Ku wa 04/07 wa buri mwaka, ni umunsi Leta ya FPR yizihizaho italiki ya 04/07/1994 yafatiyeho ubutegetsi ku ngufu za gisilikare nyuma y’imyaka hafi ine y’intambara.
Iyo uwo munsi ugeze, abanyarwanda benshi bari mu gihugu bashaka aho bihisha bakahabura bagirango be kujyanwa ku gahato kujya kuzuza stadium/stade mu biroli bibi kuri bo ari ibyo kwizihiza ubwicanyi bwa FPR bwabamazeho abantu babo, abavandimwe babo, abaturanyi babo, n’inshuti zabo.
Hari na bamwe mu batutsi babaga mu Rwanda mbere ya 1994 bazi neza ko biciwe na FPR/APR ariko bagatinya kubivuga. Mwaba muri inshuti akakubwira mw’ibanga ati ndabizi neza ko ari FPR/APR yanyiciye abanjye ariko sinatinyuka kubihingutsa, ati mvuga nanjye ko bishwe n’interahamwe kuko byose ari yo mvugo ya leta iriho; ati ariko mbonye uruvugiro n’ubwisanzure, nabisobanura.
FPR kuva yatera u Rwanda taliki ya 01/10/1990 yaje ifite gahunda mbisha yo kwica abaturage b’inzirakarengane, uko kubica ikabikoresha nk’itwaro ya politiki yo kotsa igitutu leta ya MRND yariho icyo gihe mu kwerekana ko idashoboye kurinda umutekano w’abaturage bayo kugirango bayijundike. Abacitse kw’icumu rya FPR i Byumba, mu Mutara no mu Ruhengeli aho intambara yatangiriye, FPR ikabahindura impunzi mu gihugu imbere, ibyo ikabikoresha nk’ubutumwa kuri leta yariho iyibwira iti ndi hano hirya naje!
Ubundi iyo habajijwe ikibazo “igihugu ni iki?”, igisubizo ni uko igihugu mbere ya byose ari abantu, abenegihugu bacyo. Ubukungu bwa mbere bwa buri gihugu ni abaturage bacyo, ntabwo ari peteroli, ntabwo aro zahabu, ntabwo ari coltan. Birababaje cyane rero kubona FPR yaje ibeshya ngo izanye demokarasi mu Rwanda ahubwo yarazanywe no kwica abantu ikaba yarayogoje igihugu cyose kuva kiriya gihe kugeza ubu, imyaka ikaba ishize ari 25 yose yica abantu.
Ni mu gihe kandi, kuko FPR yaje yivugira ubwayo ko atari ishyaka rya politiki, ko ari umuryango. Ni byo kuko FPR muri gahunda zayo, mu mikorere yayo no mu myitwarire yayo ku baturage, ntabwo yitwara nk’ ishyaka rya politiki koko urebye ibokorwa by’akarengane n’urugomo ibakorera nko kubasenyera amazu, kubatemera intoki, kubambura amasambu yabo, kubarandurira imyaka, kubategeka guhinga ibitera mu turima basigaranye, guca mu gihugu imbuto zabo za gihanga, kubaka imisanzu ya buri kanya igamije kubakenesha kandi bazi ko ntaho bafite bakura, no kubica.
Muri uko kwica abantu, FPR yazanye mu Rwanda ubwicanyi butari busanzwe buhazwi bwatangiye kuvugwa bwa mbere n’impunzi zari Nyacyonga zari zaravuye i Byumba zicitse kw’icumu ry’ubwo bwicanyi bwa FPR/APR Inkotanyi. Uwo mwihariko w’ubwicanyi bwazanywe na FPR/APR mu Rwanda uteye utya:
Ubundi buryo FPR isangiye n’abandi bicanyi nkayo mu kwica abantu, ni ugufata abantu idashaka ikabahimbira ibyaha ikabafungira ubusa kugirango bapfire muri gereza bishwe n’ubujyahabi bwa gereza cyangwa uburozi bahawe muri gereza mu byo barya no mu byo banywa, cyangwa se bakazabanyereza byitwa ngo babimuriye mu yindi gereza naho babajyaniye kubica. Leta ya FPR yabeshye abanyarwanda n’amahanga ngo yakuyeho igihano cy’urupfu ariko nyamara kiracyariho binyuze mu mayeli yo kwica imfungwa hakoreshejwe buriya buryo bwose na ziriya mfu zose tumaze kuvuga.
FPR nk’umutwe w’iterabwoba, ifite muri gahunda yayo gukomeza gukora jenoside hutu ya bucece, nkuko umushakashatsi w’umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/08/2014 akabyita “Slow, Silent and Systematic Hutu genocide in Rwanda”.Ibi mw’ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI mu mahame yaryo yo ku wa 10/03/2013 urupapuro rwa 10 ingingo ya 5 twari twabivuze aho twanditse tuti: “Repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi kuva tariki ya 04/07/1994 kugeza ubu nayo, kimwe n’izayibanjirije, yashingiye kw’ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, akarengane, urwango, kwihimura, n’ubwicanyi. Yongeyeho n’akarusho ko gukoresha iterabwoba, urugomo, guhahamura abantu, kunyereza no kwica abahutu mu buryo bw’ibanga mu rwego rwo kugabanya umubare wabo uko bishobotse kose kugirango bave kuri 85% bajye ku mubare wo hasi wose ubashobokeye. Ibi biri mu mpamvu FPR yanze gukora ibarura rusange ry’abaturage (recencement general/general census) ridafifitse kuva yafata ubutegetsi mu 1994 kugeza ubu”.
Turangije ubu butumwa ku banyarwanda bose tubabwira ko tuzi kandi tuzirikana amakuba abanyarwanda twahuye nayo aho igihugu cyacu cyaguye mu minwe y’ikintu kititwara nk’ishyaka rya politiki ahubwo kitwara nk’umutwe w’iterabwoba ari cyo FPR Inkotanyi. Dusaba abanyarwanda bose kucyamaganira kure no kukirwanya kuko kigiye kubamaraho abana, ababyeyi n’inshuti. Twe nk’ishyaka rya politiki ritavuga rumwe na FPR, turasezeranya abanyarwanda ko ibyabaye taliki ya 4/7/1994 by’uko ikibi cyari gihari cyasimbuwe n’ikindi kibi kurushaho bitazongera; kuko twiyemeje hamwe namwe mwese guharanira ko mu Rwanda rwacu haba impinduka nziza ituma ikibi cyahabaye n’ikibi gihari ubu aricyo FPR gisimburwa n’icyiza gusa, maze u Rwanda tukarugira mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n’umwe bibaye ngombwa ko yicwa nk’uko bimeze ubu mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi na Kagame wayo.
Bikorewe Savannah Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 03/07/2015;
Dr. Gasana Anastase, perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.