Pages

Tuesday, 23 December 2014

[amakurunamateka] Rwanda: Ikyo Rubereti yita uRwanda ni igiki iyo yandika ngo “URwanda ruratashya Kigeli”?, Mwarimu Rewoporidi Munyakazi

 


Ikyo Rubereti yita uRwanda ni igiki iyo yandika ngo "URwanda ruratashya Kigeli"?, Mwarimu Rewoporidi Munyakazi

Munyakazi
23/12/2014 16:07   Amakuru
Ngo "U RWANDA RURATASHYA KIGELI, AMABOKO YAHEZE MU KIRERE!"
Umwandiko witwa gutyo watangajwe Kinyarwanda na Bwana Rubereti Rudatsimburwa mu kinyamakuru Igihe kyo ku itariki ya 14 Ukuboza 2014. Yari yaraye awutangaje mu Kyongereza mu kinyamakuru The New Times kyo ku ya 13 Ukuboza 2014Uwo mwandiko wanteye kwibaza ibintu bimwe na bimwe, ariko kyane kyane ibyerekeye Ikinyarwanda, mu mpande zakyo zombi zururimi numuco.

Koko rero, ingingo ntasobanukiwe neza zerekeye imvugo nibitekerezo.
  1. I.             Imvugo ikoreshwa
Umutwe wumwandiko ukurikiwe niyi nteruro ngo "Igitekerezo cyanditswe na Albert  Rudatsimburwa". Nibajije ikyo umwanditsi yashatse kumvikanisha akoresha ijambo "igitekerezo".
  1. Ijambo"igitekerezo"  ryumvikana ku buryo bubiri:
a) Ikyo umuntu ashakishirije mu mutima atekereza cyangwa yibaza mu bwenge bwe cyangwa yibwira;
b) Amakuru yibyabaye kera mu Rwanda.
Mu Kinyarwanda kandi, hari mo n'ijambo "intekerezo" risobanura imitekereze y'umuntu ku bwe buryo ashaka kugera ku kintu.
Ntibyoroshye kumenya insobanuro umwanditsi Rubereti yahise mo. Ikiboneka ni uko  ageza ku basomyi inkuru yavanye  mu mwandiko wa Ariyeri Sabari (Ariel Sabar) namakuru yabwiwe nabagize komite ishinzwe itahuka ryUmwami Kigeri V,  ndetse nayabari mu itsinda ryayobowe na Pasiteri Ezira Mpyisi mu ruzinduko rwo gusura uwo Mwami i. Igitekerezo cyangwa intekerezo bwite bya Bwana Rudatsimburwa ntibigaragara ku buryo butaziguye.
  1. Ikyo Rubereti yita uRwanda ni igiki iyo yandika ngo "URwanda ruratashya Kigeli"?
Hari nibura ibyiciro bitandatu bitandukanye bishobora kwitirirwa uRwanda:
  1. "Perezida warwo Paul Kagame";
  2. Abamarampaka bakuye ho ingoma ya kyami;
  3. "Republika"
  4. "Ubuyobozi" (bwuRwanda)
  5. "Leta y'u Rwanda"
  6. Abaturage ( Rubereti nta kyo abavuga  ho).
Muri ibi byiciro byose, ni ikihe gitashya Umwami Kigeri? Ese byose byishyize hamwe byumvikana ku ntashyo igomba koherezwa no ku buryo bwo kubikora? Niba byarakozwe nikiciro kimwe se, amategeko yaba agiha  ububasha nuburenganzira bwo kurangiza uwo muhango? Ibi ndabivugira yuko hari abatari bake bagiye bazizwa kuvuga izina rye gusa!
  1. Ijambo "gutashya".
Iri jambo rivuga gutuma umuntu ku wundi ngo amukuramukirize; kuramutsa umuntu undi yagutumye ho. Rubereti aratumenyesha yuko itsinda riyobowe na Pasiteri Ezira Mpyisi ryatumwe [na nde?] kuramutsa  Umwami Kigeri. Nta kyo  avuga ku ntashyo bitwaje nubutumwa bagyanye. Gusura umuntu igitwe gisa  ntibisanzwe mu muco wuRwanda!  Byaba se ari kyo kyatumye, mu gihe kyo kuramukanya, intumwa zararambuye amaboko zishaka guhobera Umwami Kigeri maze amaboko yazo agahera mu kirere?". Iyo intumwa zifuza kuvuga yuko abantu bamutegereje bakamubura, ziba zaravuze yuko "amaso yaheze mu kirere".
  1. "Gutashya" bitandukanye no "gukumbura"
Bwana Rudatsimburwa yanditse yuko "uRwanda rutashya Kigeli", ariko nta hantu  agaragaza yuko "rukumbuye Umwami Kigeri".  Gukumbura ni ukumva uhagaritse umutima kubera uwo udaheruka kubona kandi ukunda ukaba wifuza kumubona. Nta rukumbuzi na ruke rugaragara mu mwandiko wa Rudatsimburwa, ahubwo hari mo amagambo aningura. Iki kintu giteye impungenge kyane. Mu Rwanda hari abantu benshi bazi Umwami Kigeri kandi babanye na we; hari  n'abo yagiriye neza ku buryo bunyuranye. Ntibyumvikana ukuntu Rubereti yaba nta we yumvise atashya Kigeri kubera urukumbuzi amufitiye. Nyamara mu Rwanda hari abantu benshi bamukunda!
  1. II.           Ibitekerezo biri mu mwandiko
Niba imvugo yumwandiko idafututse neza, byaba ari igitangaza gusanga urunyiriri mu bitekerezo. Hari igitonyanga kyukuri se kyaba kigaragara mo? Ingingo eshatu zikurikira ziradufasha kubisuzuma.
  1. Urwango , igitotsi namakimbirane.
Bwana Rudatsimburwa yanditse yuko yumvise abantu bajujura, ko yumvise impuha zuko hari urwango, igitotsi namakimbirane hagati yUmwami Kigeri na Perezida Pawuro Kagame, na Repuburika, nubuyobozi (bwuRwanda). Rubereti yavuze ko iryo jujura nimpuha "nta shingiro"bifite, ariko nta gisobanuro yigeze atanga yikyo abajujura nabakwiza impuha baba babikomora ho, hanyuma ngo abonere ho kwerekana ko nta shingiro gifite. We yarabyisesenguriye mu mwiherero we maze agera ku mwanzuro yuko ibyo byose bidafite ishingiro. Ntiyagaragaje uburyo yageze kuri uwo mwanzuro, kandi nta na gihamya yuko uwo mwanzuro we  waba waravanye ku izima abajujura nabakwiza impuha.
Abanyarwanda tuzacika ryari ku ngeso mbi yo kwirengagiza ukuri tuzi maze tukivugira ibinyuranye na ko? Umwanditsi numunyamakuru Rubereti Mudatsimburwa arabeshya nde iyo yirengagiza ibimenyetso byurwango namakimbirane byatangarijwe uRwanda namahanga yose? None se tuvuge yuko atigeze amenya:
-       Dosiye yAbanyakibuye Bwana Asiyeri Kabera na Yozefu Sebarenzi. Mu gitabo ke, Sebarenzi avuga ko hari incuti ye yamumenyesheje muri aya magambo yuko agiye kuvanwa ku Buperezida bwInteko Ishinga Amategeko: "Baravuga ko ubangamiye umutekano w'igihugu, ko ukorana n'ingabo z'Umwami mu mugambi wo guhirika iyi Guverinoma";
-       Dosiye yAbadamu  Sayidati Mukakibibi na Anyesi Uwimana Nkusi nyuma yumwandiko ngo "Umwami Kigeli ari mu nzira igana mu rwa Gasabo! * Umwami Kigeli niwe muti w'ikibazo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda" , UMURABYO No 29 05 – 19 Nyakanga 2010;
-       Dosiye yAbasore Rukeba Farasisiko, Ugirimpuhwe Rewonaridi, Kagambage Petero, Iyarwema Vedasiti na bagenzi babo bafatiwe i Bugande mu mwaka wa 2006 (Uburyo leta y'urwanda yacengeye mu muryango rprkimbagay'inyabutatu, 04/02/2014 04T23:01:26+00:00    DEMOCRACY & FREEDOMS). Nubwo hari abavuga yuko RPRK yahimbwe nUrwego rwUbutasi bwa Reta yuRwanda kugira ngo rushobore kumenya abakorana nUmwami Kigeri V, nta makuru agaragaza yuko urubanza abo basore baregwaga mo barwivanye mo neza.
-       Disikuru Pawuro Kagame yavugiye mo ngo "Uwo Mwami naza nzamushwanyaguza";
-       Amagambo Pawuro Kagame yabwiye igiterane kyurubyiruko ngo "Uwo Mwami mumuhanagure mu mitwe yanyu"?
Ni nde muntu ushyira mu gaciro watinyuka kuvuga yuko ibyo byose ari ibimenyetso byurukundo "Reta" ifitiye Umwami Kigeri V Ndahindurwa aho kuba ibyamasinde bafitanye?
  1. Umwami vs Uwahoze ari Umwami
Bwana Rudatsimburwa akomeje gutera abantu urujijo (nkuko abyiyemerera ku murongo usoza umwandiko we!) nibura ku ngingo ebyiri:
a)   Ntiyerura ngo avuge niba  Kigeri V Ndahindurwa ari Umwami cyangwa se
niba ari uwahoze ari Umwami. Umwanditsi Ariyeri Sabari we ntiyabikikiye, yavuze yuko Kigeri V Ndahindurwa ari"Umwami utagira igihugu". Nyamara  biroroshye kumenya yuko na Rudatsimburwa ari ko abitekereza ariko agatinya kubyerura. Koko rero, asubira mo incuro cumi nindwi(17) zose ko Kigeri V Ndahindurwa ari Umwami, naho  muri imwe(1) gusa akaba ari ho yandika ngo "Kigeli (wa V Ndahindurwa)wahoze ari Umwami w'u Rwanda".
Ku Bamarampaka bamuvanye ho, Kigeri V ni uwahoze ari Umwami; ku Bashyirahamwe bamunambye ho, Kigeri Varakyakiri Umwami wuRwanda. Ku Bakotanyi bamutaye iyo, Kigeri V ni uwahoze ari Umwami kuko batamutahukanye ngo akomeze imirimo ye nkuko Icyemezo   n1580 kInteko Rusange ya Roni kyari kyarabimusabiye na mbere yuko Abakotanyi bishyira ho. Ahangaha  Kigeri V Ndahindurwa yaguye mu matsa, kuko atigeze amenya (nta nundi wabimenye!) ukuntu Abagaragu  bari barakomeje kumuhakwa ho mu buhungiro bafashe ikemezo kyo kumwimura bakimika "Umuhinza" Pasiteri Bizimungu waje na we guhananturwa ku Ngoma nUmwega Pawuro Kagame.
b) Bwana Rudatsimbura ntasobanura  ikyo Reta yuRwanda iba ishaka kumvikanisha iyo "ikora ibishoboka byose ngo umwami atahe mu cyubahiro". None se, nyuma yaho Ariyeri Sabari amutabarije mu mwaka wa 2013 avuga ko Umwami afite "imibereho mibi cyane",
-       Reta yaba se iteganya kumusubiza "ubuzima bw'icyubahiro buteye ishema nk'ubw'umwami yahoranye"?
Rubereti Mudatsimburwa arashimangira iki gitekerezo mu nyangingo zumwandiko we, nkaho dusoma ngo "…bityo atahe ndetse asanganizwe ibisabo mu rwamuhetse". Ni nde wundi wakwakirwa atyo atari Umwami? Hari nahandi ngo "Iki ni cyo u Rwanda [Nabajije nti "uRwanda ni nde? Ni iki?"] rwifuje kugeraho ubwo rwashakaga gusubiza icyubahiro Umwami" Wasubiza Umwami ikyubahiro ute utamusubije ku Ntebe ye yUbwami? Arakomeza ngo "…gutaha kwe kugamije kubahiriza urwego rukomeye rw'amateka ahagarariye"; ngo "…bikanabashisha kuramba urwego [rwUbwami]n'abazavuka bazigiraho byinshi". Birumvikana yuko "kubahiriza urwego" no "kurubashisha kuramba"bivuga kururinda gucika burundu ahubwo rugasugira rugasagamba. Bigenze bityo, Kigeri V Ndahindurwa yaba "umwami ufasha igihugu kwiyubaka cyiyunga n'amateka yacyo, ngo kibashe kugira ahazaza heza". Ibingibi ni byo kandi, kuko uRwanda rutazashobora gushyika ku bwiyunge no ku bwiyubake Umwami Kigeri V atabigize mo uruhare. Mu buhanuzi bwe, hari aho Rewo Majeshi agera ati "…maze mbona Umwami KIGELI Ndahindurwa ageze k'Ubutaka bw'Urwanda arunamye arabusomye maze igihugu agikuraho umuvumo cyari gifite amazi ahita adudubiza aturuka mu misozi y'Igihugu kuburyo umuntu warutunze inka imwe yaramutungaga we n'Umuryango we wose." Nuko bose bavugira ikyarimwe bati "BIRAKABA BITYO"!
-       Kyangwa se ahubwo Reta yaba imuteganyiriza "kwemererwa gukomeza kwitwa 'Umwami' byibuze nk'izina ry'icyubahiro"?
Niki gitekerezo Rudatsimburwa aragishimangira muri iyi nteruro ivuga ibintu itabinyuze iruhande ngo "Biteganyijwe ko azahabwa inzu y'agatangaza yitegeye Nyanza ahahoze Umurwa w'u Rwanda kandi akagira n'ibyo agenerwa mu buryo buhoraho". Bwana Rudatsimburwa ntasobanura urwego rwa Reta ruzagabira Kigeri V Ndahindurwa ibyo byose. Byaba ari numuco mushya, kubera yuko Umwami wari uhariwe ububasha  bwo kugaba uko ashatse noneho yagomba gutega kugabirwa nabo yahoze ategeka! Umuntu se yavuga ko ari ka "Kebo kagya iwa Mugarura"? None se ko ari  andi makuru avuga yuko Reta yuRwanda yifunze (nta ndishyi ningurane) umutungo bwite wa Kigeri  nuwumuryango we (mu Rwanda no mu mahanga), ibyo azagenerwa  bizaba se ari uburyo bwo kumusubiza ibye bakabye bakabigabagabana uko bishakiye?( Umwami Kigeli V Ndahindurwa akomeje kumirwa mu gihe perezida Kagame akomeje kwigabiza umutungo w'ubwami akoresheje umuryangowe bwite witwaje uwahoze ari umugore w'umwami  Rosaria GikandaUmuvugizi) Hari inyungu nurwunguko se biziyongera ho?
Nibigenda bityo, Kigeri V Ndahindurwa azaba "ari kimwe n'abandi Banyarwanda bose [bataha] ari uko babyibukijwe" nka babandi Nyakwigendera Aroyiziya Inyumba yagyaga anyonya abibutsa ko imitungo yabo  yari yarakabwe ibategereje, kyangwa se ko hari imyanya runaka bagenewe mu nzego nkuru za Reta. Azaba abaye  nka ba bandi Intore zInterahamwe Rucagu zikyura  zibabeshya ngo bagizwe abere kandi mu byukuri ari amayeri  yo kubatanguranwa no kubatandukanya nAbanyamashyaka yimpinduramatwara. Ariko se ni nde watekereza yuko Umwami Kigeri yataha muri iryo hururu? Mbese ariko ubundi ikyo bamuhoye mu myaka yose yashize ubu  kyavuye ho?
  1. Abakotanyi babereye Umwami abahemu nibirumbo
Ngo "inkuru ni ikimenyabose" yuko Umwami abaye ho nabi kyane kugeza naho gusabiriza ngo abone "igaburo rimurenza umunsi"! Ibingibi biri mo amakabyankuru no gusebanya.  Yego Umwami Kigeri V Ndahindurwa ntabaye ho nkaho yaba  atuye ku Rwesero, ariko kandi ubuzima bwe ni nkubwizindi mpunzi zose zo mu Burayi na Amerika. Reta zaho ziba zaragennye ibitunga buri mpunzi itagombye gutora umurongo wiposho nko mu nkambi. Mbese ubundi ko Umwami Kigeri V yabakamiye bo bamwituye ineza yabagiriye bakamurinda gusazana  umukokwe wo kuba yarazengurutse amahanga?
Dore igitangaje ni ikingiki: Umwami Kigeri V yashakiye imfashanyo zinyuranye impunzi zamukurikiye mu mahanga, haba mu byimibereho, haba mu byamashuri, haba no mu ntwaro zagabishaga ibitero mu Rwanda. Abakotanyi batagira umutima bamutwaye ubutware yari yarabahawe ho ku bwumurage amateka namategeko, bongera ho kumuta wenyine mu kaga kubuhunzi, bagereka ho no kumwima umugabane mu minyago basahuye, mu mitungo bakabye no mu myaka basaruye batarayihinze. Abakotanyi ni bo badukanye ingeso igayitse wo kutibuka ngo witure uwakugiriye neza. Bawukongeje no mu bacitse ku icumu batatiye ababakijije imipanga yabatekinisiye biyoberanyije mo Interahamwe.
Umunyarwanda Sipiriyani Munyensanga abona ko impuhwe Abakotanyi basa nabatangiye kugirira Umwami Kigeri V ari "iza Bihehe" ngo akaba ahubwo ari iturufu bamushaka ho ryabafasha kwizigura ingorane bidumbaguza mo. Arabaza ati " Nyuma y'imyaka itagira uko ingana mbona Inkotanyi zaramusuzuguye, zaramukubye na zeru inyuma y'akitso, zitanatinya no gucishamo zikamunnyega, ubu noneho nibwo bumva ko ikibazo cye nacyo cyakagombye kwitabwaho?! "
Nizo mpuhwe  Rudatsimburwa asanga zaba zipfushijwe ubusa, kubera ikigero kye ningeso zimuranga. Ngo iperereza yakoze ryamweretse "…umwami ushaje, ugirwa inama mbi zitari iz'abiru kandi ureba inyungu ze bwite". Rudatsimburwa ararenganya kandi akanabeshyera Umwami Kigeri V Ndahindurwa. None se ko ko "Sabukuru itanywerwa umuti" hari ukwiriye kubigayira kandi na we ejo izaba yamugeze ho? Rubereti se yiyibagiza yuko Abakotanyi bakoresheje amayeri arenze igihumbi ngo Umwami bamumare ho abantu bamumaraga irungu bakanamwungura ibitekerezo. Abakambwe bakoranyirijwe mu Nteko Izirikana bahoraga bijujuta ngo bateshejwe uwo bataramanaga  baza kwanikwa kuri sitade! Kuvuga ko Umwami Kigeri V "areba inyungu ze bwite" byo ni ikinyoma kyambaye ubusa kuko kuri iyi ngingo amateka yamubera umugabo. Ubivuga ntazi amateka yUmwami Kigeri V Ndahindurwa. Undi Munyarwanda witwa Maritini Ntiyamira yabajije Rudatsimburwa ibi bikurikira kuri Fesibuku: " Umusaza wowe ubwawe wivugiye ko afite imyaka 78, "inyungu ze bwite" uvuga areba zaba ari nkizihe???? Ni ukuba yarifashe ubuzima bwe bwose akaba ashaje atarongoye kuko yanze kwishimisha Abanyarwanda bababaye???? Ni ukwanga guhakirizwa akemera kubaho mubukene ubuzima bwe bwose se???? Ni ukuba yaranze se kubemerera ibyo mwifuzaga ngo mumuhe ibyo byose mwamushukishaga asize Abanyarwanda bavugiriza induru mumahanga hirya no hino???? Ese mwumvaga ko muzamubindikiranya mukamucyura bunyago nk'amatungo magufi, agatahira kumirambo y'Abanyarwanda ireremba muri Rweru iyindi ivumburwa mubyobo rusange n'iyindi inyanyagiye hirya no hino mugihugu, ese mwumva yari gusiga impunzi z'Abanyarwanda birirwa batabaza bavuza iyabahanda mumahanga hose ubwo akaba yari kuba abasize ajya hehe???" Muri make, imvugo ya Rubereti Rudatsimburwa irangwa na bwa bwibone nubwirasi butanafite ishingiro bwAbakotanyi bibarira bibeshya ko ari bo bafite  ibitekerezo bizima, abatabona ibintu kimwe na bo bakabatema amajosi (Rwisereka)kyangwa bakabata  ku munigo (Karegeya) igihe amasasu yabatengushye (Kayumba). Abakotanyi batobanze igihugu bagitera mo urwango nubutati bitagira ingano ku buryo nta kintu bakwirata uretse kwitwa impangu zikinyoma! Umwami Kigeri V wabitaje bahora bagerageza kumuta mu mitego ariko bagasanga yarabatanze gukanura!
Umwanzuro
Bwana Rubereti Rudatsimburwa yashatse kwigaragaza nkIntore za kino gihe. Byamupfubanye, kuko kimwe na zo nta bupfura, ubushishozi nikinyabupfura birangwa mu mvugo nibitekerezo bye. Yongeye kwerekana yuko Abakotanyi ari abahemu baberwa no gushinyagura. Kagame ubwe yibonaniye nUmwami Kigeri agenzwa gusa no kumwigamba ho ko yambwambuye Ingoma yanambiye, kuko yamusuje igitwe gisa ntagire nikyo amusigira. Ibyumwana wikirumbo, yirengagije ibyUmwami Kigeri V Ndahindurwa  yamukoreye ku giti kye mu gihe yari agicuruza "ebimeneka". Yakomeje kurerega Umwami kuko amagambo yamubwiye atigeze ayagenera igisubizo kiboneye. Yahise mo guhora amwohereza ho ba Ambasaderi ari uburyo bwo kumurangaza. Muri aya mezi ya vuba yamwohereje ho intumwa ubugira kabiri, ubwa gatatu ayomeka ho Pasiteri Ezira Mpyisi watonnye ku bwa Rudahigwa kandi akaba atifuza gutatira mwene se Kigeri V   Ndahindurwa. Kagame se yatinyuka ate kumumutuma ho kandi ari mu bamutota ngo atange inzira Umwami atahe uRwanda rutunganirwe?
None se niba uruzinduko rwa Pasiteri Ezira Mpyisi rwari rugamije kumenyesha Umwami Kigeri V Ndahindurwa yuko Reta yuRwanda yiteguye  kumusubiza ikyubahiro imugarura mu gihugu kye "asanganizwa ibisabo", ko gutaha kwe  "kugamije kubahiriza urwego rukomeye rw'amateka ahagarariye" kugira ngo rubashe "kuramba", byagenze bite kugira ngo asange "Umwami yarahanaguye mu mutwe urugendo rwo gutaha i Rwanda"? Aha ni ho hakenewe ibisobanuro, ariko Rubereti Rudatsimburwa yanze kugira ikyo abivuga ho kandi yaraganiriye nabibonaniye nUmwami Kigeri V Ndahindurwa imbonankubone!
Itahuka ryUmwami Kigeri V ryagirira URwanda nAbanyarwanda akamaro. Itahuka rye ryagombye guherekezwa nimihindukire yibintu bitari bike mu butegetsi bwakomeje guhembera inzangano namacakubiri mu bana buRwanda baborera mu bihome abandi bagahungira mu mahanga, ubutegetsi bwakomeje konona umubano wuRwanda  nabaturanyi, ubutegetsi bwanangiye kuvirira amafuti abutera ikinegu  mu gihugu imbere no mu mahanga. Niba se intumwa nta kyo zamenyesheje Umwami  muri urwo rwego, yari kubura ate gusubka itahuka rye, kyanekyane  mu gihe asanga bashaka kumutsindagira "ibyemejwe mbere byose" batabanje kubyumvikana ho? Harya ngo bizeye kumufatirana nubukene [bamuteje] ngo bamwibagize intego yiyemeje yo kurebera no kurenganura Abanyarwanda bose iyo bava bakagera? Abateze amatwi ni bwo yaba arangamiye koko "inyungu ze bwite", naho ureke ibyo Rubereti Rudatsimburwa amutwerera bitamurangwa ho.
Ndangije nongera kwibutsa yuko aho kwanga no guhora dutuka Abakotanyi numutware wabo, dukwiriye kubasabira ngo Imana ibavane mu bikohwa byIbinyabubasha (ibyo ku isi nibyikuzimu) byabigaruriye bikabagira abacakara babyo.
Rewoporidi MUNYAKAZI
Source: DHR

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[amakurunamateka] Rwanda: “Sinabona amafaranga yo guha umwana ngo arye ku ishuri kandi mu rugo natwe turya rimwe ku munsi”, Ubuhamya bw’umwarimu

 


"Sinabona amafaranga yo guha umwana ngo arye ku ishuri kandi mu rugo natwe turya rimwe ku munsi", Ubuhamya bw'umwarimu.

Nyuma y'inkuru yo kuwa 18 Ukuboza 2014 yasohotse ku rubuga umuryango.rw yagiraga iti : "Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ikomeje kugenda biguruntege", twaje kubona ubutumwa bw'umwe mu barezi wifuje ko igitekerezo cye cyasohoka nk'inkuru mu rwego rwo kugirango abantu basobanukirwe zimwe mu mbogamizi zikomeje kuyigaragaramo, aha akaba agaragaza ko bikomeje kuba ikibazo igihe abana bamwe bashobora kurya kuko bishyuye amafaranga yo kurya, abandi bakabwirirwa, warangiza ukabashyira mu ishuri rimwe ukabigisha.
Ubu butumwa buragira buti :
Iyi nkuru iranshimishije cyane. Njyewe ndi umurezi nigisha Senior two na Senior three nkaba ndi class teacher wa Senior three. Iyi gahunda yo kugaburira abana, ni nziza cyane iyo wumva ivugwa ariko ingaruka zikomeye igira sinzi niba n'aba bakoze ubushakashatsi barazibonye zose.
Twe tubirimo rwose twasaba ko niba Leta itashobora gufasha abatishoboye, byahagarikwa bakiga uko byari bisanzwe kuko bitera amakimbirane hagati y'abana barya n'abatarya ndetse n'abarimu ndetse hagati y'umuyobozi w'ishuri n'umwarimu. Tekereza nawe kubuza umwana kurya kandi ashonje ndetse akubwira ko atabona amafaranga asabwa, aba yahisemo kuza abizi neza ko nta yo yatanze urumva nawe ikibimutera.
Kumubuza urumva ingaruka zabyo ! numwemerera kandi atarayatanze ndetse bagenzi be babizi nabyo urabyumva ! umuyobozi w'ishuri nawe namenya ko hari umwana wariye atarishyuye, wowe mwarimu uzisobanura wandikirwe n'ibaruwa ugusaba gutanga ubusobanuro. Iyo dusubiye mu ishiri kwigisha nyuma yo kurya kimwe cya kabiri cy'abana kiba cyatashye ukabura uko utanga isomo kuko n'abihanganye baba basinzira. Kuvuga na none ngo abatishoboye bajye bumvikana n'ubuyobozi bw'ishuri, ibyo byaba ari ukubeshyana kuko ntago ishuri ryabona amafaranga cyeretse nibiba nka mitiweli kandi ntibyakunda.
Kandi nanone Leta nifasha abatishoboye bo mu kiciro cya mbere gusa cy'ubudehe ntago ikibazo kizakemuka kuko byakozwe nabi cyane bamwe bagirwa abakire kandi ari abatindi, sinzi uko bizagenda, hari umubyeyi usanga afite abana barenze babiri kubona amafaranga ari hejuru y'ibihumbi bibiri buri cyumweru birakoneye ! Gusa ni gahunda nziza pe ariko ninozwe kuko izaba nziza ari uko abana bose barya.
Kandi n'ubwo bajya babihakana rwose umwana utayabonye ntago batuma yiga neza (abayobozi b'ibigo) ibi ndabivuga nka mwarimu usabwa kubikora ni nacyo gituma bamwe bahitamo kureka kwiga kuko baterwa ipfunwe no guhora basohorwa buri munsi. Nk'ubu hari umubyeyi waje aratubwira ati sinabona amafaranga kuko no mu rugo turya rimwe ku munsi ngo ajye ataha arye ninjoro, niba bidashoboka azabireke (kwiga), kandi ngo ari mu kiciro cya gatatu cy'ubudehe. Navuga byinshi gusa mumbabarire kuko ndondogoye, mumbabariye iki gitekerezo mwagikoramo inkuru kuko byafasha n'abandi gutanga ibitekerezo.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[amakurunamateka] Veteran Essebsi wins Tunisia's first free presidential vote

 

 

Veteran Essebsi wins Tunisia's first free presidential vote

BY PATRICK MARKEY AND TAREK AMARA
TUNIS Mon Dec 22, 2014 6:07pm EST

RELATED TOPICS

(Reuters) - Veteran Tunisian politician Beji Caid Essebsi won the country's first free presidential election in the final step of a transition to democracy after an uprising that ousted autocrat Zine El-Abidine Ben Ali in 2011.
Essebsi, a former Ben Ali official, beat rival Moncef Marzouki with 55.68 percent of the vote against 44.32 percent in Sunday's run-off ballot between the two men, according to results released on Monday by electoral authorities.
Both candidates called for calm after rioting briefly broke out in several southern towns in protest over the return of an old guard figure, and witnesses said an office of Essebsi's Nidaa Tounes party was set alight in one town.
 
A former parliament speaker under Ben Ali, Essebsi recast himself as an experienced technocrat. His secular party Nidaa Tounes - Call for Tunisia - profited from a backlash against the post-revolt Islamist government, which many voters blamed for turmoil after 2011.
"I will be president for all Tunisians," Essebsi said in a brief speech on state television.
Outside the Nidaa Tounes headquarters in the capital Tunis, several hundred jubilant supporters took to the streets to celebrate with flares and music, waving Tunisia's red and white national flag and honking car horns.
"He's the right man for the right time," said government finance specialist Sana Ben Said at the Essebsi rally.
In a short television address Marzouki accepted his defeat despite what he said were suspected vote irregularities, which he would not challenge.
Just after results were announced, protesters set fire to a Nidaa Tounes party office in Tataouine in southern Tunisia, witnesses said. Residents said rioting broke out in several southern towns, including Hamma, where police firing teargas to disperse hundreds of youths who burned tyres to demonstrate.
Critics of Essebsi, an 88-year-old who has spent five decades in Tunisian politics, see his return as a setback for the 2011 uprising that ousted Ben Ali and put the North African country on the road to full democracy, with a new constitution and free parliamentary and presidential elections.
The Tunisian uprising also inspired the Arab Spring revolts across North Africa and the Middle East.
U.S. President Barack Obama and U.S. Secretary of State John Kerry congratulated Essebsi on his victory and Tunisia on its conclusion of the first presidential election under the new constitution, according to U.S. statements.
"Tunisia has provided a shining example to the region and the world of what can be achieved through dedication to democracy, consensus, and an inclusive political process," Kerry said.
OLD GUARD RETURN?
Compromise has been important in Tunisian politics. Essebsi's Nidaa Tounes reached a deal with the Islamist Ennahda party to overcome a political crisis triggered by the murder of two secular leaders last year.
As frontrunner, Essebsi dismissed critics who said victory for him would mark a return of the old guard. He distanced himself from the corruption and abuses of Ben Ali's era, and argued that he was the statesman Tunisia needed following three messy years of an Islamist-led coalition government.
Marzouki, who had sought refuge in France during the Ben Ali era, painted a potential Essebsi presidency as a reverse for the "Jasmine Revolution" that forced the former autocrat to flee into exile. But many tied Marzouki to the Ennahda government.
Accepting former regime officials - known as the "Remnants" by their critics - back into politics had been one of the compromises that helped restore calm and keep Tunisia's often unsteady transition to democracy on track.
Victory for Essebsi consolidates his secular Nidaa Tounes party's position after it won the most seats in October's parliamentary election, beating out Islamist party Ennahda.
Essebsi's party will now have to decide on a prime minister and form a new government in coalition with smaller parties in the parliament before tackling Tunisia's low-level Islamist militancy and politically sensitive economic reforms.
Ennahda holds the second largest number of seats in congress and it and leftist Popular Front movement are still strong movements that will prove tough opponents in negotiations over policy in parliament.
(Editing by Angus MacSwan and Dominic Evans)

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Monday, 22 December 2014

Fwd: *DHR* Pas confondre crises d'enervement za Kagame na panafricanisme, ntaho bihuriye!


From: Anastase Gasana


Basomyi banditsi mujya impaka kuri iki kibazo,
Sinzi icyo mupfa! Jye nsomye iyi article ya Selemani ishyizwe kuri uru rubuga na Lyarahoze nsanga ivuga ukuri. Si nzi rero niba ari ukuri kwayo Prof Rwagasana ayihora. Ahubwo jye ndashimira Lyarahoze utumye tubasha kuyisoma turi benshi.
1. Kagame ntabwo ari nationaliste, ntabwo ari panafricaniste, emwe nta n'ubwo ari un patriote nkuko ishyaka rye ribibeshya abanyarwanda n'amahanga mw'izina ryaryo Front Patriotique Rwandais; kuko kuba patriote ni ugukunda igihugu, bikaba bivuga gukunda abenegihugu bacyo bose kuko ari bo gihugu. Ubukungu bwa mbere bwa buri gihugu nk'uko nagiye mbyandika hano  kenshi, ni abantu, abenegihugu , abaturage b'icyo gihugu.Umuntu nka Kagame na FPR bamaze kwica abanyarwanda barenga miliyoni eshatu guhera mu 1990 na nubu bakaba bakibica imirambo bayijugunya mu nzuzi nk'Akagera, mu biyaga nka Rweru no mu byobo rusange hirya no hino mu gihugu, reba abacongomani yishe muri DRC kuva 1996 kugeza ubu, uriya muntu wavuga cyangwa se we yavuga ko ari patriote ko ari panafricaniste ahereye he yirirwa yica abanyafurika mu Rwanda no muri Congo, yirirwa ashyigikiye umugenocidaire nkawe bahuje kwica abenegihugu ari we Bashir perezida wa Sudan wirirwa yica abirabura bo muri Darfur(Sudan) abaziza ko atari abanyafurika bafite inkomoko ku barabu nkawe. Kagame iyo aza kuba un panafricaniste aba yarahaye ingabo ze RDF muri Darfur-Sudan gukora ibishoboka byose genocide ku birabura ihakorerwa igahagarara ariko siko byagenze, kuko Kagame ashyigikiye Perezida Bashir wa Sudan ukora iyo genocide kugirango urukiko mpuzamahanga ICC rutamufata. Kuki? Kuko nawe (Kagame) azi ko yakoze genocide ku banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu mu Rwanda no muri Congo DRC, akaba atinya ko ICC nawe yazamufata ari nayo mpamvu yanze ko u Rwanda ruba member wa ICC; we na perezida Museveni bakaba barahagurukiye kurengera umugenocidaire kimwe nabo Bashir perezida wa Sudan no kurwanya ku mugaragaro ICC BAGAMIJE GUKOMEZA KWIMIKA UMUCO WO KUDAHANA MU RWANDA NO MURI AFURIKA YOSE.
2. Aho Kagame agera akagira crise d'enervement akiyama abazungu mu ma discours ye, ntabwo ari ubupanafricanisme bumurimo kuko ntabwo yigeze nta n'ubwo azagira. Abiterwa n'uko muri bo haba hari ababa bamubwiye ko akwiya gusangira ubutegetsi bw'u Rwanda n'abandi banyarwanda batari abo mu bwoko bwe au meme pied d'egalite ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawaje kuvumba iwabo. C'est ca qui l'enerve. Si ibintu bishya kandi si ubwambere kuko no mu kwezi kwa kane 1956 umwami Rudahigwa yagize meme reaction nk'iya Kagame umuzungu w'umubirigi wari muri Conseil de Gouvernement General yari igizwe n'abatutsi n'abazungu gusa atanze igitekerezo mu nama ko hakwiye gushyirwamo abahutu bane bo guhagararira bagenzi babo nabo. Umwami Rudahigwa yabaye nka Kagame avuga NON categorique, asakirana n'uwo muzungu Maus umuriro uraka ku buryo uwo muzungu yahise yandika ibaruwa isezera ku bushake bwe muri iriya Conseil de Gouvernement. Perezida Kagame rero kimwe n'umwami Rudahigwa, nta genuine power sharing n'abahutu ashaka et ca l'enerve kumva abo bazungu bahora babimuduhira mu matwi, akumva rero ko aho kugirango akore biriya bamusaba by'isangira ry'ubutegetsi n'abahutu, izo mfashanyo zabo bamukangisha bashatse bazireka ariko bakamuha amahoro kuri iyo ngingo. Kuri we nibamureke abakoze icyo yishakiye akomeze abagire des citoyens de second rang  azajya avumbya ku buyobozi bw'igihugu cyabo nabo ari uko we n'abo mu bwoko bwe babishatse. Umuvandimwe munyarwanda w'umututsi ushyigikiye perezida Kagame muri iyi politiki ye turwanya mbi yo gukandamiza abandi banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu, akwiye kwisubiraho agasubiza ubwenge ku gihe ari we ejo atazava aho abyicuza bitagifite igaruriro. (Gasana Anastase, perezida wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).  


2014-12-21 13:52 GMT-08:00 rwagasana gerard gerwaga@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Mbega amarangamutima!!!! Umuntu nkuyu se wamusubiza iki ? Nakomeze abeshye, aboroge, akomeze abeshye aboroge, nananirwa azashyira ubwenge kugihe.
 
Rwagasana Gerard
P.O. Box 4301 Kigali - Rwanda
Mob: 250-788460976 
Home: 250 255104911
mailto: gerwaga@yahoo.com
  


The Secret: Thoughts become Things
 


On Saturday, 20 December 2014, 16:33, Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr> wrote:


"Chers tous,

A qui voudrait l'entendre, je dirais a Kagame, comme je l'ai fait avec Joseph, son collegue, la meme chose: un bon discours de nationaliste et de panafricain, mais VIDE de sens lorsqu'il sort d'une bouche qui a ordonne la mort et la misere des Rwandais et des Congolais pour etre la ou il est. Pourtant, Habyarimana avait deja tendu la main a la democratie. Qui a conseille a Kagame de tirer sur son frere qui venait de signer, a  Arusha, la fin de son regne par la force? Si je mens, posez cette question a Carla Del Ponte... N'est-ce pas il y a eu ingerence etrangere, Excellence Paul Kagame?  Et un africain, Kagame, a adhere a un plan qui a "revolutionne le Rwanda" de la facon connue aujourd'hui!

J'epouserai ce discours le jour ou Kagame va se lever, avec courage, et denoncer CLINTON, ALBRIGHT et BLAIR dans les morts rwando-zairoise et rwando-rdcongolaise. 

Pourquoi lui, qui savait que le blanc n'avait aucun ordre a donner aux Africains, a-t-il permis a Washington et Londres de l'induire dans la betise qui a mis au pied  du mur le Rwanda par l'assassinat de HABYARIMANA, debut des massacres et autres genocides dont le bilan, au Rwanda et au Congo - Zaire ne cesse de s'alourdir a ce jour?

Ou etait ce discours, de Kagame, en 1994? N'est-ce pas ca nous aurait epargne plusieurs maux, en Afrique des Grands lacs comme partout en Afrique? Pourquoi cette attitude-la finalement? Que veut-il sauver, Kagame? Les ames qui tombent a BENI, ou sa tete?

N'est-ce pas lui, Kagame, qui a instruit les Ruberwa, Karahamuheto, Nyarugabo, Bugera, Bisengimana et cie sur la facon d'humilier les Congolais au point de les rendre plus ridicules que du temps de Mobutu? N'est-ce pas lui, Kagame, qui a trouve bon de laisser KABAREBE cracher dans les bouches de nos parents, faire violer nos mamans, jeter nos bebes a la poubelle et piller nos richesses? 

Et si Ngandu Kisase et LDKabila revenaient nous raconter la haine de cet homme a l'endroit des etres humains! Et si Bizimungu et Kanyarengwe se levaient face a lui pour denoncer son plan maccabre contre les voisins! Et si les GORILLES de montagne et le COLTAN du Kivu pouvaient s'exprimer pour nous dire ou ils sont cantonnes! Le blanc te couvre dans l'exploitation illicite des richesses du voisin. Apres avoir reussi ton coup, tu dis au meme voisin, pille, de ne pas ecouter le blanc! Voyons donc!

Oui, Paul fut un malfaiteur avant de devenir serviteur de Dieu. Quand il tuait, dira la Bible, il se nommait SAOUL. Le jour ou Dieu l'appelle a l'ordre, et avant de bien servir, il a RENONCE a ses anciennes pratiques, s'est REPENTI, et a PRECHE. 

Logiquement, Paul Kagame devrait, pour devenir PANAFRICANISTE, se REPENTIR. Ca prend donc un courage exceptionnel. Car il devra dire aux Congolais et aux Rwandais comment les MILLIONS sont morts dans les grands lacs, de 1994 a nos jours. Il devra expliquer, entre autres, les raisons des affrontements entre ses troupes et celles de son aine MUSEVENI sur le sol congolais... 

Mais avant de le faire avec les Congolais, la charite bien ordonnee commence chez soi. Entre autres faits et gestes, Kagame, pour prouver aux Blancs qu'ils disent du n'importe quoi, devra CONFONDRE ces chercheurs AMERICAIN et BRITANNIQUE qui ont trouve que dans les musees des morts de Kigali il y a eu plus des Hutus que des Tutsis victimes du "genocide" de 1994.

Une fois ces deux choses faites, revenir nous aligner a sa philosophie de la liberation de l'Afrique, de sa non alienation, qui va faire a ce que nous ne suivions plus ce que le blanc ((dont TONY BLAIR, son Conseiller non paye) vient dicter en Afrique. 

Ou alors nous sommes trop NAIFS, africains, pour faire foi en ce que l'on nous chante! Ce n'est pas nous ingerer dans les affaires du Rwanda. C'est une reaction normale. Car Kagame s'adresse a nous, Africains.


M. Selemani
(Paisible citoyen)"
 




__._,_.___

Envoyé par : rwagasana gerard <gerwaga@yahoo.com>

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.