Bwana Dr A. Gasana, tubashimiye igisubizo cyanyu, kandi twanabwiye Mugema-wabanje-kubaserukira aha duhagaze: " Abanyarwanda bapfa ubutegetsi bumungwa n'umufunzo w'ubusambo, kwihalira n'ubuhendanyi. Icyo rero bose (abali hanze no mu Rwanda) bakeneye ni guhabwa nta toneshwa n' amanyanga: ukwishyira -ukizana, iterambere, ubwubahane no gusaranganya akagati - nkene ka Rwanda"
Reka rero namwe tubasubize ingingo ku yindi.
1. Ntaho amatage ya Habyarimana na Kayibanda niy'amashyaka MDR na MRND bihuliye n'ibirangantego bya republika : Ibendera, hymne national, Sceau twavuze. Halya ni bande bagiliza Kagame na RPF ngo bigira Urwanda kandi nta muntu cyangwa se ishyaka biba iguhugu? Icyokora twemera nuko amashyaka n'abaprezida batobera igihugu nka bimwebyo gutripatuya (tripatouer) Loi fondementale bashaka inyungu batagombaga.
2. Bwana Gasana, abanyiginya Musinga, Rudahigwa, Ndahindurwa ubatanya ute na Kagame ko nawe akomoka kuli Musinga? Nkuko Bylingiro na Bangamwabo babyerekanye, niba ba Rudahigwa na Ndahindurwa ali abanyiginya bo kwa Musinga, ubwo na Kagame ni uko. Niba kandi Musinga ali umwega, ubwo n'abandi kimwe na Kagame ni abega. Ntabwo musobanura neza uko abega n'abanyiginya barwaniye ubwami bigakiza republika.
Naho ubuhendanyi muvuga bwa Kagame, ntawubuhakana. Gusa muzarebe iyo agiye hanze muli ONU, UE, UA, mu bihugu binyuranye, ntabwo yakirwa nka RPF, ahubwo bamwakiza ibirangantego bya republika (yitwa prezida wa republika, ntibavuga Bizimungu ngo nuko akiliho). Ikindi ni ubusambo n'amanyanga by'abanyarwanda yakuye umutima bimuha akalyo ku kwitwara cyami. Abo ajugunyira mu gafu nibo badudunganya abaturage, bakabategeka kumutwerera ibyo adakwiye cyangwa se atakoreye Urwanda. Ni ubuliganya n'ubwoba bw'abanyarwanda bibarahulira ku nda!
3. Bwana A. Gasana, watubwira umunyarwanda umwe gusa uzi wali i Rwanda utali muli MRND mbere ya Juin 1991? Nawe ubwawe uzi ko walimo kuko ntawagiraga choix politique yo kutayijyamo, yakomatanyaga bose. Murayivangira rero iyo muyitiranya na MRNDD yahanganye n'andi mashyaka.
Kayibanda na Gitera nabo bategetse Urwanda rwose halimo amoko yose.
Mbere rero yo kwikorera ishyaka ili nili ngo lyaba lyiyitilira amashyaka yacyuye igihe, ni mubanze mutubwire ibili muli projet de societe yalyo, munatubwire aho iyo projet itandukaniye n'izanyu; mutwereke ikiduhamiliza ko mwe muzazikora nta buhendanyi nk'aba muvuga. Ibi nimubigaragaza (facts) imhaka ziraba zirangiye, kandi twababwiye ko alibyo byananiye ingoma zose kuva ku bwami kugera kuli RPF y'ubu!
Bwana A. Gasana ama-slogans nk'iza " ubunyarwanda butavangura; ndumunyarwanda" byaba bisobanura nta shiti (automatiquement) ko ubutegetsi bwanyu butazarwara uliya mufunzo (twabwiye Mugema) wabojeje ingoma za Rwanda? Ese amaslogans ya MRND y' "ubumwe ,amahoro, amajyambere" atandukaniye he n'aya yanyu? Ese iyo adahura n'uwo mufunzo, yali mabi gute? Dushimye gusa ubuhamya kuli "ndumunyarwanda" mutanga ku ngingo ya 4!
Nonese MRP na Tubeho-twese nimwe mwenyine mwagaragaje projet de societe nziza kandi mukazayikora mudahuye n'uliya mufunzo?
Na biliya byo guca ubuhunzi nabyo ni uko, ntacyo tubona muzacisha ibitera ubuhunzi, ubwo rero no gucyura imhunzi burundu ntimuzabishobora; abanyarwanda bo barangije kubibona abagize Immana bifatiye ubundi bwenegihugu.
Ngo bene amashyaka mucongera balicecekeye! Aha barebye kure, ni abo gushimwa. Niba barashyize ku karubanda projets de societe zabo, murashaka ko bakora iki ko bataragera ku butegetsi? Ushinjwa ibitaliho abirekera bene byo, byaba ngombwa agahakanirwa n'abandi. Ni nako biba mu nkiko, ugeretsweho ishyano urahakana, ahasigaye bikajya mu batanga buhamya yagira imana ntibaliganye.
Leta nizo zimara gukora ibibi ku manywa y'ihangu, hanyuma zikohereza amatangazo ya dementi nka bimwe wabonye bya M23 n'Urwanda, petition ya 4000000 y'abanyarwanda isabira Kagame ubutegetsi ubuziraherezo, bigakora!
4. N'ubwo tutali ba the best doctors, aliko RPF ntiduseka, kuko izi ubwenge alibwo inakoresha ihenda abaturage. Ahubwo wowe twabajije abo bega n'abanyiginya bahanganye abo alibo, ntugire abo werekana, ugatanya Kagame, Rudahigwa na Ndahindurwa, abo mu RPF ni wowe baseka.
Tugushimiye icyokora kuba wavuze "ndumunyarwanda" icyo alicyo!
5. Aha mulibeshya, bavandimwe! Urwanda ni urw'abanyarwanda bose uko bameze kose (invange y'abeza, abagome n'abicanyi). Kubera ba "Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeri-Ngunda",
- balicanye ku Rucunshu muli 1896 (Tutsi -Tutsi, abakiga ba Nyamakwa, Ruvogo, Ndungutse, etc. batarabasanga);
- bicana muli 1959 (Tutsi seigneurs-hutu /tutsi serfs/paysans mu rwanda hose);
- bicana muli za 1973 (hutu-Hutu mw'ishusho ya Kiga-Nduga);
- bicana muli za 1990-2000 (Hutu, Tutsi, Twa, mu Rwanda rwose).
Aliko ni abanyarwanda bagomba kubana mu Rwanda rwacu, ntabwo Loni izongera kurema ikintu gisa nka Israheli na Palestina bikiyibiza icyuya kugeza ubu. Mu Rwanda kandi kurobanura abadafitanye amasano yaba aya hafi cyangwa se aya kure y'abicanye nti byakoroha. Aha Kagame wavuze ko 4000000 enye zose z'abatora (halimwo n'abanyururu) bamukunze atiliwe arobanura abicanye, abo-yiciye n'abeza yagize ubwenge bwa politiki yo hejuru. Ni mumwigane rero, aho gusayira mu mitoma itagira ikibuno n'umutwe y'ibyabaye muli 1992-2003.
To: memajp2000@yahoo.fr
CC: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; tuzatsindaa@gmail.com; fredus12@hotmail.com; tsalmyd@yahoo.fr; cebime@yahoo.fr; nimaurit@hotmail.com; bavincento22@yahoo.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; democratie2020@gmail.com; barimba@yahoo.fr; ngombwa@gmail.com; gahima@gmail.com; jonathanmusonera@yahoo.co.uk; chkayihura@yahoo.fr; theafricawatch@gmail.com; elengakoy@hotmail.com; nduguv@yahoo.fr; paudivinam@gmail.com; akagera@yahoogroups.com; em.hame@laposte.net; kalebucyusa01@gmail.com; radioitahuka@gmail.com; kanyemera2002@gmail.com; ntezesilas@gmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; samcyprien@hotmail.com; sisievariste@yahoo.fr; christopher.bizimungu@yahoo.fr; lyar66@yahoo.fr; mahoriwacu@gmail.com; rutihunzatheo@yahoo.fr; faustintwagira@yahoo.fr; gakath53@yahoo.com; insonere2003@yahoo.fr; nhosea@hotmail.com; fdusabdu@gmail.com; sixchris@netti.fi; christineha2002@yahoo.fr; paulrusesabagina@yahoo.fr; inumanews@gmail.com; mkampororo@hotmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; nsabij12@yahoo.fr; sinumvayabo@yahoo.fr; johndayi@yahoo.com; jeanmarie.minani@gmail.com; yonkad@zoho.com; veritasinfo@yahoo.fr; mugabo.frank13@gmail.com; mmunyabungo@gmail.com; diditedy@yahoo.fr; bylnoel@gmail.com; jeannette8m@yahoo.fr; nuwagabae19@yahoo.com; eugeneu2003@yahoo.fr; inkuruzagasabo@yahoo.fr; donatienkwibeshya@yahoo.com; bmuligande@yahoo.com; jntamakuriro@yahoo.fr; rukundonase@yahoo.com; uwimanapouma@yahoo.fr; benzinge122951@aol.com; rdi_rwanda810@yahoo.fr; kagomashenge@yahoo.fr; abdallah.akishuli@yahoo.com; onathanmusonera@yahoo.co.uk; biramahire98@gmail.com; kdonatien@hotmail.com; niyopaci@gmail.com; rudahi20@hotmail.com; nkiko.nsengimana@bluewin.ch; katarypa@yahoo.fr; jkanya@free.fr; kabandac2@yahoo.fr; skweli@yahoo.fr; tatien2miheto@yahoo.fr; mbonigaba@gmail.com; sengemm@yahoo.com; mulijeanclaude@yahoo.co.uk; semanasuisse@yahoo.fr; xnzfr@yahoo.fr; privatruta@yahoo.fr; fmunyabagisha@hotmail.com; infotubeho@yahoo.fr; nyumbani12kwetu@yahoo.com; b2003n@yahoo.fr; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; isamuke5@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com; ngezenubwom@gmail.com; alype82@gmail.com; mutama75@gmail.com; eniyibaho1@gmail.com; nsabalpha@gmail.com; aliceakana@yahoo.fr; nayihikik@aol.com; mariojansen11@yahoo.fr; alexandre_nsh@hotmail.com; sylvestret@gmail.com; uwayopatrick@yahoo.fr; kaludamas@voila.fr; ayurwandabernard@yahoo.com; alliedgenius@gmail.com; patrickmugisha932@gmail.com; prubingisa@yahoo.com; imberakuri.5@gmail.com; umurabyonews@gmail.com; felin.gakwaya@bbc.co.uk; md@imirasire.com; info@igihe.com; fdlrsrt@gmail.com; umuryangomwiza@gmail.com; ruthatheogene@yahoo.fr; imanzidanie2008@gmail.com; goodluck4uber@gmail.com; sjm12@yahoo.fr; gidius21@hotmail.fr; nuwagabae335@gmail.com; rwanda.nkunda@yahoo.com; emasozera@hotmail.com; emmanuel.habyarimana@yahoo.fr; edimugabo2020@gmail.com; gastnkur@gmail.com; ndagijimanagustave@yahoo.com; sembagares@yahoo.com; dukuvin01@gmail.com; nigena.claude@yahoo.fr; joyeusebeni@yahoo.fr; ndekezi82000@yahoo.fr; mngolole@yahoo.com; udaheric@gmail.com; uwizandre@gmail.com; dutegerezeantoine@yahoo.fr; ituyisenge@hotmail.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sat, 28 Nov 2015 23:14:55 -0500
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: Correction: IBARUWA KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki
Muvandimwe munyarwnda Kota Venant,
Mbanje kugushimira cyane, wowe na Semahoro kuba mwaragize icyo mwandika kuri iyi debat y'imirongo ya politiki ine igaragara muri paysge politique nyarwanda. Nagirango rero ngusubize wowe by'umwihariko ku bibazo wambajije jye na Boniface Rutayisire.
1. Mu kwandika kwawe ngo"ibyo birangantego bya repubulika byarubahirijwe muri rep ya 1 no muri rep ya 2" uba ushaka kubeshya abasomyi ko habaye continuite totale bityo ugahishira ko MDR PARMEHUTU yazanye Repubulika uvuga Habyarimana yayiciye umutwe yica Kayibanada na bagenzi bari bayikuriye akanayica mu gihugu akayisimbuza MRND.
2. Uti "Kagame ni we wazanye ibindi birangantego bya repubulika" ukirengagiza nkana ubuzi ko Kagame we yashaka mu byukuri ko ubwami busubiraho ariko kubera ko ari umwega uhanganye n'umunyiginya Kigeli V hakurikijwe amateka mabi y'ubwicanyi abega bakoreye abanyiginya muri coup d'Etat yo ku Rucuncu byatumye Kagame(umwega) yemera agashyigikira ko repubulika igumaho kugirango ahime abanyiginya bagomba kuba ari bo batanga Umwami w'u Rwanda(Kigeli V) iyo ubwami busubiraho, abega bagasuvira ku gatebe kabo k'ubugabekazi; ibyo umwuzukuruza wa Kabare ntabikozwe! Ni icyo qui a sauve kla republique at least kw'izina gusa kuko ubwami bwo bwasubiyeho ariko buhinduye isura(monarchie republicaine) kuko amahame ya Repubulika atajya akurikizwa habe na rimwe.
3. Urivuguruza iyo uvuga uti; "abavuga ko ari ba Kayibandistes-Giteristes ni uburenganzira bwabo rwose"(et c'est vrai) ariko warangiza ukavuga ngo turabashinja kuvangura kandi nabo ubwabo bamaze neza kubyivugira ko ari ba Kayibandistes -Giteristes bivuga ko utari Kayibandiste-Giteriste ntari mu murongo wa politiki umwe nabo. Twe tubashimira ko au moins bo ils ont le courage de leurs opinions kandi bakavugisha ukuri abo baribo nta kinyoma uburyarya n'ubuhendanyi bashyizemo, no gushaka kwiyobera- nya. Ko les Habyarimanistes bizwi ko bariho kuki bo bahora bashaka kwiyoberanya! Wabeshya abasomyi hano se bo batabaho! Aba FDU Inkingi se ubarusha gusoma no kwandika kuri izi mbuga! Kuki bicecekeye se! Si uko bagonzwe n'ukuri nyakuri kwagaragajwe n'amatangazo yacu no001 na no 002 muri iriya classification y'imirongo ine ya politiki nyarwanda twakoze. RNC se yo ntiyinumiye! les Kagamistes se bo, ba Ndolimana Tatien Miheto n'abandi baserukira FPR hano, ntibicecekeye bacekekeshejwe n'UKURI kuvugwa muri ariya matangazo yacu yombi kuko bose bazi ko uko KURI ntacyo bagukoraho! Twe jye na Rutayisire Boniface n'amashyaka yacu n'abarwanshayaka bacu ntabwo turi des Kayibandistes-Giteristes, ntituri des Habyarimanistes ntituri des Kagamistes, turi abandi kuko umurongo wacu wa politiki utandukanye n'iriya yindi twemera ko iriho kuko ari ko KURI kandi tukaba twemera gusangira nayo igihugu n'ubutegetsi bwacyo aho gukora politique de l'autruche nkawe yo kuvuga ngo iriya mirongo ya politiki ntibaho kandi bizwi neza ko ari yo idrivinga politics zose z'u Rwanda mu gihe cyashize no muri iki gihe turimo.
4. Uratubwira ngo "FPR tuyicamo abega n'abanyiginya". Si bwo ubaye umuvugizi wa FPR hano kuri fora za discussion Ndolimana Tatien yigaramiye! Abo muri FPR ubwabo ni bo barimo baguseka kuko bo ubwabo bazi ko barimo biriya bice uko ari bibiri n'ubwo bazi kubiryamaho bakabihishira ariko barabizi ko byabayeho ko biriho na n'ubu nkuko nabisobanuye neza n'impamvu zabyo muri posting yanjye hano hepfo nsubiza Rwirema Samuel nizera ko wasomye. Turabizi kandi ko "ndumunyarwnda" ya FPR ari ikinyoma cyuzuye uburyarya imbereka n'ubuhendanyi(twarabyanditse muri ariya matangazo yacu yombi) kandi tuzi ko atari FPR yonyine ikoresha bene uko kwiyoberanya!!
5. FACTS ushaka dushingiraho zirahari:(1)coup d'Eta sanglant yo ku Rucuncu yabaye abega bakamarira kw'icumu abanyiginya bigatuma abatutsi bacikamo ibice bibiri bihanganye ari byo Abega(Kagame) n'Abanyiginya( Kigeli V ari nabyo byatumye adataha nk'abandi batutsi bose bahunze kuva 1959); (2) Coup d'Etat sanglant yakozwe n'abakiga taliki ya 05/07/1973 bakica abanyapolitiki n'abasilikare b'abanyenduga bigatuma abahutu bacikamo ibice bibiri ari byo abakiga n'abanyenduga. Twe rero jye na Rutayisire n'amashyaka yacu n'abarwanashyaka bacu ntabwo twiyumva muri izo conflicts z'abega n'abanyiginya n'abakiga n'abanyenduga kuko tutari abega ntitube abanyiginya nta n'ubwo turi abakiga ntituri n'abanyenduga. Nti turi des Kayibandistes-Giteristes, nti turi des Habyarimanistes, nti turi des Kagamistes nta n'ubwo turi des Kigelistes. Turi abandi bandi, turi mu murongo wa politiki utandukanye n'iriya yose kuko politiquement tutayiyumvamo. Turi mu murongo wa politiki w'ubunyarwnda budaheeza butavangura kandi butari ubunyarwnda bwubakiye ku kinyoma uburyarya imbereka n'ubuhendanyi nk'ubwa "ndumunyarwnda" ya FPR n'abandi nkayo biyoberanya bahunga UKURI.
Dr. Gasana Anastase, perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI.