Bavandimwe umutamenwa w'ibinyoma ntujya umara imyaka myinshi, nkuko izi links ebyili zibigaragaza:
1. Ese koko aho amazi ya Rwanda (abanyarwanda twese) ashobora kujya mu kirahuli kimwe, ntayo asagutse ngo ameneke cyangwa asukwe mu kindi kirahuli? Bwana Didasi ati ubu umunyarwanda atunze 0.014ha zikwiranye n'ubuhinzi (cyangwa se 0.022ha hashingiwe ku gihugu cyose) ku muntu, naho Luwiza asanga tuli beza ku bulyo ibi tubirenga tukajya no kuzana abanyafurika bagilijwe n'amage muli Israheli na Lybiya. Muli ibi byombi tubwirwa, hali uwaba afite icyo aliho akinga abaturage? http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/12/28/leta-yagatsiko-ikomeje-gushakisha-ikintu-cyose-cyakwanduza-isura-ya-rnc
2. Umuntu abona bamwe bizihizwa no kudoda amategeko ya za genocides, basa n'abafite umugambi wo gutoteza/kurenganya, bagaragaza urugwiro n'ubumuntu badafite nka wa muco w'imphyisi. Gusa bajye bibuka ko uworora inyamaswa mbi akenshi aliwe wambere igilira nabi. Bajye bibuka bimwe bya census ya 1936, aho bamwe bishimiye ko yashumangiraga amoko iyashyira mu mabuku ku gihe cya Cyami-gikoroni, bigakomeza mu marangamuntu yo muli Republika, tukaza kwibuka ibyo gukuna mw'irongorwa. Iyo tugira ubumuntu, ubumwe n'ubushishozi tuba twaranze guterwa imirwi gutyo muli 1936, kimwe mu byoroye ibyago byacu isi yose yaje kwigiraho. Nta munyarwanda numwe byungura gukora amategeko adatomoye no kwimakaza ubucamanza bubi, yemwe n'abibwira ko bibafasha kujigitira ubutegetsi balihenda; bulya igihe umuntu arara rwantambi mw'ibunza imitima n'itekinika ishyano liba libunze ku mulyango litegereje. Kubona icyatubanya mu bwunvikane n'ubwubahane nta manyanga biruta byose! http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/12/29/evode-uwizeyimana-yahuye-nibibazo-uruhuri-bigeze-kungingo-ivuga-kuri-genocide
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (14) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.