Pages

Saturday, 1 November 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Fwd: Re. Mu Rwanda hakenewe indi myivumbagatanyo (Revolution).

 

Basomyi banditsi,
Turashimira abantu benshi baduhamagaye n'abatwandikiye bashima ko kuri iyi sabukuru y'imyaka 55 revulution ya 1959 imaze,  ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryahamariye abanyarwanda bose gukora imyivumbagatanyo (revolution) yo guhirika leta mpotozi ya Kagame na FPR ye. Iyo myivumbagatanyo igakorwa n'abahutu n'abatutsi bose bafatanije kuko bose bayikeneye. Nubwo imirambo ireremba mu Kagera no mu kiyaga Rweru bizwi ko ari iy'abahutu, abatutsi bakeneye guhaguruka bagafata iyambere mu gufatanya n'abahutu  kubera impamvu zikurikira:
(1)Umwicanyi Kagame na FPR/RDF ye barica mw'izina ry'ubwoko bw'abatutsi kandi abatutsi bose atari abicanyi. Iyo mikorere imaze kugira abatutsi bose ba ruharwa, ba ruvumwa, kandi abenshi muri bo ari abarengana;
(2)Umwicanyi Kagame na FPR/RDF ye nubwo yibasira abahutu by'umwihariko, ntibimubuza kwica abatutsi abo ari bo bose badashyigikiye gahunda ze zo gukora jenoside ya bucece  ku banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu, no kwibasira abatutsi b'abanyiginya. Abo banyiginya ntibakwiye kwemera kwicwa kugeza kuwa nyuma. Abasilikari ba FPR/RDF b'abanyiginya bakwiye kwikubita agashyi ntibakomeze kwicwa nk'ubushwiriri;
(3)Umwicanyi uwo ari we wese, yaba umututsi nka Kagame na FRP ye, yaba nde, ntagira ubwoko uretse ubwe yihariye bwo kuba umwicanyi nkuko yishe umututsi Col Karegeya Patrick, yica umututsi Major Ruzindana, umututsi Lt Col Shabani Rutayisire, abatutsi b'abanyamakuru Charles Ingabire wa Inyenyeri News na Rugambage Jean Leonard w'ikinyamakuru umuvugizi, n'abandi batutsi benshi, abazwi n'abatazwi amaze kwica kuva 1990 kugeza uyu munsi. Siniriwe mvuga ibyo yabwiye General Kayumba amaze guhusha inshuro eshatu cyangwa enye ko iminsi ye ibaze. Nguko uko Kagame na FPR ye birirwa babeshya abatutsi mu Rwanda n'ahandi ko ngo babahesheje AGACIRO!

Bahutu, nimuhaguruke mwiheshe agaciro mu gihugu cyanyu musangiye n'abatutsi n'abatwa. Batutsi nimuhaguruke mwiheshe agaciro mugaheshe n'ighugu cyacu mufatanya n'abahutu gukora revolution nyakuri igomba kwimika Repubulika ya mbere y'abanyarwnda bose. Repubulika ya 1 n'iya 2 zakoze ikosa ryo kuba Repubulika mputu abatutsi batagiragamo ijambo nkuko ingoma ya Cyami zasimbuye yari ingoma ntutsi abahutu batagiragamo ijambo. Repubulika ya FPR Inkotanyi nayo iza ari Repubulika ntutsi abahutu batagiramo ijambo aho kuba Repubulika y'abanyarwanda bose. Igihe kirageze rero ko abahutu n'abatutsi twese hamwe dufatanije dushyiraho Repubulika ya mbere y'abanyarwanda bose itari mputu nk'iya 1 n'iya 2, itari na ntutsi nk'iriho ubu ya Kagame na FPR  Inkotanyi. Ngiki icyerekezo twe ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, amashyaka duhuje umurongo wa politiki nka BANYARWANDA PARTY n'andi mashyaka duhora tubiganiraho, dushaka kuganishamo igihugu cyacu kugirango kibe mugongo mugari uheka abana bacyo bose ntawe uhejejwe inyuma yacyo, nta vangura iryo ari ryo ryose rijemo. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-11-01 10:39 GMT-04:00 Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 



                                IBYO MU 1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N'IBY'UBU?

Nyuma y'imyaka 55 (1/11/1959) mu Rwanda habaye imyivumbagatanyo(revolution) yo gukuraho ingoma ya Cyami, ubu mu 2014 umuntu yakwibaza ati ese ibyo turimo ubu n'ibyo mu 1959 hari aho byaba bihuriye? Igisubizo ni uko hari aho bihuriye rwose.

                Mu 1959 abahutu nibo bakoze imyivumbagatanyo(revolution) kuko ari bo bari mu bucakara bwa cyami na gihake mu gihugu cyabo. Komisiyo ya l'ONU yari yarasuye u Rwanda mu 1948 itanga umwanzuro ko mu Rwanda hari ubucakara ku banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu, ko rero hakenewe ko abo bahutu bava mu buja no mu buhake. Iyo Komisiyo yabyise Emancipation Hutu.

                Mu 1957, nyuma y'imyaka icyenda l'ONU isabye Umwami w'u Rwanda Rudahigwa ko habaho emancipation hutu akabininira amatwi akayuviramo ibiti, Gregoire Kayibanda na bagenzi be Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama, Sivestre Munyambonera, Joseph Sibomana, Louis Mbaraga na Joseph Habyarimana banditse inyandiko igaragaza akababaro n'ikandamizwa ry'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu. Iyo nyandiko bayishyize ahagaragara taliki ya 24/03/1957 bayita bo ubwabo "Note sur l'aspect social du probleme racial indigene au Rwanda" bayishyikiriza Umwami w'u Rwanda Rudahigwa na Vice- Gouverneur General w'u Rwanda. Icyo basabaga muri rusange ni isangira ry'ubutegetsi n'ibindi byiza byose by'igihugu nko kwiga amashuli no kubona akazi muri leta aho kugirango byiharirwe n'abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw'abatutsi gusa.

                Taliki ya 17/05/1958, Abagaragu 12 bakuru b'Umwami Rudahigwa bashubije Gregoire Kayibanda ba bagenzi be bababwira ko ntacyo bafite gusangira cy'igihugu kuko ntacyo bapfana, ko icyo bapfana ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Abagaragu bakuru b'umwami Rudahigwa banditse icyo gisubizo bakagishyiraho umukono ni: Kayijuka, Serukamba, Rukemampunzi,  Mazina, Rwesa,  Sebaganji, Ruzagiriza, Ndamage, Sezibera, Sekabwa,  Nkeramiheto, na Shamukiga.

                Nyuma y'italiki ya 25/07/1959 Umwami Rudahigwa amaze gutanga asimbuwe na murumuna we Kigeli V,  politiki yo kunangira no kwanga gusangira ubutegetsi n'abahutu ni yo yakomeje , maze Umwami Kigeli V afatanije n'ishyaka UNAR batangira gukora amalisiti y'abahutu bize n'abahutu b'abacuruzi bakomeye kugirango bicwe. Yahise ashyiraho Umugaba Mukuru w'Ingabo ariwe Oswald Nkuranga, umututsi wari wungirijwe n'umutwa Harelinka abashinga kujya kwica abahutu bize n'ababacuruzi bakurikira: abasinye inyandiko yo kuya 24/3/1957 aribo Gregoire Kayibanga na bagenzi be, bongeraho Secyugu wari umucuruzi ukomeye i Nyanza, Dominiko Mbonyumutwa wari sous-chef ku Ndiza muri Gitarama, Mukwiye wari umucuruzi i Cyanika ku Gikongoro, Nsokana, Habarugira, Birekeraho, Ntirizibwami, Gatabazi,  Sebushishi, Ntagombwa, Kabayiza, Munyandekwe, Sindibona na Kajangwe bose b'i Gitarama, Joseph Kanyaruka  n'umuvandimwe we Renzaho, Dominique Gakuba na Venuste Kayuku bose b'i Butare, Shadrak Kamuzinzi wo ku Gisenyi n'abandi benshi, abazwi n'abatazwi abishwe n'abarusimbutse. Aya malisiti y'abahutu bo kwicwa yakorewe i Bwami kwa Kigeli V yo ubwayo anyomoza abavuga ko imyivumbagatanyo(revolution) yo mu 1959 atari abahutu bayitekerereje ko ari abazungu bayikoze. Ni ba ari abazungu, bariya bahutu Umwami Kigeli V yabatangiraga iki ngo bicwe?  Kindi ki kitari uko basabaga isangira ry'ubutegetsi hagati y'abahutu n'abatutsi noneho kwica les leaders hutu bikaba byari ukugirango abasabaga iryo sangira ry'ubutegetsi no guhabwa akazi muri leta bicwe hasigare abaturage badasobanukiwe n'ibyo abajijutse muri bo basabaga.

                Na n'ubu ni uko. Iyo usomye inyandiko ya Gregoire Kayibanda na bagenzi be basabaga kuva mu 1957 ibyo gusangira ubutegetsi, guhabwa akazi muri leta no kujya mu mashuli yisumbuye n'amakuru n'ibindi, usanga ari byo mu mashyaka yo muri opposition dusaba ubu mu 2014: isangira ry'ubutegetsi bwihariwe n'agatsiko k'abantu b'ubwoko bumwe bari iruhande rwa perezida Kagame na FPR ye, abahutu b'intarutsi za mwikize barimo bakaba ari abaje kuvumba iwabo.

                Hakorwa iki rero kugirango akarengane n'ivangurabwoko biri mu Rwanda ubu, bisa n'ibyari bihari mbere ya 1959, biveho bisimburwe n'iyubahirizwa ry' uburenganzira bwa buri munyarwanda wese nta vangura no gutonesha ubwoko runaka. Hakenewe indi revolution. Uti ese izakorwa na nde? Izakorwa n'abakeneye ko ikorwa, abahutu, kuko ari bo basubiye ku kabo ka mbere ya 1959. Izakorwa n'abatutsi bumva ko ikibazo cy'ipyinagazwa ry'abahutu n'iyicwa ryabo kuva FPR yafata ubutegesti mu 1994 kibareba nabo nk'abenegihugu nyarwanda bakarengera abandi benegihugu.

                N'ubundi mu 1959 hari abatutsi bo mw'ishyaka RADER bari barangajwe imbere na Prosper Bwanakweli na Lazare Ndazaro bari bashyigikiye isangira ry'ubutegetsi n'ibindi byiza byose by'igihugu hagati y'abatutsi n'abahutu. Babigaragaje mu nyandiko yabo batangaje taliki ya 15/11/1959 bayita "la voix de la paix" (inzira y'amahoro), bashyigikira ibitekerezo byari bikubiye mu nyandiko Gregoire Kayibanda na bagenzi be batangaje taliki ya 24/03/1957 nkuko twayivuze haruguru.Aha ikosa rikomeye ryakozwe ni uko ishyaka PARMEHUTU ryanze gufatanya n'ishyaka ry'abatutsi moderes b'ishyaka RADER, rikangisha ngo ni ishyaka rya rubanda nyamwinshi ririhagije ntirikeneye komekana n'agashyaka ka ba nyamuke k'abatutsi kabone niyo kaba gasangiye nabo ibitekerezo by'impinduka muri politiki n'ubutegetsi yari ikenewe. Iyo Gregoire Kayibanda perezida wa PARTI DU MOUVEMENT DE L'EMANCIPATION HUTU(parmehutu) na bagenzi be baza kwemera gukorana na Prosper Bwanakweli na Lazare Ndazaro na bagenzi babo bandi b'abatutsi moderes bo mw'ishyaka RADER, ubu u Rwanda ruba rufite indi sura rudafite ubungubu.

                Ni byo, ni ukuri, u Rwanda muri politiki kuva 2014 rwasubiye inyuma ho imyaka mirongo itanu n'irindwi (57) kuko isangira ry'ubutegetsi hagati y'abatutsi n'abahutu ryasabwaga mu 1957 ni ryo ririmo risabwa ubu mu 2014. Ariko se ubundi banyarwanda uko mubyumva, uko mubibona, mubona ko abana bacu, abuzukuru bacu, abuzukuruza tuzabaraga u Rwanda rumeze rutya? Tuzakomeza dutya se kugeza ryali? Harashakwa rero ingufu z'abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi n'abatwa bafatanije kugirango habe ukwivugururura mu bitekerezo n'imyivumbagatanyo(revolution) yo guhirika leta ya Kagame na FPR Inkotanyi. Iyo myivumbagatanyo igakorwa n'abahutu n'abatutsi bose babona ko ari ngombwa kuyikora bagamije guha u Rwanda isura nshya kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose ntawe uhejwe, ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka cyangwa ihene, ntawaje kuvumba iwabo.

                Bikorewe Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 01/11/ 2014;

Dr. Gasana Anastase, pereza w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-perezida ushinzwe ihuzabikorwa


__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Re: [RwandaLibre] Fw: [uRwanda_rwacu] Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 

Urasuzigura abanyarwanda. Mwalimu  yababwiye ko igikorwa cakozwe neza none ibimwaro byabishe. Vous vous opposez à tout ce qui bouge!

Sent from Yahoo Mail on Android

From:"Samuel Desire sam4des@yahoo.com [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com>
Date:Sat, Nov 1, 2014 at 11:36 AM
Subject:[RwandaLibre] Fw: [uRwanda_rwacu] Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 

Ariko se ubundi kuki batitabaje nka Dr. Shimamungu ngo abafashe ? Guhura na diaspora bakubyinira, bakaririmba, bakarya bakanywa, ukabarihira za tickets na hoteli, maze ukibagirwa gukora n'aba experts bo muri iyo diaspora uba ubeshya diaspora yose.

Nyamara buriya ni umuconsultant wavuye muri UK na USA wabashije guhindura iyo myandikire y'i Kinyarwanda.

----- Forwarded Message -----
From: "SHEMA shimamungu@gmail.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>
To: DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Imbona-Nkubone <Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr>; rwanda revolution <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; uRwandarwacu <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; AJIIR <AJIIR@yahoogroupes.fr>
Sent: Saturday, 1 November 2014, 15:25
Subject: [uRwanda_rwacu] Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 

1 Novembre 2014
Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014
Eugène Shimamungu
Docteur en Sciences du Langage
(Univ. Paris-Sorbonne)
Grammairien et lexicographe[1]
 
(Ndabanza nisegure : nta mabwiriza mu myandikire y'ikinyarwanda ngendera ho byanze bikunze, kuko hari byinshi nenga amabwiriza yagiye akurikirana, ni na byo mugiye kubona muri iyi nyandiko).
 
Nta rurimi rwandikwa uko ruvugwa. Mu kumvikanisha ibivugwa, imyandikire y'ururimi igerageza gushushanya imivugire yarwo ihereye ku majwi yumvikana (phonologie), imiterere y'ururimi (morphologie), n'inkomoko y'amagambo (étymologie). Wanditse ukurikije amajwi gusa hari aho wasanga amagambo amwe n'amwe nta cyo avuze. (Soma ibikurikira...)


__._,_.___

Posted by: Emmanuel Gasinzigwa <egasinzigwa@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Re: *DHR* Fw: [uRwanda_rwacu] Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 

Dr Shimamungu yagombye kuba yarifashijwe maze nawe agatanga ibitekerezo. Ntabwo nzi ubwoko bwe, cyakora ari umuhutu ibyo byonyine birahagije byatuma Kagame atanamusaba ko yatanga umuganda kuri icyo kibazo. Maze barangiza bati amoko mu Rwanda yavuyeho, ntituyavuge, tuyakoreshe gusa mu ma madossiers maze kuko amadosiye agerwaho n'abatutsi gusa, ntawe uzamenya ko ibyo dukora byose bishingiye ku moko. Bati diaspora turayishyigikye, dukorana nayo. Ngiyo politike ya Kagame yo kubeshya umunyarwanda.


From: "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "rwandalibre@yahoogroups.com" <rwandalibre@yahoogroups.com>; "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Saturday, 1 November 2014, 15:35
Subject: *DHR* Fw: [uRwanda_rwacu] Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 
Ariko se ubundi kuki batitabaje nka Dr. Shimamungu ngo abafashe ? Guhura na diaspora bakubyinira, bakaririmba, bakarya bakanywa, ukabarihira za tickets na hoteli, maze ukibagirwa gukora n'aba experts bo muri iyo diaspora uba ubeshya diaspora yose.

Nyamara buriya ni umuconsultant wavuye muri UK na USA wabashije guhindura iyo myandikire y'i Kinyarwanda.

----- Forwarded Message -----
From: "SHEMA shimamungu@gmail.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>
To: DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Imbona-Nkubone <Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr>; rwanda revolution <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; uRwandarwacu <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; AJIIR <AJIIR@yahoogroupes.fr>
Sent: Saturday, 1 November 2014, 15:25
Subject: [uRwanda_rwacu] Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 

1 Novembre 2014
Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014
Eugène Shimamungu
Docteur en Sciences du Langage
(Univ. Paris-Sorbonne)
Grammairien et lexicographe[1]
 
(Ndabanza nisegure : nta mabwiriza mu myandikire y'ikinyarwanda ngendera ho byanze bikunze, kuko hari byinshi nenga amabwiriza yagiye akurikirana, ni na byo mugiye kubona muri iyi nyandiko).
 
Nta rurimi rwandikwa uko ruvugwa. Mu kumvikanisha ibivugwa, imyandikire y'ururimi igerageza gushushanya imivugire yarwo ihereye ku majwi yumvikana (phonologie), imiterere y'ururimi (morphologie), n'inkomoko y'amagambo (étymologie). Wanditse ukurikije amajwi gusa hari aho wasanga amagambo amwe n'amwe nta cyo avuze. (Soma ibikurikira...)




__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 


From: "Mpere Theodore tmpere@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: RE: *DHR* Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 
Muvandimwe Eugène,

Ngushimiye ibitekerezo utanze, wibanda cyane ko abahanga mu ndimi bakagombye gukwira imihanda yose igize urwanda, barangiza bagakusanya ibyiza bahasanze, uko bivugwa, uko byakagombye kwandika, aho guhatira abanyeshuli cg se abanyarwanda kwandika ibyo bishakiye.
Bityo, amagambo atinda mu mvugo akamenyekana, byaba ngombwa amasaku akubahirizwa, kandi inyandiko-mvugo ikumvikanwaho n'abanyarwanda bose, ntawe uhejwe.

Nkurikije ibyo aba bahanga banditse cg se baduhatira, ndabona rero ikinyarwanda cyacu kigiye kujya iburyankuna, bibe nka wa mugoyi wivugiraga ati:" Amazi ni umu gali, n'umunyu ni umu guli, maze uteke uryoshye ibyo tugusabye, kandi ntuntumbire kuko utantunze wa ndumbi we".

Ndabona ibyo mu rwanda byose biri mu marembera nka nyomberi, ikinyarwanda gishya kizaba nka cya kindi abahungu ba cyera bo mu  Gakinjiro bakije Habyarimana, bityo Perezida akifashisha umusemuzi, kuko ibyifuzo byabo byose bamugezagaho, nta na kimwe yiyumviragamo.
Bibuke ko Urwanda ari Intango sa nango twibumbiyemo twese, kandi iduhuje, ntawe isize inyuma, ikimakaza urulimi rw'abasokuruza, aho kwibanda kubitubangukiye, tuvangavanga urulimi rwacu nkaho batazi akamaro rudufitiye.

Ubwo na Dr Munyakazi n'abandi bazobereye mu ndimi, bazagira icyo babivugaho, aho guterera iyo, maze ejo tukazibona tutagifite urulimi gakondo, rwo nganzo y'ibyiza bidutunze.
Naho nidukomeza kugenda ayintamire, intaho yacu izaba nyangufi, tukarembera ay'abasinzi ntidusimbuke n'akatsi umugani wa wa musizi.
Umutwa nawe yarivugiye ati:" Ubwo abatutsi n'abahutu basubiranyemo, reka ndebe uko  njya kwihakirwa bushumba, batanyambura n'imisibo nari naragabiwe.

Iby'iwacu ni agahomamunwa ndakurahiye.

Théodore


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr; rwanda_revolution@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com; AJIIR@yahoogroupes.fr
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Sat, 1 Nov 2014 16:25:41 +0100
Subject: *DHR* Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 

1 Novembre 2014
Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014
Eugène Shimamungu
Docteur en Sciences du Langage
(Univ. Paris-Sorbonne)
Grammairien et lexicographe[1]
 
(Ndabanza nisegure : nta mabwiriza mu myandikire y'ikinyarwanda ngendera ho byanze bikunze, kuko hari byinshi nenga amabwiriza yagiye akurikirana, ni na byo mugiye kubona muri iyi nyandiko).
 
Nta rurimi rwandikwa uko ruvugwa. Mu kumvikanisha ibivugwa, imyandikire y'ururimi igerageza gushushanya imivugire yarwo ihereye ku majwi yumvikana (phonologie), imiterere y'ururimi (morphologie), n'inkomoko y'amagambo (étymologie). Wanditse ukurikije amajwi gusa hari aho wasanga amagambo amwe n'amwe nta cyo avuze. (Soma ibikurikira...)


Envoyé par : Mpere Theodore <tmpere@hotmail.com>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (3)

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Ikinyarwanda: abasinya ni nabo basinyura, ibyakozwe byahinduka

 


Subject: Re: *DHR* Ikinyarwanda: abasinya ni nabo basinyura, ibyakozwe byahinduka

 
Banyarubuga,

Mu mpaka zose zagiwe ku ivugururwa ry'imyandikire y'ikinyarwanda, natangajwe cyane cyane n'ibitekerezo by'aba bantu babiri:
1. Minisitiri Habineza ngo  "Nkurikije uko abantu bahagurutse bakanenga, birerekana ko ibyo bamwe bavuga ko nta Demokarasi iri mu Rwanda ari ukwibeshya. Mbona twashyiraho ahantu ibintu byaganirirwa, ururimi ni urw'Abanyarwanda, nibo ntiti, mubibahe babakosore nimusanga ataribyo mubirekere uko byari bimeze. ... Nta nka twaciye amabare, usinya ni we usinyura nibiba ngombwa ibirimo hano bizasinyurwa."
2. Rubereti Mbaraga ngo   " Mu mategeko bavuga ko ikosa rusange rihinduka itegeko, bivuze ko niba ibyariho ari amakosa y'igihe kirekire akorwa na benshi, byakabaye itegeko."

Mpise mo ingero z'aba bagabo babiri kuko abandi bo mbona basa n'abari bazanywe no "kucyotsa".

Ingeri z'ubumenyi ni nyinshi kandi ziratandukanye. Niba imivugururire y'imyandikire iri mu ngeri y'icengerandimi, ni kuko iyo mivugururire igomba gushingira ku mahame yo mu ngeri ya poritiki cg. se yo mu ngeri y'amategeko? Aho iri vangangavanga si ryo rituma abantu batari bake bakomeza kwibwira yuko ari inzobere muri byose bakaba bagomba no kubigira mo ijambo?
Niba utarize icengerandimi kuki ugomba kwihandagaza wibonekeza cg. wiha rubanda ngo ibyo wibwira ko ari byo ni byo bikwiriye kubahirizwa kandi hari abamaze imyaka n'imyaka babicukumbura? Aka gasuzuguro abantu bazakihanganira kugeza ryari ? Mu batanze ibitekerezo bose, nta n'umwe washingiye ku ngingo yo mu rwego rw'icengerandimi, maze ngo asobanure impamvu ibyo atsimbaraye ho ari byo bikwiriye kwemerwa nk'ukuri.

 Harya ngo itegeko ry'imyandikire rigomba kunyuzwa muri Kamarampaka? Amategeko ari ho mu Rwanda yanyuze muri iyo nzira ni angahe? Simbona se n'itegekonshinga ryanyujijwe mu kiswe "referendumu" baritobanga buri kanya?
Harya ngo ikosa rya benshi rireka kuba ikosa ahubwo rikaba itegeko?
Niba se hari abavuga (banabeshya!) ko abenshi mu bari mu Rwanda mu wa 1994 bakoze jenoside, kuki bahora barohwa muri Rweru? 

Hari imitekerereze igoramye ituruka ku bantu "dutinya" maze tugahungira kwa "Nikozitambirwa"! Ibi bizageza he uRwanda?






On Saturday, November 1, 2014 8:12 AM, "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
 
 
Ministre Habineza Joe, mu nkuru ya – umuseke.rw
Intiti zo mu Nnteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco zagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukwakira 2014 ku bijyanye n'amabwiriza mashya no 001/2014 ya Minisitiri avuga ku mpinduka z'imyandikire y'Ikinyarwanda, yasinywe tariki ya 8 Ukwakira 2014, agasohoka mu Igazeti ya Leta no 41 yo ku wa 13 Ukwakira 2014.
Bimwe mu bikubiye muri aya mabwiriza byateje impaka ndende hagati y'abavuga Ikinyarwanda ubwo yasohokaga ndetse izo mpaka zongeye kugaragara hagati y'Intiti z'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco n'abanyamakuru 50 bari batumiwe ndetse n'abaturage baje mu kiganiro n'abanyamakuru bababajwe n'impinduka zakozwe.
Niyomugabo Cyprien, Intebe y'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco yavuze ko akazi kakozwe kari mu nshingano zabo nk'uko urwego rwabo rubisabwa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryatowe mu mwaka wa 2003.
Yavuze ko akazi kakozwe kari ako guhuza imvugo n'inyandiko, kugira ngo ururimi runonosorwe rube mbonera.
Yamaze umwanya asobanura zimwe mu mpinduka zakozwe zijyanye n'imyandikire mishya y'Ikinyarwanda cyane ku ngingo ya 12 ivuga iti "Imyandikire y‟ibihekane "(n)jy" na "(n)cy", bikurikiwe n‟inyajwi "i" cyangwa "e". Ibihekane "(n)jy" na "(n)cy" byandikwa gusa imbere y‟inyajwi "a", "o" na "u". Imbere y‟inyajwi "i" cyangwa "e" handikwa "(n)gi", "(n)ge", "(n)ki", "(n)ke".
Niyomugabo yavuze ko aya mabwiriza yizweho n'inzobere mu rurimi rw'Ikinyarwanda ndetse ngo buri Munyarwanda wese yahawe amahirwe yo kugira icyo ayavugaho mu gihe cy'imyaka itatu ishize hakorwa ubushakashatsi bwayabanjirije.
Yavuze ko ururimi rukura, abantu bagakomeza kuruganiraho ati "Ni amahame yatangajwe nubwo twese tutayavugaho rumwe, ururimi ni ko rumera abantu bagakomeza bakaruganiraho. N'ubu birakomeje kugira ngo abantu ibyo bavuga bibe aribyo bandika, kandi twatanze imyaka ibiri y'inzibacyuho kugira ngo ibyakosowe byubahirizwe."
Yangoyeho ko imyandikire yari isanzwe yakozwe n'abazungu, ahereye ku yo mu mwaka wa 1928 yakozwe na Musenyeri Leon Classe, akaza kuyivugurura mu mwaka wa 1939 no mu myaka ya 1960, ariko ngo iy'ubu yakozwe n'Abanyarwanda, icyo kikaba ari ikintu cyo kwishimira.
Yagize ati "Imyandikire igomba kujyana na politiki yo kwihesha agaciro no kwigira igihugu kirimo."
Muri rusange mu mivugire nta cyahindutse, urugero: Ikibo bizajya bisomwa nk'aho ari igihekane 'Cy' ndetse no kuvuga ngo Amagepfo, "g" izasomwamo "jy". Yavuze ko impaka zavutse bari baziteze ngo kuko impinduka zijyana no gutsimbarara kandi bigakorwa n'abantu bakuru ndetse n'intiti.
Ibyahinduwe mu myandikire y'Ikinyarwanda bingana na 16%, hakaba hasobanuwe ko impamvu nyamukuru y'impinduka harimo amateka y'u Rwanda no kuba ururimi rukennye. Ikindi ngo hagendewe ku korohereza abaturage basanzwe ngo kuko amategeko yagiye ashyirwaho n'intiti, ndetse ngo hagendewe no ku guhagarika akajagari ko kwandika inyuguti mu gihe cyo gutangara, ibyiswe "Kuzigama amagambo", hazajya handikwa inyuguti eshatu gusa.
Urugero: Ahaaa!
Abanyamakuru, na bo bagaragaje ko batishimiye impinduka zakozwe cyangwa bakaba batazumva ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko impinduka zabaye atarizo Ikinyarwanda cyari gikeneye, bifuje ko hatekerezwa amagambo y'Inyarwanda ajyanye n'ikoranabuhanga.
Ntwali John Williams umwe mu banyamakuru, yabajije ibisobanuro ku kuba amabwiriza yarashyizweho kugira ngo yorohereze bamwe mu bantu batavukiye mu Rwanda, ubu banga kwiga Ikinyarwanda cyari gisanzwe cyandikwa, kuba bitaranyujijwe muri Minisiteri y'Uburezi ndetse no kuba Kabgayi idahinduka kuva kera.
Abanyamakuru banabajije niba haratekerejwe ku ngaruka zijyanye n'amafaranga impinduka zizagira nko kuba ibitabo ibitabo byose bizahinduka, ndetse hari n'abasabye ko amabwiriza yaba ay'abanyabwenge gusa, hagakomezwa Ikinyarwanda cyari gisanzwe.
Mbaraga Robert, umunyamakuru yagaragaje uburyo ijambo 'intsinzi' rikomoka ku nshinga 'gutsinda' ariko mu myandikire mishya hazandikwa 'insinzi', akavuga ko gutakaza 't', byaba ari ikosa rikomeye ndetse yavuze ko mu mahame agenga amategeko, iyo ikosa ribaye rusange, ngo ni ryo rihinduka itegeko akaba yabazaga niba hatagumaho Ikinyarwanda kizwi na benshi.
Gusa byari bigoye kumenya ko abanyamakuru n'Inteko y'Ururimi n'Umuco bari mu kiganiro n'abanyamakuru kuko byaje guhinduka nk'impaka umwe ashaka kumvisha undi ukuri. Inteko y'Ururimi n'Umuco na yo ikavuga ko ibyo abanyamakuru bavuga ari ibitekerezo yari ikeneye kandi amabwiriza yarasohotse mu Igazeti ya Leta.
Minisitiri wa Siporo n'Umuco Joseph Habineza, na we wari mu kiganiro yavuze ko yishimiye ibitekerezo abantu bagaragaje ku mabwiriza mashya, gusa yavuze ko ngo habaye gukabya, ariko agaragaza ko bibaye ngombwa ibyanenzwe byahinduka.
Yagize ati "Nkurikije uko abantu bahagurutse bakanenga, birerekana ko ibyo bamwe bavuga ko nta Demokarasi iri mu Rwanda ari ukwibeshya. Mbona twashyiraho ahantu ibintu byaganirirwa, ururimi ni urw'Abanyarwanda, nibo ntiti, mubibahe babakosore nimusanga ataribyo mubirekere uko byari bimeze."
Yongeyeho ati "Nta nka twaciye amabare, usinya ni we usinyura nibiba ngombwa ibirimo hano bizasinyurwa."
Impuguke Tom Ndahiro na we washenguwe n'impinduka zakozwe, akaba yari yaje nk'umuturage mu kiganiro n'abanyamakuru, ntatinya kuvuga ko impinduka zishe Ikinyarwanda, yasabye ko ibyasohowe mu Igazeti ya Leta byaba biretse kwitwa itegeko ahubwo bikitwa imbanziriza mushinga y'amabwiriza.
Tom Ndahiro yagiranye ikiganiro cyihariye na Umuseke ku buryo yakiriye impinduka ndetse n'iburyo yakiriye ibisubizo byatanzwe n'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco.
Yagize ati "Ikinyarwanda impamvu tugikeneye nk'uko cyavugwaga, nibura cyatwerekanaga abo turibo, kugikosora bisa n'aho dushaka kuvuga indimi z'ahandi kandi sibyo. Ikinyarwanda gifite umwimerere wacyo 'speciphicite'."
Undi wari witabiriye ikiganiro nk'umuturage usanze, akavuga ko yababajwe no kwica Ikinyarwanda nkana, yatangarije Umuseke ko Abanyarwanda bimwe umwanya wo kugira icyo bavuga ku mpinduka zikwiye kubaho mu Kinyarwanda ngo kuko basabwaga kwandikira Perezida ngo babone kugira icyo bavuga.
Kayitaba Etienne yagize ati " Impinduka sinazishimiye. Tugomba kumenya icyo byari bigamije, umwana yigishwa kuvuga mbere nyuma akigishwa kwandika. Turavuga ngo imibonana mpuzabitsina, nyuma bakavuga ngo gukora imibonano mpuzabitsina, umuntu ahinduka igitsina ate, icyo si igitutsi'. Iyo bashaka kutujijisha, baratangira ngo bandika gutya, tumenya twandika iki tutazi kuvuga ? Baratujijisha ngo turangarire inyandiko tutazi inkomoko, ubwo se twaba twarize iki tutazi gusesengura. Turashaka ko umwana w'Umunyarwanda amenya gusesengura, tukareka kuvuga amagambo apfuye nitumara kuyamenya nibwo tuzamenya no kuyandika."
Umunyamakuru Mbaraga Robert akaba n'umunyamategeko, yabwiye Umuseke ko akazi ka kozwe n'Inteko nyarwanda y'Umuco n'Ururimi gakomeye ariko ngo ntiyanyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe.
Yagize ati "Ibibazo nabajije nta na kimwe cyasubijwe, bavuze ko impinduka zikorwa ku rurimi ari nyamuco, na nyamuryango, nabajije nti 'ese iyo abantu bahagurutse bakavuga ko impinduka batazemera hakorwa iki?', ntibansubije. Mu mategeko bavuga ko ikosa rusange rihinduka itegeko, bivuze ko niba ibyariho ari amakosa y'igihe kirekire akorwa na benshi, byakabaye itegeko."
Biragoye kumenya umwanzuro uzafatwa nyuma y'ibitekerezo byagaragajwe na besnhi mu Banyarwanda bavuga ko imyandikire mishya ikocamye ndetse ikaba isubiza inyuma Ikinyarwanda.
Ikindi gisa n'ikigoye cyane ni ukumenya uburyo, iyi myandikire izacengezwa mu baturage n'umurongo nyamukuru ariwo tangazamakuru, mu gihe n'abanyamakuru batavuga rumwe n'Inteko nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ku bijyanye n'imyandikire mishya y'Ikinyarwanda.



Envoyé par : Leopold Munyakazi <cakazi2004@yahoo.com>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.