Pages

Tuesday 23 December 2014

[amakurunamateka] Rwanda: Ikyo Rubereti yita uRwanda ni igiki iyo yandika ngo “URwanda ruratashya Kigeli”?, Mwarimu Rewoporidi Munyakazi

 


Ikyo Rubereti yita uRwanda ni igiki iyo yandika ngo "URwanda ruratashya Kigeli"?, Mwarimu Rewoporidi Munyakazi

Munyakazi
23/12/2014 16:07   Amakuru
Ngo "U RWANDA RURATASHYA KIGELI, AMABOKO YAHEZE MU KIRERE!"
Umwandiko witwa gutyo watangajwe Kinyarwanda na Bwana Rubereti Rudatsimburwa mu kinyamakuru Igihe kyo ku itariki ya 14 Ukuboza 2014. Yari yaraye awutangaje mu Kyongereza mu kinyamakuru The New Times kyo ku ya 13 Ukuboza 2014Uwo mwandiko wanteye kwibaza ibintu bimwe na bimwe, ariko kyane kyane ibyerekeye Ikinyarwanda, mu mpande zakyo zombi zururimi numuco.

Koko rero, ingingo ntasobanukiwe neza zerekeye imvugo nibitekerezo.
  1. I.             Imvugo ikoreshwa
Umutwe wumwandiko ukurikiwe niyi nteruro ngo "Igitekerezo cyanditswe na Albert  Rudatsimburwa". Nibajije ikyo umwanditsi yashatse kumvikanisha akoresha ijambo "igitekerezo".
  1. Ijambo"igitekerezo"  ryumvikana ku buryo bubiri:
a) Ikyo umuntu ashakishirije mu mutima atekereza cyangwa yibaza mu bwenge bwe cyangwa yibwira;
b) Amakuru yibyabaye kera mu Rwanda.
Mu Kinyarwanda kandi, hari mo n'ijambo "intekerezo" risobanura imitekereze y'umuntu ku bwe buryo ashaka kugera ku kintu.
Ntibyoroshye kumenya insobanuro umwanditsi Rubereti yahise mo. Ikiboneka ni uko  ageza ku basomyi inkuru yavanye  mu mwandiko wa Ariyeri Sabari (Ariel Sabar) namakuru yabwiwe nabagize komite ishinzwe itahuka ryUmwami Kigeri V,  ndetse nayabari mu itsinda ryayobowe na Pasiteri Ezira Mpyisi mu ruzinduko rwo gusura uwo Mwami i. Igitekerezo cyangwa intekerezo bwite bya Bwana Rudatsimburwa ntibigaragara ku buryo butaziguye.
  1. Ikyo Rubereti yita uRwanda ni igiki iyo yandika ngo "URwanda ruratashya Kigeli"?
Hari nibura ibyiciro bitandatu bitandukanye bishobora kwitirirwa uRwanda:
  1. "Perezida warwo Paul Kagame";
  2. Abamarampaka bakuye ho ingoma ya kyami;
  3. "Republika"
  4. "Ubuyobozi" (bwuRwanda)
  5. "Leta y'u Rwanda"
  6. Abaturage ( Rubereti nta kyo abavuga  ho).
Muri ibi byiciro byose, ni ikihe gitashya Umwami Kigeri? Ese byose byishyize hamwe byumvikana ku ntashyo igomba koherezwa no ku buryo bwo kubikora? Niba byarakozwe nikiciro kimwe se, amategeko yaba agiha  ububasha nuburenganzira bwo kurangiza uwo muhango? Ibi ndabivugira yuko hari abatari bake bagiye bazizwa kuvuga izina rye gusa!
  1. Ijambo "gutashya".
Iri jambo rivuga gutuma umuntu ku wundi ngo amukuramukirize; kuramutsa umuntu undi yagutumye ho. Rubereti aratumenyesha yuko itsinda riyobowe na Pasiteri Ezira Mpyisi ryatumwe [na nde?] kuramutsa  Umwami Kigeri. Nta kyo  avuga ku ntashyo bitwaje nubutumwa bagyanye. Gusura umuntu igitwe gisa  ntibisanzwe mu muco wuRwanda!  Byaba se ari kyo kyatumye, mu gihe kyo kuramukanya, intumwa zararambuye amaboko zishaka guhobera Umwami Kigeri maze amaboko yazo agahera mu kirere?". Iyo intumwa zifuza kuvuga yuko abantu bamutegereje bakamubura, ziba zaravuze yuko "amaso yaheze mu kirere".
  1. "Gutashya" bitandukanye no "gukumbura"
Bwana Rudatsimburwa yanditse yuko "uRwanda rutashya Kigeli", ariko nta hantu  agaragaza yuko "rukumbuye Umwami Kigeri".  Gukumbura ni ukumva uhagaritse umutima kubera uwo udaheruka kubona kandi ukunda ukaba wifuza kumubona. Nta rukumbuzi na ruke rugaragara mu mwandiko wa Rudatsimburwa, ahubwo hari mo amagambo aningura. Iki kintu giteye impungenge kyane. Mu Rwanda hari abantu benshi bazi Umwami Kigeri kandi babanye na we; hari  n'abo yagiriye neza ku buryo bunyuranye. Ntibyumvikana ukuntu Rubereti yaba nta we yumvise atashya Kigeri kubera urukumbuzi amufitiye. Nyamara mu Rwanda hari abantu benshi bamukunda!
  1. II.           Ibitekerezo biri mu mwandiko
Niba imvugo yumwandiko idafututse neza, byaba ari igitangaza gusanga urunyiriri mu bitekerezo. Hari igitonyanga kyukuri se kyaba kigaragara mo? Ingingo eshatu zikurikira ziradufasha kubisuzuma.
  1. Urwango , igitotsi namakimbirane.
Bwana Rudatsimburwa yanditse yuko yumvise abantu bajujura, ko yumvise impuha zuko hari urwango, igitotsi namakimbirane hagati yUmwami Kigeri na Perezida Pawuro Kagame, na Repuburika, nubuyobozi (bwuRwanda). Rubereti yavuze ko iryo jujura nimpuha "nta shingiro"bifite, ariko nta gisobanuro yigeze atanga yikyo abajujura nabakwiza impuha baba babikomora ho, hanyuma ngo abonere ho kwerekana ko nta shingiro gifite. We yarabyisesenguriye mu mwiherero we maze agera ku mwanzuro yuko ibyo byose bidafite ishingiro. Ntiyagaragaje uburyo yageze kuri uwo mwanzuro, kandi nta na gihamya yuko uwo mwanzuro we  waba waravanye ku izima abajujura nabakwiza impuha.
Abanyarwanda tuzacika ryari ku ngeso mbi yo kwirengagiza ukuri tuzi maze tukivugira ibinyuranye na ko? Umwanditsi numunyamakuru Rubereti Mudatsimburwa arabeshya nde iyo yirengagiza ibimenyetso byurwango namakimbirane byatangarijwe uRwanda namahanga yose? None se tuvuge yuko atigeze amenya:
-       Dosiye yAbanyakibuye Bwana Asiyeri Kabera na Yozefu Sebarenzi. Mu gitabo ke, Sebarenzi avuga ko hari incuti ye yamumenyesheje muri aya magambo yuko agiye kuvanwa ku Buperezida bwInteko Ishinga Amategeko: "Baravuga ko ubangamiye umutekano w'igihugu, ko ukorana n'ingabo z'Umwami mu mugambi wo guhirika iyi Guverinoma";
-       Dosiye yAbadamu  Sayidati Mukakibibi na Anyesi Uwimana Nkusi nyuma yumwandiko ngo "Umwami Kigeli ari mu nzira igana mu rwa Gasabo! * Umwami Kigeli niwe muti w'ikibazo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda" , UMURABYO No 29 05 – 19 Nyakanga 2010;
-       Dosiye yAbasore Rukeba Farasisiko, Ugirimpuhwe Rewonaridi, Kagambage Petero, Iyarwema Vedasiti na bagenzi babo bafatiwe i Bugande mu mwaka wa 2006 (Uburyo leta y'urwanda yacengeye mu muryango rprkimbagay'inyabutatu, 04/02/2014 04T23:01:26+00:00    DEMOCRACY & FREEDOMS). Nubwo hari abavuga yuko RPRK yahimbwe nUrwego rwUbutasi bwa Reta yuRwanda kugira ngo rushobore kumenya abakorana nUmwami Kigeri V, nta makuru agaragaza yuko urubanza abo basore baregwaga mo barwivanye mo neza.
-       Disikuru Pawuro Kagame yavugiye mo ngo "Uwo Mwami naza nzamushwanyaguza";
-       Amagambo Pawuro Kagame yabwiye igiterane kyurubyiruko ngo "Uwo Mwami mumuhanagure mu mitwe yanyu"?
Ni nde muntu ushyira mu gaciro watinyuka kuvuga yuko ibyo byose ari ibimenyetso byurukundo "Reta" ifitiye Umwami Kigeri V Ndahindurwa aho kuba ibyamasinde bafitanye?
  1. Umwami vs Uwahoze ari Umwami
Bwana Rudatsimburwa akomeje gutera abantu urujijo (nkuko abyiyemerera ku murongo usoza umwandiko we!) nibura ku ngingo ebyiri:
a)   Ntiyerura ngo avuge niba  Kigeri V Ndahindurwa ari Umwami cyangwa se
niba ari uwahoze ari Umwami. Umwanditsi Ariyeri Sabari we ntiyabikikiye, yavuze yuko Kigeri V Ndahindurwa ari"Umwami utagira igihugu". Nyamara  biroroshye kumenya yuko na Rudatsimburwa ari ko abitekereza ariko agatinya kubyerura. Koko rero, asubira mo incuro cumi nindwi(17) zose ko Kigeri V Ndahindurwa ari Umwami, naho  muri imwe(1) gusa akaba ari ho yandika ngo "Kigeli (wa V Ndahindurwa)wahoze ari Umwami w'u Rwanda".
Ku Bamarampaka bamuvanye ho, Kigeri V ni uwahoze ari Umwami; ku Bashyirahamwe bamunambye ho, Kigeri Varakyakiri Umwami wuRwanda. Ku Bakotanyi bamutaye iyo, Kigeri V ni uwahoze ari Umwami kuko batamutahukanye ngo akomeze imirimo ye nkuko Icyemezo   n1580 kInteko Rusange ya Roni kyari kyarabimusabiye na mbere yuko Abakotanyi bishyira ho. Ahangaha  Kigeri V Ndahindurwa yaguye mu matsa, kuko atigeze amenya (nta nundi wabimenye!) ukuntu Abagaragu  bari barakomeje kumuhakwa ho mu buhungiro bafashe ikemezo kyo kumwimura bakimika "Umuhinza" Pasiteri Bizimungu waje na we guhananturwa ku Ngoma nUmwega Pawuro Kagame.
b) Bwana Rudatsimbura ntasobanura  ikyo Reta yuRwanda iba ishaka kumvikanisha iyo "ikora ibishoboka byose ngo umwami atahe mu cyubahiro". None se, nyuma yaho Ariyeri Sabari amutabarije mu mwaka wa 2013 avuga ko Umwami afite "imibereho mibi cyane",
-       Reta yaba se iteganya kumusubiza "ubuzima bw'icyubahiro buteye ishema nk'ubw'umwami yahoranye"?
Rubereti Mudatsimburwa arashimangira iki gitekerezo mu nyangingo zumwandiko we, nkaho dusoma ngo "…bityo atahe ndetse asanganizwe ibisabo mu rwamuhetse". Ni nde wundi wakwakirwa atyo atari Umwami? Hari nahandi ngo "Iki ni cyo u Rwanda [Nabajije nti "uRwanda ni nde? Ni iki?"] rwifuje kugeraho ubwo rwashakaga gusubiza icyubahiro Umwami" Wasubiza Umwami ikyubahiro ute utamusubije ku Ntebe ye yUbwami? Arakomeza ngo "…gutaha kwe kugamije kubahiriza urwego rukomeye rw'amateka ahagarariye"; ngo "…bikanabashisha kuramba urwego [rwUbwami]n'abazavuka bazigiraho byinshi". Birumvikana yuko "kubahiriza urwego" no "kurubashisha kuramba"bivuga kururinda gucika burundu ahubwo rugasugira rugasagamba. Bigenze bityo, Kigeri V Ndahindurwa yaba "umwami ufasha igihugu kwiyubaka cyiyunga n'amateka yacyo, ngo kibashe kugira ahazaza heza". Ibingibi ni byo kandi, kuko uRwanda rutazashobora gushyika ku bwiyunge no ku bwiyubake Umwami Kigeri V atabigize mo uruhare. Mu buhanuzi bwe, hari aho Rewo Majeshi agera ati "…maze mbona Umwami KIGELI Ndahindurwa ageze k'Ubutaka bw'Urwanda arunamye arabusomye maze igihugu agikuraho umuvumo cyari gifite amazi ahita adudubiza aturuka mu misozi y'Igihugu kuburyo umuntu warutunze inka imwe yaramutungaga we n'Umuryango we wose." Nuko bose bavugira ikyarimwe bati "BIRAKABA BITYO"!
-       Kyangwa se ahubwo Reta yaba imuteganyiriza "kwemererwa gukomeza kwitwa 'Umwami' byibuze nk'izina ry'icyubahiro"?
Niki gitekerezo Rudatsimburwa aragishimangira muri iyi nteruro ivuga ibintu itabinyuze iruhande ngo "Biteganyijwe ko azahabwa inzu y'agatangaza yitegeye Nyanza ahahoze Umurwa w'u Rwanda kandi akagira n'ibyo agenerwa mu buryo buhoraho". Bwana Rudatsimburwa ntasobanura urwego rwa Reta ruzagabira Kigeri V Ndahindurwa ibyo byose. Byaba ari numuco mushya, kubera yuko Umwami wari uhariwe ububasha  bwo kugaba uko ashatse noneho yagomba gutega kugabirwa nabo yahoze ategeka! Umuntu se yavuga ko ari ka "Kebo kagya iwa Mugarura"? None se ko ari  andi makuru avuga yuko Reta yuRwanda yifunze (nta ndishyi ningurane) umutungo bwite wa Kigeri  nuwumuryango we (mu Rwanda no mu mahanga), ibyo azagenerwa  bizaba se ari uburyo bwo kumusubiza ibye bakabye bakabigabagabana uko bishakiye?( Umwami Kigeli V Ndahindurwa akomeje kumirwa mu gihe perezida Kagame akomeje kwigabiza umutungo w'ubwami akoresheje umuryangowe bwite witwaje uwahoze ari umugore w'umwami  Rosaria GikandaUmuvugizi) Hari inyungu nurwunguko se biziyongera ho?
Nibigenda bityo, Kigeri V Ndahindurwa azaba "ari kimwe n'abandi Banyarwanda bose [bataha] ari uko babyibukijwe" nka babandi Nyakwigendera Aroyiziya Inyumba yagyaga anyonya abibutsa ko imitungo yabo  yari yarakabwe ibategereje, kyangwa se ko hari imyanya runaka bagenewe mu nzego nkuru za Reta. Azaba abaye  nka ba bandi Intore zInterahamwe Rucagu zikyura  zibabeshya ngo bagizwe abere kandi mu byukuri ari amayeri  yo kubatanguranwa no kubatandukanya nAbanyamashyaka yimpinduramatwara. Ariko se ni nde watekereza yuko Umwami Kigeri yataha muri iryo hururu? Mbese ariko ubundi ikyo bamuhoye mu myaka yose yashize ubu  kyavuye ho?
  1. Abakotanyi babereye Umwami abahemu nibirumbo
Ngo "inkuru ni ikimenyabose" yuko Umwami abaye ho nabi kyane kugeza naho gusabiriza ngo abone "igaburo rimurenza umunsi"! Ibingibi biri mo amakabyankuru no gusebanya.  Yego Umwami Kigeri V Ndahindurwa ntabaye ho nkaho yaba  atuye ku Rwesero, ariko kandi ubuzima bwe ni nkubwizindi mpunzi zose zo mu Burayi na Amerika. Reta zaho ziba zaragennye ibitunga buri mpunzi itagombye gutora umurongo wiposho nko mu nkambi. Mbese ubundi ko Umwami Kigeri V yabakamiye bo bamwituye ineza yabagiriye bakamurinda gusazana  umukokwe wo kuba yarazengurutse amahanga?
Dore igitangaje ni ikingiki: Umwami Kigeri V yashakiye imfashanyo zinyuranye impunzi zamukurikiye mu mahanga, haba mu byimibereho, haba mu byamashuri, haba no mu ntwaro zagabishaga ibitero mu Rwanda. Abakotanyi batagira umutima bamutwaye ubutware yari yarabahawe ho ku bwumurage amateka namategeko, bongera ho kumuta wenyine mu kaga kubuhunzi, bagereka ho no kumwima umugabane mu minyago basahuye, mu mitungo bakabye no mu myaka basaruye batarayihinze. Abakotanyi ni bo badukanye ingeso igayitse wo kutibuka ngo witure uwakugiriye neza. Bawukongeje no mu bacitse ku icumu batatiye ababakijije imipanga yabatekinisiye biyoberanyije mo Interahamwe.
Umunyarwanda Sipiriyani Munyensanga abona ko impuhwe Abakotanyi basa nabatangiye kugirira Umwami Kigeri V ari "iza Bihehe" ngo akaba ahubwo ari iturufu bamushaka ho ryabafasha kwizigura ingorane bidumbaguza mo. Arabaza ati " Nyuma y'imyaka itagira uko ingana mbona Inkotanyi zaramusuzuguye, zaramukubye na zeru inyuma y'akitso, zitanatinya no gucishamo zikamunnyega, ubu noneho nibwo bumva ko ikibazo cye nacyo cyakagombye kwitabwaho?! "
Nizo mpuhwe  Rudatsimburwa asanga zaba zipfushijwe ubusa, kubera ikigero kye ningeso zimuranga. Ngo iperereza yakoze ryamweretse "…umwami ushaje, ugirwa inama mbi zitari iz'abiru kandi ureba inyungu ze bwite". Rudatsimburwa ararenganya kandi akanabeshyera Umwami Kigeri V Ndahindurwa. None se ko ko "Sabukuru itanywerwa umuti" hari ukwiriye kubigayira kandi na we ejo izaba yamugeze ho? Rubereti se yiyibagiza yuko Abakotanyi bakoresheje amayeri arenze igihumbi ngo Umwami bamumare ho abantu bamumaraga irungu bakanamwungura ibitekerezo. Abakambwe bakoranyirijwe mu Nteko Izirikana bahoraga bijujuta ngo bateshejwe uwo bataramanaga  baza kwanikwa kuri sitade! Kuvuga ko Umwami Kigeri V "areba inyungu ze bwite" byo ni ikinyoma kyambaye ubusa kuko kuri iyi ngingo amateka yamubera umugabo. Ubivuga ntazi amateka yUmwami Kigeri V Ndahindurwa. Undi Munyarwanda witwa Maritini Ntiyamira yabajije Rudatsimburwa ibi bikurikira kuri Fesibuku: " Umusaza wowe ubwawe wivugiye ko afite imyaka 78, "inyungu ze bwite" uvuga areba zaba ari nkizihe???? Ni ukuba yarifashe ubuzima bwe bwose akaba ashaje atarongoye kuko yanze kwishimisha Abanyarwanda bababaye???? Ni ukwanga guhakirizwa akemera kubaho mubukene ubuzima bwe bwose se???? Ni ukuba yaranze se kubemerera ibyo mwifuzaga ngo mumuhe ibyo byose mwamushukishaga asize Abanyarwanda bavugiriza induru mumahanga hirya no hino???? Ese mwumvaga ko muzamubindikiranya mukamucyura bunyago nk'amatungo magufi, agatahira kumirambo y'Abanyarwanda ireremba muri Rweru iyindi ivumburwa mubyobo rusange n'iyindi inyanyagiye hirya no hino mugihugu, ese mwumva yari gusiga impunzi z'Abanyarwanda birirwa batabaza bavuza iyabahanda mumahanga hose ubwo akaba yari kuba abasize ajya hehe???" Muri make, imvugo ya Rubereti Rudatsimburwa irangwa na bwa bwibone nubwirasi butanafite ishingiro bwAbakotanyi bibarira bibeshya ko ari bo bafite  ibitekerezo bizima, abatabona ibintu kimwe na bo bakabatema amajosi (Rwisereka)kyangwa bakabata  ku munigo (Karegeya) igihe amasasu yabatengushye (Kayumba). Abakotanyi batobanze igihugu bagitera mo urwango nubutati bitagira ingano ku buryo nta kintu bakwirata uretse kwitwa impangu zikinyoma! Umwami Kigeri V wabitaje bahora bagerageza kumuta mu mitego ariko bagasanga yarabatanze gukanura!
Umwanzuro
Bwana Rubereti Rudatsimburwa yashatse kwigaragaza nkIntore za kino gihe. Byamupfubanye, kuko kimwe na zo nta bupfura, ubushishozi nikinyabupfura birangwa mu mvugo nibitekerezo bye. Yongeye kwerekana yuko Abakotanyi ari abahemu baberwa no gushinyagura. Kagame ubwe yibonaniye nUmwami Kigeri agenzwa gusa no kumwigamba ho ko yambwambuye Ingoma yanambiye, kuko yamusuje igitwe gisa ntagire nikyo amusigira. Ibyumwana wikirumbo, yirengagije ibyUmwami Kigeri V Ndahindurwa  yamukoreye ku giti kye mu gihe yari agicuruza "ebimeneka". Yakomeje kurerega Umwami kuko amagambo yamubwiye atigeze ayagenera igisubizo kiboneye. Yahise mo guhora amwohereza ho ba Ambasaderi ari uburyo bwo kumurangaza. Muri aya mezi ya vuba yamwohereje ho intumwa ubugira kabiri, ubwa gatatu ayomeka ho Pasiteri Ezira Mpyisi watonnye ku bwa Rudahigwa kandi akaba atifuza gutatira mwene se Kigeri V   Ndahindurwa. Kagame se yatinyuka ate kumumutuma ho kandi ari mu bamutota ngo atange inzira Umwami atahe uRwanda rutunganirwe?
None se niba uruzinduko rwa Pasiteri Ezira Mpyisi rwari rugamije kumenyesha Umwami Kigeri V Ndahindurwa yuko Reta yuRwanda yiteguye  kumusubiza ikyubahiro imugarura mu gihugu kye "asanganizwa ibisabo", ko gutaha kwe  "kugamije kubahiriza urwego rukomeye rw'amateka ahagarariye" kugira ngo rubashe "kuramba", byagenze bite kugira ngo asange "Umwami yarahanaguye mu mutwe urugendo rwo gutaha i Rwanda"? Aha ni ho hakenewe ibisobanuro, ariko Rubereti Rudatsimburwa yanze kugira ikyo abivuga ho kandi yaraganiriye nabibonaniye nUmwami Kigeri V Ndahindurwa imbonankubone!
Itahuka ryUmwami Kigeri V ryagirira URwanda nAbanyarwanda akamaro. Itahuka rye ryagombye guherekezwa nimihindukire yibintu bitari bike mu butegetsi bwakomeje guhembera inzangano namacakubiri mu bana buRwanda baborera mu bihome abandi bagahungira mu mahanga, ubutegetsi bwakomeje konona umubano wuRwanda  nabaturanyi, ubutegetsi bwanangiye kuvirira amafuti abutera ikinegu  mu gihugu imbere no mu mahanga. Niba se intumwa nta kyo zamenyesheje Umwami  muri urwo rwego, yari kubura ate gusubka itahuka rye, kyanekyane  mu gihe asanga bashaka kumutsindagira "ibyemejwe mbere byose" batabanje kubyumvikana ho? Harya ngo bizeye kumufatirana nubukene [bamuteje] ngo bamwibagize intego yiyemeje yo kurebera no kurenganura Abanyarwanda bose iyo bava bakagera? Abateze amatwi ni bwo yaba arangamiye koko "inyungu ze bwite", naho ureke ibyo Rubereti Rudatsimburwa amutwerera bitamurangwa ho.
Ndangije nongera kwibutsa yuko aho kwanga no guhora dutuka Abakotanyi numutware wabo, dukwiriye kubasabira ngo Imana ibavane mu bikohwa byIbinyabubasha (ibyo ku isi nibyikuzimu) byabigaruriye bikabagira abacakara babyo.
Rewoporidi MUNYAKAZI
Source: DHR

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.