri teritwari ya Beni mu gace kitwa Watalinga, aravuga ko aba chefs gakondo 5 bamaze kwicwa n'ibyihebe bya Empire Hima-Tutsi.
http://radiookapi.net/actualite/2014/01/14/nord-kivu-5-chefs-coutumiers-tues-les-six-derniers-mois-beni/
Iyi migambi mibisha ya FPR nta kindi imaze uretse kongera koreka u Rwanda n'akarere kose. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu bakurikirana cyane ibya FPR, aravuga ko ubu Paul Kagame na Jeannette Kagame bamaze iminsi mu mwiherero ukomeye wo kureba ukuntu ngo bahindura gouvernement n'abandi bayobozi bakomeye muri leta, ngo bazibanda cyane cyane, kwigizayo abantu bose ngo bita abanzi, mbese ba bandi Paul Kagame aherutse kuvuga ko bazabona ingaruka zo gutatira igihango cy'u Rwanda. Ubwo abagisinziriye bibwira ko ibintu byoroshye baribeshya, nibakanguke, ubu n'igihe cy'urugamba. Abafite akanya banasoma igitabo kivuga ku ntambara y'ibanga ya Empire Hima-Tutsi imaze guhitana miliyoni zirenga 8 z'abakongomani n'impunzi z'abahutu b'abanyarwanda:
http://www.nybooks.com/articles/archives/2009/sep/24/kagames-hidden-war-in-the-congo/
Nimurebe kandi icyo Ambasaderi w'u Rwanda i Londres yavuze ku rupfu rwa Patrick Karegeya:
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr
14 janvier 2014
Ububanyi n'amahanga