Pages

Tuesday 1 December 2015

[haguruka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Re: Correction: IBARUWA KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki

 

Bwana Dr A. Gasana, tubashimiye igisubizo cyanyu, kandi twanabwiye Mugema-wabanje-kubaserukira aha duhagaze: " Abanyarwanda bapfa ubutegetsi  bumungwa n'umufunzo w'ubusambo, kwihalira n'ubuhendanyi. Icyo rero bose (abali hanze no mu  Rwanda) bakeneye ni guhabwa nta toneshwa n' amanyanga:  ukwishyira -ukizana, iterambere, ubwubahane no gusaranganya  akagati - nkene  ka Rwanda"
Reka rero namwe tubasubize ingingo ku yindi. 

1. Ntaho amatage ya Habyarimana na Kayibanda niy'amashyaka MDR na MRND bihuliye n'ibirangantego bya republika : Ibendera, hymne national, Sceau  twavuze. Halya ni bande bagiliza Kagame na RPF ngo bigira Urwanda kandi nta muntu cyangwa se ishyaka biba iguhugu? Icyokora twemera nuko amashyaka n'abaprezida batobera igihugu nka bimwebyo gutripatuya (tripatouer) Loi fondementale bashaka inyungu batagombaga. 

2. Bwana Gasana, abanyiginya Musinga, Rudahigwa, Ndahindurwa ubatanya ute na Kagame ko nawe akomoka kuli Musinga? Nkuko Bylingiro na Bangamwabo babyerekanye, niba ba Rudahigwa na Ndahindurwa ali abanyiginya bo kwa Musinga, ubwo na Kagame ni uko. Niba kandi Musinga ali umwega, ubwo n'abandi kimwe na Kagame ni abega. Ntabwo musobanura neza uko abega n'abanyiginya barwaniye ubwami bigakiza republika.    
Naho ubuhendanyi muvuga bwa Kagame, ntawubuhakana. Gusa muzarebe iyo agiye hanze muli  ONU, UE, UA, mu bihugu binyuranye, ntabwo yakirwa nka RPF, ahubwo bamwakiza ibirangantego bya republika (yitwa prezida wa republika, ntibavuga Bizimungu ngo nuko akiliho). Ikindi ni ubusambo n'amanyanga by'abanyarwanda yakuye umutima bimuha akalyo ku kwitwara cyami. Abo ajugunyira mu gafu nibo badudunganya abaturage, bakabategeka kumutwerera ibyo adakwiye cyangwa se atakoreye Urwanda. Ni ubuliganya n'ubwoba bw'abanyarwanda bibarahulira ku nda! 

3. Bwana A. Gasana, watubwira umunyarwanda umwe gusa uzi wali i Rwanda utali muli MRND mbere ya Juin 1991? Nawe ubwawe uzi ko walimo kuko ntawagiraga choix politique yo kutayijyamo, yakomatanyaga bose. Murayivangira rero iyo muyitiranya na MRNDD yahanganye n'andi mashyaka. 
Kayibanda na Gitera  nabo bategetse Urwanda rwose halimo amoko yose. 
Mbere rero yo kwikorera ishyaka ili nili ngo lyaba lyiyitilira amashyaka yacyuye igihe, ni mubanze mutubwire ibili muli projet de societe yalyo, munatubwire aho iyo projet itandukaniye n'izanyu; mutwereke ikiduhamiliza ko mwe muzazikora nta buhendanyi nk'aba muvuga. Ibi nimubigaragaza (facts) imhaka ziraba zirangiye, kandi twababwiye ko alibyo byananiye ingoma zose kuva ku bwami kugera kuli RPF y'ubu! 
Bwana A. Gasana ama-slogans nk'iza " ubunyarwanda butavangura; ndumunyarwanda" byaba bisobanura nta shiti (automatiquement) ko ubutegetsi bwanyu butazarwara uliya mufunzo (twabwiye Mugema) wabojeje ingoma za Rwanda? Ese amaslogans ya MRND y' "ubumwe ,amahoro, amajyambere" atandukaniye he n'aya yanyu? Ese iyo adahura n'uwo mufunzo, yali mabi gute? Dushimye gusa ubuhamya kuli "ndumunyarwanda" mutanga ku ngingo ya 4! 
Nonese MRP na Tubeho-twese nimwe mwenyine mwagaragaje projet de societe nziza kandi mukazayikora mudahuye n'uliya mufunzo? 
Na biliya byo guca ubuhunzi nabyo ni uko, ntacyo tubona muzacisha ibitera ubuhunzi, ubwo rero no gucyura imhunzi burundu ntimuzabishobora; abanyarwanda bo barangije kubibona abagize Immana bifatiye ubundi bwenegihugu.  

Ngo bene amashyaka mucongera balicecekeye! Aha barebye kure, ni abo gushimwa. Niba barashyize ku karubanda projets de societe zabo, murashaka ko bakora iki ko bataragera ku butegetsi? Ushinjwa ibitaliho abirekera bene byo, byaba ngombwa agahakanirwa n'abandi. Ni nako biba mu nkiko, ugeretsweho ishyano urahakana, ahasigaye bikajya mu batanga buhamya yagira imana ntibaliganye. 
Leta nizo zimara gukora ibibi ku manywa y'ihangu, hanyuma zikohereza amatangazo ya dementi nka bimwe wabonye bya M23 n'Urwanda, petition ya 4000000 y'abanyarwanda isabira Kagame ubutegetsi ubuziraherezo, bigakora!    

4. N'ubwo tutali ba the best doctors, aliko RPF ntiduseka, kuko izi ubwenge alibwo inakoresha ihenda abaturage. Ahubwo wowe twabajije abo bega n'abanyiginya bahanganye abo alibo, ntugire abo werekana, ugatanya Kagame, Rudahigwa na Ndahindurwa, abo mu RPF ni wowe baseka. 
Tugushimiye icyokora kuba wavuze "ndumunyarwanda" icyo alicyo! 

5. Aha mulibeshya, bavandimwe! Urwanda ni urw'abanyarwanda bose uko bameze kose (invange y'abeza, abagome n'abicanyi). Kubera ba "Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeri-Ngunda",
- balicanye ku Rucunshu muli 1896 (Tutsi -Tutsi, abakiga ba Nyamakwa, Ruvogo, Ndungutse, etc. batarabasanga); 
- bicana muli 1959 (Tutsi seigneurs-hutu /tutsi serfs/paysans mu rwanda hose)
- bicana muli za 1973 (hutu-Hutu mw'ishusho ya Kiga-Nduga); 
- bicana muli za 1990-2000 (Hutu, Tutsi, Twa, mu Rwanda rwose). 
Aliko ni abanyarwanda bagomba kubana mu Rwanda rwacu, ntabwo Loni izongera kurema ikintu gisa nka Israheli na Palestina bikiyibiza icyuya kugeza ubu. Mu Rwanda kandi kurobanura abadafitanye amasano yaba aya hafi cyangwa se aya kure y'abicanye nti byakoroha. Aha Kagame wavuze ko 4000000 enye zose z'abatora (halimwo n'abanyururu)  bamukunze atiliwe arobanura abicanye, abo-yiciye n'abeza yagize ubwenge bwa politiki yo hejuru. Ni mumwigane rero, aho gusayira mu mitoma itagira ikibuno n'umutwe y'ibyabaye muli 1992-2003.  
 


To: memajp2000@yahoo.fr
CC: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; tuzatsindaa@gmail.com; fredus12@hotmail.com; tsalmyd@yahoo.fr; cebime@yahoo.fr; nimaurit@hotmail.com; bavincento22@yahoo.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; democratie2020@gmail.com; barimba@yahoo.fr; ngombwa@gmail.com; gahima@gmail.com; jonathanmusonera@yahoo.co.uk; chkayihura@yahoo.fr; theafricawatch@gmail.com; elengakoy@hotmail.com; nduguv@yahoo.fr; paudivinam@gmail.com; akagera@yahoogroups.com; em.hame@laposte.net; kalebucyusa01@gmail.com; radioitahuka@gmail.com; kanyemera2002@gmail.com; ntezesilas@gmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; samcyprien@hotmail.com; sisievariste@yahoo.fr; christopher.bizimungu@yahoo.fr; lyar66@yahoo.fr; mahoriwacu@gmail.com; rutihunzatheo@yahoo.fr; faustintwagira@yahoo.fr; gakath53@yahoo.com; insonere2003@yahoo.fr; nhosea@hotmail.com; fdusabdu@gmail.com; sixchris@netti.fi; christineha2002@yahoo.fr; paulrusesabagina@yahoo.fr; inumanews@gmail.com; mkampororo@hotmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; nsabij12@yahoo.fr; sinumvayabo@yahoo.fr; johndayi@yahoo.com; jeanmarie.minani@gmail.com; yonkad@zoho.com; veritasinfo@yahoo.fr; mugabo.frank13@gmail.com; mmunyabungo@gmail.com; diditedy@yahoo.fr; bylnoel@gmail.com; jeannette8m@yahoo.fr; nuwagabae19@yahoo.com; eugeneu2003@yahoo.fr; inkuruzagasabo@yahoo.fr; donatienkwibeshya@yahoo.com; bmuligande@yahoo.com; jntamakuriro@yahoo.fr; rukundonase@yahoo.com; uwimanapouma@yahoo.fr; benzinge122951@aol.com; rdi_rwanda810@yahoo.fr; kagomashenge@yahoo.fr; abdallah.akishuli@yahoo.com; onathanmusonera@yahoo.co.uk; biramahire98@gmail.com; kdonatien@hotmail.com; niyopaci@gmail.com; rudahi20@hotmail.com; nkiko.nsengimana@bluewin.ch; katarypa@yahoo.fr; jkanya@free.fr; kabandac2@yahoo.fr; skweli@yahoo.fr; tatien2miheto@yahoo.fr; mbonigaba@gmail.com; sengemm@yahoo.com; mulijeanclaude@yahoo.co.uk; semanasuisse@yahoo.fr; xnzfr@yahoo.fr; privatruta@yahoo.fr; fmunyabagisha@hotmail.com; infotubeho@yahoo.fr; nyumbani12kwetu@yahoo.com; b2003n@yahoo.fr; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; isamuke5@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com; ngezenubwom@gmail.com; alype82@gmail.com; mutama75@gmail.com; eniyibaho1@gmail.com; nsabalpha@gmail.com; aliceakana@yahoo.fr; nayihikik@aol.com; mariojansen11@yahoo.fr; alexandre_nsh@hotmail.com; sylvestret@gmail.com; uwayopatrick@yahoo.fr; kaludamas@voila.fr; ayurwandabernard@yahoo.com; alliedgenius@gmail.com; patrickmugisha932@gmail.com; prubingisa@yahoo.com; imberakuri.5@gmail.com; umurabyonews@gmail.com; felin.gakwaya@bbc.co.uk; md@imirasire.com; info@igihe.com; fdlrsrt@gmail.com; umuryangomwiza@gmail.com; ruthatheogene@yahoo.fr; imanzidanie2008@gmail.com; goodluck4uber@gmail.com; sjm12@yahoo.fr; gidius21@hotmail.fr; nuwagabae335@gmail.com; rwanda.nkunda@yahoo.com; emasozera@hotmail.com; emmanuel.habyarimana@yahoo.fr; edimugabo2020@gmail.com; gastnkur@gmail.com; ndagijimanagustave@yahoo.com; sembagares@yahoo.com; dukuvin01@gmail.com; nigena.claude@yahoo.fr; joyeusebeni@yahoo.fr; ndekezi82000@yahoo.fr; mngolole@yahoo.com; udaheric@gmail.com; uwizandre@gmail.com; dutegerezeantoine@yahoo.fr; ituyisenge@hotmail.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sat, 28 Nov 2015 23:14:55 -0500
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: Correction: IBARUWA KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki

 

Muvandimwe munyarwnda Kota Venant,
Mbanje kugushimira cyane, wowe na Semahoro kuba mwaragize icyo mwandika kuri iyi debat y'imirongo ya politiki ine igaragara muri paysge politique nyarwanda. Nagirango rero ngusubize wowe by'umwihariko ku bibazo wambajije jye na Boniface Rutayisire.
1. Mu kwandika kwawe ngo"ibyo birangantego bya repubulika byarubahirijwe muri rep ya 1 no muri rep ya 2" uba ushaka kubeshya abasomyi ko habaye continuite totale bityo ugahishira ko MDR PARMEHUTU yazanye Repubulika uvuga Habyarimana yayiciye  umutwe yica Kayibanada na bagenzi bari bayikuriye akanayica mu gihugu akayisimbuza MRND.
2. Uti "Kagame ni we wazanye ibindi birangantego bya repubulika" ukirengagiza nkana ubuzi ko Kagame we yashaka mu byukuri ko ubwami busubiraho ariko kubera ko ari umwega uhanganye n'umunyiginya Kigeli V hakurikijwe amateka mabi y'ubwicanyi abega bakoreye abanyiginya muri coup d'Etat yo ku Rucuncu byatumye Kagame(umwega) yemera agashyigikira ko repubulika igumaho kugirango ahime abanyiginya bagomba kuba ari bo batanga Umwami w'u Rwanda(Kigeli V) iyo ubwami busubiraho, abega bagasuvira ku gatebe kabo k'ubugabekazi; ibyo umwuzukuruza wa Kabare ntabikozwe! Ni icyo qui a sauve kla republique at least kw'izina gusa kuko ubwami bwo bwasubiyeho ariko buhinduye isura(monarchie republicaine) kuko amahame ya Repubulika atajya akurikizwa habe na rimwe.
3. Urivuguruza iyo uvuga uti; "abavuga ko ari ba Kayibandistes-Giteristes ni uburenganzira bwabo rwose"(et c'est vrai) ariko warangiza ukavuga ngo turabashinja kuvangura kandi nabo ubwabo bamaze neza kubyivugira ko ari ba Kayibandistes -Giteristes bivuga ko utari Kayibandiste-Giteriste ntari mu murongo wa politiki umwe nabo. Twe tubashimira ko au moins bo ils ont le courage de leurs opinions kandi bakavugisha ukuri abo baribo nta kinyoma uburyarya n'ubuhendanyi bashyizemo, no gushaka kwiyobera- nya. Ko les Habyarimanistes bizwi ko bariho kuki bo bahora bashaka kwiyoberanya! Wabeshya abasomyi hano se bo batabaho! Aba FDU Inkingi se ubarusha gusoma no kwandika kuri izi mbuga! Kuki bicecekeye se! Si uko bagonzwe n'ukuri nyakuri kwagaragajwe n'amatangazo yacu no001 na no 002 muri iriya classification y'imirongo ine ya politiki nyarwanda twakoze. RNC se yo ntiyinumiye! les Kagamistes se bo, ba Ndolimana Tatien Miheto n'abandi baserukira FPR hano, ntibicecekeye bacekekeshejwe n'UKURI kuvugwa muri ariya matangazo yacu yombi kuko bose bazi ko uko KURI ntacyo bagukoraho! Twe jye na Rutayisire Boniface n'amashyaka yacu n'abarwanshayaka bacu ntabwo turi des Kayibandistes-Giteristes, ntituri des Habyarimanistes ntituri des Kagamistes, turi abandi kuko umurongo wacu wa politiki utandukanye n'iriya yindi twemera ko iriho kuko ari ko KURI kandi tukaba twemera gusangira nayo igihugu n'ubutegetsi bwacyo aho gukora politique de l'autruche nkawe yo kuvuga ngo iriya mirongo ya politiki ntibaho kandi bizwi neza ko ari yo idrivinga politics zose z'u Rwanda mu gihe cyashize no muri iki gihe turimo.
4. Uratubwira ngo "FPR tuyicamo abega n'abanyiginya". Si bwo ubaye umuvugizi wa FPR hano kuri fora za discussion Ndolimana Tatien yigaramiye! Abo muri FPR ubwabo ni bo barimo baguseka kuko bo ubwabo bazi ko barimo biriya bice uko ari bibiri n'ubwo bazi kubiryamaho bakabihishira ariko barabizi ko byabayeho ko biriho na n'ubu nkuko nabisobanuye neza n'impamvu zabyo muri posting yanjye hano hepfo nsubiza Rwirema Samuel nizera ko wasomye. Turabizi kandi ko "ndumunyarwnda" ya FPR ari ikinyoma cyuzuye uburyarya imbereka n'ubuhendanyi(twarabyanditse muri ariya matangazo yacu yombi) kandi tuzi ko atari FPR yonyine  ikoresha bene uko kwiyoberanya!! 
5. FACTS ushaka dushingiraho zirahari:(1)coup d'Eta sanglant yo ku Rucuncu yabaye abega bakamarira kw'icumu abanyiginya bigatuma abatutsi bacikamo ibice bibiri bihanganye ari byo Abega(Kagame) n'Abanyiginya( Kigeli V ari nabyo byatumye adataha nk'abandi batutsi bose bahunze kuva 1959); (2) Coup d'Etat sanglant yakozwe n'abakiga taliki ya 05/07/1973 bakica abanyapolitiki n'abasilikare b'abanyenduga bigatuma abahutu bacikamo ibice bibiri ari byo abakiga n'abanyenduga. Twe rero jye na Rutayisire n'amashyaka yacu n'abarwanashyaka bacu ntabwo twiyumva muri izo conflicts z'abega n'abanyiginya n'abakiga n'abanyenduga kuko tutari abega ntitube abanyiginya nta n'ubwo turi abakiga ntituri n'abanyenduga. Nti turi des Kayibandistes-Giteristes, nti turi des Habyarimanistes, nti turi des Kagamistes nta n'ubwo turi des Kigelistes. Turi abandi bandi, turi mu murongo wa politiki utandukanye n'iriya yose kuko politiquement tutayiyumvamo. Turi mu murongo wa politiki w'ubunyarwnda budaheeza butavangura kandi butari ubunyarwnda bwubakiye ku kinyoma uburyarya imbereka n'ubuhendanyi nk'ubwa "ndumunyarwnda" ya FPR n'abandi nkayo biyoberanya bahunga UKURI.
Dr. Gasana Anastase, perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI. 

2015-11-26 9:13 GMT-05:00 Mem <memajp2000@yahoo.fr>:

IBARUWA KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki


Bwana Kota venant, 

Nimunyemerere ninjire mubiganiro byanyu ariko tujye kungingo za sérieux. 

Jye uko mbona, Gasana Anastase na Rutayisire Boniface urabarenganya kandi nturimo gushaka kubumva wenda ubitewe n'izindi mpamvu zawe bwite

Ese wasomye neza ibyo batangaje? Oya ntiwabisomye. Iyo ubisoma ntabwo uba uvuga ko abavuga iby'ubu bya Ndi umunyarwanda aribo bavuga byiza. 
Uti kubera iki? Impamvu ni uko Gasana na Rutayisire batangaje ko nta murongo uruta Indi kuko ikigamijwe ari uko iyo mirongo yahurira hamwe igasangira mu butegetsi bw'inzibacyuho noneho bugakurikirwa n'amatora uyatsinze agategeka. 
Kota rero kuba ufite ibitekerezo bifitanye isano na MDR cyangwa MRND cyangwa FPR cyangwa Ubunyarwanda byongereraho iki ubifite cyangwa bimugabanyuraho iki niba ikigamijwe ari uko iyo mirongo ine ihurira hamwe igasangira kuburyo bungana kandi muri iryo huriro ryabo ndetse na gouvernement basangira bakaba bayinganyamo ijambo ? Subiza iki kibazo utagikubiranye mubindi. 

Ese uwo ushaka kuvugira ninde utari muri iyo mibonere? Ibyo aribyo byose si MDR kuko wavuze ngo birabareba niba ari ba Kayibandistes. Nta n'ubwo ari umurongo wa FPR kuko wavuze ko bashyizeho idarapo rishya nk'uko Mobutu yabikoze. Nta n'ubwo ari umurongo w'ubunyarwanda uvugira kuko ariwo urimo kubwira. Erura rero uvugire umurongo wa MRND kuko ariwo usigaye kandi ukabona ko n'ibitekerezo byawe ariho ubyerekeza. 
Reka rero nkubwire Bwana Venant, iyo position yawe ufite niyo yahiritse MRND kandi ninayo iyikurikiranye ndetse izakomeza kugeza bashizeho burundu ni ukuvuga guhanagurika muri politiki y'u Rwanda !!! Urabibona ko uko bari bakomeye mbere ya 1994 atariko byari biri nyuma. Ndetse uko bari bameze mbere ya 2000 siko bameze nyuma ya 2010. 
Ikibitera rero ni iyo position yo kubura ubutwari bugira buti turiho, turi aba, icyo dutekereza ni iki kandi aho turi ni aha,etc.  Nuramuka usubije ibyo bibazo ukoresheje amagambo yawe cyangwa abo muganira urahita ubonako nta kibazo na kimwe usubiza. Ibyo rero biraganisha kuguhanagurikaho burundu muri politiki kuri abo ushuka ngo bahunge amateka yabo. 

Nushaka ufate urugero rwa hafi kubo muri FPR. Malgré ibyaha Fpr yakoze mu Rwanda kumoko yose no muri Congo bikaba bikomeje i Burundi na Tanzaniya, ariko hari abantu bayo bafite ishema ryo gufata ijambo kumuragararo bakavuga ko ari ishyaka ryabo ndetse ukobona bayihagarariye muri opinion publique nka ba Ndolimana na ba Rutazibwa Privat n'abandi. 
Ubwo butwari rero abo muri bagira nibwo abo muri MRND batarangwaho. Murumva atari akaga kuba ingoma yaramiye ibihumbi n'ibihumbi ikabura n'umwe uyivugira ? 

Uko kuba rero bariya ba MRND bafite idéologie yubatse kuri  baringa y'abantu batinya kubaho uko bari, ntawe bahima ahubwo nibo bihima. 

Ukutabaho ntibibuza FPR kubaho, nta n'ubwo bibuza abo mumateka ya MDR n'ubunyarwanda kubaho. Ukutabaho kwabo rero bizahombya iki ? Ntacyo. Par contre bizafasha Indi mirongo.

Uribuka ko uko kutabaho kwabo ariko kwabambuye ubutegetsi muri 1994? Uribukako abo bantu bari bafite hafi muri buri rugo abasirikare barenze umwe cyangwa benshi bakuru n'abato, ariko muri iyo migirire yabo yo gutinya kubaho (umukuru wabo Habyarimana amaze kwicwa) bagasigana kurwana urugamba na FPR basaba ko abo muri idéologie ya MDR yarurwana nayo kandi barabayeho bayiheza mungabo !!! None se abasiviri nibo bari burwane urugamba rwa gisikare ? 

Iyo abafite idéologie ya MRND baza kwemera bakabaho bashoboraga kurinda na za secteurs bavukamo ntibahunge igihugu. Igihugu cyose ubura na komini imwe usigarana kugirango ubone uko ukora imishyikirano?  Abantu bari bafite ibihugu bibashyigikiye, bakagira akarere biganjemo, bakagira ikibuga cy'indege, bakagira ibiryo, etc ariko bagashukwa ngo bahunge maze bitegure bazaba bagaruka !!!! Kandi kubera gutinya kubaho ibyemezo nk'ibyo bibatwara icyarimwe mugikamyo nk'intama zoherejwe mu ibagiro.  Bashoboraga no kudakenera inkunga y' ahandi n'iyo bari bufatirwe ibihano nk'uko bigenda ahandi hari za mouvements politiques z'ubâtse kubantu sérieux bemera gufata responsabilités zabo. 

Bwana Venant rero , uko kuguma muri idéologie y'ikinyoma b'ubwoba byo kudashaka kubaho nibyo urimo wigisha kumurongo wa MRND. 
Ntabwo rero bizagukundira gufata kuko Indi mirongo iriho bitari iby'imikino. N'impamvu ubona baguyaguya uwa MRND ni ukugirango batabona Indi mirongo ikataje noneho bo bagahinduka aba terroristes b´'abarakare bituritsa bagasenya byose. Niyo mpamvu nawe usabwe kubafasha gutera imbere kugirango batazahinduka abarakare barwanya Indi mirongo. 

Gufasha imirongo yose ya politiki ni uburyo bwo kurwanya terrorisme ishobora kubaho cyane cyane kumurongo ugendera kumateka ya MRND kuko ariwo wonyine hamwe na FPR bafite izo risques kubera amateka y' intambara babayemo. 
Mugema


------------------


Le 26 nov. 2015 à 13:47, "kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :

Tubashimiye ibisubizo mutanze yewe bwana Rutayisire na Dr A Gasana. 
Turerekana utuntu dutatu gusa.
 
1. Ubwami bwasimbuwe na Republika muli 1961. Ingoma Kalinga n'ibindi byose byajyanaga nabwo bivanwaho, bisimbuzwa n'ibirango bya republika (ibendera, hymne national, sceau). Ibyo birango byarubahilijwe muli republika ya 1 iyobowe na  Mbonyumutwa-Kayibanda, byubahilizwa muli republika ya 2 iyobowe na Habyarimana, byubahilizwa muli republika ya 3 iyobowe na Bizimungu-Kagame kuva 1994 kugeza 2004 ngirango (Dr A. Gasana yakagombye kuba abyibuka neza).  Guhamya rero ko FDU cyangwa se abandi bose baserukanye ibyo birangantego ali aba MRND ntitwabigura, kuko ni bwa buhendanyi bwa wa mufunzo uboza Urwanda. 
Tulibuka ko Kagame aliwe wagize atya agaseruka yerekana agatambaro ati nazanye ilindi bendera alilyo ili, byibutsa bimwe bya Mobutu Sese Seko na Zaire ye. 
 
2. Abavuga ko ali aba Kayibandistes-Giteristes ni uburenganzira bwabo rwose. Ikibazo cyacu nuko mutatwereka igituma mu bashinja kuvangura abanyarwanda ku bulyo mubanyaga biliya mushaka kwikubira ngo by "ubunyarwanda butavangura." Ibi kandi biranareba RPF mucamo "ega na nyiginya" aliko mudasobanura imhanvu, kandi tubona  ko RPF ubu imaze kwikubira hafi 70% by'abanyarwanda ikoresha imbaraga, amafranga n'ubundi buhendanyi.  Tunabibutse ko RPF nayo icuruza "ndumunyarwanda",  itali izi muli za 1990 igihe yorohaga intambara i Rwanda, ahali ngo ishishishe abo banyarwanda!
 
3. Kuba ikosa/icyaha ali gatozi, umuntu akaba agomba gushimirwa ibyiza yakoze, natwe nibyo twemera. Kutabikulikiza nicyo cyambere twagiliza RPF ikomatanya ibyaha ishaka kwikiza abatayiramya, ntimenye ibyiza abo yasimbuye bakoze iginderaho kugeza magingo aya.

Dr A Gasana, mbere yo kwegera iyo mirongo ya polotiki muvuga, ni mubanze muyerekane neza na facts (ibimenyetso nyakuli) atali ibyo gusuka icyotsi n'amasentima. Nta butegetsi mufite ngo babahakweho bashaka ibilyo,  rero ntawuzabakulikira mu bififiko, bazareba ukuli mushingiraho. 


Date: Wed, 25 Nov 2015 14:18:57 -0500
Subject: Re: FW: [fondationbanyarwanda] Re: IBARUWA KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki
From: gasana31@gmail.com
To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; kotakori@hotmail.com

Muvandimwe munyarwanda Kota, ku bibazo watubajije,ndemeranya n'ibi bisobanuro mugenzi wacu Rutayisire Boniface aguhaye:
IGISUBIZO KUBYO BENSHI BIBAZA: Banyarwanda Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda muganira hirya no hino kumyumvire ine iriho muri politiki y'u Rwanda; Imyumvire ya politiki iriho mubikuta bine ishingiye ku bitekerezo n'imyumvire bya politiki kandi irenga uturere n'amoko. Ntabwo abafite ibitekerezo bifitanye isano n'amateka ya MRND ari ukuvuga abakiga. Oya da. Buri gikuta cy'ibitekerezo gifite abantu hose no mumoko yose kandi babarizwa mumyaka yose baba bakuru cyangwa bato. Nushaka ufate urugero rwa hafi cyane: uribuka mumyaka ishize intambara Matata Joseph yarwanaga n'imbaga y'abantu be bazaga kumushyigikira mumyigaragambyo yabaga yateguye mu Bubirigi ariko bakitwaza amadarapo y'ingoma ya Kinani n'ibindi birango bya MRND ? Ntiwibuka ko abenshi bitwazaga ayo ma darapo ya leta ya MRND ari abo muri FDU Inkingi n'izindi associations bifitanye isano? Ibyo se kandi ntiwabyiboneye n'amaso imyaka myinshi kugeza ejo bundi? None se ko hariho idarapo rya leta y'ubu iyobowe na FPR kuki abari mugikuta cy'ibitekerezo bya MRND batumva iryo darapo rya leta ya FPR ari iryabo ? Ngaho rero aho ihurizo riri. Abari mugikuta cya MRND bariho ndetse barigaragaza ariko wowe urabihakana kubera ko ataricyo cyifuzo cyawe cyangwa siho ubarirwa. Kuba utabarimo se bibabuza kubaho ? Si abanyarwanda nkawe se ? Ibyiza rero bubahe ahubwo ubatumire kumeza y' ibiganiro n'indi mirongo basangire ubutegetsi n'abandi be guhezwa cyangwa ngo bagire uwo baheza. Nguwo umuganda mwiza jye Rutayisire Boniface na Gasana Anastase turimo duha abanyarwanda bose kugirango hatagira uhezwa azira ibitekerezo bye bya politiki. No kugikuta cy'ibitekerezo bya MDR ndetse na FPR y'abega na FPR y'Abanyiginya ni gutyo ibintu biteye. Uribuka neza ko mumahame y'ibitekerezo bya Nyakubahwa Murame Kubwimana umukuru w'ishyaka MCR Abasangirangendo yatangaje ko ari ba Kayibandistes-Giteristes. Kuki utabubahira ibyo bitekerezo byabo ? Kuki wakubaka u Rwanda ukabaheza ngo nuko mudahuje? Si abanyarwanda nkawe se ? Erega kuba ibyo bikuta bitatu (uretse icy'ubunyarwanda butavangura) byubakiye ku mateka y'ingoma iriho n'izabayeho ntabwo aricyo kibazo. Gufata agakosa runaka cyangwa imvugo mbi y'umuntu runaka Wo muri iyo ngoma yavuze ukayitirira abafite ibyo bitekerezo bose ni ikosa kandi byerekana ingaruka z'umuco Wo kudahana. Uwo muntu wavuze nabi aramutse yarahanwe ntawabyitirira bose. Nanone uramutse ubihaniwe ubu ko ubigeretse kuri bose ntiwabikora. Na none uwo muntu niba yarakoze ibintu byiza bindi akiri muri leta runaka ariko (umuntu ni umuntu ) yagezaho agakora ikintu kimwe kibi akagihanirwa ibyo nabyo ntibyakwangiza ibindi byiza yakoze ikibi cyamubayeho yagihaniwe akagisabira imbabazi akitandukanya nacyo. Ntawe ugomba rero kuzizwa ko afite ibitekerezo byubakiye ku gikuta cy'amateka ya MRND cyangwa MDR cyangwa FPR. Buri wese afite uburenganzira bwo kuba mumurongo w'ibitekerezo runaka hanyuma uvuze ijambo ribangamira amategeko cyangwa rirenganya abandi akabihanirwa. Kubera njye nkunze gukoresha uburyo bwo gutera intambwe kuyindi, Muri iyi minsi ngiye kwegera imirongo yose ya politiki iriho nta n'umwe ndobanuyemo (mfatanije n'abo dusangiye umurongo) maze habe ibiganiro hagati y'imirongo ibiri (uwacu n'undi uwo ariwo wose muri iyo itatu yindi iriho n'ibipande byayo byose ) ariko hagamijwe ko haterwa indi ntambwe yisumbuyeho maze imirongo yose igahurira hamwe ikaganira kandi igasangira ibyiza b'igihugu MU MAHORO ntawe uhejwe. Buri munyapolitiki cyangwa undi muntu uyikunda agerageze kuvuga aho ahagaze kugirango bifashe kubaka igihugu cya bose. Abiteguye rero kunganira cyangwa gufatanya iyo gahunda y'amahoro n'ibiganiro hagati y'abana b´u Rwanda bose muhaguruke aho muri hose ku isi haba mu Rwanda imbere cyangwa mu mahanga. Nta muntu n'umwe uzahezwa kandi nta rembo na rimwe tuzihezaho. Bruxelles, le 25/11/2015 Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na Responsable w'Umurongo w´Ubunyarwanda butavangura. Téléphone na Watsup na Viber ni : +32 488250305

KOTA VENANT MUVANDIMWE SE, IBI RUTAYISIRE UGUSOBANURIYE URABIVUGAHO IKI WOWE?

2015-11-25 7:56 GMT-05:00 kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:
 

Aliko Bwana Rutayisire na Dr Gasana rwose mwatubabaliye mukatubwiza ukuli gusobonutse!
Umwana wo mu Rukiga n'umwana wo mu Nduga, mungana cyangwa se muto kuli mwe,  mubatanya mute n'abo muvuga ko mulibo muli Tubehotwese na MRP abasangizi?  Mwe se halya mukomoka he, mwali he ngo mube mutanye nabo, ku bulyo mubikoreza ziliya politiki muvuga za MDR na MRND mwe zitabareba? 
Rwose banyili MDR na MRND mwagomba guhekesha ibidahwitse by'izo ngoma barapfuye n'abasigaye ni ba rukokoli batakigira icyo babamalira muli politiki ya RPF muhanganye nayo. Ntabwo ali Kiga cyangwa se Nduga mugomba kubihekesha rwose, aha mulibeshya. 
 
Twarabitaruye kandi hashize igihe: umufunzo (igisebe kibi) wa Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza magingo aya ni Ubusambo, Kwihalira no Guhendana. Abanyepolitiki bakabyogamo banabihahiramo nka kumwe za microbes zisagambira mu mufunzo nyine. Ngiyo n'imhanvu nyayo za Fondemental Laws ziba zitezweho amakiliro zihanagurwa: Nguwo umwami ntashaka kureka ibisumbanya abanyarwanda, nguwo Kayibanda umusimbuye ashaka guhanagura ibyakumiraga uyu mufunzo muli Law ya 1962, nguwo Habyarimana umwirukanye akoze ibiha ingufu uwo mufunzo na Law ya 1978, none ngiyo RPF irarwanira guhindura ibyiza byo muli Law RPF 2003 igarura uwo mufunzo.
Nyabuna rwose banyepolitiki baliho ubu (hafi 95% babalirwa muli RPF) nimureke ubulyalya bwo gutotereza ubusa abana b'abakiga n'abinduga, sibo bagomba kwikorera/guhekeshwa ibyo bagenzi banyu (mwasimbuye cyangwa se mushaka gusimbura) batobye cyangwa se mutoba ubu. 
 
Na biliya bya ega-nyiginya mucumbetsa ntashingiro bifite. Dore Dr Gasana we ubwe  arabihamya agira ati "abanyiginya bashyiraga amafoto y'abanyiginya Musinga, Rudahigwa, Kigeli mu masalo yabo i Kigali, abega ntibabikore". 
Ngaho da! None se halya Rutalindwa yali iki, ntiyali umuhungu wa Rwabugiri kimwe na Musinga? Ni bande bamwishe kandi bamuhoye iki? 
Ese abo bega bangaga gushyira amafoto y'abanyiginya atubwira ni bande? Ni ba Nyamwasa, Kabarebe, Roza wacu, Sebarenzi, Mushikiwabo se, Rwigara?
Ubundi se abega barazira iki, igihe umwega Kabare yerekanye umunyiginya Musinga mu gusimbura Rutalindwa wali watwitswe? None se ega na nyiginya murayishakamo ubwunvikane buke mute? Mubona atali ibintu by'ibihambirano bidafututse? Bibe  koko nka bimwe by'ubu aho ubuliye icyaha undi, amurega ngo ko yali azi ubwenge? Ni akumiro. 
 
Dore ngibyo n'ibyiyunviro twashyize kurubuga taliki 20/11/2015 muli attachement, bisobanura byimbitse. 


To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; fmunyabagisha@hotmail.com
CC: banyarwandaresearchcenter@yahoogroupes.fr; tuzatsindaa@gmail.com; fredus12@hotmail.com; tsalmyd@yahoo.fr; cebime@yahoo.fr; nimaurit@hotmail.com; bavincento22@yahoo.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; democratie2020@gmail.com; umusoto@yahoogroups.com; barimba@yahoo.fr; ngombwa@gmail.com; gahima@gmail.com; jonathanmusonera@yahoo.co.uk; chkayihura@yahoo.fr; theafricawatch@gmail.com; elengakoy@hotmail.com; nduguv@yahoo.fr; paudivinam@gmail.com; akagera@yahoogroups.com; em.hame@laposte.net; kalebucyusa01@gmail.com; radioitahuka@gmail.com; kanyemera2002@gmail.com; ntezesilas@gmail.com; rwanda-all@yahoogroups.com; johnmugisha2300@gmail.com; great-lakes@yahoogroups.com; samcyprien@hotmail.com; sisievariste@yahoo.fr; christopher.bizimungu@yahoo.fr; lyar66@yahoo.fr; mahoriwacu@gmail.com; rutihunzatheo@yahoo.fr; faustintwagira@yahoo.fr; gakath53@yahoo.com; insonere2003@yahoo.fr; nhosea@hotmail.com; fdusabdu@gmail.com; sixchris@netti.fi; christineha2002@yahoo.fr; rwanda-l@yahoogroups.com; paulrusesabagina@yahoo.fr; inumanews@gmail.com; mkampororo@hotmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; nsabij12@yahoo.fr; sinumvayabo@yahoo.fr; johndayi@yahoo.com; jeanmarie.minani@gmail.com; rwandalibre@yahoogroups.com; yonkad@zoho.com; veritasinfo@yahoo.fr; mugabo.frank13@gmail.com; mmunyabungo@gmail.com; diditedy@yahoo.fr; bylnoel@gmail.com; jeannette8m@yahoo.fr; nuwagabae19@yahoo.com; eugeneu2003@yahoo.fr; inkuruzagasabo@yahoo.fr; donatienkwibeshya@yahoo.com; bmuligande@yahoo.com; josephkas@hotmail.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com; jntamakuriro@yahoo.fr; rukundonase@yahoo.com; uwimanapouma@yahoo.fr; benzinge122951@aol.com; rwanda_revolution@yahoogroups.com; rdi_rwanda810@yahoo.fr; kagomashenge@yahoo.fr; abdallah.akishuli@yahoo.com; onathanmusonera@yahoo.co.uk; gasana31@gmail.com; biramahire98@gmail.com; kdonatien@hotmail.com; kanyemera2002@gamil.com; niyopaci@gmail.com; democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; ibukabose@yahoogroupes.fr; urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr; rudahi20@hotmail.com; amakuruyurwanda@gmail.com; nkiko.nsengimana@bluewin.ch; katarypa@yahoo.fr; jkanya@free.fr; kabandac2@yahoo.fr; skweli@yahoo.fr; tatien2miheto@yahoo.fr; mbonigaba@gmail.com; sengemm@yahoo.com; mulijeanclaude@yahoo.co.uk; semanasuisse@yahoo.fr; xnzfr@yahoo.fr; privatruta@yahoo.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Tue, 24 Nov 2015 11:23:36 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: IBARUWA KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki

 

Lu pour vous:

Le Mardi 24 novembre 2015 12h07, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :





Nyakubahwa Gasana Anastase,
Abantu nka ba Samuel abo  cyangwa abandi bakora nkabo nibo nkingi zo kugumishaho ibibazo
byagiye biba ingorane n'akaga gakomeye  kubanyarwanda.

Ese koko ikibazo cyagaritse ingogo mumateka bagikemuza kurenzaho? Ese ushaka kurenzaho ntabwo aba yifuza ko gikomeza kugarika izindi ngogo?

Abanyarwanda bashyira mugaciro mukanguke mwese aho muri hirya no hino ku isi no mu Rwanda maze tuganire kubibazo byazambije u Rwanda,
tubishakire umuti u Rwanda rube igihugu gitemba amata n'ubuki kuri bose.  Abashaka kurenzaho no kugumishaho ibibazo nibo ba mbere bazishima nibabona bibonewe umuti.
Ubihunga cyangwa ushaka kurenzaho mumufate nk'umuntu wiyanga. Uwo muntu rero uwo yaba ariwe wese ntakumuha amatwi ahubwo ni ukumutabara tugerageza kuganira no kubonera umuti ibyo bibazo kugirango bimufashe kudatinda kubona ko iyo ukemuye ibibazo by'igihugu aricyo cyiza cya mbere uba ushobora guha icyo gihugu n'abagituye bose ntawe uvanguyemo.
Rutayisire Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese ASBL


 
 ---------------------------------------------------------------------------------
 
On Tuesday, November 24, 2015 2:04 AM, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:
 
RWIREMA Samuel,
Ngo ndibeshya ibihe! cyangwa ahubwo ni wowe  utazi ibihe urimo, cyangwa ukaba uri muri babandi bibera muri state of denial bahakana ibiriho:
(1) Ikibazo cy'abega n'abanyiginya kirahari mu Rwanda ubu. Cyatangiye December 1896 umunsi abega bakora coup d'Etat  bakica abanyiginya barimo Umwami Rutarindwa n'abe bose. Birazwi ko abega bakomeje kwica abanyiginya na nyuma ya coup d'Etat yabo, abazungu bari bakigera mu Rwanda akaba ari bo babihagaritse ariko inzika n'urwango byo birakomeza kugeza uyu munsi. Jye nahuye bwa mbere n'ikibazo cy' ishyamirana ry'abega n'abanyiginya mu 1994/1995 impunzi zo muri 1959 zitashye. Sinamenyaga gutandukanya ni nde uri umwega ni nde uri umunyiginya. Nabibwiwe n'uko nabonanaga abategura amafoto ya Musinga, Rudahigwa na Kigeli V mu mazu batuyemo nkabona n'abandi batayategura; nuko nzakumenya ko abayateguraga ari abanyiginya n'ababashyigikiye, abatarayateguraga ari abega n'ababashyigikiye nabo. Ibyo ni ibyo niboneye n'amaso yanjye, mbyiyumvira n'amatwi yanjye. Muri iyo guerre froide/cold war hagati y'abega n'abanyiginya hari n'abashatse kundecruta(recruter) jye na General Habyarimana Emmanuel (uzamubaze) kuko twembi turi abasinga batubwira ko dukora un groupe fort y'abatutsi n'abahutu bahuriye kuri clan y'abasinga maze tugakora ikigroupe cya gatatu, ariko abasinga b'abatutsi baturecrutaga ukabona begamiye ku banyiginya mu kurwanya abega. Jye na General Habyarimana Emmanuel twarabyihungije tubigendera kure ariko tuzi neza ko biriho, ko bihari. Narinze mva mu butegetsi bwa leta ya FPR mu Rwanda mu 2003 iyo conflit latent ega/nyiginya igihari. Ni nayo qui a sauve la Republique kuko bose bashakaga ubwami bahora bogeza ko bwari ubutegetsi bwiza cyane, ariko abega baza gukora umuvuno mu 2003 bashyigikira ko Repubulika aba ari yo igumaho kuko babonaga ko ubwami niba bugarutse Umwami yongera kuba Umunyiginya bo bagasubira ku gatebe k'ubugabekazi. Wowe rero Rwirema Samuel uhera hehe uvuga ko kuvuga  conflit latent ega/nyiginya muri politiki nyarwanda ari ukwibeshya ibihe no kwibeshya intambara kandi buri wese azi intambara y'ubutita ihora iri hagati ya ziriya clans zombi! Bisobanurire abasomyi hano aho gushaka kubihunga, kubihishiira no kubyorosa.
(2)Ikibazo cy'abakiga n'abanyenduga cyatangiye umunsi abakiga bakora coup d'Etat sanglant bakica abanyapolitiki n'abasilikare b'abanyanduga kuva talilki ya 05/07/1973, mu bo bishe harimo na Perezida wa Repubulika Gerigori Kayibanda. Nkuko Coup d'Etat y'abega yo ku Rucuncu mu 1896 yaciye abatutsi mwo ibice bibiri ari byo abega n'abanyiginya nkuko maze kubisobanura hano haruguru, coup d'Etat y'abakiga yo mu 1973 nayo yaciye abahutu mw'ibice bibiri ari byo abakiga n'abanyenduga. Iki kibazo cy'abakiga n'abanyenduga nacyo cyagizwe tabou(intavugwa) kugeza ubu kuko kitigeze kiganirwaho ouvertement ngo kibonerwe umuti. Buri wese azi ko ibi bibazo ega/nyiginya, kiga/nduga, hutu/tutsi ari byo bidrivinga politics zose z'u Rwanda muri ibi bihe behind the scene/derriere le rideau.Wowe Rwirema Samuel uhera hehe uvuga le contraire/the opposite! Hano turajya impaka ntituga ivanjili; sobanurira abasomyi.
(3)Ibyo wanditse ngo "Gira usubize ubwenge ku gihe niba hari ubwo wigeze!!!", byo urwo rubanza sinirirwa ndutindaho kuko abanyarwnda barangije kuruca kera umunsi bavuga ngo "UTAZI UBWNGE ASHIMA UBWE".
Dr. Gasana Anastase, perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI.
 
 
2015-11-23 16:34 GMT-05:00 Rwirema Samuel srwirema@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:

 
Bwana Gasana uribeshya ibihe , uribeshya n'intamabara.
 
Gira usubize ubwenge ku gihe. Niba hari ubwo wigeze!!!
 
 
Sam
 

De : "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : marie kampororo <
mkampororo@hotmail.com>

Envoyé le : Samedi 21 novembre 2015 4h30
Objet : *DHR* Re: Re : IBARUWA IFUNGUYE KURI RNC,FDU,FPR,BANYARWANDA,MCR ,MRP N'Inshuti z'u Rwanda kumirongo ya politiki
 
 
Marie Kampororo,
Dukora iriya classification y'imirongo ya politiki igaragara muri paysage politique nyarwanda muri iki gihe, ntabwo twarebye terminologie y'amazina y'amashyaka nkuko wabyanditse, ahubwo twarebye chartes cyangwa manifesto z'ayo mashyaka  tunareba declarations zinyuranye abayobozi b'ayo mashyaka n'abarwashyaka bayo bakora, bandika, bavuga. Turazi ko ntawe utavuga "umunyarwanda" ariko nkuko twabivuze mw'itangazo ryacu no 002: "Muri ibi bihe, turabizi ko hari n'andi mashyaka avuga iby'ubunyarwanda, urugero nka FPR na "ndumunyarwanda" yayo ariko inyuma y'iyo mvugo hihishe ikinyoma, uburyarya bwinshi, imbereka n'ubuhendanyi. Niyo mpamvu twe tuvuga "umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'UKURI budaheza kandi butavangura" kuko inyuma yabwo nta buryarya, nta mbereka, nta buhendanyi buhihishe".Ibi ariko ntibiri muri FPR gusa, no mu mashyaka ya opozisiyo birahari. Ikinyoma cya FPR, uburyarya bwayo n'ubuhendanyi ntabwo bizakurwaho n'ikindi kinyoma, bizakurwaho no "KUVUGA UKURI, KUVUGISHA UKURI, NO GUSHAKASHAKA UKURI". Ni byo twagerageje gukora twerekana iriya mirongo uko ari ine igize paysage ya politiki nyarwanda muri iki gihe kuko buri wese azi ko ari yo mu by'ukuri idrivinga Rwandan politics. Ni ko kuri. Kubihunga cyangwa se kubyihunza no kubirenza amaso ntibibibuza kubari biriho.
Dr. Gasana Anastase, perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI.
 
2015-11-20 16:19 GMT-05:00 marie kampororo <mkampororo@hotmail.com>:

Abavangura abandi muzi aho bari muzajye guhangana nabo mabavure APARTHEID bafite. Naho abirukanwe mu gihugu cyabo sinzi iryo vangura mukomeza kubatsindagiramo mwitwaje ko ngo utagiye mu ishyaka rivuga  UMUNYARWANAD cg ABANYARWANDA cg NDUMUNYARWANDA ko ngo yaba afite umurongo uvangura...... . IBIGAMBO AHO BYAVUGIWE BIRARAMBIRANYE.
 
 
On Friday, November 20, 2015 12:40 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
 
IBARUWA IFUNGUYE KURI RNC,FDU Inkingi ,FPR,BANYARWANDA,MCR Abasangirangendo ,MRP Abasangizi n'Inshuti z'u Rwanda  ku kubahana no kugirana ibiganiro hagati y'imirongo ya politiki nyarwanda
 
 
 
IMPAMVU: IBARUWA IFUNGUYE Y'UBUTUMIRE MUBIGANIRO BIGAMIJE UBURYO ABANYARWANDA BOSE BAGANIRA KUMATEKA YABO YOSE, BAGASANGIRA UBUTEGETSI MUMAHORO KANDI BAGAKEMURA N'IBINDI BIBAZO BIBANGAMIYE ABANYARWANDA BOSE
 
 
 
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,
 
Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka RNC hamwe n'abo mufatanya mu murongo wa politiki wegamiye ku mateka ya FPR icyerekezo cy'amateka y'Abanyiginya;
 
Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka FDU Inkingi hamwe n'abo mufatanya mu murongo wa politiki w'ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MRND;
 
Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka MCR-Abasangirangendo hamwe n'abo mufatanya mu murongo wa politiki w''ibitekerezo byegamiye ku mateka n'umurage bya MDR;
 
Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka FPR n'abo mubana cyangwa mufatanya muri systeme y'ubutegtsi murimo iyobowe n'icyerekezo cy'ibitekerezo byubakiye kumateka y'Abega,
 
Ba Nyakubahwa muhagarariye ishyaka Banyarwanda (Responsable) n'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP- Abasangizi (Responsable ryungirije) mu murongo w'ubunyarwanda butavangura;
 
Njye nk'umukuru w'umurongo wa politiki w'ubunyarwanda butavangura, mbandikiye mbagezaho ugusaba kw'abanyarwanda bifuza ko haba UKUBAHANA N'IBIGANIRO BYA POLITIKI BIHUZA IMIRONGO YOSE YA POLITIKI IRIHO MU RWANDA NO HANZE MURWEG,  ABANYARWANDA  BAKAGANIRA KUMATEKA YABO YOSE, BAGASANGIRA UBUTEGETSI MUMAHORO KANDI BAGAKEMURA N'IBINDI BIBAZO BIBANGAMIYE ABANYARWANDA BOSE N'AKARERE U RWANDA RURIMO.
 
Amashyaka atagaragara muri iyi baruwa akwiriye kugerageza gukora ibyo abanyarwanda bayasaba akagaragaza ko aho ahagaze muri politiki y'u Rwanda mugihugu no hanze kugirango byorohereze abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda.
 
Turasaba amashyaka n'imirongo igejejweho ubu bubutumwa byabwira abanyarwanda bose n'inshuti zabo icyo bitekereza kugirango abanyarwanda barusheho gusobanukirwa aho igihugu cyerekera. Umurongo w'abatiyizi cyangwa w'abatinyi cyangwa abisuzugura niwo wonyine wakwigomwa kugira icyo uvuga kandi abanyarwanda ntibakunze kurangwaho ubwo busembwa n'ubugwari.
 
Abanyarwanda twese turi abavandimwe, igikenewe ni gushyira hamwe nta n'umwe urobanuwemo kugirango bashobore gukemura ibibazo by'u Rwanda hamwe no kugira ijambo rigaragara mukarere u Rwanda rurimo no mu isi.
 
Nk'umukuru w'umurongo w'ubunyarwanda butavangura ufite gahunda ko u Rwanda rwasangirwa na bose mubwisanzure na demokarasi isesuye, niyemeje kugeza uku gusaba kw'abanyarwanda ku nshuti zose z'u Rwanda, kubanyarwanda bose, kumashyaka yose no kumashyirahamwe yandi, kubanyamadini, kubayobozi b'igihugu munzego zose, kubahagarariye igihugu hirya no hino ku isi n'abandi.
 
Uwumva yafashaka abanyarwanda muri iki gikorwa ashobora gukora  icyo yabona cyose cyatuma iyi gahunda igerwaho,  byaba gutanga ubutumwa cyangwa gushyigikira gahunda kubundi buryo.
Igihe kirageze ko abanyarwanda bava muri politiki yo kuryana, kwicana, kuryaryana, kugendera kugitugu n'ibindi bibi bisenya igihugu bigahitana n'abanyarwanda.
 




__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.