Pages

Thursday, 4 January 2018

[haguruka.com] Abahanga mu mateka babuze Jenerali ataraboneka!

 

Bantu ba Radio itahuka, niba baliya bantu bunva ibi nyakubahwa avuga muli link (umunota 8:00 - 2:32) babyemera bakabimira uko babibwiwe ntakubishungura, nuko nabo ubwenge bwabo bufite ikibazo, bushobora kuba bwararemaye ntaho buzabageza. Haliya se jenerali aliho alyongorera ni muli Rwanda yazanye muli 1994 baliya yicira ijisho bicaye? Jenerali se imbunda arwanisha zikorerwa iwabo i Rwanda cyangwa bazihabwa n'abana b'abakoroni? Uliya jenerali se yabaye chefu d'etat major wa Kongo ali igihugu cye cyangwa se yali umukoroni? Bwana Enoch Kabera arabisobanura neza, ni ducishe make tureke kwisihinga twicaye mu nkweto mbi z'abo dusimbuye!

Halya none ya mategeko ba Rutaremara na Mukabalisa birwa badoda ngo arwanya ingengabitekerezo abuze imbaraga ate kubisukwa n'uyu mujenerali, cyangwa  jenerali afite ishongoro ly'ubutyoza mu mateka limushyira hejuru yayo mategeko? 

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/01/04/kabarebe-na-kagame-bagomba-kwigishwa-amateka-yumwaduko-wabazungu-muri-africa




__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (15)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

[haguruka.com] Re: Rwanda : le « modèle Kigali » en question

 

Birasanzwe kandi birazwi neza ko kw'isi hose ubuzima bwo  mu mujyi buhenda kurusha ubwo mu cyaro, haba muri Afrika, Aziya, Uburayi n'Amerika. 

Kubera ko mu byaro by'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere nta kazi cg ibikorwa remezo bibayo, usanga abaturage benshi b'ibyo bihugu (cyane cyane urubyiruko) bashaka kwibera mu mijyi (exode rural), mu gihe mu bihugu byateye imbere kwibera kure y'umujyi (ariko ugakora mu mujyi) ari byo bigezweho!

Kuba rero umujyi wa Kigali warahoze ugendwa n'abifite nta kibazo kirimo. 
Aho ikibazo kiri ni uko Kigali y'ubu yogezwa (kandi igadukurwa kurusha ahandi mu gihugu) nk'aho ari yo yahindutse uRda, kandi twese tuzi neza ko Kigali ituwe n'abanyarwanda batageze kuri 1%!

On Jan 3, 2018, at 2:44 PM, Habyalimana Janvier janvierhabyara@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 


Hari umuririmbyi waririmbaga ngo "i Kigali ni amahanga...".
Kera hari abavugaga bati: "Nyarugenge igendwa n'abifite".
Hari n'imishahara bitaga "serumu" kuko muri Kigali itari ihagije!
Ngira ngo rero uriya mujyi kuva kera ntabwo wari woroshye kuvumva!



On Wednesday, January 3, 2018 6:02 PM, "Aimable Rwamucyo aimable_r@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Inyasi we, ubunani bwararyoshye kandi iyo tubusangira byari kurusha! Ariko igihe kizaboneka kuko buzagaruka ejo bundi.

Rero iyo tuganira gutya, njye hari igihe nibaza ko twibera mu yindi si kuko nkuko ubivuze kuri kiriya kibazo, mbona ni ukuri hari impano tudasangiye n'ababyumva ukundi. Ibaze ko atari kera miri za 2012 nigeze guhurira ku kirahuri n'abarenze babili mubafata ibyemezo byo hejuru iwavu iyo. Bati Rwamucyo Kigali ngaho yitugayire dore ko ngo wanayikuriyemo (kandi baseka cyane)! Nanjye nkubisangaho nti: "ariko muzi n'ikindi, uyu muvuduko ntashidikanya n'ubu bwiza bwigaragariza ku maso umunsi ku wundi, nihataba gushishoza bizavamo ikibazo umunsi iterambere ryacu ryasize inyuma bikabije abaturage". Umwe ariyumvira ati nyamara ibyo uvuga ni byo! Undi ati Aimable mureke ni umukanada ni alarmiste, bla bla bla......! erega ubwo aba araducubije kandi aturushije ukuri twembi. Ni uko twisubirira muri mama wararaye dutandukana twishimye.

Erega ye, iyo abayobozi bamwe batera umugongo inama nziza, nyuma ibintu ntibikorwe neza uko bikwiye n'abo bireba, biratinda ariko ntakabuza abandi barashyira bakabibakorana da, kandi twese tuzi ko amafuti ashobora kuramba ariko ntarama!
AR



Wysłano z telefonu Samsung


-------- Opprinnelig melding --------
Fra: "Ignace Rudahunga rudahi20@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Dato: 03.01.2018 17:03 (GMT+01:00)
Emne: RE: *DHR* Rwanda : le « modèle Kigali » en question

 
Muvandimwe Rwamucyo ukibaho? Ubunani bwiza ye! Izo ngingo eshatu :inyota, inzara n'ejo nzamerante ntibizava mu nzira igihe cyose gucya kwa Kigali gusaba ko abo izo ngingo zireba aribo bayivamo aho kuzivanaho. Sinzi niba unyumva neza: akenshi abayobozi usanga aho kwiga icyavanaho izo mbogamizi ahubwo baharanira kuvana muri Kigali no gukumira abo bazibonaho. Ibyo kandi ndakurahiye ntibizakunda kuko no mu ijuru kwa Nyagasani nkeka ko abariyo bose badafite icyicaro kimwe. Buriya ntihabuzemo abakifuje kuba hafi ya Mariya nyina wa Yezu ariko bakaba batahagera. Imana aho ibera kasha yo ntibabwira ngo bave mu ijuru bagende ahubwo ibaha ubushobozi bwo kumva ko aho bari ari heza habakwiye. 



De : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> de la part de Aimable Rwamucyo aimable_r@hotmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé : mercredi 3 janvier 2018 15:40
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; diasporarwanda@groupesyahoo.ca
Objet : Re: *DHR* Rwanda : le « modèle Kigali » en question
 
 
"S'y promener est agréable"! Bien sûr que ça l'est iyo nta nyota, nta nzara, nta ejo nzamerante biguteye impungenge. Izo ngingo eshatu nizo zisigaye kuva mu nzira nk'ibibazo kugirango Kigali yacu ibere n'abanyakigali kuko ntanuyobewe ko abanyacyaro bo bayisira banabanje koga, kurimba no kwitwaza impamba mw'ikotomoni.

Ni tumenya ukuri kimwe kuri byinshi, no kubeshyana ntibizaba bikiduteranya!
AR



Wysłano z telefonu Samsung


-------- Opprinnelig melding --------
Fra: "Agnes Murebwayire agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Dato: 03.01.2018 16:15 (GMT+01:00)
Emne: *DHR* Rwanda : le « modèle Kigali » en question

 

Jérôme Shenal, Urbaniste à l'école polytechnique de Lausanne - Jeune Afrique

Pas une journée sur les réseaux sociaux sans lire la fascination pour Kigali, ville propre. Pas une journée dans la presse africaine sans un article élogieux sur Kigali, ville où tout fonctionne. Kigali est le modèle à suivre, et l'injonction est forte : soyez Kigali !
Kigali réussit, ses rues sont entretenues, ses infrastructures opérationnelles, internet pénètre même les transports publics, et les investisseurs du monde entier viennent à Kigali, délaissant de plus en plus Nairobi. Pourtant, au-delà de cette fascination, de cette réussite insolente que le monde entier veut voir, Kigali pose de vraies questions. Interrogeons-nous donc sur le « modèle Kigali ».
Cette réussite signifierait avant tout l'échec cuisant des autres villes. L'histoire semble pourtant simple : les habitants de Kigali se sont réveillés un jour, se sont mis au travail, et Kigali est devenue Kigali. Tout le monde peut y arriver, avec un minimum de volonté. Mais alors, dans cette légende de la simplicité, pourquoi toutes les villes ne font-elles pas comme Kigali ?

Touristes contre kigaliens

Il y aurait une autre histoire, un peu plus complexe, qui fait que le miracle rwandais ne peut se dérouler qu'au Rwanda… Première faille dans le modèle, qui se révèle peu exportable dans des contextes politiques et culturels différents. Et quand on regarde de plus près, quand on se promène un peu, il y a beaucoup de belles choses, de Cotonou à Dakar, de Brazzaville à Addis-Abeba.
Ce sont avant tout les expatriés qui font la promotion de Kigali, car ils y trouvent ordre et sécurité, des facteurs importants lorsque l'on vit loin de chez soi. La diaspora aime aussi retrouver à Kigali l'aspect immaculé des rues de Genève ou de Singapour. Pour cette élite la vie y est simple, comme elle l'est pour toutes les élites. Mais l'habitant des villes, celui qui représente les 98 % de la population, voit-il en Kigali un modèle de réussite ? Personne ne le sait car personne ne lui a jamais demandé.
On ne se réveille pas un jour en disant « tiens, aujourd'hui, je vais être discipliné ». L'ordre et la sécurité reposent sur la peur du gendarme et c'est bien un système policier qui doit être mis en place, comme à Genève ou à Singapour. Là, l'habitant ne jette jamais rien par terre, de peur qu'un policier ne le voie. Et pris sur le fait, pas de négociation possible, il faut payer l'amende.

Kigali met également en place un zonage des activités économiques et se bat ainsi contre la mixité des territoires, pendant que le reste du monde cherche à dépasser cet outil de réglementation imposé dès les années 1920 par le mouvement moderne. Les grandes zones de bureaux en sont la preuve.
Les villes du continent ont la caractéristique de pousser la mixité à son paroxysme, répartissant ainsi l'emploi sur tout le territoire urbain et réduisant les déplacements. La mixité permet de faire de la ville durable. De ce point vue, Kigali ne veut pas être africaine et met en place un système emploi-habitat qui sera à terme coûteux en transports et ainsi peu durable.

Alors que la décentralisation est sur toutes les lèvres, Kigali est un modèle de la centralisation des pouvoirs. Le modèle de réussite de la ville, c'est celui de la réussite d'un pays. Que voulons-nous ? Quelle forme de démocratie ? Celle de Genève ou de Singapour ?

Enfin, pour évaluer un modèle, d'autres indicateurs sont nécessaires. La ségrégation, la fragmentation et la pauvreté ont-elles reculé ? Si la grandeur d'une ville ne se mesure qu'à la propreté de ses rues, alors l'humanité est dans une impasse.
Après ces quelques pistes de réflexion, si Kigali est toujours le seul modèle pour les villes africaines, alors faisons Kigali à Dakar, à Bamako, à Accra et à Libreville. Mais il est possible de faire à Dakar le modèle de Dakar, à Bamako celui de Bamako et ainsi de suite. Questionnons nos référentiels de pensée, et peut-être que l'identité, la culture, les croyances, les rapports humains et le cadre social de nos vies seront plus importants pour nos villes que la seule propreté de leurs rues, même si avouons-le, s'y promener est agréable.
http://www.jeuneafrique.com/mag/502543/societe/rwanda-le-modele-kigali-en-questions/


Envoyé de mon iPad


__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

Wednesday, 3 January 2018

[haguruka.com] Ese hali abafite ubutwali bwo kureba iby'iwacu uko bili?

 

Bavandimwe umutamenwa w'ibinyoma ntujya umara imyaka myinshi, nkuko izi links ebyili zibigaragaza: 

1. Ese koko aho amazi ya Rwanda (abanyarwanda twese)  ashobora kujya mu kirahuli kimwe, ntayo asagutse ngo ameneke cyangwa asukwe mu kindi kirahuli? Bwana Didasi ati ubu umunyarwanda atunze 0.014ha zikwiranye n'ubuhinzi (cyangwa se 0.022ha hashingiwe ku gihugu cyose) ku muntu, naho Luwiza asanga tuli beza ku bulyo ibi tubirenga tukajya no kuzana abanyafurika bagilijwe n'amage muli Israheli na Lybiya. Muli ibi byombi tubwirwa, hali uwaba afite icyo aliho akinga abaturage?  http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/12/28/leta-yagatsiko-ikomeje-gushakisha-ikintu-cyose-cyakwanduza-isura-ya-rnc

2. Umuntu abona bamwe bizihizwa no kudoda amategeko ya za genocides, basa n'abafite umugambi wo gutoteza/kurenganya, bagaragaza urugwiro n'ubumuntu badafite nka wa muco w'imphyisi. Gusa bajye bibuka ko uworora inyamaswa mbi akenshi aliwe wambere igilira nabi. Bajye bibuka bimwe bya census ya 1936, aho bamwe bishimiye ko yashumangiraga amoko iyashyira mu mabuku ku gihe cya Cyami-gikoroni, bigakomeza mu marangamuntu yo muli Republika, tukaza kwibuka ibyo gukuna mw'irongorwa. Iyo tugira ubumuntu, ubumwe n'ubushishozi tuba twaranze guterwa imirwi gutyo muli 1936, kimwe mu byoroye ibyago byacu isi yose yaje kwigiraho. Nta munyarwanda numwe byungura gukora amategeko adatomoye no kwimakaza ubucamanza bubi, yemwe n'abibwira ko bibafasha kujigitira ubutegetsi balihenda; bulya igihe umuntu arara rwantambi mw'ibunza imitima n'itekinika ishyano liba libunze ku mulyango litegereje.  Kubona icyatubanya mu bwunvikane n'ubwubahane nta manyanga biruta byose!   http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/12/29/evode-uwizeyimana-yahuye-nibibazo-uruhuri-bigeze-kungingo-ivuga-kuri-genocide


A Ugandan UAH thinker wrote on 1/1/2018: "The systemic racial segregation, or apartheid in South Africa was carried out and enforced by numerous "legal" acts of the South African parliament, including the most grotesque regulations and laws. These morally irreprehensible legislations were institutionalized, for the sole purpose of allowing white people to dominate black people.
Those who enjoyed the privileges granted by those bad laws, cheered their enactment, regardless of their controversial and absurdity nature."


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (14)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

Tuesday, 2 January 2018

[haguruka.com] Icyiyunviro kuli uyu mwandiko wa Lyarahoze wo ku wa 30/12/2017: [1 Attachment]

 
[Attachment(s) from kota venant included below]

Ibyago bikomeye by'abanyarwanda ni kwikunda, buli wese akireba atitaye ku wundi/ ku bandi (selfishness), ibi bikatwambura raisonnement cartesien (gutekereza bizira maculi). Ibi bitubyalira ikibazo gikomeye mu gahugu gato aho umuguta w'impfizi y'imbaragasa wakagombye kwisasirwa na batanu. Ugasanga abantu bazi ukuli kwose aliko bagashora ibindi (itekinika).

Mukagwisha ishyano hamwe, umwe agataka undi atabyemerewe, ndetse byalimba umwe akagirwa nyirabayazana w'ibyundi. 

Mukanyagilirwa hamwe, umwe agatabaza ko yatose undi atagomba kuvuga, byalimba umwe akagiliza undi ko yavubye iyabanyagiye.

Mugasangira uduke mufite, nyamara umwe agataka ko adahaze kubera ko undi yamucuze, ndetse akihutira gukubitaho ko uwobasangiraga yamufashe akaboko amubuza gutamira.

Mukagira ubulyo buke, bamwe bagatangira kwagiliza abandi ko alibo babiteye, kandi bazi neza ko atalibyo.

MRND - ishyaka limwe rukumbi buli munyarwanda wese, uretse gusa imhunzi zali hanze, yalimwo kugeza juin 1991- ntibyateye isoni bamwe kwirahira ko batigeze balibamwo. Nyabuna mwoye kwitiranya MRND na MRNDD abaliganya bahinduranya bagamije kuzimiliza abazungu!

Nyuma y'izi ngero nke muli nyinshi zihali, bwana Lyarahoze urahora iki abavandimwe bwana Benjamin Rutabana, bwana Enoch Kabera, ndetse n'abandi banyarwanda? Uzi ko ishyano lyatumye benshi bazubara ku bulyo ubumwe n'ubwiyunge nyakuli biva kure nka kumwe k'uruhinja rukura rukagera aho  ruhinduka ingaragu rukazagera no ku muntu ukuze. Dore abatarabonaga ibyashyikiye abandi batangiye guhumuka, batangiye kugerageza gusuzumana ubushishozi aho ibyago byacu bikomoka n'ireme ly'ubutabera dufite, etc. Wibaca intege rero, bwana Lyarahoze, ahubwo bafashe gusobanukirwa neza nkuko Prof Kambanda akora. Mucyo tuganire tubereka facts zisukuye, aliko mu bworoherane n'ubwubahane, kandi abashakashatsi batali magendu barazikusanije, zirahali.

Umwaka mushya muhire 2018, mwese bavandimwe!







__._,_.___

Attachment(s) from kota venant | View attachments on the web

1 of 1 File(s)


Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

Tuesday, 19 December 2017

[haguruka.com] Radio itahuka, murakemura neza RPF, ahasigaye ni ahayo.

 

Radio itahuka tubashimira kuba mudakorera abo muli P5 yanyu gusa, ahubwo mukaba munamulikira RPF kimwe n'abandi banyarwanda twese http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/12/18/emmanuel-celestin-jmv-ibyasohotse-mu-binyamakuru-mu-rwanda-no-hanze    Bulya iyo ugiye mu nama, bavuga ibyiza ugaculira uba ugira neza. Aliko iyo bavuze ibikosa cyangwa se ibitalibyo ugaculira, uba ntacyo umaliye/umalira uwagutumiye, ahubwo umwononera

Rwose umuntu ukwereka icyakunaniye, akakubwira aho wateshutswe, akanakwereka uko wabigenza ntamanyanga, ntako wamunganya, aba ali inshuti nyayo, ikwiye cya gihango cyacu. Nk'iyo Habyarimana agira abamuha inama nkuko radio itahuka ibigenza, nka 1ere A. Uwilingiyimana akamubwira uko yitwara kuli RPF, aba yarahinduye umuvuno ntibamushwanyulize hejuru ya Kanombe. Buliya Dr Kaberuka n'abandi bose mwereka aho batubiye, murabagilira neza; hasigaye ahabo ho kwikubita agashyi ngo boye guharabika CV zabo bazitesha agaciro, kuko prix nobel y'ikinyoma itaramba.

Tuvuge gake ku nyabarasanyi. Mu bumenyi bw'ibyatsi ku rwego rw'isi bayita Bidens pilosa L. Iyi link irabereka ibiyizwiho Bidens pilosa L. (Asteraceae): Botanical Properties, Traditional Uses ...  Bulya abahanga nyabo bakunda kuvuga bike, ndetse bakunva nabi iyo hagize utumira isi ngo ibigireho.  Mukomere.


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (13)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

[haguruka.com] Ntimwabona igufwa ly'ikinyoma abera bazalitahura mu Rwanda.

 

Bavandimwe, ntimwibagirwe, mutere n'akajisho mu masezerano ya Arusha: halya hali aho ayo masezerano avuga ko anagamije guhagalika jenosidi? http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/12/12/p-kagame-niwe-staline-wabanyarwanda-kabarebe-niwe-role-model-wurubyiruko

Hali uwagize ati: Iyo ubushakashatsi bwirengagiza facts cyangwa se bugahimba ibitaliho, buba ntacyo bukimaze ahubwo bugira nabi rubanda n'umwami buyobya, n'ibyo bugaragaje bikaba imfabusa. Uretse ko ba escrocs nka ba Hitler, Staline babyungukiramwo byabateye kugira bati "bulya ibitalibyo bivuzwe kenshi bigeraho bikaba nk'ukuli". 

Dushimire Benjamin Rutabana, Jovin Bayingana n'abandi bashishoza bazi neza Urwanda, bagera aho bashakira planification ya jenosidi mu muco-nyarwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza magingo aya. Ili ni ishyamba ly'inzitane TPIR itashoboraga kwivanamwo, urebye itekinika lyayifurebye, ukongeraho n'igihe, data na skills bidahagije ku banyamahanga!  



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (12)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

[haguruka.com] Radio ishakwe, ni mutuvure ibinya mushwanyuza n'amanyanga mwogahirwa mwe!

 

Bwana Ngarambe n'abandi mwese bo muli radio Ishakwe, turabaramutsa. Iyi link yanyu turayunvise maze twunva tugomba kubagezaho uyu mugani dukomora mu muco wacu (abakurambere).

Umugabo Nzukonzabigira yagize atya, abona ingwe irongoye inka nyinshi; maze yigira inama yo kulyamo imwe. Nuko yegera ingwe Rugondo maze ayisaba imwe, ayibwira ko azayishyura iminsi 100 irangiye. Ingwe iti robanura iyo ushakadore ziliho ziranatana kubera ubwinshi. Arobanuramwo ikimasa cyiza, arakijyana ahita agikubita ishoka arakilya. Akimaze aba arabutswe noneho inkuba irongoye ishyo. Ayisaba ikimasa azishyura mu minsi 70. Inkuba irakimuha, nacyo arakilya. Nuko iminsi 100 ishize, ingwe iraza iti nyishyura inka yanjye. Nzukonzabigira abara igihe iminsi 70 yo kwa Nkuba izaba irangiye maze yongeraho 10, maze aba aliyo aha ingwe,  ati maze iki gihe uzaze ubunde haliya ku gicaniro, uhantegerereze nzaba ndiho nkura inka mu rwuli nyikuzanira. Ubwo hashize iminsi mike inkuba iba iragwishije iti nyishura. Nuko wa munsi azi ko ingwe izaba ili ku gicaniro, aba aliwo aha inkuba ayibwira ati kuli uyu munsi, uzaze nzaba nazilitse rugondo haliya ku gicaniro, niyawe urahirwe ntizagucike. Inkuba iti asante sana, ni byiza. Umunsi ugeze, ingwe Rugondo iraza ijya ku gicaniro, umugabo nawe yifungirana mu nzu, nuko inkuba iyirabutse iti paa, ijyana Rugondo. Nzukonzabigira aba arangije urubanza atyo. 

Nubu wabona bamwe mu gihange USA bakubise bamwe mu gihange France, nuko abishe umunyarwanda Habyarimana, umurundi Ntalyamira  n'abadelevu b'abafransa bakigendera bemwe, batiliwe babazwa icyo cyaha cyatumye hagwa benshi. Mbiswa daa!

http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2017/12/13/uko-kagamedmi-nabanyamerika-batwerereye-u-bufaransa-jenoside-yakorewe-abatutsi




__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (11)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.