FPR
IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W’ITEABWOBA
(A TERRORIST ORGANIZATION)
Ku wa 04/07 wa buri mwaka, ni umunsi Leta ya FPR yizihizaho italiki ya
04/07/1994 yafatiyeho ubutegetsi ku ngufu za gisilikare nyuma y’imyaka hafi ine
y’intambara.
Iyo uwo munsi ugeze, abanyarwanda benshi bari mu gihugu bashaka aho
bihisha bakahabura bagirango be kujyanwa ku gahato kujya kuzuza stadium/stade
mu biroli bibi kuri bo ari ibyo kwizihiza ubwicanyi bwa FPR bwabamazeho abantu
babo, abavandimwe babo, abaturanyi babo, n’inshuti zabo.
Hari na bamwe mu batutsi babaga mu Rwanda mbere ya 1994 bazi neza ko
biciwe na FPR/APR ariko bagatinya kubivuga. Mwaba muri inshuti akakubwira
mw’ibanga ati ndabizi neza ko ari FPR/APR yanyiciye abanjye ariko sinatinyuka
kubihingutsa, ati mvuga nanjye ko bishwe n’interahamwe kuko byose ari yo mvugo
ya leta iriho; ati ariko mbonye uruvugiro n’ubwisanzure, nabisobanura.
FPR kuva yatera u Rwanda taliki ya 01/10/1990 yaje ifite gahunda mbisha
yo kwica abaturage b’inzirakarengane, uko kubica ikabikoresha nk’itwaro ya
politiki yo kotsa igitutu leta ya MRND yariho icyo gihe mu kwerekana ko
idashoboye kurinda umutekano w’abaturage bayo kugirango bayijundike. Abacitse
kw’icumu rya FPR i Byumba, mu Mutara no mu Ruhengeli aho intambara yatangiriye,
FPR ikabahindura impunzi mu gihugu imbere, ibyo ikabikoresha nk’ubutumwa kuri
leta yariho iyibwira iti ndi hano hirya naje!
Ubundi iyo habajijwe ikibazo “igihugu ni iki?”, igisubizo ni uko igihugu
mbere ya byose ari abantu, abenegihugu bacyo. Ubukungu bwa mbere bwa buri
gihugu ni abaturage bacyo, ntabwo ari peteroli, ntabwo aro zahabu, ntabwo ari
coltan. Birababaje cyane rero kubona FPR yaje ibeshya ngo izanye demokarasi mu
Rwanda ahubwo yarazanywe no kwica abantu ikaba yarayogoje igihugu cyose kuva
kiriya gihe kugeza ubu, imyaka ikaba ishize ari 25 yose yica abantu.
Ni mu gihe kandi, kuko FPR yaje yivugira ubwayo ko atari ishyaka rya
politiki, ko ari umuryango. Ni byo kuko FPR muri gahunda zayo, mu mikorere yayo
no mu myitwarire yayo ku baturage, ntabwo yitwara nk’ ishyaka rya politiki koko
urebye ibokorwa by’akarengane n’urugomo ibakorera nko kubasenyera amazu,
kubatemera intoki, kubambura amasambu yabo, kubarandurira imyaka,
kubategeka guhinga ibitera mu turima basigaranye, guca mu gihugu imbuto zabo za
gihanga, kubaka imisanzu ya buri kanya igamije kubakenesha kandi bazi ko ntaho
bafite bakura, no kubica.
Muri uko kwica abantu, FPR yazanye mu Rwanda ubwicanyi butari busanzwe
buhazwi bwatangiye kuvugwa bwa mbere n’impunzi zari Nyacyonga zari zaravuye i
Byumba zicitse kw’icumu ry’ubwo bwicanyi bwa FPR/APR Inkotanyi. Uwo mwihariko
w’ubwicanyi bwazanywe na FPR/APR mu Rwanda uteye utya:
(1) kwicisha abantu
agafuni kajanjagura umutwe nka kariya bakubise Rwigara Assinapol mu mutwe;
ubundi agafuni mu Rwanda ni ako bakoresha mu mirima mu gutera intabire;
(2) umurunga ukebanya ijosi nk’uriya bicishije Col Karegeya;
(3) uburozi mu Rwanda
bita “utuzi twa Dan Munyuza” nka turiya bahaye nyakwigendera Aloysia Inyumba
nyuma bakatubeshya ngo yishwe na cancer nkaho tuyobewe uko cancer ifata n’uko
yica;
(4) akandoyi gasatura agatuza nka kariya bicishije bariya
bantu benshi umwaka ushize bakabajugunya mu ruzi rw’Akagera no mu kiyaga cya
Rweru’;
(5) no gufata abana bato amaboko yombi bakabazunguza
bakabakubita ku kibambasi cy’inzu cyangwa ku giti bagashwanyagurika.
Ngubwo bumwe mu buryo bwihariye bwa FPR(methods, modus
operandi/modes operatoires) ikoresha mu kwica abantu twabashije kumenya neza.
Ntitwiriwe tuvuga urusasu nka ruriya baherutse kwicisha Dr. Gasakure
bakatubeshya ngo yaragiye hanze kwituma ngo ahura n’umupolisi ashaka kumwambura
imbunda yari afite undi aramunanira aramurasa. Murabizi ibya FPR
murabimenyereye ko byose ari ugutekinika gusa gusa!
Ubundi buryo FPR isangiye n’abandi bicanyi nkayo mu kwica abantu,
ni ugufata abantu idashaka ikabahimbira ibyaha ikabafungira ubusa
kugirango bapfire muri gereza bishwe n’ubujyahabi bwa gereza cyangwa uburozi
bahawe muri gereza mu byo barya no mu byo banywa, cyangwa se bakazabanyereza
byitwa ngo babimuriye mu yindi gereza naho babajyaniye kubica. Leta ya FPR
yabeshye abanyarwanda n’amahanga ngo yakuyeho igihano cy’urupfu ariko nyamara
kiracyariho binyuze mu mayeli yo kwica imfungwa hakoreshejwe buriya buryo
bwose na ziriya mfu zose tumaze kuvuga.
FPR nk’umutwe w’iterabwoba, ifite muri gahunda yayo gukomeza gukora
jenoside hutu ya bucece, nkuko umushakashatsi w’umunyamerika Ann Garrison
yabyanditse taliki ya 30/08/2014 akabyita “Slow, Silent and Systematic Hutu
genocide in Rwanda”.Ibi mw’ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI mu mahame yaryo yo
ku wa 10/03/2013 urupapuro rwa 10 ingingo ya 5 twari twabivuze aho twanditse
tuti: “Repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi kuva tariki ya
04/07/1994 kugeza ubu nayo, kimwe n’izayibanjirije, yashingiye
kw’ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, akarengane,
urwango, kwihimura, n’ubwicanyi. Yongeyeho n’akarusho ko gukoresha iterabwoba,
urugomo, guhahamura abantu, kunyereza no kwica abahutu mu buryo bw’ibanga mu
rwego rwo kugabanya umubare wabo uko bishobotse kose kugirango bave kuri
85% bajye ku mubare wo hasi wose ubashobokeye. Ibi biri mu mpamvu FPR
yanze gukora ibarura rusange ry’abaturage (recencement general/general census)
ridafifitse kuva yafata ubutegetsi mu 1994 kugeza ubu”.
Turangije ubu butumwa ku banyarwanda bose tubabwira ko tuzi kandi
tuzirikana amakuba abanyarwanda twahuye nayo aho igihugu cyacu cyaguye mu
minwe y’ikintu kititwara nk’ishyaka rya politiki ahubwo kitwara nk’umutwe
w’iterabwoba ari cyo FPR Inkotanyi. Dusaba abanyarwanda bose kucyamaganira kure
no kukirwanya kuko kigiye kubamaraho abana, ababyeyi n’inshuti. Twe nk’ishyaka
rya politiki ritavuga rumwe na FPR, turasezeranya abanyarwanda ko ibyabaye
taliki ya 4/7/1994 by’uko ikibi cyari gihari cyasimbuwe n’ikindi kibi kurushaho
bitazongera; kuko twiyemeje hamwe namwe mwese guharanira ko mu Rwanda rwacu
haba impinduka nziza ituma ikibi cyahabaye n’ikibi gihari ubu aricyo FPR gisimburwa
n’icyiza gusa, maze u Rwanda tukarugira mugongo mugari uheka abana barwo bose
nta n’umwe bibaye ngombwa ko yicwa nk’uko bimeze ubu mu Rwanda rwa FPR
Inkotanyi na Kagame wayo.
Bikorewe Savannah Georgia, muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 03/07/2015;
Dr. Gasana Anastase, perezida w’ishyaka
PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa
by’ishyaka.