Pages

Monday 13 July 2015

[amakurunamateka.com] FW: Tr : [fondationbanyarwanda] Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n ’umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 

Abanyarwanda basa n'abaliye amarozi cyangwa se abafashwe n'uburwayi bukomeye, bituma bahera mu mw'ijima ku bulyo n'abesnhi batunze amadegrees anyuranye ntacyo abamalira, usanga bamwe bavuga n'ibyo umuturage utaragannye ishuli atavuga. Ibi bijyana igihugu mw'icurabulindi, democrasi nyayo ifite akamaro ntizaboneke kubera kubura abanyarumuli, abaturage bakibera za senene HE yatubwiye. 
Dore ingero z'aka kaga.
- Bamwe bati "Twize amategeko, ntiduhwanye n'abize sciences (theoriques et appliquees)". Ubwo kandi baliho barahatana ngo bagarure fundamental law abo bashyigikiye bazizaga Habyarimana ngo yatumaga ategeka nabi; bagapakira benewabo mu madoka no mu madege babajyana kwa Muganga ngo abarwaneho, bakalya akanyama n'ubugali bashozaho ka bier/wine: aliko ntibibaze aho biva, nyamara umuturage mubisi we abyibaza!
-Abandi bati "Dufite jenosayidi izatuma tulilimbwa ubuziraherezo". Ubwo kandi biyibagije ko izo za jenosayidi zabaye henshi : Iburundi, Sudani, Kanada, Turkiya, Sebrenica, Iburayi, Ukraine, Moyen-orient, etc., ku bulyo muli izo zose ba mhatsibihugu alibo bahitamo izo kwamamaza, bitewe n'inyungu za politiki bafite aho ziherereye. Bati "KK wacu ntawugomba kumubaza ibyaha akekwaho kuko ali intwali yahagalitse jenosayidi", kandi aba batera hejuru bo ubwabo batarakopfoye HE amufungiye i Kigali, cyangwa se atoteje izindi ntwali zahagalise jenosayidi nka jenerali Kayumba Nyamwasa, Colonel Patric Karegeya. Nuko abaturage-nkundarubyino batabona bakorohwa mu mihanda, bisihinga ngo bazayivamo KK agarutse i Kigali, hashira akanya bakabirukana ngo barononera ba mukerarugendo, bagasubira mu mago yabo n'ikimwaro, bazinze ibilizo! 
-Undi ati "Igihe cyatubanye gito baducika (imhunzi) tutaberetse ngo bagire icyo bajyama", agahabwa amashyi na ba flateurs bafashe imbehe yuzuye. Abanyeduga bibeshye ngo bamutegerereje mu nkambi ya Kibeho yarakubuye muli 1995, ntasige n'uwonka. Naho bake mu bagore na FAR yagoteye za Congo, akabarobanura muli benshi yishe, bakalimanganya bamuvuguruza ngo yabafashe afite urugwiro, adafite uliya mutima we ubwe yigaragalije.
 
Sinzi rero niba mubona ibi byose hali indangagaciro bifite cyangwa se biha Urwanda natwe abanyarwanda? Bizashobora se kubakirwaho democrasi nyayo igihe abali kuyibera urumuli bihinduye ba escros. Kandi uko biga niko bagenda bagana iyo nzira yo kuliganya. Twali tuzi ko abahohejwe muli za Universites zinyuranye nyuma ya 1994 bazaza bavuga ibikwiye, none ahubwo baza batekinika ibyontazi bili inyuma y'ibivugwa n'abataligeze bagana ishuli!
 
Reka tube ducumbikiye aha nkuko na Bwana Nzinink abivuga. Icyokora ambabalire twigarukire ku kibazo cya sciences twaganigaho, cyunvikane neza.
Muvandimwe Nzinink, naranditse nti "Kandi DNA ntabwo wayikoresha udafite indi ugereranya nayo bigomba gusa". Nawe ubisonura neza uti:'Icya ngombwa ni uko haboneka positive na negative controls. Ibi kandi birashoboka. Dushobora kujya gushaka izo controls en dehors du Rwanda."
Rwose ndemeranwa nawe, uretse ko umuntu adasobanukirwa neza aho twazajya gukura ziliya controles. 
None mwadutungira agatoki aho tuzajya kuzishakira (izi controls), tuli abascientifiques badakumiwe n'inyungu za politiki? 
Tubaye dushimiye kandi. 


To: tatien2miheto@yahoo.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr; psj_survivors@yahoo.com; cliir2004@yahoo.fr; jamboasbl@gmail.com; corwabel@gmail.com; democracy_human_rigths@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 12 Jul 2015 11:22:23 +0000
Subject: Tr : [fondationbanyarwanda] Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 


Tatien Ndolimana Miheto ati:"Hagati aho, uko jye mbizi kandi mbifitiye ibisobanuro n'ibimenyetso, abahutu baguye mu ntambara bigizwemo uruhare n'impande zombi zarwanaga, yemwe ndetse abaziguyemo mbere ya genocide, bo uruhare runini rwo gupfa kwabo ruri kuri FAR na Leta yayiyoboraga (leta nange nakoragamo nk'umukozi wo mu rwego rukuru).  Abaguye mu buhunzi bwo muri 1994 nabo uruhare runini ni urw'ababahungishije ku ngufu, babatwaye nk'iturufu ya politiki ruvumwa bari bahugiyemo, naho abaguye mu bikorwa byo gusenya inkambi(yaba kibeho, zaba n'inkambi zo muri DRCongo) hagambiriwe gucyura abantu mu byabo cyangwa kubavana mu buhunzi ku ngufu cyangwa se kubera impamvu ya prévention y'ikibazo cy'ubuhunzi cyari kuzaba intwaro ikomeye ya exFAR/FDRL, uruhare mu mpfu zabo ruhuriweho n'uruhande rwabacyuraga ku ngufu n'uruhande rwababuzaga gucyurwa."

Ariko Tatien Ndolimana Miheto urashinyagura kandi biragaragara ko ugoreka amateka n'ukuri kuburyo wafatwa nk'UMUTUTSI W'UMUHEZANGUNI


Le Samedi 11 juillet 2015 12h52, "Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
@Thomas Bitariho:

Iyo uwa wari uzi ko un veterinaire est avant tout garant de la sante publique ubwo beibone n'ako gasuzuguro umufitiye byafashwa hasi. Ese ko ntacyo wigeze uvuga kuri iyi ngingo ngo turebe aho utaniye n'abo wita abahezanguni, ni ubuhoro?

On Jul 10, 2015, at 11:13 PM, thomasbitariho thomasbitariho@yahoo.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:

 
Sinarinzi ko Nzinink nawe abarizwa mu bahezanguni! Birababaje ku muntu wize nubwo ari iby'amatungo!


Sent from Samsung Mobile


-------- Original message --------
From: "Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]"
Date:07-10-2015 5:33 PM (GMT-05:00)
Cc: Banyarwanda Group
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 
"Ntunateze, nta n'undi uteze kuzabasha guhindura narative ya genocide yakorewe abatutsi uko izwi natwe abayirokotse kimwe n'abatuye iyi Si (planète terre) bose", Tatien Ndolimana Muheto.

How can you be so sure about that?

Ibi nabyo ni bwa bwishongozi n'ivogonyo mpora namagana. Ariko ubwo wumva ko amarorerwa inkotanyi zakoreye abanyarwanda kuva zatera u Rda muri 1990 kugeza aya magingo atazwi? 

Mu minsi mike ijuru niribagwa hejura muzabura aho murigitira. Menya ko nta gahora gahanze. Shobuja Kagame ni we mu minsi ishize wavuze ngo "intoki zandika ninazo zisinyura". Iriya narrative RPF yanditse izakosorwa ni biba ngombwa. Keretse niba muri ubwo bwishongozi bwawe wumva ko ari mwe gusa muzi kwandika. 

Cisha rero make, twungurane ibitekerezo mu bwubahane. Wabishaka utabishaka, ariya ni amateka y'abanyarwanda twese. Nta munyarwanda n'umwe uyarushaho abandi ubuzare. Yaba yararokotse cg atararokotse. 

Mbese reka kwibarize. Shobuja Kagame n'ivogonyo rye kuri iki kibazo na we umubarira mu barokotse? Njye siko mbibona. Kuba iyo jenoside ayikomeyeho nk'amata y'abashyitsi ni ukubera ko ariyo akesha iriya ntebe yicayeho mu Rugwiro.

Igihe kirageze ko abanyarwanda batwawe roho n'iriya ngoma ya RPF mukubitwa icyuhagiro, byaba ngombwa mukagangahurwa, mukava ibuzimu mukajya ibuntu.

Nimutisubiraho tuzabafata uko muri ariko nyine muhore inyuma nk'ikoti, muhore muri opposition ubuzira herezo.

Gira ijoro ryiza.


On Jul 10, 2015, at 4:07 PM, tatienndolimana miheto tatien2miheto@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 
Bwana Nzinink,


"Narative" yawe kubyerekeye genocide yakorewe abatutsi, ihabanye n'ukuri kuzwi n'abatuye iyi Si bose kimwe natwe abayikorewe tukakayirokoka. Uko wifuza management y'ingaruka za genocide yakorewe abatutsi nabyo bihabanye n'iyo (management) twe abayirokotse twifuje tukayibona, kandi ntuteze kuturusha ubuzare kuri iki kibazo usibye ko nta n'impamvu wagombye kugira zigutera gushaka ibinyuranye n'ibyo twe ba nyiri ubwite dufite kuri iyi ngingo, ikaba kandi imwe muri za mwikorezi z'ubuzima bw'uRwanda.Ntunateze, nta n'undi uteze kuzabasha guhindura narative ya genocide yakorewe abatutsi uko izwi natwe abayirokotse kimwe n'abatuye iyi Si (planète terre) bose.

Ni kimwe n'uko narative yawe ku byerekeye uko abahutu baguye mu ntambara, nayo ihabanye n'ibyo abandi banyarwanda benshi n'abatuye ISI, tuzi; icyo bikoze niba uri umuhutu wapfushije abawe mu ntambara cyangwa nawe ubwawe ukaba warazirokotse, shikama utange ubuhamya bw'ukuri kandi bufite ibimenyetso, uramutse utabikoze waba utatiye abawe bapfuye, uramutse unabeshye uko bapfuye n'icyatumye bapfa, nabwo waba ubatatiye kubera ikinyoma; ndi mu baguteze yombi banazi ko iyi ngingo nayo iri muri za mwikorezi z'uRwanda.

Hagati aho, uko jye mbizi kandi mbifitiye ibisobanuro n'ibimenyetso, abahutu baguye mu ntambara bigizwemo uruhare n'impande zombi zarwanaga, yemwe ndetse abaziguyemo mbere ya genocide, bo uruhare runini rwo gupfa kwabo ruri kuri FAR na Leta yayiyoboraga (leta nange nakoragamo nk'umukozi wo mu rwego rukuru).  Abaguye mu buhunzi bwo muri 1994 nabo uruhare runini ni urw'ababahungishije ku ngufu, babatwaye nk'iturufu ya politiki ruvumwa bari bahugiyemo, naho abaguye mu bikorwa byo gusenya inkambi(yaba kibeho, zaba n'inkambi zo muri DRCongo) hagambiriwe gucyura abantu mu byabo cyangwa kubavana mu buhunzi ku ngufu cyangwa se kubera impamvu ya prévention y'ikibazo cy'ubuhunzi cyari kuzaba intwaro ikomeye ya exFAR/FDRL, uruhare mu mpfu zabo ruhuriweho n'uruhande rwabacyuraga ku ngufu n'uruhande rwababuzaga gucyurwa.

Abishwe na ba criminels de guerre b'impande zombi zarwanaga kimwe n'abishwe bugambanyi, bo birumvikana ko haba mbere ya  genocide haba na nyuma yayo, responsabilité y'urupfu rwabo ifitwe n'abo ba criminels.

Ngayo ng'uko uko bamwe tubizi, ubwo rero nakubara mubazagenda batwungura ubumenyi kuri iki kibazo.

Wagize neza kandi gukomoza k'uburyo abanyaburayi bibuka shoah d'un côté, bakanibuka guerre mondiale n'abayiguyemo, d'un autre côté. Nange nkunda gutanga uru rugero, haba kuri uru rubuga haba n'ahandi, nkanasobanura ko rwagombye kubera uRwanda référence utile.

Nizeye ko tuzagira aho duhuriza.

Tugire amahoro.



De : "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Banyarwanda Group <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc : "AVM_Populi@yahoogroupes.fr" <avm_populi@yahoogroupes.fr>; "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; "tatien2miheto@yahoo.fr" <tatien2miheto@yahoo.fr>; "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
Envoyé le : Vendredi 10 juillet 2015 17h01
Objet : *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 
Komera Kota Venant.
Ibi ntabwo ari politique ni science.
DNA tests zirashoboka n'ubwo haba harabaye brassages na mixages inshuro zitabarika.
Icya ngombwa ni uko haboneka positive na negative controls. Ibi kandi birashoboka. Dushobora kujya gushaka izo controls en dehors du Rwanda.
Kuba RPF yarateye ishoti iki gitekerezo ubwo cyatangwaga n'abashakashatsi bo muri Amerika, si ukubera ko basanze technologie actuelle itari a la hauteur.
Ni uko RPF abd its lobbysts basaze ikinyoma bubarse ku mibare y'abatutsi batikijwe muri jenoside kizambikwa ubusa.

Pour votre info:

Ubushakashatsi nkora kuri type 1 diabetes mbukora ku mbeba zifite brassages, mixages, knockouts cg insertions ziruta biriya uvuga ku bahutu, abatutsi n'abatwa bashobora kuba bararongoranye bakabyara imvange, kandi nta kibazo namba njya ngira kugira ngo menye imbeba iyi n'iyi iyo ariyo nyuma ya genotyping process.

On Jul 10, 2015, at 10:00 AM, kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:

 
Banyarwanda ntimukajye mugwa mu kinyoma gisukumwa n'abakora polotiki. 
Ntabwo DNA izashobora gukiranura ibibazo byanyu byo gutandukanya abahutu, abatutsi ndetse n'abatwa bose. Bararongoranye bihagije ku bulyo hali mbarwa bafite DNA itavanze. Kandi DNA ntabwo wayikoresha udafite indi ugereranya nayo bigomba gusa. 
Ntabwo uzageranya DNA y'ukomoka ku mututsi wa Cyangugu warongoranye n'umushi akaba ali muli memorial ya Gitarama na DNA n'uwavutse ku mututsi wo mu Gisaka warongaranye n'umutwa wo kuli base uli i Gisozi maze ngo bihure. Bref, abakomotse kwa Bwiza bwa Mashira ya Sabugabo ku Ndiza na Gahindiro ka Mibambwe ntibizaborohera kubatandukanyamo abahutu n'abatutsi murobanuza DNA, mba mbaroga.  
 



To: AVM_Populi@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Fri, 10 Jul 2015 07:20:12 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 

Komera Tatien.

Wanyumvise neza rwose reka ahubwo mbisubiremo: 

"Uburyo leta ya FPR yibuka jenoside yakorewe abatutsi busesereza cyane abahutu."

Uti gute?

Uzakurikire ibikorwa bya buri munsi bikorwa muri biriya byumweru bibiri uzasanga byose bigamije gusiga ibara abahutu, ngo bahore bagenda bunamye, ngo bumve ko ari ba ruharwa, ko abana babo bagomba guca bugufi bagasabira imbabazi ababyeyi babo, bitaba ibyo bakitandukanya nabo burundu!

Iyi mikorere ya FPR irakocamye ( n'ubwo wowe uyishimagiza kandi ukaba unayiishimiye) kubera ko iyo jenocide ivugwa itakozwe n'abahutu bose (yakozwe b'interahamwe gusa n'ubwo nazo atari zose) nk'uko abahutu bishwe ( mbere y'iyo jenoside, muri iyo jenoside, na nyuma y'iyo jenoside) batishwe n'abatutsi  bose (bishwe n'inkotanyi gusa n'ubwo na zo atari zose zakoze iryo bara). 

Tujye rero tumenya kuvuga ibintu uko biri nta marangamutima cg gukabya tugamije kwishyira imbere, tukiyibagiza akababaro ka bagenzi bacu.

Uti hakorwa iki, kwibuka byakorwa bite?

Hera muri icyo gihugu urimo urebe uko bibuka jenoside yakorewe abayahudi, uko bibuka intambara z'isi, utarabukire no mu bindi bihugu urebe uko inzibutso zubatse. 

Inzibutso si ngombwa ko ziba amarimbi. Inzibutso si ngombwa ko ziba indiri z'ibisigazwa by'imibiri y'abantu. 

Ese iriya mibiri yanitswe  mu nzibutso ubwirwa n'iki ko ari iy'abatutsi gusa? 

Mu bigomba gukorwa harimo no gukoresha DNA test tukamenya neza abanitswe hariya abo ari bo, byarangira bose bagashyingurwa mu cyubahiro. 

Ngo % y'abantu banitswe ni tres negligeable! 

Menya ko n'iyo hazasigara igufa rimwe rukumbi ridashyinguwe mu cyubahiro nzakomeza gusaba nkomeje ko naryo rishyingurwa.

Gira amahoro.

On Jul 10, 2015, at 6:19 AM, tatienndolimana miheto tatien2miheto@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Nzinink ugize uti "Niba uriya mudamu ashyira mu gaciro yagombye no kwikoma uburyo Leta ya RPF yibuka jenoside yakorewe abatutsi burimo gusesereza abahutu muri rusange..."

Nyemerera nkubaze maze ushimangire ibyo utangaje cyangwa ugorore ijambo, nibyo koko kwibuka abatutsi bishwe n'abagenosideri biserereza abahutu? niba igisubizo cyawe ari yego, dukore iki? duhagarike ibikorwa byo kubibuka?

Nkubaze ikindi kibazo, imibiri ibistwe neza mu nzibutso ariko idashyinguye, ugereranije ni nka % ingana iki kuri millioni irenga y'abashinguwe muri izo nzibutso? niba utari ubizi neza, nta nubwo abadashyinguye barenga 0,01%, ni ukuvuga ko 99,99% by'ababashije kuboneka bashyinguye mu butaka, abagera kuri 0,01 %, ni ukuvuga abatagera kuri 1.000, nibo badashyinguye mu butaka.

Nyerera kandi nkungure inama, niba uri umuhutu, jya usobanura neza ibyo wifuza ku bahutu baguye mu ntambara zo mu Rwanda, jya ubitangaho ubuhamya niba warabihagazeho, n'aho ibikwiye gukorerwa abatutsi bishwe muri genocide ubirekere abatutsi barokotse iyi genocide, babe aribo bavuga ibyifuzo byabo kuri iyi ngingo. Icyo bikoze ntako bisa ko abandi banyarwanda bakora critiques ku byifuzo n'ibikorwa by'abarescape kuko bibafasha kugira ibyifuzo no gupanga ibikorwa biri realistes et applicables mu gihugu cya twese.

Ndasoza nkubwira ko nubwo hakiri byinshi dutegereje ko bikorwa, abarescape muri rusange (en général), sauf quelques exceptions qui confirment le général, twishimiye ibirebana no kwibuka genocide yakorewe abatutsi, gushyingura mu cyubahiro, inzibutso n'imiterere yazo n'ibindi bikorwa byose kugeza ubu mu Rwanda no muri diaspora, mu rwego rwa management y'ingaruka z'iyi ntindi genocide.




De : "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Dhr Group <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Vendredi 10 juillet 2015 11h42
Objet : *DHR* Re: Loni irerekana ko Ka renzi K. ariwe «bwonko n 'umutima» bya Kagame  mu bwicanyi n dengakame re bwose bwakozwe [1 pièce jointe]

 
Niba uriya mudamu ashyira mu gaciro yagombye no kwikoma uburyo Leta ya RPF yibuka jenoside yakorewe abatutsi burimo gusesereza abahutu muri rusange, akanasaba ko biriya bisigazwa by'imibiri y'abacu batikiye bikaba bimuritswe hirya no hino mu nzibutso byashyingurwa mu cyubahiro, amazina yabo akandikwa ubuziraherezo kw'ibuye ryabugenewe muri izo nzibutso. 
Kwibuka byahozeho kandi bizahiraho. Kutibuka abacu bose bishwe n'uburyo bishwe nibyo byatuma bataruhuka, bityo abazimu babo bagahora batera abakiti imusozi, basaba ko babazirikana byimazeyo.
Merci.



On Jul 10, 2015, at 12:29 AM, agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 
Sinibuka neza amagambo yabivuzemo (nabibonye kuri FB y'umuntu wari wazanye iyo vidéo aho baganiraga ku byabaye kuri KK), aliko yasobanuraga ko muri iyi vidéo ntaho bavuga KK, kandi ko kugarura ibya kera no kumwitirira ibyabaye byose bitaruhura abababaye.

Amahoro!









__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.