Pages

Monday, 13 July 2015

Re: [amakurunamateka.com] Amaherezo azaba ayahe!

 

Ntabwo ibyo muvuga mu magambo menshi byumvikana rwose!
Muti ibyo abanyarwanda mwese mushaka kandi bibamereye neza? ni ibihe se ahubwo?
Niba ibyakozwe mu Rwanda mubyita "udukorwa tw'iterambere"!!! yemwe muri ba ntamunoza ntanuwamenya neza icyo mushaka. Gusa uwabishinga yarya ishingwe nk'uko abakurikiye aba genocidaire babagushije ruabo.
 
Nimushake abajyanama b'ibibazo byo mu mutwe!!!!



Le Mercredi 8 juillet 2015 16h56, "kota venant kotakori@hotmail.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> a écrit :


 
Sire Kagame afata ko ubwegenge bwamuvanye amata ku munwa, nta n'icyatangaza ko yaba akibufitiye inzika. Kwibohoza kwe  kandi ntaho bihulira n'ubwigenge bw'abanyarwanda. 
Abanyamahanga rero, nubwo bamushumbushije byose ngo yongere abone Urwanda, bakamukingira ikibaba mu bibi byose byakoreshejwe, aliko byaranze ntibimumara uburakari, kuko atigenga, ahubwo aragenerwa, kandi shenge niko bizahora. Ntibazamwemerera kugarura ibya bwa butegetsi bwa cyami wenda abamureze bamubwiye bwo ku gihe cya Rwabugiri. Ni aho agira ati baduhaye ibicagase! Mwunvise uko yatatse atubwira uko inshuti ze ngo zitonda umurongo zije kumubwira ibyo agomba gukora ngo bakomeze bamusukumire imfashanyo! Ibi kandi siwe gusa bikorerwa, ajye anibuka ukuntu ababiligi babwiraga Habyarimana bati hasigaye iminuta itanu ngo minuit igere (bamwirukane), Habyarimana akabura uko yasubiza abihakana. 
 
Bulya democrasi na souverainete ni relatives: mu bihugu hali superpower itegeka byose hagakulikiraho powers ubu ni Russia na China zunvira aliko zinatanga ibyiyunviro noneho hakaza ibindi bihugu kugeza kubifite ubushobozi buke cyane bimeze nk'imhinja mu milyango. Ni aho Rwanda n'abanyarwanda bayo tuli; mu banyarwanda naho abaprezida bakitwara nk'iliya superpower ntibubahilize icyo abaturage bifuza cyangwa se basaba. Ubwo rero ibyo ubwigenge, souverainete na democrasi tutabigiramwo icyokere, tujye tubifatana akaliro gake na feri. Utitunze ngo yitekerereza adashingiye ku buhake no guhakilizwa, ntaba souverain, bwana. Habyarimana bamaze gufata icyemezo cyo kumusimbuza RPF, n'amasasu arasa inkware yarabuze, ba BEM be bahinduka bule igihe RPF yo itaragiraga igihugu n'uruganda bizwi yali ifite ibikoresho byose. Ngayo nguko.
      
Kagame  we icyokora akina neza. Yifatira abanyarwanda kandi yanababonye nk'isenene akoresha, ntanatinya no kubikora abaseka kugeza abikoreza ibipapuro ngo babijyanye muli parlement gusaba ko hagaruka bimwe yaregaga Habyarimana ngo utarashakaga kurekura ingoma. Ubu aliho alisabira rwihishwa abazungu kumudohorera: ni bamwemerera azaguma ku butegetsi, biliya bipapuro niho bizahabwa agaciro. Ni banga, ntamakiliro ntabwo democrasi yabiliya bipapuro hali icyo izamara. Naho ibi mubona ngo aratuka abazungu sibyo, na Mobutu wali agent wa CIA yarajijishaga ngo aratuka abanyamerika kandi atalibyo. 
Iyo rero umuyobozi Kagame abonye aba afata nk'isenene bahigimye, abuka (kwuka) jenosayidi yabaye muli 1994, dore ko bamwe ahali batibuka ko intambara yayibyaye yatangijwe muli octobre 1990; akabereka udukorwa tw'iterambere, nkaho ntatwabagaho ku gihe cya Habyarimana nubwo atahabwaga imfashanyo zingana n'izisukwa mu Rwanda ubu!  
 
Twanzure: 
Hili ibyinshi nyakuli bivugwa muli iyi link, ikibazo nyamukuru gikomereye Urwanda n'abanyarwanda aliko ni iki:
Ko abami-tutsi baje bakisabira/bakikorera, aho gusabira/gukorera abanyarwanda babatumye;
Abanyenduga-hutu na Kayibanda nabo baza bakisabira/bakikorera, aho gusabira/gukorera abanyarwanda babatumye;
Abakiga-hutu na Habyarimana baza bakisabira/bakikorera, aho gusabira/gukorera abanyarwanda babatumye;
None ababaye imhunzi (bagwiliyemo abatutsi) na Kagame nabo baza bakisabira/bakikorera, aho gusabira/gukorera abanyarwanda babatumye. 
Murabona tuzavanahe cyangwa se tuzashaka dute abazadukorera Urwanda twifuza kandi rutumereye neza twese, twubahiliza n'ibyo amahanga dukesha amakiliro adusaba? 

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2015/07/06/paul-kagame-yiyamye-pres-wa-france-francois-hollande


__._,_.___

Posted by: Mme Geraldine Dominique Burdy <geraldinedominiqueburdy@live.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[amakurunamateka.com] FW: Tr : [fondationbanyarwanda] Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n ’umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 

Abanyarwanda basa n'abaliye amarozi cyangwa se abafashwe n'uburwayi bukomeye, bituma bahera mu mw'ijima ku bulyo n'abesnhi batunze amadegrees anyuranye ntacyo abamalira, usanga bamwe bavuga n'ibyo umuturage utaragannye ishuli atavuga. Ibi bijyana igihugu mw'icurabulindi, democrasi nyayo ifite akamaro ntizaboneke kubera kubura abanyarumuli, abaturage bakibera za senene HE yatubwiye. 
Dore ingero z'aka kaga.
- Bamwe bati "Twize amategeko, ntiduhwanye n'abize sciences (theoriques et appliquees)". Ubwo kandi baliho barahatana ngo bagarure fundamental law abo bashyigikiye bazizaga Habyarimana ngo yatumaga ategeka nabi; bagapakira benewabo mu madoka no mu madege babajyana kwa Muganga ngo abarwaneho, bakalya akanyama n'ubugali bashozaho ka bier/wine: aliko ntibibaze aho biva, nyamara umuturage mubisi we abyibaza!
-Abandi bati "Dufite jenosayidi izatuma tulilimbwa ubuziraherezo". Ubwo kandi biyibagije ko izo za jenosayidi zabaye henshi : Iburundi, Sudani, Kanada, Turkiya, Sebrenica, Iburayi, Ukraine, Moyen-orient, etc., ku bulyo muli izo zose ba mhatsibihugu alibo bahitamo izo kwamamaza, bitewe n'inyungu za politiki bafite aho ziherereye. Bati "KK wacu ntawugomba kumubaza ibyaha akekwaho kuko ali intwali yahagalitse jenosayidi", kandi aba batera hejuru bo ubwabo batarakopfoye HE amufungiye i Kigali, cyangwa se atoteje izindi ntwali zahagalise jenosayidi nka jenerali Kayumba Nyamwasa, Colonel Patric Karegeya. Nuko abaturage-nkundarubyino batabona bakorohwa mu mihanda, bisihinga ngo bazayivamo KK agarutse i Kigali, hashira akanya bakabirukana ngo barononera ba mukerarugendo, bagasubira mu mago yabo n'ikimwaro, bazinze ibilizo! 
-Undi ati "Igihe cyatubanye gito baducika (imhunzi) tutaberetse ngo bagire icyo bajyama", agahabwa amashyi na ba flateurs bafashe imbehe yuzuye. Abanyeduga bibeshye ngo bamutegerereje mu nkambi ya Kibeho yarakubuye muli 1995, ntasige n'uwonka. Naho bake mu bagore na FAR yagoteye za Congo, akabarobanura muli benshi yishe, bakalimanganya bamuvuguruza ngo yabafashe afite urugwiro, adafite uliya mutima we ubwe yigaragalije.
 
Sinzi rero niba mubona ibi byose hali indangagaciro bifite cyangwa se biha Urwanda natwe abanyarwanda? Bizashobora se kubakirwaho democrasi nyayo igihe abali kuyibera urumuli bihinduye ba escros. Kandi uko biga niko bagenda bagana iyo nzira yo kuliganya. Twali tuzi ko abahohejwe muli za Universites zinyuranye nyuma ya 1994 bazaza bavuga ibikwiye, none ahubwo baza batekinika ibyontazi bili inyuma y'ibivugwa n'abataligeze bagana ishuli!
 
Reka tube ducumbikiye aha nkuko na Bwana Nzinink abivuga. Icyokora ambabalire twigarukire ku kibazo cya sciences twaganigaho, cyunvikane neza.
Muvandimwe Nzinink, naranditse nti "Kandi DNA ntabwo wayikoresha udafite indi ugereranya nayo bigomba gusa". Nawe ubisonura neza uti:'Icya ngombwa ni uko haboneka positive na negative controls. Ibi kandi birashoboka. Dushobora kujya gushaka izo controls en dehors du Rwanda."
Rwose ndemeranwa nawe, uretse ko umuntu adasobanukirwa neza aho twazajya gukura ziliya controles. 
None mwadutungira agatoki aho tuzajya kuzishakira (izi controls), tuli abascientifiques badakumiwe n'inyungu za politiki? 
Tubaye dushimiye kandi. 


To: tatien2miheto@yahoo.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr; psj_survivors@yahoo.com; cliir2004@yahoo.fr; jamboasbl@gmail.com; corwabel@gmail.com; democracy_human_rigths@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 12 Jul 2015 11:22:23 +0000
Subject: Tr : [fondationbanyarwanda] Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 


Tatien Ndolimana Miheto ati:"Hagati aho, uko jye mbizi kandi mbifitiye ibisobanuro n'ibimenyetso, abahutu baguye mu ntambara bigizwemo uruhare n'impande zombi zarwanaga, yemwe ndetse abaziguyemo mbere ya genocide, bo uruhare runini rwo gupfa kwabo ruri kuri FAR na Leta yayiyoboraga (leta nange nakoragamo nk'umukozi wo mu rwego rukuru).  Abaguye mu buhunzi bwo muri 1994 nabo uruhare runini ni urw'ababahungishije ku ngufu, babatwaye nk'iturufu ya politiki ruvumwa bari bahugiyemo, naho abaguye mu bikorwa byo gusenya inkambi(yaba kibeho, zaba n'inkambi zo muri DRCongo) hagambiriwe gucyura abantu mu byabo cyangwa kubavana mu buhunzi ku ngufu cyangwa se kubera impamvu ya prévention y'ikibazo cy'ubuhunzi cyari kuzaba intwaro ikomeye ya exFAR/FDRL, uruhare mu mpfu zabo ruhuriweho n'uruhande rwabacyuraga ku ngufu n'uruhande rwababuzaga gucyurwa."

Ariko Tatien Ndolimana Miheto urashinyagura kandi biragaragara ko ugoreka amateka n'ukuri kuburyo wafatwa nk'UMUTUTSI W'UMUHEZANGUNI


Le Samedi 11 juillet 2015 12h52, "Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
@Thomas Bitariho:

Iyo uwa wari uzi ko un veterinaire est avant tout garant de la sante publique ubwo beibone n'ako gasuzuguro umufitiye byafashwa hasi. Ese ko ntacyo wigeze uvuga kuri iyi ngingo ngo turebe aho utaniye n'abo wita abahezanguni, ni ubuhoro?

On Jul 10, 2015, at 11:13 PM, thomasbitariho thomasbitariho@yahoo.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:

 
Sinarinzi ko Nzinink nawe abarizwa mu bahezanguni! Birababaje ku muntu wize nubwo ari iby'amatungo!


Sent from Samsung Mobile


-------- Original message --------
From: "Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]"
Date:07-10-2015 5:33 PM (GMT-05:00)
Cc: Banyarwanda Group
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 
"Ntunateze, nta n'undi uteze kuzabasha guhindura narative ya genocide yakorewe abatutsi uko izwi natwe abayirokotse kimwe n'abatuye iyi Si (planète terre) bose", Tatien Ndolimana Muheto.

How can you be so sure about that?

Ibi nabyo ni bwa bwishongozi n'ivogonyo mpora namagana. Ariko ubwo wumva ko amarorerwa inkotanyi zakoreye abanyarwanda kuva zatera u Rda muri 1990 kugeza aya magingo atazwi? 

Mu minsi mike ijuru niribagwa hejura muzabura aho murigitira. Menya ko nta gahora gahanze. Shobuja Kagame ni we mu minsi ishize wavuze ngo "intoki zandika ninazo zisinyura". Iriya narrative RPF yanditse izakosorwa ni biba ngombwa. Keretse niba muri ubwo bwishongozi bwawe wumva ko ari mwe gusa muzi kwandika. 

Cisha rero make, twungurane ibitekerezo mu bwubahane. Wabishaka utabishaka, ariya ni amateka y'abanyarwanda twese. Nta munyarwanda n'umwe uyarushaho abandi ubuzare. Yaba yararokotse cg atararokotse. 

Mbese reka kwibarize. Shobuja Kagame n'ivogonyo rye kuri iki kibazo na we umubarira mu barokotse? Njye siko mbibona. Kuba iyo jenoside ayikomeyeho nk'amata y'abashyitsi ni ukubera ko ariyo akesha iriya ntebe yicayeho mu Rugwiro.

Igihe kirageze ko abanyarwanda batwawe roho n'iriya ngoma ya RPF mukubitwa icyuhagiro, byaba ngombwa mukagangahurwa, mukava ibuzimu mukajya ibuntu.

Nimutisubiraho tuzabafata uko muri ariko nyine muhore inyuma nk'ikoti, muhore muri opposition ubuzira herezo.

Gira ijoro ryiza.


On Jul 10, 2015, at 4:07 PM, tatienndolimana miheto tatien2miheto@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 
Bwana Nzinink,


"Narative" yawe kubyerekeye genocide yakorewe abatutsi, ihabanye n'ukuri kuzwi n'abatuye iyi Si bose kimwe natwe abayikorewe tukakayirokoka. Uko wifuza management y'ingaruka za genocide yakorewe abatutsi nabyo bihabanye n'iyo (management) twe abayirokotse twifuje tukayibona, kandi ntuteze kuturusha ubuzare kuri iki kibazo usibye ko nta n'impamvu wagombye kugira zigutera gushaka ibinyuranye n'ibyo twe ba nyiri ubwite dufite kuri iyi ngingo, ikaba kandi imwe muri za mwikorezi z'ubuzima bw'uRwanda.Ntunateze, nta n'undi uteze kuzabasha guhindura narative ya genocide yakorewe abatutsi uko izwi natwe abayirokotse kimwe n'abatuye iyi Si (planète terre) bose.

Ni kimwe n'uko narative yawe ku byerekeye uko abahutu baguye mu ntambara, nayo ihabanye n'ibyo abandi banyarwanda benshi n'abatuye ISI, tuzi; icyo bikoze niba uri umuhutu wapfushije abawe mu ntambara cyangwa nawe ubwawe ukaba warazirokotse, shikama utange ubuhamya bw'ukuri kandi bufite ibimenyetso, uramutse utabikoze waba utatiye abawe bapfuye, uramutse unabeshye uko bapfuye n'icyatumye bapfa, nabwo waba ubatatiye kubera ikinyoma; ndi mu baguteze yombi banazi ko iyi ngingo nayo iri muri za mwikorezi z'uRwanda.

Hagati aho, uko jye mbizi kandi mbifitiye ibisobanuro n'ibimenyetso, abahutu baguye mu ntambara bigizwemo uruhare n'impande zombi zarwanaga, yemwe ndetse abaziguyemo mbere ya genocide, bo uruhare runini rwo gupfa kwabo ruri kuri FAR na Leta yayiyoboraga (leta nange nakoragamo nk'umukozi wo mu rwego rukuru).  Abaguye mu buhunzi bwo muri 1994 nabo uruhare runini ni urw'ababahungishije ku ngufu, babatwaye nk'iturufu ya politiki ruvumwa bari bahugiyemo, naho abaguye mu bikorwa byo gusenya inkambi(yaba kibeho, zaba n'inkambi zo muri DRCongo) hagambiriwe gucyura abantu mu byabo cyangwa kubavana mu buhunzi ku ngufu cyangwa se kubera impamvu ya prévention y'ikibazo cy'ubuhunzi cyari kuzaba intwaro ikomeye ya exFAR/FDRL, uruhare mu mpfu zabo ruhuriweho n'uruhande rwabacyuraga ku ngufu n'uruhande rwababuzaga gucyurwa.

Abishwe na ba criminels de guerre b'impande zombi zarwanaga kimwe n'abishwe bugambanyi, bo birumvikana ko haba mbere ya  genocide haba na nyuma yayo, responsabilité y'urupfu rwabo ifitwe n'abo ba criminels.

Ngayo ng'uko uko bamwe tubizi, ubwo rero nakubara mubazagenda batwungura ubumenyi kuri iki kibazo.

Wagize neza kandi gukomoza k'uburyo abanyaburayi bibuka shoah d'un côté, bakanibuka guerre mondiale n'abayiguyemo, d'un autre côté. Nange nkunda gutanga uru rugero, haba kuri uru rubuga haba n'ahandi, nkanasobanura ko rwagombye kubera uRwanda référence utile.

Nizeye ko tuzagira aho duhuriza.

Tugire amahoro.



De : "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Banyarwanda Group <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc : "AVM_Populi@yahoogroupes.fr" <avm_populi@yahoogroupes.fr>; "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; "tatien2miheto@yahoo.fr" <tatien2miheto@yahoo.fr>; "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
Envoyé le : Vendredi 10 juillet 2015 17h01
Objet : *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 
Komera Kota Venant.
Ibi ntabwo ari politique ni science.
DNA tests zirashoboka n'ubwo haba harabaye brassages na mixages inshuro zitabarika.
Icya ngombwa ni uko haboneka positive na negative controls. Ibi kandi birashoboka. Dushobora kujya gushaka izo controls en dehors du Rwanda.
Kuba RPF yarateye ishoti iki gitekerezo ubwo cyatangwaga n'abashakashatsi bo muri Amerika, si ukubera ko basanze technologie actuelle itari a la hauteur.
Ni uko RPF abd its lobbysts basaze ikinyoma bubarse ku mibare y'abatutsi batikijwe muri jenoside kizambikwa ubusa.

Pour votre info:

Ubushakashatsi nkora kuri type 1 diabetes mbukora ku mbeba zifite brassages, mixages, knockouts cg insertions ziruta biriya uvuga ku bahutu, abatutsi n'abatwa bashobora kuba bararongoranye bakabyara imvange, kandi nta kibazo namba njya ngira kugira ngo menye imbeba iyi n'iyi iyo ariyo nyuma ya genotyping process.

On Jul 10, 2015, at 10:00 AM, kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:

 
Banyarwanda ntimukajye mugwa mu kinyoma gisukumwa n'abakora polotiki. 
Ntabwo DNA izashobora gukiranura ibibazo byanyu byo gutandukanya abahutu, abatutsi ndetse n'abatwa bose. Bararongoranye bihagije ku bulyo hali mbarwa bafite DNA itavanze. Kandi DNA ntabwo wayikoresha udafite indi ugereranya nayo bigomba gusa. 
Ntabwo uzageranya DNA y'ukomoka ku mututsi wa Cyangugu warongoranye n'umushi akaba ali muli memorial ya Gitarama na DNA n'uwavutse ku mututsi wo mu Gisaka warongaranye n'umutwa wo kuli base uli i Gisozi maze ngo bihure. Bref, abakomotse kwa Bwiza bwa Mashira ya Sabugabo ku Ndiza na Gahindiro ka Mibambwe ntibizaborohera kubatandukanyamo abahutu n'abatutsi murobanuza DNA, mba mbaroga.  
 



To: AVM_Populi@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Fri, 10 Jul 2015 07:20:12 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 

Komera Tatien.

Wanyumvise neza rwose reka ahubwo mbisubiremo: 

"Uburyo leta ya FPR yibuka jenoside yakorewe abatutsi busesereza cyane abahutu."

Uti gute?

Uzakurikire ibikorwa bya buri munsi bikorwa muri biriya byumweru bibiri uzasanga byose bigamije gusiga ibara abahutu, ngo bahore bagenda bunamye, ngo bumve ko ari ba ruharwa, ko abana babo bagomba guca bugufi bagasabira imbabazi ababyeyi babo, bitaba ibyo bakitandukanya nabo burundu!

Iyi mikorere ya FPR irakocamye ( n'ubwo wowe uyishimagiza kandi ukaba unayiishimiye) kubera ko iyo jenocide ivugwa itakozwe n'abahutu bose (yakozwe b'interahamwe gusa n'ubwo nazo atari zose) nk'uko abahutu bishwe ( mbere y'iyo jenoside, muri iyo jenoside, na nyuma y'iyo jenoside) batishwe n'abatutsi  bose (bishwe n'inkotanyi gusa n'ubwo na zo atari zose zakoze iryo bara). 

Tujye rero tumenya kuvuga ibintu uko biri nta marangamutima cg gukabya tugamije kwishyira imbere, tukiyibagiza akababaro ka bagenzi bacu.

Uti hakorwa iki, kwibuka byakorwa bite?

Hera muri icyo gihugu urimo urebe uko bibuka jenoside yakorewe abayahudi, uko bibuka intambara z'isi, utarabukire no mu bindi bihugu urebe uko inzibutso zubatse. 

Inzibutso si ngombwa ko ziba amarimbi. Inzibutso si ngombwa ko ziba indiri z'ibisigazwa by'imibiri y'abantu. 

Ese iriya mibiri yanitswe  mu nzibutso ubwirwa n'iki ko ari iy'abatutsi gusa? 

Mu bigomba gukorwa harimo no gukoresha DNA test tukamenya neza abanitswe hariya abo ari bo, byarangira bose bagashyingurwa mu cyubahiro. 

Ngo % y'abantu banitswe ni tres negligeable! 

Menya ko n'iyo hazasigara igufa rimwe rukumbi ridashyinguwe mu cyubahiro nzakomeza gusaba nkomeje ko naryo rishyingurwa.

Gira amahoro.

On Jul 10, 2015, at 6:19 AM, tatienndolimana miheto tatien2miheto@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Nzinink ugize uti "Niba uriya mudamu ashyira mu gaciro yagombye no kwikoma uburyo Leta ya RPF yibuka jenoside yakorewe abatutsi burimo gusesereza abahutu muri rusange..."

Nyemerera nkubaze maze ushimangire ibyo utangaje cyangwa ugorore ijambo, nibyo koko kwibuka abatutsi bishwe n'abagenosideri biserereza abahutu? niba igisubizo cyawe ari yego, dukore iki? duhagarike ibikorwa byo kubibuka?

Nkubaze ikindi kibazo, imibiri ibistwe neza mu nzibutso ariko idashyinguye, ugereranije ni nka % ingana iki kuri millioni irenga y'abashinguwe muri izo nzibutso? niba utari ubizi neza, nta nubwo abadashyinguye barenga 0,01%, ni ukuvuga ko 99,99% by'ababashije kuboneka bashyinguye mu butaka, abagera kuri 0,01 %, ni ukuvuga abatagera kuri 1.000, nibo badashyinguye mu butaka.

Nyerera kandi nkungure inama, niba uri umuhutu, jya usobanura neza ibyo wifuza ku bahutu baguye mu ntambara zo mu Rwanda, jya ubitangaho ubuhamya niba warabihagazeho, n'aho ibikwiye gukorerwa abatutsi bishwe muri genocide ubirekere abatutsi barokotse iyi genocide, babe aribo bavuga ibyifuzo byabo kuri iyi ngingo. Icyo bikoze ntako bisa ko abandi banyarwanda bakora critiques ku byifuzo n'ibikorwa by'abarescape kuko bibafasha kugira ibyifuzo no gupanga ibikorwa biri realistes et applicables mu gihugu cya twese.

Ndasoza nkubwira ko nubwo hakiri byinshi dutegereje ko bikorwa, abarescape muri rusange (en général), sauf quelques exceptions qui confirment le général, twishimiye ibirebana no kwibuka genocide yakorewe abatutsi, gushyingura mu cyubahiro, inzibutso n'imiterere yazo n'ibindi bikorwa byose kugeza ubu mu Rwanda no muri diaspora, mu rwego rwa management y'ingaruka z'iyi ntindi genocide.




De : "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Dhr Group <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Vendredi 10 juillet 2015 11h42
Objet : *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 
Niba uriya mudamu ashyira mu gaciro yagombye no kwikoma uburyo Leta ya RPF yibuka jenoside yakorewe abatutsi burimo gusesereza abahutu muri rusange, akanasaba ko biriya bisigazwa by'imibiri y'abacu batikiye bikaba bimuritswe hirya no hino mu nzibutso byashyingurwa mu cyubahiro, amazina yabo akandikwa ubuziraherezo kw'ibuye ryabugenewe muri izo nzibutso. 
Kwibuka byahozeho kandi bizahiraho. Kutibuka abacu bose bishwe n'uburyo bishwe nibyo byatuma bataruhuka, bityo abazimu babo bagahora batera abakiti imusozi, basaba ko babazirikana byimazeyo.
Merci.



On Jul 10, 2015, at 12:29 AM, agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 
Sinibuka neza amagambo yabivuzemo (nabibonye kuri FB y'umuntu wari wazanye iyo vidéo aho baganiraga ku byabaye kuri KK), aliko yasobanuraga ko muri iyi vidéo ntaho bavuga KK, kandi ko kugarura ibya kera no kumwitirira ibyabaye byose bitaruhura abababaye.

Amahoro!









__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[amakurunamateka.com] The arrogance of power

 

The arrogance of power

All over the world there are some leaders who are reluctant to give up power.
The most striking current example is Burundi's President Pierre Nkurunziza who, amidst violent opposition, is campaigning for a third term in office despite the constitution saying he can only have two.
He argues that he was appointed, not elected, to his first term so it doesn't count.
Many believe President Paul Kagame in neighbouring Rwanda is also looking to breach his two-term limit.
But that would be a mere dot in time for President Yahya Jammeh of The Gambia. "If I have to rule this country for one billion years I will," he told the BBC in 2011.
Hanging on does not always work.
The President of Burkina Faso, Blaise Compaore, was overthrown by popular protest last year for trying to change the constitution so that he could seek re-election.

'Let him continue'

While some presidents attempt legalistic tactics to get around term limits, others reject them outright.
Seven-term leader President Robert Mugabe of Zimbabwe says they are undemocratic: "We put a rope around our necks and say leaders can only have two terms," he told a summit of African Union leaders earlier this year
 
more
 

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Saturday, 11 July 2015

[amakurunamateka.com] RWANDA : Comment préparer un procès gênant

 

A l'heure où les mâchoires de l'étau de la justice se rapprochent – enfin et mollement – des criminels qui entourent Kagame, il est urgent pour celui-ci de « préparer » les procès à venir selon les bonnes vieilles méthodes particulièrement efficaces. Et celles-ci passent par le conditionnement les témoins potentiels : assassinat des témoins « contre » et« éducation » des témoins « pour ».

 La seule question qui se pose aujourd'hui est de savoir combien de temps encore se perpétuera  le silence, voire la complicité active, des media, ONG, voire de certains magistrats, si prompts par ailleurs à dénoncer et condamner les crimes réels ou supposés du précédent régime rwandais. Ont-ils tout simplement les plus grandes difficultés à reconnaître qu'ils se sont trompés – ou qu'on les a trompés - en exagérant les crimes des uns pour mieux occulter ceux des autres ? Allons, allons, mesdames et messieurs, certains ont eu le courage de faire cet examen de conscience. Dans les conditions actuelles, on comprendra que je ne cite pas les noms des survivants et que je me contente d'un exemple parmi d'autres : celui d'Alison Desforges qui - bien qu'ayant pourfendu en 1993 le " régime Habyarimana" au-delà du raisonnable - était interdite de séjour au Rwanda[10] lorsque, le 12 février 2009, son avion s'est écrasé aux USA.

 Aujourd'hui, la vérité avance inexorablement – pas en France, hélas  mais à la BBC, en Espagne, au Canada, etc. - et beaucoup de postures par trop systématiquement pro-Kagame vont devenir tout simplement intenables en confinant à la complicité! 

http://blogs.mediapart.fr/blog/michel-robardey/110715/rwanda-comment-preparer-un-proces-genant


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Friday, 10 July 2015

[amakurunamateka.com] Les femmes sauveront-elles le Burundi?

 


Les femmes sauveront-elles le Burundi?

"Quels rôles pour les femmes dans la résolution de la crise actuelle au Burundi ?" c'est sous ce titre qu'un débat a été organisé mercredi au Parlement francophone bruxellois.

«Nkurunziza est possédé. Il est devenu aveugle. C'est à nous de lui tendre la perche» (Marguerite Barankitse)

Parmi les participantes, Marguerite Barankitse, une figure incontournable de la société civile burundaise et fondatrice de la maison Shalom, une institution qui vient en aide aux enfants en difficulté. Marguerite Barankitse est aussi membre du Collectif des femmes pour la paix et la démocratie au Burundi - Elle a fui son pays et vit aujourd'hui en Belgique. Notre correspondant sur place, Jean-Claude Abalo l'a rencontrée.


LA RÉDACTION VOUS RECOMMANDE

AUDIOS ET VIDÉOS SUR LE SUJET



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.