Umushinga w'Itegeko Nshinga rivuguruye uri kuganirwaho muri Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere Myiza mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, mu ngingo ya 8 uteganya ko Itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi, Ikinyarwanda akaba ari rumwe mu ndimi zirebwa n'iyo ngingo.
Nk'uko bisanzwe mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda, ururimi rw' igihugu ni Ikinyarwanda, mu gihe indimi zemewe mu butegetsi ari Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa.
Iyi ngingo yagiweho impaka ubwo Senateri Jean de Dieu Mucyo yavugaga ko mu ngingo ya 8 hari igika cyamuteye impungenge, kigaragaza ko ururimi rw'ubutegetsi rushobora kuvanwamo cyangwa rukongerwamo n' itegeko ngenga, kandi n' Ikinyarwanda kigaragara muri izo ndimi.
Senateri Mukasine Marie Claire we yagize ati "Umunsi hari uzazana icyo gitekerezo, maze yakigaragaza Abanyarwanda bakagishyigikira cyagera no mu Nteko Ishinga Amategeko bakagitorera, njye nta mpungenge mbibonamo."
Ku kijyanye no kuba indimi z'ubutegetsi zishobora kugabanywa, Senateri Tito Rutaremara yavuze ko iyo ngingo ifite ishingiro.
Yagize ati "Niba basanze wenda Abanyarwanda batagikoresha Igifaransa, Igishinwa aricyo kivugwa cyane, ubwo bazabireba. Bigomba kujyana n'inyungu. Mbere kubera ko twakolonijwe n'Abafaransa, Abanyamerika bo bakoloniza Isi yose, ariko hari igihe Abashinwa wenda aribo bazaba badufitiye inyungu."
Yakomeje agira ati "Igihe Abanyarwanda bazavuga bati ntitugishaka Ikinyarwanda, ubwo hazaba hari impamvu, ariko sinzi ko bizaba."
Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d' Arc, yasobanuye ko Ikinyarwanda gishobora kuvanwa mu ndimi z'ubutegetsi kigasigara ari ururimi rw'Igihugu bityo ko nta mpungenge bikwiye gutera.
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite ushinzwe ibikorwa by'Inteko, Jeanne d' Arc Uwimanimpaye, yavuze ko bateganya iyongerwa cyangwa igabanywa ry' indimi z'ubutegetsi batekerezaga ko hakwiyongeramo Igiswahili.
Yagize ati "Igihe hazaba ho igisekuru kizemeza ko Ikinyarwanda kitaba ururimi rw' ubutegetsi, ubwo bazabikore, ariko ruzaba ururimi rw'igihugu […]Ubwo twatekerezaga kuri iyi ngingo twatekereje ku Giswahili, tuvuga tuti tugeze muri EAC tugasanga bikenewe twacyongeramo."
Imyandikire y'inyandiko z'ubutegetsi
Senateri Bernard Makuza yavuze ko "Uburyo iyo ngingo yanditse muri iri vugurura ikuraho urujijo kuko ivuga ko Inyandiko z'ubutegetsi zishobora kuba mu rurimi rumwe cyangwa ebyiri cyangwa zose mu zemewe mu butegetsi."
Senateri Rutaremara we yavuze ko kwandika muri izo ndimi cyangwa rumwe muri zo biboneye, hakwiye kuzajya harebwa itsinda ry' abantu rigiye kwandikirwa, kubera ko ngo "Ugiye nko kwandikira abantu mu mudugudu, hakoreshwa Ikinyarwanda."
Mu gusobanura Visi Perezida w' Umutwe w'Abadepite, Jeanne d' Arc Uwimanimpaye, yagize ati "Ikindi twagendeyeho ni igikorwa cyo gukurura abashoramari. Ntabwo niba hari nk' abashoramari baje twabategeka ngo inyandiko zabo bazihindure mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza."
Yakomeje agira ati "Ntabwo twabihuza n' imitangire ya serivisi, kuko nko kwandika igazeti ya Leta ababikora bazakurikiza abo bigenewe, ariko ntabwo twabategeka ngo bakoreshe indimi runaka."
Komisiyo ya Politike n' Imibereho myiza ikomeje kuganira kuri uyu mushinga w' Itegeko Nshinga rivuguruye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo ikaba yasuzumye ingingo 10 zibanza, Mbere ya saa Sita.
malo@igihe.rw