It was a day of grief as relatives, friends and colleagues of late Dr. Thomas Kigabo Rusuhuzwa (former chief economist at the National Bank of Rwanda) yesterday bid the last farewell during a ceremony that took place at his home in Remera, Kicukiro district of Kigali city before laying him to rest.
The event was held under strict COVID-19 control measures attracting a little number of mourners present physically while others attended to the ceremony virtually.
Mourners reflected on values that characterized late Dr. Kigabo and described him as a brave, dedicated, patriotic person and man of God with unconditional love to people, who always strived for the good.
The burial of Dr. Kigabo coincided with the death of his little brother who died on Monday in Australia.
Dr. Kigabo died in Kenya on 15th January 2021 where he succumbed to COVID-19. He died at the age of 57.
"He has been a kind person who supported widows, paid school fees for quite a number of orphans. He was also good preacher who instilled Christian values helpful to family members," said Dr. Kigabo's wife, Nyantore Diane.
His elder brother, Pastor Irakiza Rweribamba Isaac revealed that late Dr. Kigabo was not only a pivotal family member but also a devoted Christian who served God until his last breath.
"Kigabo was a kind person supporting orphans, widows among other vulnerable people. As relatives, he has left the legacy of good deeds that we shall take on," he said.
Pastor Sebugorore Henry, an evangelist at ADEPR Nyarugenge Parish said that Dr' Kigabo was a devoted Christian and member of executive committee who fulfilled his duties diligently.
"Despite his duties in the Government, he was a good Christian who continued to serve God through evangelization which he started at school. He had courage to love and serve God," he noted.
The Governor of the National Bank of Rwanda (BNR), John Rwangombwa revealed that they were saddened to lose a hard working person with international competencies.
"Kigabo was a pivotal person in the management of BNR who strived to take the bank to greater heights. He had international competencies, has contributed a lot to the progress of BNR and helped us in recruitment of qualified staff. We are proud for his achievements. It is difficult to carry on activities without him but it is the nature of the world. May His Soul Rest In Peace,"
Brief history
Born in the Democratic Republic of Congo (DRC), Dr. Kigabo was the Chief Economist at BNR. He left a wife and five children.
Dr. Kigabo was also a board member of Economic Policy Research Network Rwanda (EPRN).
Thomas Kigabo Rusuhuzwa holds a Ph.D in monetary, finance and international economics at University of LYON 2/France and Masters in Applied Mathematics. He joined the National Bank of Rwanda in 2007 as Chief economist, after serving many years as Director, academic affairs and Rector of Kigali Independent University.
Kigabo has been teaching following courses at the same university but also at University of Rwanda and Jomo Kenyata University at bachelor, masters and PHD levels: econometrics, monetary economics, applied mathematics and microeconomics.
He has an extensive experience in research in different areas including monetary policy, financial inclusion, issue related to financial sector development, development economics and regional integration among others.
Kigabo supervised or co-supervised PHD students in Rwanda and in different universities in Europe.
As chief economist at the National Bank of Rwanda, Dr. Kigabo played an important role in formulation and implementation of monetary policy in Rwanda and Government of Rwanda economic policies as well as the development of financial sector.
He also played important role in negotiation of policies with different stakeholders including the International Monetary Funds and the World Bank.
Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa yashyinguwe none tariki 26 mutarama 2021
Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagize uruhare mu biganiro kuri politiki z'imikoranire hagati ya Leta y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Ubukungu (IMF), Banki y'Isi n'ibindi bigo mpuzamahanga.
Dr Thomas Kigabo yasezeweho bwa nyuma hagarukwa ku rukundo n'ubutwari byamuranze (Amafoto na Video)
Nyantore Diane wari umaze hafi imyaka 35 ari umufasha wa Dr Kigabo yavuze ko yamubereye umugabo mwiza, umuvandimwe ndetse na Papa w'abana babyaranye.
| Abavandimwe, inshuti n'abazi neza Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa bamusezeyeho bwa nyuma bongera kugaruka ku butwari, umurava, kwitangira abandi n'urukundo yakundaga igihugu cye byaranze ubuzima bwe kuva mu mabyiruka kugeza mu minsi ye ya nyuma. |
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Mutarama 2021 saa 05:28
Abavandimwe, inshuti n'abazi neza Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa bamusezeyeho bwa nyuma bongera kugaruka ku butwari, umurava, kwitangira abandi n'urukundo yakundaga igihugu cye byaranze ubuzima bwe kuva mu mabyiruka kugeza mu minsi ye ya nyuma.
Wari umunsi w'agahinda kahuriranye n'akandi dore ko mu ijoro ryo ku wa Mbere aribwo hamenyekanye indi nkuru y'incamugongo y'uko Murumuna wa Dr Kigabo nawe yitabye Imana aguye muri Australie.
Umuhango wo gusezera no kugaruka ku byaranze ubuzima bwa Dr Kigabo wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021 i Remera mu Karere ka Kicukiro, witabirwa n'abo mu muryango we ndetse na bamwe mu bo bakoranye.
Gusezera kuri nyakwigendera byabereye mu rugo iwe, ariko bitewe n'amabwiriza ariho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, umubare w'abari bateraniye mu rugo wari muto abandi banyarwanda n'inshuti z'uyu muryango hirya no hino ku Isi bakurikiye kuri YouTube.
Abitabiriye bari bubahirije amabwiriza yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda harimo kuba bari bambaye neza agapfukamunwa n'amazuru, hari hashyizweho uburyo bwo gukaraba neza intoki.
Yaranzwe no kwitangira abandi!
Urupfu rwa Dr Kigabo rwaratunguranye kuko atigeze arwara igihe kirekire ku buryo abantu benshi barimo n'abo mu muryango we bagiye kumva bumva ngo yapfuye kandi bamuherukaga ari muzima.
Umugore we, Nyantore Diane, yagize ati "Mu myaka yose twabanye yari umuntu w'umutima mwiza wagiye ufasha abapfakazi, warihiye imfubyi nyinshi yewe nabo twe tutari tuzi kandi akaba umuvugabutumwa mwiza natwe hano mu rugo yagiye atwigisha mwukawera kandi byaradufashije."
Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yavuze ko bari babanje kugorwa no kwakira inkuru y'urupfu rwa Kigabo ndetse iza no guhurirana n'indi nkuru mbi ivuga ko undi muvandimwe we yitabye Imana.
Ati "Ku mubabaro n'agahinda twari dufite, byarushijeho kudukomerera cyane kugira ngo tubyakire twibaza tuti ese kuki bihuriranye byombi. Ariko hamwe n'Imana ibintu byose bitugezeho tugomba kubyakira."
Avuga kuri Kigabo, Pasiteri Irakiza yasobanuye ko uretse kuba yari inkingi y'umuryango, yari n'umukrisitu wakoreye Imana kandi akaba yari akiyikorera kugeza uyu munsi.
Yakomeje agira ati "Mu mpano Kigabo yagiraga harimo n'iyo gufasha abantu batishoboye, barimo imfubyi, abapfakazi ndetse n'abandi bantu batishoboye. Twe nk'umuryango dusigaye ntabwo icyo kivi tuzakireka, tuzacyusa kuko umutima mwiza ni ukomoka mu muryango wacu."
Uwo Kigabo yari abereye Se wabo, Sebahizi Jules Makuza, yavuze ko amuziho kuba umuntu wakundaga kwitangira umuryango, gukunda abana n'igihugu no kuba yarakundaga gukorera Imana
Umushumba wa Paruwasi ya Nyarugenge yo mu Itorero rya ADEPR, Pasiteri Sebugorore Henry, yavuze ko uretse kuba yari umukirisitu mwiza witanga kandi uvuga ubutumwa, yari n'umwe mu bayobozi mu itorero kandi akubahiriza inshingano ze.
Yakomeje agira ati "Yari umukirisitu mwiza n'ubwo yari afite izindi nshingano zo kuba akorera leta ariko ntibyamubuzaga no gukora ivugabutumwa kandi ni ibintu yatangiye gukora akiri n'umunyeshuri. Yakundaga Imana kandi ubona afite n'umwete wo kuyikorera."
Guverineri wa Banki y'u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko babajwe no kubura umukozi uri ku rwego mpuzamahanga kandi ko agiye hari inshingano batangiye batazirangije.
Ati "Kigabo yari inkingi ikomeye mu buyobozi bwa BNR, twari dufite intego yo kugira banki yacu mpuzamahanga wabonaga ari ibintu bimushishikaje cyane bimuraza adasinziriye ashaka ko byagerwaho vuba.
"We nk'umukozi yari umukozi uri ku rwego mpuzamahanga kandi kuva yagera muri BNR yubatse byinshi muri banki kandi twishimiye ko adusize ku rwego rwiza ndetse yaradushakiye n'abakozi beza, ahasigaye ni ukumwifuriza iruhuko ridashira. Bizatugora gukora tutari kumwe ariko nta kundi niko Isi imeze".
Umurava we washimangiwe na Visi Guverineri wa BNR, Dr. Monique Nsanzabaganwa, wavuze ko abasigiye umurage w'umurava ndetse no gushaka icyateza imbere BNR.
Ati "Umurage adusigiye nk'abantu twakoranaga ni umurava wo guhora ashaka icyateza imbere BNR, aho yagendaga ashaka umubano n'andi mabanki akomeye ashakira abanyeshuri amasomo mbega ibikorwa bye byari idashyirwa."
Amateka avunaguye ya Dr Kigabo
Dr Kigabo wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana afite imyaka 57. Yari afite umugore n'abana batanu, yari Umukirisitu w'Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Nyarugenge; by'umwihariko yari umuvugabutumwa ukunzwe mu materaniro y'abakoresha indimi z'amahanga.
Yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda [BNR]. Yatangiye kuyikoramo guhera mu 2007 nk'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, nyuma y'igihe kinini yamaze akora nk'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.
Yari afite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu by'Ifaranga, Ibaruramari n'Ubukungu Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa n'Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Imibare.
Yanabaye umwarimu w'amasomo ajyanye n'Ubukungu, Ibaruramari n'Imibare muri ULK, muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) n'iya Jomo Kenyatta mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n'icya gatatu cya Kaminuza.
Yari umwe mu bahanga bazwiho kuba bafite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n'ubushakashatsi ku nzego zitadukanye z'ubukungu, harimo urwa politiki y'ifaranga, guharanira ukudaheza mu bijyanye n'ibaruramari, ibibazo byose birebana n'urwego rw'imari, iterambere ry'ubukungu, ukwihuza kw'Akarere n'izindi.
Uyu mugabo kandi yari amaze igihe kinini afasha abanyeshuri bakora ubushakashatsi mu guharanira kubona impamyabushobozi za PhD haba mu Rwanda n'i Burayi.
Nk'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri BNR, Dr Kigabo yagize uruhare rukomeye cyane mu gutunganya no gutangiza politiki y'ifaranga hamwe n'izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry'ubukungu